Amakipe yitege Drissa Dagnogo “Akari kumutima wa Sadate Nyuma yo Kunyagira Gasogi United”

Nyuma y’uko ibirori by’umunsi wa Rayon sport (Rayon sport day) usojwe n’intsinzi aho iyikipe yatsinze Gasogi United ibitego 3-1 Umuyobozi wa Rayon sport Munyakazi Sadate yaburiye andi makipe ayasaba kwitega umwataka mushya Drissa Dagnogo.

Uyu mukino wabimburiwe n’umuhango wo kwerekana imyambaro mishya Rayon Sports yaguriwe n’umuterankunga wayo, Skol, ndetse no kumurika igishushanyo mbonera cya Gikundiro Stadium, iyi kipe yiyemeje kuzubaka.

Mbere y’uko umukino nyiri’izina utangira, habanje gufatwa umunota umwe wo kwibuka uwari umutoza wungirije w’iyi kipe, Ndikumana Hamadi Katauti n’uwari umunyezamu wayo, Mutuyimana Evariste, bombi bitabye Imana mu 2017

Gasogi United yatanze Rayon Sports kwibona mu mukino, yafunguye amazamu hakiri kare, ku gitego cyatsinzwe na Dusabe Jean Claude ‘Nyakagezi’ ku mupira yahawe na Kayitaba Jean Bosco, aroba umunyezamu Nsengiyumva Emmanuel uzwi nka Ganza.

Bizimana Yannick winjiye mu kibuga asimbuye Mugisha Gilbert wavunitse, ni we wishyuriye Gikundiro ku munota wa 42, ku mupira yaherejwe na Irambona Eric, awushyira mu izamu abanje kwigarama.

Nubwo yatsinze igitego ntiyahise abyuka ngo ajye kucyishimira kuko yababaye

Ku munota wa gatatu w’inyongera muri iki gice cya mbere, Umunya-Côte d’Ivore Drissa Dagnogo uri mu igeragezwa, yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Oumar Sidibé, iyi kipe yambarara ubururu n’umweru ijya kuruhuka iyoboye umukino.

Igitego cyatsinzwe na Drissi Dagnogo muminota y’inyongera kugice cyambere

Hashize iminota itandatu amakipe yombi avuye kuruhuka, Rayon Sports yatsindiwe igitego cya gatatu na myugariro Rugwiro Hervé wateye ishoti rikomeye umunyezamu Cuzuzo Gaël atabashije kugarura ubwo yari amaze guherezwa na Commodore Olokwei.

Nyuma y’umukino ubwo Umuyobozi wa Rayon sport yaganiraga n’itangazamakuru bamubajije kuhazaza ha Drissi Dagnogo muri Rayon sport atangazako igitegerejwe ari raporo (report) y’abatoza hanyuma bagategerezako mukwezi kwa mbere ubwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rizaba rigeze hanyuma andi makipe akamwitega ngo kuko abona uyu mukinnyi ukomoka muri Côte d’Ivore ashoboye.

Drissa Dagnogo amakipe amwitege.

Abafana ba Rayon Sports batumye CECAFA ihindura ibiciro

Nyuma y’uko hashyizwe hanze ibiciro by’imikino yo kuri uyu wa Kabiri muri CECAFA Kagame Cup 2019, abafana ba Rayon Sports babyinubiye bituma bihindurwa.

CECAFA Kagame Cup izakomeza kuri uyu wa Kabiri, aho mu itsinda rya mbere, TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izakina na KMC yo muri Tanzania guhera saa 17:00 mu gihe Rayon Sports izakina na Atlabara FC yo muri Sudani y’Epfo guhera saa 19:30 kuri Stade ya Kigali.

Kwinjira mu mikino yo kuri Stade ya Kigali byari 10.000 FRW, 3.000 FRW,
na 2.000 FRW ahasigaye hose. naho ku mikino iri bubere kuri Stade ya Huye yo mu itsinda rya 2, kwinjira byari 5000 FRW, 3000 FRW, 2000 FRW na 1000 FRW ahasigaye hose.

Ibi bikaba aribyo byateye abafana ba Rayon sport kwivumbura bagaragazako batishimye ibi biciro bagaragazako bo babibona nk’ubusumbane bukomeje gukorerwa ku ikipe yabo nk’uko bagiye babigaragaza kumbuga nkoranyambaga berekanoako batishimiye iryo tandukana ry’ibiciro.

Ubu ni bumwe mubutumwa bwagarutsweho cyane kuri Facebook

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, Bonnie Mugabe, umuyobozi wungirije ushinzwe imitegurire y’irushanwa rya CECAFA (Assistant General coordiantor) yatangarie Rwandamagazine.com ko bagena ibiciro bagendeye ku bukomere bw’imikino aho kurebera ku ikipe imwe.

Ati ” Ibiciro tubifata bitewe n’amakipe agiye gukina. Ibiciro byashyizweho ni iby’imikino 2, uhuza KMC na TP Mazembe ndetse n’uwa Rayon Sports na Atlabara…impungenge zabo ntabwo twazirengagije, aba tekinisiye bacu bari kubyigaho. Abafana ba Rayon Sports bareke kuvuga ko bibwe , Mazembe ifite abafana benshi bari kuva Bukavu na Goma, ntabwo ibi biciro byashyiriweho umukino wa Rayon Sports gusa….

Abafana na Rayon sport ntibari banyuzwe n’ibiciro byo kwinjira

Kuri uyu wa kabiri inama y’abategura iri rushanwa, yahise iterana byihuse muri iki gitondo, yasojwe hanzuwe ko ahasigaye hose ku mikino yo kuri Stade ya Kigali ari 1000 FRW naho kuri Stade ya Huye na Rubavu hakaba 500 FRW.

Ibindi biciro bizatangazwa nyuma y’imikino y’amatsinda nkuko bitangazwa n’abashinzwe gutegura iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame.

Mu mikino ibanza yo muri iri tsinda, KMC yari yanganyije na Atlabara 1-1, Rayon Sports itsinda TP Mazembe 1-0.

Rayon sport izakina na Tout puissant Mazembe muri CECAFA Kagame Cup

Rayon sport iheruka gutwara shampiyona y’u Rwanda yatomboye Tout puissant Mazembe.

Kuri uyu wagatanu tariki 21/Kamena 2019,kukicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA haberaga tombola igamije kureba uko amakipe azahura mu irushanwa rihuza amakipe yo mukarere u Rwanda ruherereyemo maze rayon sport yo mu Rwanda yisanga mu itsinda A, ari naryo riherereyemo ikipe ya Tout puissant Mazembe yo muri RDC.

Dore uko amatsinda ateye

Itsinda A rizakinira i Kigali

Rayon sport (Rwanda),TP Mazembe (DRC),KMC (Tanzania),Atlabara (S,Soudan)

Itsinda B rizakinira Huye

Azam (Tanzania) , Bandari (Kenya) Mukura Vs( Rwanda), Azam (Tanzania) na KCCA (Uganda)

Itsinda C rizakinira Kigali

APR (Rwanda), Green Buffaloes (Zambia), Proline (Uganda), na Heegan (Somalia)

Itsinda D rizakinira Rubavu

Gor Mahia (Kenya), DC Motema Pembe (DRC), KMKM (Zanzibar) na AS Ports (Djibuti)

Tout puissant Mazembe yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2010,ubwo yari yaje nk’umutumirwa ariko iza gutaha irushanwa ritarangiye,bitewe n’imvururu zavutse hagati yayo na APR FC yo mu Rwanda ubwo bakiniraga kuri state Amahoro.

Bizimana Yannick yamaze gusinya muri Rayon sport

Umukinnyi Bizimana Yannick wahoze muri Muhanga FC akaba yasinye imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon sport

Muminsi ishize nibwo hakwirakwiye ibihuha byinshi,bamwe bavuga bati:”uyumukinnyi yerekeje muri Rayon sport abandi bakavuga Police Fc ndetse n’andi menshi……” ariko ayomakuru ntakipe n’imwe yigeze iyemeza ngo ihamyeko yamusinyishije ndetse n’umukinnyi ubwe ntaho yigeze abyemeza.

Kuri iki gicamunsi cyo kuwa 20 Kamena 2019 nibwo iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona 2018-2019 ibinyujije kumbuga nkoranyambaga zayo,yahamijeko yasinyishije uyu rutahizamu w’umunyarwanda watsinze ibitego cumi na bine(14) muri uyumwaka w’imikino uri kwerekeza kumusozo.

Tubibutseko uyu mukinnyi aje yiyongera kubandi bakinnyi iyikipe iherutse gusinyisha barimo:Iragire Said wavuye muri Mukura,Runaniza Hamza wavuye muri Marine Fc,Ndizeye Samuel wavuye muri Vital’o (Burundi),ndetse na Commodore Olokwei (wavuye muri Ghana), ikaba ikomeje no kwiyubaka igura n’abandi bakinnyi.

Rayon sport yatandukanye na Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu

Manzi Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo gutandukana na kapiteni wayo Manzi Thierry kimwe na mugenzi we Niyonzima Olivier ‘Sefu’ nyuma y’uko bombi banze kongera amasezerano.

        Kugicamunsi cyo kuri uyu wambere tariki 17/06/2019 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sport bwashyize hanze amabaruwa y’aba bakinnyi bombi abemerera kwishakira andi makipe,nyuma y’aho batumvikaniye kumisinyire y’andi masezerano kuko ayabo yo gukinira iyikipe yatwaye igikombe cya shampiyona yarangiye.

       Tubibutseko ibi bibaye nyuma y’aho Rayon Sports iheruka gusinyisha myugariro wa Mukura Victory Sports, Iragire Saidi na Ndizeye Samuel wa Vital’O FC bombi bakina mu mutima w aba myugariro nka Manzi Thierry.

 

 

Manzi Thierry arekuwe na Rayon Sports mu gihe avugwaho kugumura abakinnyi, aho banze kujya mu mwiherero ku wa Gatandatu batarabona amafaranga y’uduhimbazamusyi two ku mukino wa Marines muri shampiyona no gusezerera AS Kigali mu Gikombe cy’Amahoro.

Umukino wagombaga guhuza APR FC na Mukura wasubitswe

apr_na_mukura-2

Uyu mukino ubanza wa shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda wagombaga guhuza aya makipe yombi ahagarariye igihugu mumikino mpuzamahanga ukaba wabaye usubitswe biturutse kubusabe n’ubwumvikane bw’aya makipe maze biza kwemezwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

 

Kuri uyu wa 28 Ugushyingo nibwo aya makipe yombi yakinaga imikino ibanza mumarushanwa ny’Africa ariko yombi aza gusoza anganya n’ayo bakinaga aho Mukura Victory sport yari yerekeje muri Africa y’epfo gukina n’ikipe ya Free states stars naho APR FC ikaba yari yakiniye i Kigali n’ikipe yo muri Tunisie yitwa Club Africain bikaza kurangira bose banganyije ubusa kubusa (0-0).

 

Kuri uyumunsi rero ku ruhande rwa Mukura na APR baje kumvikana maze basaba ko umukino wabo wa shampiyona waba usubitswe kugirango bitegure neza imikino yo kwishyura izaba kuri 5 Ukuboza 2018,aho APR izaba ikinira muri Tunisie na ho Mukura ikaba ikinira i Huye.

Yateye inda abakobwa 3 bavukana na nyina ubabyara hanyuma aratoroka

Senegalais.jpg

 

Umusore w’imyaka 23 ukomoka mu gihugu cya Senegal arashakishwa na Polisi ya Paris mu gihugu cy’ubufaransa nyuma yo gutera inda abakobwa batatu bavukana ndetse n’umubyeyi ubabyara.

 

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Zone gran dosye cyandikirwa muri iki gihugu, uyu musore yakoze ibi muburyo bwo kwihorera nyuma yo gufatwa nabi na se w’aba bakobwa harimo n’uwimyaka 15;kuko uyu musore yari asanzwe abakorera.

 

Nyuma yo kumenyako umugore we ndetse n’abana 3 batwite kandi batewe inda n’uyu musore w’umwimukira,uyu mugabo yahise yiyambaza polisi yo mu mujyi wa Paris na yo ikaba yashyizeho ibihumbi bibiri by’amayero k’uwamubona.

