INKURU NDENDE:NI RURERURE Episode 8

affection-couple-girl-984941

Ubushize duherukana….Mutoni ari kubaza Julie aho aziranye na Joshua nuko ………..Joshua ahita ahamagara Julie ati:”garuka hano kuko ndagushaka byihutirwa

 

REKA DUKOMEZE NA Episode 8

……Hashize iminsi Aisha na Mutoni batarebana neza mukazi,ariko Mutoni agakomeza gusha kumenya impamvu yatumye Aisha amugambanira kuburyo yanamugeretseho icyaha cy’ubujura,ariko Aisha agashaka kubimuhisha byose nuko umunsi umwe bamaze gusimburana mukazi Mutoni abaza Aisha ati:”Aisha,wampaye umwanya tukaganira ko byaba byiza twiyunze!”

Aisha aramusubiza ati:”humura ntakibazo mfite nakicara tukaganira,ariko umbabarire ntabwo nshoboye kuboneka kuko hari umuntu dufitanye gahunda,kandi sinayitesha kuko nabonye ari umuntu uzi kubahiriza igihe cyane!” akivuga atyo Mutoni ahita amubaza ati:”nonese ugiye kumbwirako ari wamuhungu mwari muri gusangirira hano?” arongera ati:”ubundise iyo musangirira hano ko akabari kacu mbona ari keza cyane!”

Ariko Aisha aramusubiza ati:”Oya,ntibishoboka ko tuganirira hano kandi yambwiyeko hari abandi bantu b’inshuti ze ashaka kunyereka kandi bo ntabwo bashobora kuboneka hano ubwo rero nemeye icyemezo cye!” ahita anabaza Mutoni ati:”ese ko nabonye wagira ngo hari ahantu muziranye?” Mutoni aramusubiza ati:”ntahandi tuziranye usibyeko niganye na murumuna we !”

Julie na we yari yahuye na Joshua bari gusangirira ahandi hantu nuko baganira Julie abaza Joshua ati:”Joshua,ninkubaza uransubiza kandi ntanakimwe uca iruhande?” Joshua aramusubiza ati:”ndumva ntampamvu yatuma ntagusubiza naho wambaza inyenyeri zitatse ikirere sinaterwa isoni no kugusubizako ntazi umubare wazo,kandi unyizere kuko igisubo ndaguha kiraba ari ukuri kandi kikunyuze!” arongera ati:”kuki koko wahangara kubanza kunsaba kumbaza!” akomeza amubaza ati:”ese bigutera ubwoba gusohokana nanjye!”

Ariko Julie acecekaho gake nuko aramubaza ati:”Joshua,ese koko urankunda?” akomeza agira ati:”kubera iki umuhungu mwiza w’umukire ndetse witonda nkawe wahangara kwiruka inyuma y’umukobwa wabuze epfo na ruguru nkanjye?” ariko Joshua aramusubiza ati:”ntampamvu yindi yatuma utuza kandi ugatunga ugatunganirwa usibye guhabwa urukundo rwanjye rutavangiye kandi nkaruguha ntizigamye na ruke kuko kugukunda arinjye bizagirira inyungu !”

Julie yahise amusubiza ati:”Joshua,wita umwanya inyuma yanjye kuko mubuzima bwanjye nigeze kumenya ibyiza,ariko uyumunsi ntabwo mbizi kubera iminsi yabiohinduye,bigatuma aho nari niteguye ibyiza mbona ibibi ndetse n’aho nari niteguye gusoroma imbuto ngasanga haranyerera kuko bahamennye ubuto!” ariko Joshua aramusubiza ati:”witinya kuko nanjye nishimiye kukugira iruhande rwanjye kandi nziko nzakubera igisubizo muri ibyo bibazo byawe!”

Akivuga atyo Julie ahita amubaza ati:”ese ubundi wabwiye Mutoni ko afungujwe nande?” Joshua aramusubiza ati:”erega nanjye sindi umwana!” akomeza agira ati:”namubwiyeko ari boss we umufunguje kandi yishingiye kuzakurikirana in=bindi byose bisigaye!” ahita anaboneraho kumubaza ati:”ariko ubundi Mutoni mufitanye iyihe sano?” Julie aramusubiza ati:”Mutoni ntakintu dupfana usibyeko twigana kukigo kimwe cy’ishuri,ikindi kandi twahujwe na kariya kazi ko gukora mukabari nijoro tukiga kumanwa!”