INKURU NDENDE:Ni rurerure Season 2 Final

autumn-beautiful-beauty-701792

Ubushize duherukana ababyeyi ba Paul na Gisele babuze igisubizo ariko Jacky abazanira amakuru mashyashya ati:”Ariko mwazavuze niba atari abana banyu rubanda bakabafasha nk’imfubyi?” ubwo bose bahise bumva abo avuga abo aribo niko kumubariza icyarimwe bati:”ese waba uzi aho bari?”
NB.Please comment zanyu zirakenewe,ariko “Komeza” ni comment idashobora kugira icyo ifasha umwanditsi mumyandikire ye ahubwo tanga inama mubundi buryo.
REKA DUKOMEZE NA Episode ya 6
……. Igitondo cyakurikiyeho Paul na Gisele bazindutse biganirira ndetse banapanga gahunda z’ukuntu bagiye gutangira ubuzima bushya nk’umugore n’umugabo maze bagiye kumva bumva umuntu arakomanze nuko Paul akinguye akubitana amaso na Papa Gisele agaruka yiruka,ariko ntiyakinga niko kumubwira ati:”Cher,noneho ibyanjye bindangiriyeho!”
Akivuga atyo Gisele aramubaza ati:”habaye iki?” akomeza agira ati:”nakubwiyeko icyo aricyo cyose tuzafatanya guhangana nacyo,ubwo rero witinya kandi turi kumwe!” Paul aramusubiza ati:”mbonye Papa wawe ari kumwe n’abandi bantu kandi byange bikunde baje kuntwara,gusa nibamfunga uzakomeze kuzirikana ko nagukunze kandi ntazigera nkanga kandi nibakujyana kure aho ntashobora kukubona uzazirikane ko hari uwigeze kugukunda kandi mufitanye igihango aricyo mwana untwitiye!”
Gisele yabwiye Paul ati:”sinzi ikizanye Papa hano,ariko niba na we ari kuruhande rwa mama ntakimbuza kumubwira icyo ntekereza kandi ndakekako na we ari umuntu mukuru naho yagira ikindi cyemezo afata ndagerageza kurwana kurukundo rwaaa…!” atarakomeza Papa Gisele yari yamaze kwinjira nuko Paul agerageza kwiyumanganya ariko afite ubwoba niko kumuha ikaze amwereka aho yicara,nuko Papa Gisele aricara.
Papa Gisele akimara kwicara we n’abo bari bari kumwe Paul yahise avuga ati:”mwebwe ndabazi muri Papa Gisele,databukwe,ariko abandi murikumwe ntabwo nabamenye!” Gisele ahita ababaza ati:”muje kudufunga ?” akomeza agira ati:”niba gukundana ari icyaha ndatekerezako muraza kudufungira hamwe kuko njyewe na Paul turakundana kandi cyane!” bakiri muri ibyo Mama Paul na Mama Gisele bahise binjira na bo baricara.
Paul ubwoba bwakomeje kurushaho kwiyongera kuko noneheo yahise atekereza kumafaranga y’iwabo yatwaye,ariko Papa Gisele ahita atangira kuvuga agira ati:”aba mutamenye ni abayobozi b’inzego z’ibanze uko ari babiri!” akomeza agira ati:”ntabwo twaje kugirango babafunge cyangwa babagirire nabi ahubwo twaje hano kugirango tubazbabaze ahubwo twje kuabasura nk’urugo rushya kandi tunamenye aho mutuye!”
Paul yarabasubije ati:”noneho ubwo bimeze bityo ni byiza kandi turabishimiye gusa dutunguwe n’uburyo mwamenye hano hantu!” Papa Gisele yarabasubije ati:”nari mbizi ko birabatungura,ariko bigaragarako namwe ubwanyu mutazi abantu b’inshuti zanyu kandi mugendana!” akomeza agira ati:”hano ni iwabo w’umwe mubanyeshuri mwigana ni we waje kudutabaza atubwirako mwatangiye ubuzima bushya!”
Papa Gisele yarababwiye ati:”inzira mwahisemo kunyuramo ni nziza kuko hari abahungu benshi batera abakobwa inda bakabihakana,hari n’abakobwa babona batwaye inda muburyo nk’ubwanyu igisubizo bakumva ari ukuyikuramo,ariko mwebwe mwagerageje gushaka ibisubizo n’ubwo mwagize amakosa mukora sinabarenganya ahubwa twaje hano ngo tubagire inama !” umwe muri baba yobozi yahise amuca mu ijambo arababaza ati:”ese muri mwe hari ufite imyaka makumyabiri n’umwe (21) ?”
Bombi barahakana,niko gukomeza ababwira ati:”mbabajije nijijisha kuko bigaragarira amaso,gusa mwabuze abajyanama niyo mpamvu mwahisemo gukemura ikibazo munzira zanyu!” uwo muyobozi yakomeje ababwira ati:”ubu mwembi ntan’umwe wemerewe gushinga urugo kuberako imyaka shingro kugirango umuntu yemererwe gushinga urugo byemewe n’amategeko ntimurayigira bivuzeko mukiri abana kandi mukeneye kurerwa!”
Akivuga atyo Paul yaramusubije ati:”ariko njyewe mbona ntampamvu yo gukomeza kubangamira ababyeyi tubabuza amahoro,ahubwo twagize amahirwe kuko muhari murahava munadusezeranyije kuko ntitugishaka gutesha umutwe ababyeyi!” abari aho bose barasetse maze wamuyobozi ahita amubwira ati:”ngiyi impamvu yambere yerekanako mukiri abana !” akomeza agira ati:”kugirango umuntu asezerane imbere y’amategeko usibye kuba mutujuje imyaka,hari ibindi bisabwa nk’ibitabo by’irangamimerere ndetse n’ibindi bitari aha,ubwo rero ntawabasezeranya!”
Papa Gisele yarababwiye ati:”bana bacu,nibyo koko nkuko mubivuga muri bakuru kandi mwabyara kuko muranatwite,ariko mubanze mutekereze kuhazaza hanyu maze mumfashe dufate umwanzuro kandi nziko igitekerezo cyanjye kiraza kubashimisha!” akomeza agira ati:”murabona ahantu mwimukiye,ntantebe n’imwe ihari ni ukwicara kuburiri ndetse nio kumikeka,ikindi kandi muzakenera imyenda y’umwana,muzakenera gukomeza kubaho kandi muzirikaneko muzakenera kwiga kaminuza ubwo koko murumva ibyo byose muzabyifashamo gute ?”
Yakomeje kubasobanurira agira ati:”nibyo koko twakoze ikosa ntitwababa hafi ngo tubahe inama z’ingenzi n’igihe habonetsemo gutwara inda twarabatereranya kandi aricyogihe mwari mudukeneye,gusa uyumunsi mureke tubasabe imbabazi kandi natwe mutubabarire !” atarakomeza Gisele ahita amuca mu ijambo niko kumubwira ati:”ariko ndatekerezako ahari ariyo mahitamo yari ahari !” Mama Paul aramusubiza ati:”mwana wanjye habaye ukutamenya!”
Mama Paul akomeza agira ati:”nkuretse ukaguma aha,naba mpembereye urwango hagati yanjye nawe ndetse na Paul!” akomeza agira ati:[“iyonza kubimenya simba narakomeje kubaza Paul nti:”wabikoreye iki” ahubwo mba naramubaye hafi mbere y’igihe kandi haramuka habayemo ikibazo nk’icyababayeho nkamenyako mubuzima bibaho none rero mumbabarire mutwumve rwose”]
Papa Gisele yarababwiye ati:”ndababwiza ukuri ko nimwemera mukagaruka murugo !” atarakomeza wamuyobozi ahita amubaza ati:”nonehose mugiye kuba murugo rumwe muri abagabo babiri n’abagore babiri?” ariko Papa Gisele aramusubiza ati:”oya!” akomeza agira ati:”Pual arataha iwabo,na Gisele atahe,gusa bo bazakomeze bikundanire kandi bajye bajyana kwipimisha kwa muganga kugirango ubuzima bw’umwana bubungwabungwe !”
Mama Gisele na we yafashe umwanya arababwira ati:”muby’ukuri bana bacu mutwihanganire kumagambo mabi yose twababwiye kandi mwemere inama tubagira!” akomeza agira ati:”nimuza murugo bizabafasha gukomeza amashuri yanyu !” Papa Gisele yakomereje ahabwira ati:”mutekerezeko muramutse mugumye hano ntan’umwe muri mwe washobora gukomeza kwiga kaminuza,ikindi umwana mwabyara yazahura n’ubuzima bubi !”
Paul yaramusubije ati:”ntakibazo kizatunanira guhangana nacyo njywe na Gisele nidufatanya tuzatsinda kandi nidutsinwa tuzafatanya kwikura mubibazo !” Papa Gisele yaramusubije ati:”ibyo ndabyumva kandi nanjye nakunze ibitekerezo byawe !” akomeza agira ati:”ahari twebwe ntabwo mushobora kutwumva,ariko nimugirire impuhwe uriya mwana mutwite maze mumuhe amahirwe yo kuvukira ahantu heza nk’aho mwavukiye kandi namwe mwishakire ahazaza heza mukomeza amashuri nuko nimwuzuza imyaka mujye imbere y’amategeko babasezeranye nimushaka muzahite mubana!”
Paul na Gisele basabye umwanya wo kubitekerezaho neza nuko nyuma y’akanya gato biherereye baraza bemerera ababyeyi babo gutahana nabo nyuma yo kubasezeranyako batazongerakwitambika murukundo rwabo.
_______________END________________
___________Mwarakoze gukomeza kubana natwe muri iyi nkuru.
Moral lesson (Isomo) 1.Mureke twite kubana bacu,tumenye ikigero cy’imyaka bagezemo ejo tutazatuma bahura n’ingaruka kandi natwe tukicuza.
2.Rubyiruko ni byiza kwemera kugirwa inama kuko uwanze kumvira se na nyina…………..
3.Mubyeyi emerera umwana wawe akubwire ibyo yahuye nabyo bizagufasha kumenya aho uhera umugira inama.
Product of :Inyamibwa group
Editor:Inyamibwa arts
You can follow us on twitter:@ https://twitter.com/simiyoni_simeon
Kora like kuri Facebook page :”Inyamibwa arts” ubonere inkuru kugihe ndetse n’izagucitse niho wazisanga.

INKURU NDENDE:Wabikoreye iki ? Season 2 Episode 5

autumn-beautiful-beauty-701792

 
Ubushize duherukana Mama Paul yasuwe na Mama Gisele ndetse n’umuntu w’umugabo atazi nuko arababwira ati:”ni karibu!” arongera ati:”uyu mudamu we ndamuzi ariko mwebwe muri kumwe ntabwo twabamenye!”
 
REKA DUKOMEZE NA Episode ya 5
 
……. Paul na Gisele ntabwo bigeze bava mumujyi ngo bajye gutura kure cyane ahubwo icyo bakoze ni uguhindura akarere, maze bageze aho bari bagiye gukodesha byabanje kubagora kuko bamwe mubantu bafite amazu akodeshwa babanje kuyabima bababwirako ari abana bityo badashobora guha amazu yabo umugore n’umugabo kandi babona bakiri bato.
 
 
Ibyo ntibyigeze bibaca intege ahubwo bo bakomezaga gushakisha aho barabemerera,bidatinze barahabona,bagura ibikoresho by’ibanze bikenerwa murugo ruciriritse; nuko ibyo birangiye batangira kuganira maze baganira Paul abaza Gisele ati:”ariko ko bavuga ngo kwiba ni icyaha,ubu natwe twishinje ko twibye?” ariko Gisele aramusubiza ati:”Njyewe ndabona ntakosa twakoze!” akomeza agira ati:”ntayandi mahitamo twari dufite kuko imiryango yacu yari yaturwanyije cyane bishoboka!”
 
 
Gisele yakomeje agira ati:”Honey,ko numva wicuza wari kwishimira kumva nkubwirako inda yawe yavuyemo cyangwa ukumva baguhamagara bakubwirako nagiye kwiga muri America ?” akivuga atyo Paul aramubwira ati:”sigaho!” arongera ati:”byarashobokaga koko kuba wakumvira inama z’abagushuka,kandi cyari ikintu cyoroshye kumva abitwako bakugira inama nzima aribo bakubeshya,ariko ntibayri korohera umutima wawe kwakira ibinyoma no gutatira igihango dufitanye!”
 
 
Paul yakomeje kuvuga ati:”Ubu twitwa abajura mumaso y’ababyeyi bacu,ariko bitandukanye no kwita abicanyi mumaso ya rubanda rwose ndetse no mumaso y’Imana!” Gisele yaramusubije ati:”iyo biza kuba kugenda gusa nari kwemera kugutera umugongo kugirango nguture umugogo nakwikoreje wo kwitwa umu papa ukiri muto,ariko hajemo kwikora munda numva noneho mpisemo guhangana kuko n’iyo unyihakana sinari kwemera kwiyicira umwana ntwite!”
 
Paul yitegereje Gisele maze amufata mukiganza aravuga ati:”ntabwo nibeshye!” arongera ati:”uyu ni we wagombaga kumbera mama w’abana banjye kandi akamba hafi uko bukeye n’uko bwije kugirango ninjye mpura n’ikibazo ajye ankomeza kandi ningira ibyishimo ambe hafi kugirango tubifatanye kandi andinde kurengwa ngo hato ntavaho ngakosa,gusa uyu niwo mwanya wagenwe!” Paul ahita abwira Gisele nanone ati:”Ba maso kandi ukomere iki nicyo gihe kandi ni wo mwanya ngo turwane twivuye inyuma kandi njye nawe tuzatsinda!”
 
 
M rugo iwabo wa Paul wa mugabo wari kumwe na Mama Gisele yarivuze anasobanura ko ariwe Papa Gisele akaba akunze kuba ari mumahanga kubw’impamvu z’akazi nuko Mama Paul aramusubiza ati:”mumbabarire muby’ukuri sinigeze mbasha kubamenya!” ariko Papa Gisele aramusubiza ati:”ntakibazo!” arongera ati:”usibye natwe abakunze kuba turi mubutumwa bw’akazi n’abandi kumenyana biragora!” Mama Gisele niko kumubaza ati:”nonese ko mutugendereye ni amahoro?”
 
Papa Gisele aramusubiza ati:”urebye ni amaho..!” atarakomeza Mama Gisele amuca mu ijambo niko kumubwira ati:”koko nk’uko Papa Gisele abivuze urebeye inyuma ni amahoro!” akomeza agira ati:”icyatuzanye rero twembi ni ukugirango udusobanurire uburyo wowe n’umuhungu wawe mutinyuka mukaturarurira umwana ndetse mumutwereke kuko turava aha tumujyanye!” Mama Paul yaramurebye niko kumubaza ati:”Ahubwose wowe ntiwandusha kumenya aho ari?”
 
Akomeza agira ati:”ese ko mperuka mukize kandi mwishoboye ni gute uhangara kohereza iriya siha y’umukobwa wawe igafatanya n’umuhungu wanjye gusahura urugo rwanjye none bakaba amafaranga ayanjye nari nateguye kuranguza barayikoreye yose?” yongeraho ati:”ese uri kunkanga ngo ntakubaza aho mwanjyaniye umwana cyangwa aho mwamugurishije ?” Faustino yahise yinjira bagiterana amagambo,ariko abanza kubasuhuza nuko arababaza ati:”habaye iki ko numva muvugira hejuru?”
 
Akivuga atyo nyina yahise amubwira ati:”ceceka aho!” akomeza agira ati:”ubundi ni inde wakubwiye kujya wumviriza abantu bakuru baganira cyangwa ni inde ugutumiye ngo uze hano?” yongeraho ati:”sohoka none aha!” ariko Papa Gisele aramubwira ati:”icare aho!!” akomeza agira ati:”njyewe ndabona uyu muhungu mucecekesha arengana kandi kuba ababwiye ibyo muri gukora si ikosa kuko ntawutumva ko mufite urusaku,ariko ndabona dukomeje gutya ntakintu twaza kugeraho!”
 
 
Akivuga atyo Mama Paul ahita avuga ati:”si uyu mugore wawe se ushira isoni akaba yaje no kuntukira iwanjye!” ariko na Mama Gisele aramubwira ati:”ubwo rero uvuzeko nshira isoni ngo ntakubaza aho mwanjyaniye umwana?” ariko Faustino arababwira ati:”njyewe ndumva muhuje ikibazo kandi iyi niyo nzira yonyine mbona yabafasha kugikemura!” akomeza agira ati:”mwebwe murababaye kuko mwabuze abana banyu,ariko nanjye mwumveko mbabaye kuko ntabona murumuna wanjye kandi ibyo byose ni mwebwe babyeyi mutubyara mbishinja!”
 
Faustino akomeza agira ati:”Mvuzeko Gisele atageze hano naba mbeshye arikoo!” atarakomeza Papa Gisele niko kumubaza ati:”none ubu ari hehe ?” akomeza agira ati:”mbabarira undangire aho umwana wanjye yagiye ndaguha icyo ushaka cyose niba ari nawe wamurangiye aho yaba yihishe mugihe cyose atwite!” Faustino yaramusubije ati:”wihanganire kumvako aho ari nanjye ntahazi!” akomeza agira ati:”ikigaragara ni uko ikosa atari irya bariya bavandimwe bonyine,ahubwo urasanga impande zose turi abanyamakosa!”
 
 
Faustino yarababwiye ati:”ikigaragara ni uko Gisele yavuye iwabo yirukanywe cyangwa afashwe nabi!” akomeza agira ati:”ikindi kandi na Paul murumuna wanjye mbona atari afashwe neza kandi na Mama arabizi nkaba nkeka ko ariyo mpamvu bafashe icyemezo cyo guhunga imiryango!” akivuga atyo Papa Gisele yahise amwakira mu ijambo niko kuvuga ati:”nibyo koko umubyeyi acumura yicaye kuntebe!” akomeza agira ati:”nanjye ubwanjye nemeye icyaha gusa iyaba nababonaga nkabasaba imbabazi!”
 
Papa Paul yakomeje avuga ati:”mwababyeyi bagenzi banjye mwe nimureke mbabaze!” niko kubabaza ati:”mukimenyako aba bana bakoze amakosa bagaterana inda mwakoze iki?” bombi bararebana ntibagira icyo bavuga nuko yongera kubabaza ati:”mwaba mwarabaganirije cyangwa mwe ubwanyu mukaganira ?” nuko bazunguza imitwe bahakana,hanyuma arababwira ati:”abana bacu nibagira icyo baba cyangwa bagapfa amaraso yabo azababarweho,gusa muzirikane ko bitagomba kurangirira hano!”
 
Mama Paul yahise amubaza ati:”nonese dukore iki?” Faustino aramusubiza ati:”amazi yamaze kurenga inkombe!” ariko Papa Gisele aramubwira ati:”oya,amazi ntararenga inkombe tugomba kubashaka kandi bakaboneka ,tukabaganiriza kandi byanaba ngombwa bakagaruka kuko hari byinshi bagikeneye mubuzima!” akiri kuvuga ayomagambo bumva umuntu arakomanze nuko bakinguye babona ni Jacky wiganye na Paul ndetse na Gisele muri segondere (secondaire/high school/secondary) nuko bamuha ikaze.
 
 
Jacky akimara kwicara ariko afite impumu nyinshi niko kubabwira ati:”ariko kuki mwaretse kikagenda kuriya ?” akomeza kubabwira ati:”ngize amahirwe mwese ndabasanganye!” yongeraho ati:”Ariko mwazavuze niba atari abana banyu rubanda bakabafasha nk’imfubyi?” ubwo bose bahise bumva abo avuga abo aribo niko kumubariza icyarimwe bati:”ese waba uzi aho bari?”
 
 
……………To be continued in episode 6……………
 
___________Gisele na Paul batangiye urugendo rushya rw’ubuzima
____________Ariko ababyeyi babo noneho bahurije hamwe imbaraga
 
________Ese barakora iki ?
______________Ese amakuru Jacky azanye hari icyo arabafasha ?
 
______________Ngaho gira inama umuntu umwe ushaka muri iyinkuru!
 
Ntakundi ayomatsiko yazashira uretse kuzasoma WABIKOREYE IKI Seson 2
Episode 6
 
Product of :Inyamibwa group
 
Editor:Inyamibwa arts
You can follow us on twitter:@simeon71763305
 
Kora like kuri Facebook page :”Inyamibwa arts” ubonere inkuru kugihe ndetse n’izagucitse niho wazisanga.
 
Yanditswe na Smiyoni simeon

INKURU NDENDE: Wabikoreye iki ? Season 2 Episode 4

autumn-beautiful-beauty-701792

 
Ubushize duherukana Papa Gisele abajije mama Gisele aho umukobwa we yagiye nuko mama Gisele abura icyo avuga maze Papa Gisele aramubwira ati:”ntumbwire ko wohereje umwana wanjye gusura abantu kandi nari naguteguje mbere ko nzaza!”
 
NB.Please comment zanyu zirakenewe,ariko “Komeza” ni comment idashobora kugira icyo ifasha umwanditsi mumyandikire ye ahubwo tanga inama mubundi buryo.
 
REKA DUKOMEZE NA Episode ya 4
 
……..Papa Gisele asa n’urakaye yakomeje kubaza Mama Gisele aho Gisele yagiye nuko Mama Gisele aramusubiza ati:”erega umwana yarananiye!” akomeza agira ati:”yagiranye agakungu n’agahungu biganaga nuko kamutera inda none ejo nagizengo ndavuga,ngirango yanyumvise ariko nagiye gutaha nsanga yazinze utwe yigendeye!” ariko Papa Gisele aramubaza ati:”ntumbwireko umwana wanjye warangaye bakamutera inda!”
 
 
Mama Gisele aramusubiza ati:”ariko ntako ntagize ngo mumenyere buri kimwe yashakaga ariko nanjye natunguwe no kujya kubona nkabona aratwite!” Papa Gisele ahita amubaza ati:”none ubwo wamugiriye inama nk’umuntu w’umubyeyi cyangwa waragiye uriyicarira nk’aho utabonagako ageze mumyaka mibi?” akomeza agira ati:”none aha ndagirango ukore ibishoboka unshakire umwana kandi wowe na we muzansobanurira ibyabaye hano ntahari!”
 
Igitondo cyakurikiyeho Faustino yaganiraga na Paul mu rugo iwabo maze abaza Paul ati:”bro,nonese ko ubona umwana yaraye hano kandi mama akaba atigeze abimenya,uratekereza gukora iki?” Paul aramusubiza ati:”Nanjye kugeza ubu ibitekerezo biracyari byinshi kuburyo ntaratoranyamo icy’ingenzi kugirango ntahubuka umugore n’umwana wanjye bakababara!” akivuga atyo Faustino aramuseka niko kumubwira ati:”ndumva byarakomeye !”
 
 
Faustino akomeza agira ati:”cyakora ufite umutima ukomeye ntan’ubwo numva impamvu bakomeza kukwita umwana kandi numva ufite ibitekerezo by’abantu bakuru!” Paul aramusubiza ati:”mwana ibyo byihorere kuko nawe ibyanjye bikugezeho wamenya gufata ibyemezo kandi bya nyabyo!” Faustino na we aramubwira ati:”ntunguwe no kumva uvuga iby’umugore n’umwana mpita menyako ibintu byahindutse!”
 
 
Bakiri muri ibyo Nyina aba arabahamagaye nuko baza kumureba aho yari ari muri salo maze batangira kuganira nuko Mama Paul abtangira kubaganiriza kubyerekeranye na Paul n’ukuntu mama Gisele bari bashwanye kumunsi wabanje,nuko Faustino abaza Nyina ati:”nonese mama ubwo urumva umujinya wari ufite nimugoroba wagombaga kuwutura Paul ?” nyina aramusubiza ati:”nonese urumva nawutura nde?”
 
Mama Paul akomeza agira ati:”iyo ataza gutera inda umukobwa w’abandi nyina aba yaje kuntukira kukazi!” akomeza agira ati:”ikindi kandi kimbabaza ni uko njye na Bobo twari twakugiriye inama ariko ntushake kumva!” Paul aramusubiza ati:”ikibazo ni uko mwazingiriye amazi yararenze inkombe!” nyina afite umujinya niko kumubwira ati:”ariko ubundi wowe iyo urebye ubona uri iki kuburyo wigize umuntu uzajya ukora ibyo wishakiye!”
 
 
 
Mama Paul akomeza agira ati:”ndagirango nkumenyesheko njyewe ntazigera mwakira iwanjye naramuka aje hano nk’uko nyina yaraye abimbwiye!” Paul ahita amusubiza ati:”naza ntabyo nzakubwira!” akomeza agira ati:”nanjye ngize amahirwe menyako utamushaka mbere y’uko ngira ikindi kintu nkora!” Faustino yahise abwira Paul ati:”Paul,saba imbabazi!” akomeza agira ati:”wowe ntushaka no kwemera amakosa wakoze ahubwo urashaka guhangana na we!”
 
 
Atarakomeza Mama Paul yahise amubwira ati:”mumbwirire ahari wowe arakumva kuko njyewe yampinduye nk’ikintu kidafite agaciro mumaso ye!” Paul na we yaramubwiye ati:”mama,nari naragusezeraniyeko ntazigera nongera gukora amakosa ukundi,ariko nawe ntabwo uba wambaniye,kuko ntushobora kumvako umuntu wese yagwa mu ikosa ahubwo wumvako ndi umunyamakosa igihe cyose!”
 
 
Papa Gisele yabwiye mama Gisele ati:”none aha icyo nkeneye ni uko umbwira aho umwana yanjye yagiye kandi ukamuzana kuko nubwo yakoze ikosa nk’iryo ntiyagombaga kugirwa igicibwa mumuryango!” mama Gisele aramusubiza ati:”ndagerageza kumenya niba ataba yagiye munshutize mbe namugarura!” akivuga atyo Papa Gisele ahita amubwira ati:”ariko ko numva wivugisha ngo umenye neza aho ari umwana wanjye abaye hari icyo yabaye wambwira ngo iki?”
 
 
Mama Paul yatahanye na Faustino bavuye kuri alimentation gucuruza nuko bageze murugo mama Paul abwira Faustino ati:”cana television mbe nirebera amakuru !” Faustino aramubwira ati:”reka mbanze nambare slipper ndaje mbikore mama !” ; Faustino yinjiye mucyumba ariko mama Paul atungurwa no kumva yiyamira ari mucyumba avuga ati:”mama,ngwino urebe!” akomeza agira ati:”Paul yagiye kandi yajyanye n’imyenda ye yose!”
 
 
Mama Paul yahise yinjira mucyumba cya Faustino yihuse atungurwa no gusanga ikintu cyose cya Paul ntagihari, akomeza wkitegereza hose niko kubona urwandiko rurambitse kuburiri rugira ruti:”Faustino,ndabizi niwowe muntu wambere urabona ururwandiko,yaba wowe cyangwa undi muntu urarubona amenyeko nahisemo kubaha amarangamutima yanjye aho kugirango ndeke umwana wanjye azavuke ahangayitse,mpisemo guhangayikana n’untwitiye umwana!”
 
 
Muby’ukuri nabakundaga kandi nifuzaga kubana namwe nk’umuryango wanjye,gusa sinzi niba igihe ari iki ngo ibyanditswe bisohore nkuko byanditswe ngo nicyo gituma umuntu azasiga se na nyina none nanjye nemeye kubasiga gusa Imana nibishaka nzabasura kandi mwihanganire kuba bimwe mubigize umutungo w’umuryango nabijyanye,si ubwana bubi ahubwo ni uko ntamahitamo nari mfite kandi nzagaruka mbasobanurire buri kimwe kandi uyisoma wese ambabarire kandi anansabire imbabazi mama.
 
 
Niba mama ariwe uri gusoma iyi baruwa anyihanganire kuko kuba najyanye amafaranga ye nabonye aribyo byoroshye kuruta gukomeza gutungira umugore murugo rwa mama!” Faustino akimara gusoma iyobaruwa nyina yahise agwa mukantu niko kumubwira ati:”genda undebere ko yamafaranga yose nari namuhaye ngo ayajyane kuri bank atayatwaye!” Faustino yasohotse mucyumba yihuta ngo arebe aho amafaranga bari bayasize mugitondo atungurwa no gusanga umukozi w’iwabo muri salo niko kumubaza ati:”arikose nkawe urashaka iki hano?”
 
 
Umukozi yahise amubwira ati:”hano hanze hari abantu bashaka kuvugana na mabuja kandi mbonye wagirango barakaye!” akivuga atyo na mama Paul yari yahageze niko kumubaza ati:”uvuze ngo iki?” umukozi amusubiriramo byose uko byakabaye nuko aramubwira ati:”bareke binjire!” bakinjira yatunguwe no gukubitana amaso na Mama Gisele ariko ariyumanganya arababwira ati:”ni karibu!” arongera ati:”uyu mudamu we ndamuzi ariko mwebwe muri kumwe ntabwo twabamenye!”
 
……………To be continued in episode 5……………
 
___________Gisele na Paul bafashe umwanzuro wo gucika iwabo
 
Ariko Paul agiye akenyereye kumutungo w’iwabo
 
 
________Nonehose Mama Paul aravuga iki ?
 
___Imana ikomeze kurinda Paul na Gisele
 
Ntakundi ayomatsiko yazashira uretse kuzasoma WABIKOREYE IKI Seson 2
Episode 5
 
 
 
Product of :Inyamibwa group
 
Editor:Inyamibwa arts
You can follow us on twitter:@simeon71763305
 
Kora like kuri Facebook page :”Inyamibwa arts” ubonere inkuru kugihe ndetse n’izagucitse niho wazisanga.
 
Yanditswe na Smiyoni simeon

N’Golo Kante yongereye amasezerano azageza muri 2023

Ngolo.jpg

 

Uyu mufaransa ukina hagati mu kibuga wari usanzwe akinira iyikipe kuva muri 2016, ubwo yari amaze gutwarana igikombe cya shampiyona n’ikipe ya Leicester city ubu akaba yamaze kongera amasezerano azamugeza muri 2023.

 

Uyu mukinnyi watwaranye igikombe cy’Isi n’ikipe ye y’Ubufaransa akaba yatangarije ikinyamakuru The mirror agira ati:” Nishimiye kongera amasezerano yanjye muri Chelsea,kuko imyaka ibiri twari tumaranye yambereye myiza,kandi nishimiye uyu mujyi kuko nawugiriyemo ibyishimo byinshi”.

INKURU NDENDE:Wabikoreye iki ? Season 2 Episode 3

autumn-beautiful-beauty-701792

 
Ubushize duherukana Mama Paul ataha amubwira nabi maze Paul aramubwira ati:”ariko nan’ubu sindamenya ikosa nakoze!” nyina aramusubiza ati:”mva mumaso ntanakumenaho icyayi n’ubundi wowe ntacyo uzimarira!”………….
 
 
REKA DUKOMEZE NA Episode ya 3
 
………….Paul yakomeje kubaza nyina impamvu itumye aza amubwira nabi kandi bari basanzwe babanye neza ariko nyina aramusubiza ati:”koko uhangare ukore ibintu nka biriya ?” akomeza agira ati:”ubuse inama njye na mushiki wawe twakugiriye zapfuye iki?” akomeza agira ati:”nanjye nari naricaye numva ko umwana yikosoye kumbe burya bwari uburyo bwo kumfata kumaso ngo ubone uko wikorera ibyawe!”
 
Faustino na we aho yari yicaye asa n’utangaye yabajije nyina ati:”ariko njyewe nan’ubu sindumva ibyo wowe na Paul murimo!” akomeza agira ati:”icyumvikana cyo ni uko wowe na we icyo muvugaho mukizi ariko burya nanjye mwambwira nkumva!” mama Paul aramusubiza ati:”ariko kuki mushaka kumpindura injiji bigeze aho!” arongera ati:”ese mubona ndi agakecuru kadafite ubwenge!”
 
Ariko Faustino aramusubiza ati:”ibyo uvuze ntan’umwe muri twe wigeze abikwita yewe ntan’uwigeze agerageza kubikwita usibye ko ntazi aho wakuye uburakari bwose!” akivuga atyo Nyina aramusubiza ati:”niko,ushobora kumbwirako utari uziko Paul yateye inda kagakobwa kajyaga kaza hano ngo ni Gisele!” akomeza agira ati:”mpuye na nyina arantuka aranyandagaza mbura aho nkwirwa kubera amafuti y’iki cyohe ngo ni umwana!”
 
 
Faustino aramubwira ati:”nonese mama,urabona gukomeza kuzibiranywa n’uburakari hari icyo birahindura kubyo Paul yakoze?” akomeza agira ati:”nubwo yakoze amakosa ahubwo numvaga twashaka uko tumugira izindi nama nk’umuryango!” akivuga atyo nyina ahita amubwira ati:”ceceka ahose nyine!” akomeza agira ati:”inama njye na mushiki we Bobo tutamugiriye ni izihe?”
 
 
Paul na we aho yari yicaye yahise amusubiza ati:”mam,ndibuka neza inama zose ndetse n’impanuro mwampaye kandi nazikurikije uko zakabaye!” nyina ahita avuga ati:”ntimunyumvira?” akomeza agira ati:”ubwo rero njye na Bobo nitwe twaguhaye inama yo gutera umukobwa w’abandi inda?” arongera ati:”ese ko noneho imaze amezi arenga atandatu muzabigenza gute ra,ko numvise nyina avugako umuhatira kuyikuramo?”
 
 
Paul yagerageje kwisobanura agira ati:”muby’ukuri ntabwo mwangiriye inama yo gutera inda,kandi inama mwampaye zari nziza ni uko zaje impitagihe kuko mwangiriye inama umukobwa yarasamye!” Paul akomeza agira ati:”inda atwite ni iyanjye kandi naho byagenda gute ntabwo nari kwemera ko ikurwamo ndetse n’ubwo munyita umwana sinabura kwemera kurera umwana wanjye!”
 