Akivuga atyo Joshua ahita amubaza ati:”nonese ugiye kumbwirako hariya kumuhanda urara arho mukabari ukora?” ariko Julie n’amarira menshi abwira Joshua ati:”nari mbiziko udashobora kunkunda ndetse utazigera unkunda gusa reka nkwisabire ikintu kimwe mubuzima nukinkorera uzigendere kuko nirwo rukundo uzaba umpaye!” Joshua yahise amufata aramwiyegamiza niko kumubwira ati:”Julie,ntabwo nari ngambiriye kukubabaza ahubwo umbabarire!”

Akomeza agira ati:”humura nubwo mfata abantu nka bariye,wowe kugufata bisanzwe byarananiye ahubwo nifuza kukwifatira mumutima wanjye gusa nsezeranyako uzabireka ningukunda byimazeyo kandi nanjye nzakurinda!” ariko Julie aramubwira ati:”nyemererako Mutoni atazigera amenya akazi nkora kuko aziko nanjye nkora mukabari,ubwo rero abimenye byamubabaza cyane!” Joshua na we aramusubiza ati:”nanjye banza unyemerere niba koko ari wowe wazanye na Junior iwacu!”

Bakiri muri ibyo Shema na Aisha na bo bahise bahasesekara maze Shema akimara kwicara abwira Joshua ati:”vraiment ufite umwana mwiza!” akomeza agira ati:”ubu noneho nsobanukiwe ko impamvu yatumaga utikoza abakobwa mbere hose wari ufite uwo utegereje kandi nizereko inkweto yabonye iyayo!” ariko Joshua ahita amubwira ati:”komeza unterere umugore imitoma uwawe nagukubita icupa ntugirengo ni ubundi bugome!”

Ariko Shema aramusubiza ati:”uwanjye arabiziko ari ikirenga kandi impamvu itatuma amfuhira ni uko ntanakimwe najya gushaka ahandi we adafite kandi burya gufuha ni ikimenyetso cyo kutiyizera!” Julie aseka ahita avuga ati:”cyakora uwaguma iruhande rwanyu ntiyakwicwa n’irungu kuko mwebwe muri abambere!” Aisha ahita avuga ati:”urashaka ahandi hehe kandi mbona uwo musheri (cher) wawe asa n’uwakwifatiye burundu!”

Bakomeje kuganira bose bishimye maze bagiye kubona babona Junior na we araje kandi azanye na Mutoni,ubwo bose babaye nk’abaguye mukantu ariko Joshua ahita nabo abaha ikaze niko kuvuga ati:”uyumunsi ndahamyako ariwo munsi Uwiteka yatangiyeho imigisha kubana be bose kuko ndabona buri umwe bu bari hano ataraza kwicwa n’irungu!” ariko Shema aravuga ati:”ahubwo njye ndabona ari umunsi w’oigisubizo!”

Julie aravuga ati:”Shema,uvuze nabi wikosore kuko ugaragaje kwikunda ahongaho!” akomeza agira ati:”uvuzeko ari umunsi w’igisubizo nkaho ari uwawe wonyine kandi abenshi basubijwe,ubwo rero wikosore!” akivuga atyo Junior aravuga ati:”nonese ko numva nawe ntacyo umukosoyeho!” akomeza agira ati:”uvuze abenshi kandi mbona twese ntan’umwe uri wenyine ubwo rero ndumva twavugango abenshi twasubijwe!”

Akivuga atyo Mutoni ahita avuga ati:”ndumva buri wese ari kuvuga akurikije amarangamutima ye ariko ntimuze no gutungurwa no gusanga bamwe bavuzeko ari umunsi w’amarira kandi y’agahinda kuri bo!”

 

N’ahubutaha muri Episode 9

Nyuma y’iminsi Mutoni ahuye na Shema

______Ikibabaje bahuye Shema yasohokanye undi mukobwa !

Nonese kuki Mutoni avuzeko uriyamunsi ushobora kuba uw’amarira kuri bamwe?

____________Arikose kuki Junior azanye Mutoni hariya ?

Ese-Uri wowe ubaye uri hariya watekereza iki ?

 

Niba ari ubwa mbere usuye Page ya Facebook yacu :”Inyamibwa arts” ntugende udakoze Like kugirango ubone izindi nkuru zagucitse ukajya uhita unabona izinkuru mbere y’abandi.
Source:Inyamibwa arts
Editor :Simiyoni the Corpse
Sponsor:Inyamibwa arts
Publisher:Inyamibwa arts
Arts:love story (Ni rurerure)
contact as Via call/whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Follow us on twitter :Simiyoni simeon

 

 

Yanditswe na NDAYISABA Simeon

Leave a comment