 
Uko iminsi yakomezaga guhita indi igataha Paul yakomezaga kwibasirwa na nyina ariko na Gisele yibasiwe ,nuko ubwo Papa Gisele yiteguraga gutaha avuye muri misiyo (mission) yahamagaye abo murugo iwe maze arabateguza nuko mama Gisele atashye agera iwe nimugoroba nk’uko bisanzwe niko kubwira Gisele ati:”wandaya we,nakugiriye inama kenshi nguhana uranga urananira,nkugira n’inama z’ukuntu wakwikiza icyasha watewe na kariya gahungu urabyanga none reo ubu ni njye nawe!”
 
 
Mama Gisele akomeza agira ati:”ndabizi so nagera hano ntabwo azanyorohera bitewe n’amakosa yawe none rero umenyeko aho kugirango anyirukane usigare yasanga narakwirukanye akakunkurikiza!” akivuga atyo Gisele aramubwira ati:”ariko mama uziko neza uwakumva ibintu uri kumbwira atamenyako ndi umukobwa wawe !” arongera ati:”uziko yagira ngo uri mukadata?” akomeza kumubaza ati:”ese wowe ntiwakwishimira kugira umwuzukuru?”
 
 
Akivuga atyo nyina ahita amusubiza nabi ati:”dore aho kanashirira isoni!” atarakomeza Gisele aramubwira ati:”mama nifuzaga kujya nkubaha nkemera inama zose ungira,ariko noneho aho bigeze maze kukumenyana neza kuburyo na byabindi nibwiraga ko nkuziho ari bike ahubwo no kukwizera kwanjye kwamaze kuyoyoka!” Nyina ahita amubwira ati:”narakubwiye ngo ureke nkohereze muri America urananira none dore so agiye kuza nzareba uko uzabigenza!”
 
 
Paul ari murugo yagiye kumva yumva kurugi iwabo hari ukomanze maze arebye abona ni Gisele wikoreye ibikapu nk’uwimutse ariko ari kurira nuko Paul amuzana iwabo mugipangu ariko aba amuhishe mukazu k’inyuma nuko baganira niko kumubaza ati:”cherie,habaye iki ko mbona umeze nk’uwimutse kandi nkaba mbona ugenda urira inzira yose?” ariko Gisele ntiyagira icyo amusubiza,nuko Paul yongera kumubaza ubwa kabiri agira ati:”mukunzi,wanjye kuki koko umbabariza umutima wanga kumvugisha kandi mbona intimba mumutima wawe?”
 
 
Paul akomeza agira ati:”nonese niba hari ikosa nagukoreye rituma umpanisha kutavuga,umwana wacu uri munda arazira iki ko mbona uko guceceka na we bishobora kumugiraho ingaruka?” Gisele yaramusubije ati:”nibyo koko abantu turakosa kandi ibyo ntawutabizi,ariko wikwishinja ikosa kuko muminsi yose tumaranye ntaryo nakubonyeho kandi niyo ndikubonaho nari kukubwira ahubwo ibyambayeho nanjye ubwanjye sindabasha kubyiyumvisha!”
 
 
 
Paul asa n’utangaye niko kumubaza ati:”nonese iwanyu murimutse ukaba uje kundangira aho mwimukiye?” akomeza agira ati:”ntabwo wagombaga kwivuna wari kumpamagara kuri telephone!” akivuga atyo Gisele ararira cyane maze Paul aramubwira ati:”wambariye ukareka kurira ko ubizi neza ko iyo urize cayne nanjye ndira!” arongera ati:”mbabarira niba ngukomerekeje!” Gisele niko kumubwira ati:”erega nje kugusezera!”
 
 
Gisele akomeza agira ati:”mama,yanyirukanye ubu sinzi aho ngiye gusa Imana izakomeza kundinda ntacyo nzaba ubwo rero nutongera kumbona uzamenye izanjyanye!” Paul aramubwira ati:”Gisele,sinakwirirwa ntekerezako uri kunkinisha kuko no mumaso hawe harabigaragaza ko ubabaye,gusa nk’uko nabigusezeraniye ntabwo nzigera ntuma uvunika wenyine kandi ntakintu nakimwe wigeze utuma nkora njyenyine!” Paul akomeza agira ati:”wambaye hafi mubihe bikomeye,igihe abantu baturwanyaga wandwaniye ishyaka none rero ureke nanjye ngire icyo nkora kugirango ubuzima bwawe nabwo bumere neza!”
 
Akivuga atyo Gisele aramusubiza ati:”Paul,ntiwishyire mubibazo kubera njyewe !” akomeza agira ati:”ndabizi nakubereye umutwaro ntuma ushwa na mama wawe nubwo warenzagaho ukankunda,nyemerera rero undeke nshake aho nigira sinzabura kugaruka nkagushimira ko wagiye umbera umukunzi mwiza ntazigera nibagirwa!” Paul na we aramusubiza ati:”ibintu ni bibiri ugiye guhitamo kimwe!” akomeza agira ati:”urahitamo ko tujyana twashaka tukajya turara kumuhanda cyangwa ureke mbe nguhishe hano iwacu mugihe tugishaka ukundi tubigenza!”
 
 
 
Ntibyatinze Papa Gisele araza agera iwe nijoro ananiwe cyane maze umugore we aramwakira neza nuko mugitondo amaze kubyuka abwira mama Gisele ati:”ntakintu nakimwe nshobora gukora ntarabona umwana wanjye Gisele!” mama Gisele yabuze icyo akora niko gutangira kuvugishwa ati:”Gisele nyineee!” Papa Gisele ahita amubwira ati:”ntumbwire ko wohereje umwana wanjye gusura abantu kandi nari naguteguje mbere ko nzaza!”
 
 
……………To be continued in episode 4……………
 
___________Gisele Yirukanwe iwabo
 
nonese:______Ko Paul amuhitishijemo ari wowe wahitamo iki?
————Ehhhhhhhhhhhhh Mama Gisele ariye iminwa imbere y’umugabo we
___________Ese aramubwiza ukuri cyangwa ?
 
 
 
Ntakundi ayomatsiko yazashira uretse kuzasoma WABIKOREYE IKI Seson 2
Episode 4
 
N’ahubutaha muri Episode4
 
Product of :Inyamibwa group
 
Editor:Inyamibwa arts
You can follow us on twitter:@simeon71763305
 
Kora like kuri Facebook page :”Inyamibwa arts” ubonere inkuru kugihe ndetse n’izagucitse niho wazisanga.
 
Yanditswe na Smiyoni simeon

INKURU NDENDE:Wabikoreye iki ? Season 2 Episode 2

autumn-beautiful-beauty-701792

 
Ubushize duherukana Gisele yibasiwe na nyina amubwira gukuramo inda ariko we yabyanze maze Nyina aramusubiza ati:”ubuse ko njye yabinkoreye urabona narabaye iki?” Gisele asa n’utangaye abaza nyina ati:”uvuze ngo iki?” arongera ati:”wowe mama ?, ryari?”
 
 
 
REKA DUKOMEZE NA Episode ya 2
 
…………. Faustino yari hanze yinjiye munzu asanga Paul yicaye afite telephone kugutwi atavuga,nuko Faustino akomeza kumwitegereza hashira akanya karinganiye maze Faustino niko kumubaza ati:” habaye iki muvandi ?” arongera ati:”ko mbona wumanye na telephone usa n’ubwiwe ibintu bikagukura umutima cyangwa uwatinye uwo ashaka guhamagara byakugendekeye gute ?” Paul aramusubiza ati:”muvandi,ubu ndibaza icyo nacumuye kumana nkakibura !”
 
Paul akomeza agira ati:”uko ngerageje gukora ikintu birangira cyanze yewe n’icyo ngerageje ntikimbyarira umusaruro nkuwo nifuzaga kubona!” ariko Faustino aramubaza ati:”ariko ko udatobora ngo uvuge ibyo ushaka kuvuga ahubwo ugahera mumigani urumva niyo naba nshaka kugufasha nagufasha mpereye kuki koko ?” Paul aramusubiza ati:”ahubwo mama nabimenya ubanza azankuramo iyo kotsa kuko rwose ndabona Isi na yo itakibumbura akanwa ngo ibe yamira kuko ntakindi nsigaje!”
 
 
Ubwo Faustino yakuruye intebe yicara yegereye Paul niko kumubwira ati:”muvandi,ubu turi babiri ntawundi utureba kandi urabizi ntabanga wigeze umbitsa ngo ndimene,ubu rero ndumva ushobora kumbwira ikintu cyaguteye guhangayika bene ako kageni!” Paul ahita amusubiza ati:”sha uziko nyina ari kumubwira ngo ayikuremo!” arongera ati:”njyewe nan’ubu ndakibaza aho ababyeyi nk’abo bakomoka nkahabura kuko uwo si umuntu ariko sinzi ikindi kintu namwita kitamukomeretsa cyangwa ngo kimwambure ubumuntu!”
 
Faustino yariyumviriye niko kumubwira ati:”tuza!” arongera ati:”buriya rero guhura n’ibibazo byinshi akenshi bidutera guhungabana ndetse abenshi tugata umutwe ariko burya ibibazo nibyo bitera gukomera kandi bigatuma umuntu yitwa intwari!” akomeza agira ati:”kandi nanone iyo urugendo ari rurerure ukagira urugufasha ruroroha kandi ntirukuvuna,ni yo mpamvu rero nshaka ko umwira ibyakubayeho byose ntanakimwe unyuze kuruhande hanyuma nkareba inama nakugira!”
 
Paul yaramubwiye ati:”Gisele aratwite!” akomeza agira ati:”kuba atwite si ikibazo kuko siwe wambere bibayeho,ahubwo ikibazo ni nyina uri kumubwira ngo nahitemo kumuvira murugo no kwemera inda bakayikuramo !” akomeza agira ati:”unyumvire nawe inama z’umubyeyi gito!” Faustino yaramusubije ati:”ko numva bitoroshye bro!” akomeza agira ati:”wowe na Gisele ntan’umwe uragwiza imyaka y’ubukure ngo barebe uko babashyingira ikindi kandi ntanumwe byibura ufite akazi cyangwa amafaranga ubwo murumva muzabaho gute ?”
 
 
Akomeza agira ati:”ikindi kandi kariya kana mugiye kubyara murabona kazabaho gute koko ?” Paul aramusubiza ati:”nubundi nari mbizi ko ugiye kunsha intege muri byose!” arongera ati:”ibyo byararangiye ntakindi nakongeraho ahubwo icyo nashakaga ni uko wangira inama nkabona uburyo nabyitwaramo kandi umubano wanjye na Gisele ndetse n’akana kacu atwite ugakomeza gusagamba!” Faustino yariyumviriye maze aramubwira ati:”Bro,reka dusange mama kuri alimentation tube tumufasha kwakira abakiliya (clients) ariko burajya kwira nakuboneye igisubizo!”
 
 
Gisele yageze aho yemerera nyina gukuramo inda ariko amusaba ko byakorerwa murugo iwabo kugirango naramuka apfuye apfire iwabo igisebo kitazajya kumuryango wose,ariko kumutima akomeza kubabazwa n’urukundo yakundaga Paul maze abaza nyina ati:”nonese mama,Paul nambaza aho umwana wacu yagiye urumva koko nzamubwira ngo iki?” akomeza agira ati:”rwose ndumva mfite ubwoba n’ikimwaro cy’uko nzajya mpura na Paul kandi naramwiciye umwana!” akivuga atyo nyina aramusubiza ati:”ariko wagiye ureka kuba umupfu wagakobwa we!”
 
 
Mama Gisele akomeza agira ati:”urabona Paul azakugeza kuki?” arongera ati:”kandi uzirikane ko papa wawe agiye kugaruka,ubwo rero agarutse agasanga utwite ube uzi ukuntu wamusobanurira!” amasaha yakomeje kwicuma nuko umuganga wagombaga gukuramo iyonda aba arinjiye maze Gisele atungurwa no gusanga ari mama Paul nuko Gisele atangira kurira amubwira ati:”ndakwinginze wibikora!” akomeza agira ati:”oya,oya,tekereza ari inda yawe yambere bakuyemo ukuntu waba umeze,utekereze n’ukuntu wakitwara wabuze imfura yawe maze ungirire imbabazi nk’umuntu w’umubyeyi mugenzi wawe!”
 
 
Mama Paul yahise amubwirana umujinya ati:”nkuraho ubushinzi wagashinzi we!” arongera ati:”harya ko utabwiye uwaguteye inda ngo arebe ari mushikiwe bakoreye ibyo yagukoreraga?, ahubwo ntiwateze ukemera?” akomeza kumubwira ati:”ahubwo akira ibinini byambere ubirye kandi simfite umwanya wo gutinda hano!” Gisele yakomeje kumwinginga ariko biba iby’ubusa nuko mama Paul aramubwira ati:”umenyeko njyewe na mama wawe tutifuza kubona uwomwana utwite kandi ubibike mumutwe wawe!” nuko ahamagara mama Gisele ngo amufashe umukobwa we anywe iyo miti.
 
 
Gisele agikubita amaso abo bagore bombi yavugije induru cyane nuko nyina aza yiruka akihagera Gisele ahita akanguka asanga nyina amuhagaze iruhande niko kumubaza ati:”mwana wanjye ubaye iki kiguteye gusakuza ako kageni?” Gisele niko kumusubiza ati:”mama ndose nabi we!” nyina aramufata aramwiyegamiza niko kumubwira ati:”humura mwana wanjye mdabizi ko ikiganiro twaraye tugiranye aricyo cyaguteye ubwoba!” akomeza agira ati:”ariko ubyemeye ukabikora byarangira kandi ntacyo ushobora kuba!”
 
 
Gisele aramubwira ati:”ariko mama banza wishyire mumwanya wanjye,umbwire ukuntu ari wowe wazarebana n’uwaguteye inda igihe mwazahura warayikuyemo!” akomeza agira ati:”erega umenyeko naba mbaye umwicanyi!” nyina aramusubiza ati:”erega uriya ntaraba umwana,ubwo rero ntabwo waba ubaye umwicanyi!” mama Gisele akomeza agira ati:”wowe uzamubwirako ari impanuka wagize ukagwa muri dushe (douce/shower) kandi azabyemera!” ikindi kandi humura nibyemera nzahita nkujyana kwiga muri America ntaho muzongera guhurira!”
 
 
Gisele ahita amubwira ati:”mama ndumva ibyo umbwira byose ntanakimwe dushobora guhuriraho kuko sinshobora guhemukira Paul kandi ubimenye!” akivuga atyo nyina ahita amubwira ati:”ok,harya wari waramumpishe kumbe burya ari kagahungu kirirwa kigaragurana mumandazi n’ibisuguti hamwe na nyina!” akomeza agira ati:”ahubwo nzongere nkabone hano!” ariko Gisele aramusubiza ati:”ariko mama uzasuzugura abantu ugeze ryari?”
 
Ntibyatinze Faustino na Paul barataha,bagera iwabo ari nijoro nuko bafata ifunguro rya nijoro bari kumwe nk’umuryango ariko bakabona nyina atishimye nuko Faustino aramubaza ati:”ese mama ko mbona utameze neza byakugendekeye gute?” maze n’umujinya wose nyina aramusubiza ati:”mwankundiyese!” arongera ati:”ariko koko umuntu aba umunyamafuti mubuzima bwe bwose wareba ikintu kizima yakoze ukakibura?” Faustino ahita amubwira ati:”mama nawe ntugakabye kuko ibyo bintu urumva nawe ubwawe ko bidashoboka!”
 
Akomeza agira ati:”nonese ahubwo niba hari uwagukoshereje muri twe wamuvuze akanumva ikosa rye bityo agasaba imbabazi ndetse akikosora!” akivuga atyo Paul yahise akorwa n’ibyo yari atamiye maze atangira gukorora ahita ababwira ati:”mumbabarire !” ahagurutse ashaka gusohoka nyina aramubwira ati:”icazwa ahose nyine!” akomeza kumubwira ati:”bazajya bavuga abanyamakosa maze urwane ushaka kwiruka!” arongera ati:”ariko nkawe koko nzakugire nte?”
 
Paul atangira kubaza nyina ati:”ariko habaye iki ko numva utashye umbwira nabi!” nyina aramusubiza ati:”ahubwo wowe wabiye iki ko uhora utuma abantu bavuga nabi?” akomeza agira ati:”umva nkubwire niba wumva kubaha kwawe kwararangiye uzavuge bakujyane mukigo ngorora muco!” ariko Paul acishije make aramubwira ati:”ariko nan’ubu sindamenya ikosa nakoze!” nyina aramusubiza ati:”mva mumaso ntanakumenaho icyayi n’ubundi wowe ntacyo uzimarira!”………….
……………Stay waiting for episode 3……………
 
___________Gisele akomeje kwibasirwa na nyina amusaba gukuramo inda
 
nonese:______urabona bizarangira gute?
 
————Ehhhhhhhhhhhhh Mama Paul yarakaye …….
 
Nonese urakeka yarakajwe n’iki ?
 
___________Ntakundi ayomatsiko usigaranye yazashira uretse kuzasoma WABIKOREYE IKI Seson 2
Episode 3
 
 
 
N’ahubutaha muri Episode3
 
Product of :Inyamibwa group
 
Editor:Inyamibwa arts
You can follow us on twitter:@simeon71763305
 
Kora like kuri Facebook page :”Inyamibwa arts” ubonere inkuru kugihe ndetse n’izagucitse
 
Yanditswe na Smiyoni simeon

Hamenyekanye impamvu nyamukuru yateye ikurwaho ry’umukino wagombaga guhuza APR FC na Rayon sport Fc

umukino_w_ig466f-386b5

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ugushyingo 2018 nibwo byari biteganyijwe ko hakinwa uyu mukino wagombaga kubera kuri Stade Amahoro i Remera.

 

Muminsi ishize nibwo ikipe ya APR Fc yamenyesheje FERWAFA n’urwego rw’umuvunyi  ko itazaboneka ngo ikine uyu mukino w’igikombe cyo kurwanya ruswa kuko wegeranye n’umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze igomba guhanganamo na Club Africain yo muri Tunisia ku wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018.,bikaba bibatera impungenge z’uko hagira umukinnyi wabo uvunikira mu uwo mukino.

 

Rayons

Iyo nkuru ikimara kujya hanze hatangiye kwibazwa byinshi bamwe bibaza niba uyumukino uzakurwaho,uzimurwa cyangwa APR igasimbuzwa indi kipe na cyane ko igikombe cyo kurwanya ruswa giheruka gukinirwa mu 2014 ubwo AS Kigali yacyegukanaga itsinze Police FC 1-0.

 

Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ugushyingo 2018,nibwo FERWAFA yatangaje ko urwego rw’umuvunyi rwahagaritse uyumukino kandi rubyemerewe kandi ari uburenganzira bwarwo.ferwa.PNG

INKURU NDENDE:WABIKOREYE IKI ? Season 2 Episode 1

autumn-beautiful-beauty-701792

 
Ubushize duherukana Gisele yibasiwe na nyina amubwira ati:”ikindi ni uko telephone yawe namaze kuyifata kandi agahungu kaguteye inda ntabwo buri bwire kataguhamagaye maze mbonane nako!
 
REKA DUKOMEZE NA Episode ya 1
 
………….Gisele yari yasuye Paul iwabo murugo bakomeza kwiganirira maze Paul aramubaza ati:”umwana munda ameze atese?” Gisele aramusubiza ati:”ariko wagiye ureka gukabya!”arongera ati:”uwamugutuma wamwerekana?” ariko Paul amuseka aramubwira ati:”nonese tuvugeko ugiye kunyihakana uziko twasangiye byose tukagera naho dusangira uburiri n’imibiri!” Gisele aramusubiza ati:”ariko aho urampimbiye kuko sibyo nashakaga kuvuga!”
 
Paul yahise abwira Gisele ati:”wari unteye ubwoba ngirango uranyihakanye cyangwa wakoze igikorwa cy’ubunyamaswa!” ariko Gisele aramubaza ati:”ubwo igikorwa cy’ubunyamaswa ushaka kuvuga ni ikihe?” Paul aramubwira ati:”ubuse ni ubwambere wumvise ko umuntu yakuyemo inda?” Gisele na we aramusubiza ati:”iyo mba uyikuramo simba naremeye kujya gukodesha hanze y’ikigo mba narayikuyemo hakiri kare ntaravunika ndetse na mama atarabimenya!”
 
 
Gisele akivuga atyo Paul yarikanze maze ahita amubaza ati:”mama wawe cyangwa numvise nabi?” akomeza amubwira ati:”ubwose yakubwiye ngo iki?” Gisele aramusubiza ati:”yantutse cyane bikomeye ambaza uwanteye inda,mbonye ari kuntuka cyane ndamwubahuka nanjye ndamutuka kurigrango byibura ndebe ko yagabanya cyangwa yarakara cyane noneho akarekera aho kuntuka kuko numvaga bikomeye!”
 
Akivuga atyo Paul aramubwira ati:”nubwo njye nawe twakoze amakosa,unyemerere nguhane kandi ntundakarire,ariko wemereko ibyo wakoze atari byiza!” ariko Gisele aramubwira ati:”ntayandi mahitamo nari mfite kandi yari yamaze gufata telephone yanjye avugako arategereza akaza guhangana n’umuntu w’umuhungu uraza kumpamagara kandi nawe urabizi ko butakwira utampamagaye!” yongeraho ati:”umbabarire rero kuko byose nabikoreye wowe!”
 
Paul yitegereje Gisele niko kumubwira ati:”Gisele,ubu koko wemeye kubahuka umubyeyi wanjye ubikoreye njyewe!” arongera ati:” ubu kuki koko urukundo rwo ku Isi yose rudashobora kungana n’urwo unkunda!” akomeza agira ati:”oya,mbivuze nabi,ni kuki ubujiji mfite butakwira isi yose ngo abantu bose bakunde udukobwa dushira isoni tugasuzugura abahungu bose nka Gisele wabasuzuguye bose akikundira Paul!”
 
 
Paul akomeza kubwira Gisele ati:”nubwo nanjye ntari shyashya,jya ugerageza kubaha umubyeyi wawe kuko n’ubwo nawe muri iyiminsi ugiye kuba umubyeyi ukeneye abakuruta bakakugira inama kandi wakagombye guhera kuri mama wawe!” Gisele na we yabwiye Paul ati:”Paul,nubwo bwose batwita abana njyewe mbona dukuze kuko iyo ndebye ibitekerezo umpa ndetse n’inama ungira bituma nkwizeramo umugabo wanjye mwiza w’ejo hazaza!”
 
Gisele akomeza agira ati:”Sindi umutunzi kurusha abandi mba ngushakiye impano iruta izindi nkayikura mu isoko ritubatswe n’amaboko y”abantu,sindi n’umusizi ngo nguhimbire igisigo cy’imikarago n’imibika bitandukanye kandi kigenda kiryoha uko cyerekeza aho gicukirizwa ariko icyo mfite mumutima ni uko ngomba kugukunda kandi nkakubaha kuko uri papa w’umwana ntwite!”
 
Paul yaramusubije ati:”wikwigora uvuga byinshi kuko ubwira uwumva ntavunika ahubwo reka dutangire gutekereza tunategurira ahazaza heza akana kacu kandi twiga kugatoza ibyiza by’iwacu!” akivuga atyo Gisele yahise amubwira ati:”ahubwo cher,hari ikintu ntekereza nkakibazaho kikanshanga!” Paul yahise amusubiza ati:”mukunzi mwiza ntugacangwe cyangwa ngo uvangirwe kandi mpari!”
 
Akomeza agira ati:”ngaho mbwira ikigucanga turebeko twafatanya tukagishakira umuti!” Gisele aramusubiza ati:”nyine,uziko iyo umuntu atwite ajyana kwamuganga n’umugabo we kwipimisha ubwose twebwee…..!” atarakomeza Paul ahita amubwira ati:”oyaa,twebwe mugihe cyacu bizaba byaroroshye kuko amavuriro azaba yaratwegereye kandi ntawamenya wasanga iterambere muby’ubuvuzi rizaba ryarafashe indi ntera!”
 
Gisele yatunguwe n’ibyo Paul amubwiye maze agiye kumva yumva umuntu abwiye Paul ati:”ese burya nari nagutegerereje kuri alimantation ndakubura burya wari wagize umushyitse!” arebye asanga ni mama Paul ubwo yahise amwegera aramusuhuza niko kumubwira ati:”dore jya uhana uyu mwene wanyu ugira abashyitsi ntabivuge kandi aziko murugo rwacu dukunda abashyitsi!” ubwo Paul na we yahise avuga ati:”mama sinzi ukuntu byanshiyeho ariko ntibizongera!”
 
 
Mama Paul na we yahise avuga ati:”noneho rero nsubiye kurangura kandi imodoka irantegereje nawe ntutinde uhite ujya kuri alimentation ube ucuruza nanjye ndaza kugusangayo!” akivuga atyo yahise yikoza mucyumba agarutse Gisele aramubaza ati:”nonese niba mugiye kurangurira mu mujyi mwaretse tukajyana ko nanjye nari ntashye!” Mama Paul aramusubiza ati:”mba nkwemereye ariko banza ubaze Paul ataza kugirango ninjye wacikirije ibiganiro byanyu!”
 
 
Ntibyatinze Gisele agera iwabo,atungurwa no gusanga nyina yamutanze murugo akimubona umutima urasimbuka kuko yibwiraga ko noneho ashobora kuba agiye gushyira mubikorwa ibyo yari amaze iminsi amubwirako azahagarika kumugaburira igihe cyose ataramubwira uwamuteye inda; ariko mu mutima aribwira ati:”ntahandi najya kuko ni iwacu reka ngende nze kumva icyo ambwira!”
 
 
Gisele yatunguwe no kubona nyina amuhamagara n’ijwi rituje maze araza amwicaza iruhande rwe aramwiyegamiza maze aramubwira ati:”Gisele mwana wanjye ndakunda kandi nawe urabizi!” akomeza agira ati:”ariko sinumva impamvu wifata ukihererana amabanga yawe ntushake kuyansangiza kandi ari njyewe nshuti yawe ya hafi!” akivuga atyo Gisele aramusubiza ati:”erega ntabwo nagize ikintu nguhisha ahubwo ni uko igihe cyose nagiye nkwegera wagiye umbwira ko uhuze!”
 
Gisele akomeza agira ati:”reba nawe kuva mubwana twahuraga ugiye kunyonsa,abakozi bo murugo nibo twabanye kurusha ababyeyi banjye ahubwo mfite n’ubwoba ko uriya musaza wanjye muto atazamenya papa!” Mama Gisele aramubwira ati:”ariko papa wawe uziko akunze kuba mumahanga kubera ubutumwa bw’akazi kandi iyo aje ahita akomeza akazi n’iyo atari mukazi aba areba ukuntu business nkora iteye ubwo urumva twari kukubonera umwanya tugashobora no gushaka icyateza umuryango imbere?”
 
Gisele aramusubiza ati:”nonese nyine urumva twari guhura gute ngo ungire inama?” Mama Gisele amarira amubunga mumaso niko kumubwira ati:”nanjye nyine ingaruka ndazibonye!” akomeza avuga ati:”ubu koko tuzabwira ngo iki papa wawe nagaruka?” ariko Gisele aramusubiza ati:”nyine reka tuzamubwireko nanjye byangwiriye kandi azabyumva ntamuntu udakosa!” mama Gisele n’agahinda kavanze n’umujinya aramubwira ati:”ceceka ahose nyine!” arongera ati:”urumva so nzamukira n’amahane ye ?”
 
 
Gisele aramubwira ati:”humura ntacyo azadutwara,nonese ko atari wowe wayinteye urumva azagutwara iki?” ariko nyina aramusubiza ati:”birumvikana ko wowe ntacyo bikubwiye!” akomeza agira ati:”ariko njyewe ninjye ufite ikibazo kuko azavugako ntaburere umugore atanga!” akomeza kubwira Gisele ati:”ariko hari inama nungutse kandi kuburyo njyewe nawe twabyivanamo neza kuburyo ntakibazo cyazigera kivuka na kimwe!”
 
 
Ubwo Gisele yamubajije iyo nama maze nyina aramusubiza ati:”nyine wareka tukayikuramo kandi nziranye n’umuganga wabigukorera neza kuburyo ntacyo waba!” Gisele acyumva ayomagambo yahise abwira nyina ati:”ndacyakunda ubuzima bwanjye kandi umwana wanjye n’ubwo ataravuka ndacyamukunze!” ariko Nyina aramusubiza ati:”ubuse ko njye yabinkoreye urabona narabaye iki?” Gisele asa n’utangaye abaza nyina ati:”uvuze ngo iki?” arongera ati:”wowe mama ?, ryari?”
 
……………Stay waiting for Season 2 episode 2……………
 
___________Gisele yabajije Paul ibyo kujya kwipimisha
 
nonese:______urabona Paul azajyana na Gisele
___________Ese ubona bikwiye ko abatarashakana na bo bajyana kwipimisha ?
 
————Ehhhhhhhhhhhhh Mama Gisele ararikoze
______ati:……nanjye………”
 
Gisele aratangaye________Ese nawe uratangaye ?
 
 
___________Ntakundi ayomatsiko usigaranye yazashira uretse kuzasoma WABIKOREYE IKI Seson 2
Episode 2
 
Please comment zanyu zirakenewe,ariko “Komeza” ni comment idasobanurira umwanditse niba ibyo wasomye wabishimye ahubwo imushyira mugihirahiro.
 
N’ahubutaha muri Episode2
 
Product of :Inyamibwa group
 
Editor:Inyamibwa arts
You can follow us on twitter:@simeon71763305
 
Kora like kuri Facebook page :”Inyamibwa arts” ubonere inkuru kugihe ndetse n’izagucitse
 
Yanditswe na Simeon

Jimmy Mulisa niwe wabaye asimbuye Dr Petrović

Mulisa Jimmy.jpg

Nyuma y’amasaha make APR FC itangaje ibinyujije kurubuga rwabo rwa twitter ivugako bitewe n’ikibazo cy’uburwayi bw’umutima,iyi kipe ikaba yongeye gutangariza abakunzi bayo ndetse n’abanyamakuru ko Jimmy Mulisa ariwe wabaye ahawe iyikipe by’agateganyo.

Nyuma y’uko ubuzima budakunze ko umunya-Serbia w’imyaka 71 y’amavuko wari umaze amezi umunani ari umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Dr Petrović ko akomezanya na APR FC kubera uburwayi bw’umutima, Jimmy Mulisa niwe ugiye kuba abaye (acting) umutoza mukuru wa APR FC.

 

Jimmy Mulisa.jpg

 

Ntabwo ari ubwa mbere Jimmy Mulisa agiye gutoza APR nk’umutoza mukuru, kuko na mbere y’uko Petrović ahabwa akazi ko gutoza iyi kipe, yasanze Jimmy Mulisa ariwe mutoza mukuru. Nyuma y’uko Petrović asabwe guhagarika akazi k’ubutoza ndetse akanasezera k’ubuyobozi bwa APR FC, ubuyobozi bwavuze ko Jimmy Mulisa agiye kuba atoza iyi kipe nk’umutoza mukuru.

Kugeza ubu APR FC ikaba ikomeje imyitozo yitegura umukino mpuzamahanga wa CAF Champions League uzayihuza na Club Africain muri Tunisia, umukino ubanza uzabera i Kigali tariki 28 Ugushyingo 2018. Uwo kwishyura ni tariki 4 Ukuboza 2018.

 

 

INKURU NDENDE: Wabikoreye iki ? Season 1 Episode 7 Final

autumn-beautiful-beauty-701792.jpg

 

 

Ubushize duherukana Paul atashye maze…mama we ahita amubaza ati:”none aha mbwira amakosa wakoze atumye bakwirukana igihembwe kitarangiye!” akomeza agira ati:”ariko iyo wihindura ikirara ubona wari ugiye gusoza amashuri yisumbuye wumva ufite ubwenge?”

REKA DUKOMEZE NA Episode ya 7

………….Paul na Gisele bageze ku ishuli,bajya gukodesha hanze y’ikigo Gisele akaba ariho ataha kugirango adakomeza kubangamirwa n’ubuzima bwo mukigo kuko akenshi ibyo kurya byaho iyo byamuhumuriraga yahitaga aruka bigatera benshi amakenga kandi atarashakaga ikintu icyaricyo cyose cyatuma ananirwa gusoza amashuri yisumbuye.

.Ntibyatinze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye kirakorwa maze bagisoje,Paul yahise afata ibikoresho bye ajya aho Gisele yari acumbitse nuko baganira Paul abwira Gisele ati:” n’ubwo ibihe byazaba bibi,cyangwa nyuma y’ibyo nabonye amaso yanjye akanduzwa no kubona ibibi sinabura kwishimirako njyewe nawe ndetse n’akabebe untwitiye dusoje ibizamini bycu amahoro!” akomeza agira ati:”ariko cyane cyane ndashimira wowe utarataye umutwe kubera ibihe wari urimo ukihangana ukaba wivanye muri ibi bihe amahoro!”

Gisele aramusubiza ati:”Paul,nkuko ari njye nawe twagize uruhare mubihe turimo,ninatwe twembi tugomba kurwana urugamba kandi ninatwe tugomba kumenya kwivana mubihe turimo!” Paul aramusubiza ati:”Honey,ko banyita umwana kandi nanjye nkaba nkuruta,ni ukubera iki ufite ibitekerezo by’abantu bakuru?” arongera ati:”uziko tuganira ukaba wagirango ndi kuganira n’umu mama w’imyaka nka mirongo ine !” ariko Gisele aramuseka aramubwira ati:”Paul wagiye ugabanya urwenya rwawe!”

Paul aramusubiza ati:”erega nicyo umukunzi wa nyawe akora!” akomeza agira ati:”umukunzi wa nyawe yita kuwo akunda akamutetesha akamusetsa kandi si ibyo byonyine kuko aranamurinda akamucunga kugirango amurinde guhungabana!”Gisele aramusubiza ati:”cher,iyo ntaza gukundana nawe sinzi ko nari kuzigera nshobora kugira ibyishimo nk’ibyo untera!” Paul na we aramusubiza ati:”ariko nanjye mpora nifuza kuzasazana nawe!”

Ariko Gisele asa n’urakaye aramubwira ati:”ariko sinakwiyamye kujya uvuga ayo magambo n’ukuntu nyanga!” Paul aramubwira ati:”erega ibiturwanya ni byinshi kandi n’ibyo duhanganye nabyo si bike niyo mpamvu mpora mpangayitse nkekako bazakuntwara cyangwa bakadutandukanya!” Gisele aramusubiza ati:”tuza kandi uhumure ntaho bazanjyana keretse nuba wasinziriye kandi nimbona usinziriye aho kugirango bantware nzagukangura!”

Paul aramubwira ati:”ariko ubu ntutewe ubwoba n’ukuntu ejo tuzahura n’ababyeyi bacu?” Gisele aramusubiza ati:”ako ntikaburamo,ariko kandi nakubwiye ngo ahasigaye nitwe tugomba kwirwanirira kuko n’ibyo twakoze ntawabidufashijemo!” Paul aramubwira ati:”n’uwatubwira nabi ubu yaba aduhemukiye kuko ibyabaye byararangiye kandi ahasigaye ni ugutegura ahazaza!”

Ntibyatinze ku munsi wakurikiyeho Paul agera iwabo maze asanga Faustino mukuru we aracyari murugo ntava mubiruhuko,amubaza indangamanota (bulletin/school report) asanga yabonye amanota meza amubajije ibijyanye n’ikizamini gisoza amashuri yisumbuye amusubizako byose ntakibazo babitsinze neza agira ati:”ntacyari kutubuza kubitsinda neza kuko iyo wabiteguye neza ikiba gisigaye imbere ni ugutsinda!”

Akivuga atyo Faustino ahita amubaza ati:”ko uvuga ngo mwarabitsinzese ni wowe nande?” Paul aramusubiza ati:”erega iyo ukeneye kubahwa,urabanza ukubaha abandi kandi nawe ukiyubaha,ubwo rero mvuze twembwe nshaka kwivuga!” ariko Faustino asa n’useka aramubwira ati:”wavugishije ukurise ko washakaga kuvuga wowe na Gisele ko ntawuguseka!” arongera ati:”ahubwo ujye uhora ushimira Bobo kuko yagukoreye umuti atuma ukundana na Gisele neza!”

Ariko Paul aramusubiza ati:”njye ndumva ntampamvu yo kumushimira kuko gukunda ni uburenganzira bw’umuntu kandi ntacyabimubuza kuko ubimubuza aba ari umwanzi w’ibyiza!” Faustino aramubwira ati:”noneho wibagiwe uko wajyaga uhungira iwanjye igihe mama yabaga yagucanyeho umuriro akubaza ibya Gisele!” Paul aramusubiza ati:”sinzi noneho ko nzabona aho mpungira kuko ndacyeka ubutaha atazanshanaho umuriro gusa!”

Faustino aramubaza ati:” nonehose habaye iki kuburyo wumva ufite ubwoba bigeze aho!” akomeza kumubwira ati:”uziko ari ubwa mbere noneho nkubonye watinye mama !” Paul aramusubiza ati:”ijoro rimwe ribaga imfiziwangu!” akomeza agira ati:”ariko ibyo biramureba azakore icyo ashaka kuko ntawudakosa!” Faustino amuseka aramubwira ati:”ko mperuka itabi warariretse noneho ibiri kugukoresha ni ibiki?” Paul aramusubiza ati:”byihorere uzaba ubimenya mwana!”

Gisele yageze murugo asanga Nyina yamwiteguye neza nuko aramubwira ati:”Gisele,naguteguriye byabindi ukunda kugirango wiyondore ndetse wikize umunaniro wakuye mukizamini cya leta!” Gisele aramusubiza ati:”ntanakimwe nagombaga gukora ntakoze ahubwo mwitegeko uyumwaka tugiye gutangira ari uw’udushya muri byose kandi ndakwizeza ko nabitsinze neza!”

Ubwo nyina yamuzaniye ibyo kurya,ariko agikubita amaso ifiriti atangira kuruka abwira nyina ati:”mama,igiza hirya biranukira !” nyina yabyigijeyo byihuse maze araza aramwegera aramubaza ati:”warwaye iki mwana wanjye?” akomeza agira ati:”ko nziko kuva ukiri igitambambuga wakundaga ifiriti kandi ko wigeze gushya ushaka kuyitekera ukiri gatoya cyane ni iki gitumye ubona ifiriti ukamokorwa?”

Ataragira ikindi avuga Gisele aramubwira ati:”mama,sinzi icyo narwaye,ahubwo nsigaye numva nshaka umutobe w’ibitoki!” nyina yabaye nk’uguye mukantu niko kumubwira ati:”Gisele,wimbeshya kuko icyo warwaye nakimenye kandi niba ushaka kumpakanya uze nkujyane kwa muganga bagupime!” ariko Gisele aramubwira ati:”ariko ni ngombwa ko akarwara kose umuntu aagize azajya ahita yirukira kwa muganga?”

Mama Gisele aramubwira ati:”kuki utinya kujyayo niba utikanga ibyo wakoze?” akomeza agira ati:”ubu noneho ibyo kujya kwa muganga ndabihagaritse ntan’impamvu yo kugupimisha kuko nk’umuntu mukuru sinayoberwa umuntu utwite ahubwo ndashakako none aha umbwira uwaguteye iyonda nkabonana na we!” Gisele aramusubiza ati:”usanze ntatwitese?”

Atakomeza nyina aramubwira ati:”ceceka ahose nyine ntarafata inkoni ngo mbanze nkwereke aho mbera mubi!” akomeza agira ati:”ndashaka kumenya imbwa yantereye umwana inda nkabanza ngahangana na yo!” Gisele aramusubiza ati:”ubwo nyine shakira muri za makasi n’andi mazina nk’ayo ntuzaburamo iyombwa!”

Akivuga atyo birakaza nyina niko kumubwira ati:”nutambwira uwaguteye iyonda ntuzongera kurya kandi n’amazi uazajya uyanywa ari uko ari njye ubitegetse !” akomeza agira ati:”ikindi ni uko telephone yawe namaze kuyifata kandi agahungu kaguteye inda ntabwo buri bwire kataguhamagaye maze mbonane nako!”

……………Stay waiting for Season 2……………

___________Nyuma y’igihe kinini bategura ibizamini birashyize birakozwe.

Paul yatashye ariko aravuga ibye abica kuruhande!
___Ko Gisele yibasiwe na Nyina

_________Ese arashyira avuge uwamuteye inda ?

___________Nonese imyanzuro nk’iriya irakwiye kumwana watwaye inda idateganyijwe ?

Please comment zanyu zirakenewe,ariko “Komeza” ni comment idasobanurira umwanditse niba ibyo wasomye wabishimye ahubwo imushyira mugihirahiro.

N’ahubutaha muri Season ya 2

Product of :Inyamibwa group

Editor:Inyamibwa arts
You can follow us on twitter:@simeon71763305

Kora like kuri Facebook page :”Inyamibwa arts” ubonere inkuru kugihe ndetse n’izagucitse

Yanditswe na Smiyoni simeon

Umutoza wa Apr fc Dr Petrović yasabwe n’abaganga kuba aruhutseho akazi k’ubutoza

Petrovic.jpg

Dr Ljubo Petrović wari umaze amezi umunani atoza ikipe ya APR FC yasabwe n’umuganga we kuba aruhutseho akazi yakoraga k’ubutoza kubera impamvu y’uburwayi bw’umutima.

Nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Twitter rwa APR FC,kuri iki cyumweru kuwa 18 Ugushyingo 2018,uyu mutoza yandikiye iyi kipe kuwa 15 Ugushyingo 2018,abamenyesha ko kubera ikibazo cy’uburwayi yasabwe n’umuganga we guhagarika akazi k’ubutoza.

p.vic.PNG

 

Ubuyobozi bwa APR FC, bukaba bwihanganishije umutoza Dr Petrović, umuryango we, ndetse n’abakunzi ba APR FC muri rusange. Nyuma y’iyi nkuru ije ibabaje kandi inatunguranye,ubuyobozi bwa APR FC bukaba buboneyeho kubwira abakunzi ba APR FC ko vuba aha bazabaha umwanzuro ndetse na gahunda nshya z’ikipe.

 

p.v.jpg

 

Ibi bikaba bibaye mugihe APR FC yari iri mumyiteguro yo gusohokera u Rwanda mu irushanwa ny’Afrika rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo.

INKURU NDENDE:Wabikoreye iki ? Season 1 Episode 6

autumn-beautiful-beauty-701792

 
Ubushize duherukana Gisele abwiye Paul ko atwite maze Paul aravuga ati:”Ijoro rimwe gusa koko kandi nasinze?” arongera ati:”Koko ijoro rimwe ribaga imfizi!”
 
REKA DUKOMEZE NA Episode ya 6
 
………….Mama Paul yari ari kuganira na Faustino maze aramubwira ati:”Faustino,mwana wanjye nkurikije ibiganiro tumaze igihe tugirana maze kubonako uri mukuru kuburyo wamenya kwifatira ibyemezo,ariko kandi ntabwo uraba mukuru kuburyo wananirwa kugira umuntu ukugira inama!”arongera ati:”kuba muvugako mbahoza kunkeke ntabwo ari uko mbanga ahubwo ni uko mba nirindako mwagwa mucyaha cyangwa mukagira ibyago nk’ibyo nigeze kugira!”
 
Ubwo Faustino yahise amubaza ati:”nonese mama,wagize ibihe byago kuburyo byaguteye ihungabana ringana gutyo bikaba bituma uhora uduhangayikiye?” mama we aramusubiza ati:”buriya hari ibanga nabwiye Bobo wenyine kuko ari we mukuru kandi namwe nateganyaga kuribabwira mwakuze kuko nirinda ko ndibabwiye mukiri bato ryabakomeretsa cyangwa mugahindura imyitwarire ikaba yaba mibi kurushaho!”
 
 
Faustino yongera kubwira nyina ati:”nyewe ndumva binteye ubwoba!” akomeza agira ati:”ubwose ahubwo ntabwo rifitanye isano n’ubuzima bwawe?” nyina aramubwira ati:”iryo banga ahubwo niryo zingiro ry’ubuzima bwanjye kandi niryo rituma iteka mpora mpangayikishijwe no kubabonana n’abakobwa!..” atarakomeza Faustino amuca mu ijambo amuseka ati:”nyumvira mama ni impamo y’Imana!”
 
 
Akomeza agira ati:” nonese ntushaka ko abahungu bawe bashaka abagore,bakakubyarira abuzukuru,nawe ukongera kubona abana batamba mugipangu iwawe ndetse ukongera kumva umwana akunyara kubibero?” ariko nyina aramusubiza ati:”uri umubyeyi waba utarabyaye cyangwa warabyaye ntabwo wabura kwifuza ibyiza nk’ibyo,ariko kandi hari ubwo wasanga kubyara umwana byakubera umuruho kurusha kukubera umugisha!”
 
Iwabo wa Gisele, Gisele yari yatashye maze ageze murugo mama we amubaza impamvu imuteye gutaha igihembwe kitarangiye,nuko Gisele amubeshyako ibikoresho byose ku ishuli babimwibye kandi atari agishoboye gukomeza kwiga ntabikoresho afite nuko Mama Gisele aramubwira ati:”ariko uzakomeza kuba akagoryi ugeze ryari?”arongera ati:”iyo umpamagara sinari kuza mbikuzaniye aho kugirango usige amasomo ngo uje kureba amafaranga?”
 
 
Gisele yasubije Nyina ati:”mama,n’ubundi menyereyeko igihe cyose uba uhugiye muri gahunda z’akazi kuko imyaka maze ku ishuri inshuro wansuye ni nke cyane,ubwo rero sinari kwirirwa ngutegereza kandi nziko hari ibyo nkeneye!” mama we aramusubiza ati:”Gisele,kuki udaha agaciro ibizamini bisoza amashuli yisumbuye?” akomeza agira ati:”urashaka kunteza so anshinja kutakwitaho bigatuma utsindwa amasomo?”
 
 
Ariko Gisele aramusubiza ati:”mama,humura iby’amashuli yisumbuye ni akantu toto kandi nzayatsinda uzahita ubona aho mbera uwambere gusa ibibazo byo nti bizabura!” Mama Gisele asa n’utunguwe n’ibyo umukobwa we amubwiye niko kumubaza ati:”ugize ngo iki?” arongera ati:”mwana wanjye ntuzagire ikibazo na kimwe kandi njyewe na papa wawe ari wowe tuvunikira ngo ubeho neza,kandi icyo uzajya ushaka uzajye umbwira!”
 
 
Faustino na Nyina bakomeje kuganira nuko Mama Paul akomeza gusobanurira Faustino ubuzima bwe agira ati:”mwana wanjye rero,nigaga muri kaminuza mumwaka wa kabiri,ubwo niganaga n’umwana wo kwa minister kandi njyewe mvuka mucyaro gusa nari umuhanga,ubwo rero hari umushoferi wakundaga kumuzana ku ishuli maze ampuza na we kandi numvaga gukundana n’umushoferi wo kwa minister ari ishema kandi koko byari byiza!”
 
 
Mama Paul akomeza agira ati:”ngeze mumwaka wa gatatu yaransohokanye maze turatembera,gusa yari yajyanye imodoka y’akazi mubajije impamvu ambwirako minister yagiye mumahanga kandi atazagaruka vuba!” akomeza agira ati:”yaransindishije nikanga twararanye maze mugitondo turagaruka nuko kuwambere ngiye kubona mbona wamuhungu wa minister azanywe n’undi mushoferi mubajije ambwirako byamenyekanye ko yajyanye imodoka y’akazi muri gahunda ze kandi bitemewe!”
 
 
Akivuga atyo Faustino ahita amubaza ati:”nonese ubwo mwaje kongera guhura gute?” nyina aramusubiza ati:” ntabwo nongeye kumubona kuko na telephone ye yari yaravuye kumurongo kandi muminsi mike naje kwisanga yaranteye inda!” akomeza agira ati:”nagize isoni zo gusubira iwacu mucyaro kandi urumva nari ntararangiza amashuri yanjye mpita mfata icyemezo cy’uko njya gusaba uburenganzira bwo kwiga nimugoroba,ubwo kumanywa nakoraga akazi k’isuku nimugoroba nkajya kwiga kandi ntwite inda ya Bobo!”
 
Akomeza agira ati:”nagakoranye umwete kandi nihanganye n’ubwo ntari norohewe, kugeza ndangije kaminuza,ariko ntararangiza nibwo nabyaye umwana ntarahura na papa we, nuko bambajije izina mwita mwita Bobo kuko nari narabuze papa we witwaga Bonheur !” Faustino ahita amubaza ati:”nonese papa mwaje kubonana gute ?” ubwo nyina yaramusubije ati:” ubwo nyine nkiri kwa muganga nagiye kubona mbona hari imfungwa zije kuvuzwa,ndebye neza mbonamo Bonheur umuhungu twugeze gukundana!”
 
Akomeza agira ati:”kwihangana byarananiye nderira nsaba uwari ubarinze ampa umwanya turavugana ambwirako yafunzwe azira impapuro mpimbano kuko permi (driving licence) yakoreshaga yari impimbano ariko ambwirako asigaje amezi abiri agafungurwa!!” arngera ati:”afunguwe twahise tubana dukorana aho nakoraga isuku,kugeza twiteje imbere tugira iriya alimentation (supermarket) ubona n’ubwo yitahiye ataretse ngo twishimire ibyo twavunikiye tukiri bato!”
 
 
Faustino yahise amubaza ati:”nonese ibyo bihurira hehe no kuturinda abakobwa?” ariko nyina aramusubiza ati:”muracyari abana,ikindi kandi ntinyako hari igihe watera umwana w’abandi inda bigatuma atakaza amahirwe yo gukomeza kwiga cyangwa mukaba mwakwandura indwara zandurira mumibonano mpuza bitsina!” ariko Faustino aramusubiza ati:”ariko kuki mwitiranya gukundana n’imibonano mpuzabitsina?” akomeza agira ati:”sinari nziko nawe umuntu mukuru waba utekereza gutyo!”
 
Ariko nyina aramusubiza ati:”ikibazo si uko mbitekereza gutyo,ahubwo ikibazo ni uko kuri ubu imibonano mpuzabitsina ariyo mwahinduye urukundo rwo muri iyi minsi !” akomeza agira ati:”ese ko njye nagize ubutwari bwo gushakisha akazi,nkagira n’amahirwe yo kukabona wowe wizeyeko uwo mwana waba uteye inda yakabona?,ese wizeyeko akabonye yagira imbaraga zo kugakora?”
 
Bakiri muri ibyo bagiye kubona babona Paul arinjiye,maze bose batangaye baramubaza bati:”Paul,byagenze bite ko utashye?” Paul arabasubiza ati:”ni akabazo gato cyane nagi…!” atarasoza mama we ahita amubaza ati:”none aha mbwira amakosa wakoze atumye bakwirukana igihembwe kitarangiye!” akomeza agira ati:”ariko iyo wihindura ikirara ubona wari ugiye gusoza amashuri yisumbuye wumva ufite ubwenge?”
 
……………Stay waiting for episode 7……………
 
Gisele abwiye nyina ko ibikoresho byamushiranye
-__________Ese urakeka ari gupanga iki ?
Paul na we atashye bitunguranye
_____Ese ukeka ko azanywe n’iki ?
 
Please comment zanyu zirakenewe,ariko “Komeza” ni comment idasobanurira umwanditse niba ibyo wasomye wabishimye ahubwo imushyira mugihirahiro.
 
N’ahubutaha muri Episode ya 7
 
Product of :Inyamibwa group
 
Editor:Inyamibwa arts
 
Kora like kuri Facebook page :”Inyamibwa arts” ubonere inkuru kugihe ndetse n’izagucitse
 
Yanditswe na Smiyoni simeon

Kera kabaye Bakame yemerewe kuva muri Rayon sport

Bakame.jpg

Ndayishimiye Eric Bakame wari umunyezamu akaba na kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, nyuma y’iminsi yari amaze yarahagaritswe n’ikipe ya Rayon Sports bamushinja kuba yaragambaniye iyi kipe, uyu munyezamu yamaze kwemererwa na Rayon Sports kuba yajya mu ikipe ashaka, aho yamaze guhabwa urupapuro rumurekura (Release letter).

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Kigali today ndetse n’umusesenguzi w’amakuru y’imikino Jean Luc Imfura yacu usanzwe akorera tv/radio 10, abinyujije kurubuga rwe rwa twitter biravugwa ko uyu mukinnyi umaze amezi agera kuri atandatu mubihano,ariko ubu akaba yakwerekeza mu ikipe yose yifuza kujyamo.

Uyu munyezamu byari bimaze iminsi bivugwa ko ashakishwa cyane n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya ndetse ko bari baranamaze kumvikana, ashobora guhita ayerekezamo mu minsi ya vuba.

INKURU NDENDE:Wabikoreye iki ? Season 1 Episode 5

autumn-beautiful-beauty-701792
 
 
Ubushize duherukana Mama Paul yacishije make kugirango baganire maze…Mama Paul aramubwira ati:”Paul,mbwira icyo ushaka cyose nkigukorere ariko wemere guhinduka kuko inzira urimo ni izikwicisha si izigukiza!”
REKA DUKOMEZE NA Episode ya 5
 
………….Iminsi yarahise indi irataha,Paul asa n’uwahindutse nyuma yo kugirwa inama na mushiki we Bobo,kandi kurundi ruhande Gisele na nyina bari bariyunze kuburyo noneho Gisele yari asigaye asura Paul murugo nyina wa Paul abizi,ariko Paul agakomeza kuzirikana impanuro yahabwaga na Nyina.
 
Umunsi umwe Paul yasuye Faustino,Faustino yatunguwe no kumva Paul yitaba telephone maze aganira n’umuntu agira ati:”Dear,nonese uyobeweko nyuma ‘iyi weekend tuzasubira ku ishuri kwiga igihembwe cya gatatu ari nacyo gisoza amasomo yacu yo mumashuli yisumbue!” arongera ati:”Cher,humura byose mama yamaze kubitegura kandi wihangayika kuko ufite njyewe ugukunda!”
 
 
Paul uko yakomezaga kuvugira kuri telephone,Faustino yamwiciye ijisho amwerekako agomba kongera ijwi ryayo (loud speaker/haut-parleur) Paul abikora uko mukuru we abimusabye maze,yumva uwo bavuganaga aramubwiye ati:”Cher,sinkubeshye noneho aho bigeze ndumva nzakumbura mabukwe!” Akivuga atyo Paul aramubwira ati:”Gisele wacyana we jya ureka gukabya!” akomeza agira ati:”nonese ni gute utangiye gukumbura umuntu utaramusiga!”
 
Gisele aramusubiza ati:”nukuri njya ntekereza ukuntu mu minsi yashize najyaga ngusura utanyuza mugikari ukanyuriza igipangu kadi ukanyakirira mukazu k’umuzamu,ariko noneho ubu nsigaye nibaza niba ndi kurota cyangwa uburyo mama wawe anyakira aribyo!” Paul aramusubiza ati:”honey,nkubwiyeko nshimishijwe n’uburyo mama asigaye agufata naba nkubeshye,ahubwo reka nkubwireko numva naratwawe n’uburyo usigaye unkunda kandi numva nararengeje urwego rw’ibyishimo kuburyo nirirwa mpiga icyo nahemba mama nkakibura!”
 
 
Bakomeje kuvugana,ariko nyuma y’akanya gato barekera aho noneho Paul atangira kuganira na Faustino maze Faustino aramubaza ati:”Paul,wakoresheje irihe banga kugirango mama yemere ko ukundana na Gisele?” ariko Paul aramusubiza ati:”sha,njye nan’ubu sindemera ko ari mama wabyemeye ahubwo nkekako yabikoze bitewe n’uko Bobo yamubwiyeko biriya ari ukumbangamira no kumbuza uburenganzira bwanjye!”
 
Faustino aramusubiza ati:”cyangwa sha imyigaragambyo wakoze niyo yatumye atekerezako wazakora amarorerwa bituma acisha make?” Paul aramusubiza ati:”uko byaba byaragenze kose,icyo nshyiza imbere ni uko yandekeye Gisele wanjye tukikundanira kuko nanjye nicyo kintu cyonyine nahoraga ndwana nacyo kandi ubwo nakigezeho,igisigaye ni ukubazanira diplome iriho amanota meza ndetse ngakomeza muri kaminuza!”
 
Nyuma y’imisni mike Paul na Gisele bagiye ku ishuli,bagenda bumvikanye ko urukundo bakundana rugomba kuba intwaro izabafasha kungikanya ubumenyi bafite bagasobanurirana maze bakazatsinda ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye, maze umunsi umwe bakinjira aho barira (dinning room/refectoire) Gisele ahita amokorwa yumvise agiye kuruka asohoka yiruka,umwe muri bagenzi be aramukurikira ngo ajye kureba icyo yabaye.
 
 
Akigera hanze yatangiye kuruka,nuko uwo mugenzi we aba amugezeho amuzaniye amazi niko kumubwira ati:”akira amazi!” ubwo Gisele yafashe amazi ariyunyuguza maze uwo mugenzi we aramubaza ati:”Gisele,ubaye iki ko twirirwanye mbona umeze neza?” Gisele aramusubiza ati:”sha,simbizi ahubwo mbaye nkinjira numvise umwuka w’umuceri numva ngiye kuruka bituma nsohoka niruka!” uwo mukobwa mugenzi we aramubwira ati:”nonese ko nari nziko ukunda umuceri byakugendekeye gute?”
 
 
Gisele aramusubiza ati:”Jacky, ahubwo umperekeze njye gusaba agahushya ntahe kuko ushobora gusanga ibiryo bya hano ku ishuli byanteye uburwayi!” ariko Jacky aramubwira ati:”genda ube uryamye ndakuzanira ibiryo kandi n’agahushya ndakagusabira kuko ndabona utameze neza!” Ubwo Gisele yahise ajya kuryama Jacky na we abanza kujya kubwira Paul ibyabaye kuri Gisele hanyuma ajya kumusabira agahushya.
 
Jacky yagarutse aho Gisele yari aryamye amuhereza agahushya,Gisele arebye asanga bamuhaye ako kujya kwa muganga niko kubaza Jacky ati:”ariko ko nakubwiye ko unsabira agahushya ko gutaha ukaba wasabye ako kujya kwamuganga wankoreye ibiki wamukobwa we?” Jacky aramusubiza ati:”bambwiye ngo ntabwo urembye cyane kuburyo bakohereza iwanyu,ikindi kandi niba wifuza gutaha ba utegereje baze birebere uko umeze!”
 
Murugo iwabo wa Paul Faustino yari yasuwe na Teddy bakundanaga maze Teddy amaze gutaha Mama Paul abaza Faustino ati:”ariko noneho urugo rwanjye mwararwigaruriye niho mwirirwa muzana ibyo mubonye byose ntazi aho mubikura?” Faustino asa n’useka abaza Nyina ati:”nonese mama,urabona twazana ibyo tutabonye?” arongera ati:”keretse dufite ubumuga bwo kutabona!” ariko nyina arakaye niko kumubwira ati:”Byose byishwe na Bobo!”
 
 
Faustino abwira Nyina ati:”ariko nan’ubu njye sindabona ikosa nakoze ryatuma undakarira bingana gutya!” akomeza agira ati:”uriya mukobwa tumaranye igihe kandi nawe urabizi ikindi kandi ntawundi mukobwa urabona hano,ubwo rero sinumva impamvu undakarira!” akomeza agira ati:”erega njyewe mbona wagakwiye kundeka kuko imyaka makumyabiri n’ibiri (22) ni myinshi kuburyo nkwiye kugirwa inama ariko ntagomba guhitirwamo abo tugomba kugendana!”
 
 
Gisele akiva kwa muganga yahise atumizaho Paul maze Paul amusanga muri Garden/Jardin yari iri inyuma y’ishuli bigagamo maze agenda amwegera nuko amwicara iruhande niko kumubwira ati:”Mukunzi,nagusezeranyije kukuba hafi nkakurinda kandi nkakurwaza urwaye,nkakubera intwari mubihe bigoye,ariko umbabarire kuko uyumunsi nabaye ikigwari kugeza aho ujya kwamuganga wenyine,gusa umbabarire ntibizongera!”
 
Gisele yaricecekeye ahubwo akomeza kwitegereza Paul, ariko Paul bimuyobeye niko kumubaza ati:”mukunzi wanjye ujya umwenyura nkumva ndanyuzwe ni kuki wijimye mumaso bikaba bitumye umutima wanjye nagutujemo utahwa n’irungu rivanze n’umwijima?” Gisele aramusubiza ati:”nabuze icyo navuga kandi nabuze aho nahera kuko noneho sinzi uko tuza kubyitwaramo!” Paul aramusubiza ati:”ahhhhhhh,nakumenye!” akomeza agira ati:”bakwemereye kujya murugo none urumva udashaka kunsiga njyenyine!”
 
Gisele aramusubiza ati:”Si ibyo!” akomeza agira ati:”ijoro rimwe twatembereye ahantu,turenga imbibi none ingaruka zabyo nizo zatumye cyagihe ngira imyitwarire idasanzwe!” Paul ahita amubwira ati:”Gisele,nkunda,ndakwinginze nkundira umbwire icyo ushaka kuvuga kuuko nawe urabizi kumvira mumigani byarananiye!” Gisele aramubwira ati:”uziko ubungubu twicaye hano tutari babiri ahubwo…….!”
 
Atakomeza Paul ahita amubwira ati:”nonese ugiye kumbwirako ….!” Gisele aramusubiza ati:”ubu ndatwite!” akomeza agira ati:”hari hashize amezi abiri ntabona imihango,none nabonye biriya bimenyetso nihutira kujya kugura ibikoresho byo kwipima none nasanze waranteye inda!” akivuga atyo Paul yabaye nk’uguye mu kantu niko kuvuga ati:”Ijoro rimwe gusa koko kandi nasinze?” arongera ati:”Koko ijoro rimwe ribaga imfizi!”
……..To be continued…Stay loading episode 6………..
Nyuma y’iminsi mike batangiye ishuli,Gisele aratwite.
-Paul ati:”Koko ijoro rimwe ribaga imfizi!”
 
_Gira inama utanga kuri aba bana (Paul & Gisele)
———–Paul arabyitwaramo ate?
————=_Gisele arakora iki?
____________Ese Mama Paul ukomeje kwerekana ko adashaka abakobwa murugo rwe,wamugira iyihe nama ?
 
 
 
N’ahubutaha muri Episode ya 6
 
Product of :Inyamibwa group
 
Editor:Inyamibwa arts
 
Kora like kuri Facebook page :”Inyamibwa arts” ubonere inkuru kugihe ndetse n’izagucitse
 
Yanditswe na Kenny

Muhire Kevin munzira zerekeza muri Egypt, Rayon sport igiye gusinyisha umunya Brazil

Muhire official.jpg

Umukinnyi Muhire Kevin w’imyaka 20, ukinira ikipe yo mu Rwanda mu kiciro cya mbere Rayon sport akaba ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi yaba abatarengeje imyaka 23 ndetse n’abakuru ari munzira zerekeza mugihugu cya Egypt mu ikipe yitwa Makassa sport club yo mukiciro cya mbere.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17/11/2018 nibwo ubuyobozi bw’iyi kipe imaze kuba ubukombe muri Africa kuko imaze kwitabira amarushanwa nyafurika yombi, yandikiiye ikipe ya rayon sport iyisaba uyumukinnyi witwa Muhire Kevin kugirango ajye mu igeregeza riteganyijwe ko rizamara ibyumweru bibiri.

Muhire

Mukiganiro kirambuye umunyamabanga wa Rayon sport King Bernard yagiranye na Radio Isango star yatangaje ko ubuyobozi bw’iyikipe bwamaze kumushima,igisigaye ari uko yakwereka umutoza ibyo ashoboye maze agatangira gukina nk’uwabigize umwuga.

vlcsnap-2018-11-17-08h56m29s418

 

Reba ikiganiro kirambyuye cya na King Bernard

INKURU NDENDE :WABIKOREYE IKI ? Season 1 Episode 4

autumn-beautiful-beauty-701792.jpg

 

Ubushize duherukana Paul atashye yasinze maze….Mama Paul yaje yiruka ashaka kumufata ariko Bobo aritambika aramubwira ati:”sigaho kuko urabonako atazi ibyo arimo!” ariko Paul aramubwira ati:”….Hahhhhhhhh erega nabatijwe !!!!!!!”

REKA DUKOMEZE NA Episode ya 3

………….Mama Gisele na we yari yaraye ahangayitse yabuze ahangayitse yabuze aho umwana we yagiye maze agiye kubona abona Gisele arahingutse na we yasinze akimukubita amaso agahinda kavanze n’umujinya biramwica,amarira amubunga mumaso,maze ariruka aramufata amuzana munzu niko gutangira kumuhondagura amubwira ati:”urambwira aho waraye,abo mwararanye ndetse umbwire n’uwaguhaye izonzoga zose!”

Uko mama Gisele yakomezaga gukubita Gisele aho bigeze Gisele yabaye nk’ufashwe n’ibisazi niko kumubwira ati:”mama,ndakurambiwe kandi ndakwanze!”akomeza agira ati:”niba ntamwanya umpa kugirango dusohokane ugasohoka wenyine kandi iyo Papa yaje dusohokana,uragirango njye mbigenza gute?” mama Gisele yarushijeho kurakara niko kumukubita cyane agira ati:”nutambwira abo mwari muri kumwe ahubwo ndanakwica!”

Gisele yitegereje nyina uko amukubita n’ibyo amukorera byose niko kumubwira ati:”ariko mama,iyo unkubita ngo nasohotse kandi ndarayo ukeka ko wowe ibyawe mbiyobewe?” akomeza agira ati:”ahubwo papa nagaruka nzabimubwira byose kandi na babagabo baza kugukura hano umenyeko nabafotoye kandi byose nzabyereka papa ntugire ngo nzakorohera kuko nawe ntiwigeze umbabarira!”

Mumasaha ya kumanwa Mama Paul na Bobo baje gufatira ifunguro rya kumanwa murugo kugirango banarebe uko Paul ameze maze baganira mama Paul abaza Bobo ati:”ese wibutse kureba musaza wawe uko ameze?” Bobo aramusubiza ati:”narebye kandi mbonye ameze neza kuko noneho yasinziriye !” Mama Paul ahita amubwira ati:”nagira icyo nkora abantu ngo ndi umunyamahane!”

Mama Paul akomeza agira ati:”wowe nk’iyo urebye ubona kiriya atari ikigeragezo Imana yampaye!” Bobo ahita amuca mu ijambo aramubwira ati:”Sigaho!” arongera ati:”ko kuva cyera ntarashaka umugabo wahoraga unyigisha ko abana ari umugisha kandi usibye nawe ko n’ijambo ry’Imana ritwigisha ibidahabanye n’ibyo uhera hehe wita Paul ikigeragezo!”

Bobo akomeza agira ati:”usibyeko bene ayomazina njyewe nyafata nko gutesha umuntu agaciro!” Mama Paul na we aramubaza ati:”nonese ari wowe ari na Faustino musaza wawe ko ntan’umwe wigeze ananira ngo ageze aho Paul angeze ?” Bobo aramusubiza ati:”dushobora kuba tutaranyoye itabi n’ibindi biyobyabwenge ariko usubije amaso inyuma ushobora gusanga hari andi makosa natwe twakoze kandi bikakubabaza cyane!”

Bobo yongera kubwira Nyina ati:”ikindi kandi nk’uko Paul yabikubwiye yasinze,buriya gukomeza kumukanga byamuteye kwiyemeza guhangana nawe kuko ibyo ukora bituma akubonamo umwanzi kurusha kuba umubyeyi ukaba n’umurezi we!” Mama Paul abaza Bobo ati:”nonese nkore iki kugirango Paul nabyaye ari umwana wa nyuma kandi nizeragako ariwe uzamba hafi mwarakuze angarukire areke kuba ikirara kitazi ibyo kirimo!”

Bobo aramubwira ati:”ubu nyine ugomba gufata iyambere ukaba ari wowe umwiyegereza kugirango na we yongere kwisanga mubandi kandi nabona umufata neza ntabwo azongera kukumerera nabi nk’uko ubivuga!” Mama Paul aramusubiza ati:”Paul mbona atazigera ahinduka kuko njyewe iyo murebye mbona n’akataraza azakazana!” Bobo aramubwira ati:”mama sigaho guhindura umwana igicibwa kandi……..!” atarakomeza bumva urugi ruravuze,barebye babona ni Paul ubyutse.

Paul yahise abanyuraho yiturije ntiyanabasuhuza maze Bobo aramubaza ati:”Paul izo ngeso wazigiye hehe?” arongera ati:”ni gute unyura kubantu utabasuhuje ukikomereza?” Paul yaramwitegereje ntioyagira icyo amusubiza ahubwo arasohoka yicara mubusitani (jardin/garden) bwari buri imbere y’iwabo maze akora mumufuka w’ipantalo yari yambaye ngo akuremo telephone,ariko arayibura,uko yakomezaga kwisaka abakozi b’iwabo baramurebaga bose bagasekera icyarimwe.

Paul abuze telephone yasubiye mucyumba cye atora telephone kukabati ko kugitanda aho yari yayibagiriwe maze asohotse ahita yongera ikinga icyumba nk’uko yari yabigenje asohoka bwambere,ageze hanze yishyirira ekuteri (ecouteur/headphones) mumatwi aba yiyumvira umuziki maze agacishamo akaririmba anazunguza umutwe,ariko uko yakomezaga kubikora ninako abakozi bakora iwabo bakomezaga kumuseka we akayoberwa icyo bari guseka.

Paul yakomeje kubitegereza bamuseka,aho bigeze yumva umujinya uramurenze niko guhaguruka agenda abasanga maze afata umwe amukubita urushyi niko kumubaza ati:”muri guseka iki wowe n’iriya nshinzi y’umukobwa?” arongera ati:”hari umwenda mbarimo ngo mbishyure?” ariko uwo mukozi aramubwira ati:”Paul nukomeza kunkubita na ryabanga ryawe rya nijoro ndarimena maze urebe ibyo mama wawe agukorera!”

Paul yahise amubwira ati:”mbwira none aha ibyo muri guseka cyangwa mbereke aho mbera mubi!” akivuga tyo Bobo aba arahageze abwira Paul ati:”Paul rekera aho!” ariko Paul aramubwira ati:”nkeneye kumenya icyo iyinjiji y’umuzamu n’iriya nshinzi y’umukozi icyo bari kunsekaho!” Bobo aramubwira ati:”Paul icyo bari kugusekaho ndakizi kandi nunyemerera ukankurikira ndakikubwira kuko sinshaka kubona ababana bakomeza kuguseka!”

Paul yahise abaza Bobo ati:”Ni gute uhangara kumwira ko icyo bari kunsekaho ukizi?” ariko Bobo aramubwira ati:”Paul ntunyizera!” akomeza agira ati:”urabizi ko naje hano kubwawe kugirango ndebe ko naguhuza na mama maze akakureba neza kuko umubano wanyu utari umeze neza,none wowe aho kugirango unyumve,uri kundwayanya !” akomeza amubaza ati:”ubwose wishimiye gukomeza gusekwa n’abakozi ko bari kuguseka bitewe n’ibi uri kwigira?”

Akivuga atyo Paul aramusubiza ati:”ariko njyewe ntamishyikirano ngikeneye kuri mama kuko niba ari uguhangana ashaka nzakomeza mpangane na we kuko niko yabishatse!” Bobo yaramwitegereje aramubwira ati:”Paul,wari uziko ari wowe Papa yari yarasize avuzeko uzatubera umukuru w’umuryango?” arongera ati:”nonese utekerezako tuzemera ko utuyobora abakozi bo murugo birirwa bakureba bakaguseka kubera imyitwarire mibi yawe?”

Paul yaremeye yinjirana munzu na Bobo mushiki we maze aricara ariko n’ubundi yanga kuvugisha nyina,ariko mama Paul aramubwira ati:”Paul mwana wanjye,ubu koko wishimiye kujya uhangana n’abakozi bo murugo baseka ukuntu mugitondo bakugaruye uri kurangisha ubaza ngo ukeneye kumenya iwabo wa Faustino na Bobo?” akomeza agira ati:”ibaze ukuntu wari wahindanye,winyariye mbese ntakibi nakimwe utize ukora?”

Paul akimara kumva ayo magambo yahise abaza mama we ati:”noneho ukekako hari undi wanzanye ngo angeze hano!” Nyina aramusubiza ati:”si ibyo navuze!” akomeza agira ati:”ntawakuzanye ahubwo igitangaje ni ukuntu ntawakugonze,kandi ikindi ni uburyo wihakanye iwanyu ukabaririza iwabo wa Bobo na Faustino!” Paul yaramusubije ati:”ntakibi cyagombaga kumbaho kuko Imana irebera imbwa ntihumbya naho hano mbona wagirango si iwacu kuko mama nzi mubwana siwe mbona mubukuru bwanjye!”

Mama Paul yaramubwiye ati:”mwana wanjye umbabarire kuba narakurutishije amafarnga kuko numvaga ngomba kwita kurug……!” atarakomeza Paul aramubwira ati:”garukiriza ahoo!” akomeza agira ati:”reka nemere ko ari ukwita kurugo!” arongera ati:”nonese kwita kurugo nibyo byatumye wumva abamvugaho amakosa gusa ntushake kumva niregura?” Bobo abwira Paul ati:”Paul,niba mbyumva neza ibyo uri guukora uri kwihimura?”

Paul aramusubiza ati:”Njyewe icyo mburana ni uburenganzira bwanjye ntabwo ari ukwihimura kuko byo ntacyo byamarira!” ariko Bobo aramubwira ati:”ariko wakagombye kumenya ko uburenganzira bwawe hari aho bugarukira kandi ukamenya inzira uburanamo uburenganzira bwawe!” Mama Paul yahise amubwira ati:”Paul,mbwira icyo ushaka cyose nkigukorere ariko wemere guhinduka kuko inzira urimo ni izikwicisha si izigukiza!”
……..To be continued…Stay loading episode 5………..

Nyuma y’uko Paul atashye yasinze mama we atangiye kureba uko bakiyunga

Ese-Noneho Mama Paul yahindutse ?
-Paul se we aremera guhindura ingamba?

Nonese Waha iyihe nama Mama Gisele ?

N’ahubutaha muri Episode ya 5

Product of :Inyamibwa group

Editor:Inyamibwa arts

Kora like kuri Facebook page :”Inyamibwa arts” ubonere inkuru kugihe ndetse n’izagucitse

 

 

Yanditswe na Kenny

FABRICE MUGHENI KAKULE KASEREKA noneho bidasubirwaho abaye umukinnyi wa Rayon sport

welll.PNG

 

Umukinnyi KAKURE Mugheni Fabrice… ukina hagati mukibuga wahoze akinira ikipe ya Rayon sport wanayifashije gutwara igikombe cya shampiyona iheruka gutwara, gusa akaba yari amaze umwaka w’imikino akinira ikipe ya Kiyovu sport club ubu yamaze kuba umukinnyi w’ikipe ya Rayon sport byemewe n’amategeko.

 

Fabrice

 

Hari hashize iminsi itari mike uyu mukinnyi agaragaje ko atagikeneye gukinira ikipe ya Kiyovu sport, urugero ni nk’aho yaje mumyitozo y’iyi kipe yambaye umwenda yambaraga akiri mu ikipe ya Rayon sport,ibi bikaba byarabaye nyuma y’aho yikomye abayobozi b’ikipe ya Kiyovu abashinja kuba baratambamiye gahunda ye yo kwerekeza Tanzania muri Simba sport club.

 

Ni nyuma y’iminsi mike ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryemejeko uyu mukinnyi agomba gukinira Kiyovu sport kuko ariyo afitiye amasezerano kandi rinanzura ko amezi yamaze adakinira iyikipe yambara umweru n’icyatsi kibisi itagomba kumwishyura umushahara w’igihe yamaze atayikinira cyangwa ngo agaragare mumyitozo.

Rayon

Kugicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 15 Ugushyingo 2018, Abayobozi ba Rayon sport babinyujije kurubuga rwabo rwa Twitter babitangaje bagira bati:“FABRICE MUGHENI KAKULE KASEREKA ….umukinnyi wo hagati mukibuga yagarutse mu ikipe yambara ubururu avuye muri Kiyovu sport….gahunda yaciyemo!!!!”

 

Nk’uko bikomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga, uyumukinnyi akaba yaguzwe 10.000.000 frw  naho ibijyanye n’amafaranga azajya ahembwa bikunze kugirwa ibanga kuburyo ntawapfa kubimenya.

 

Yanditswe na NDAYISABA Simeon

Featured

INKURU NDENDE:WABIKOREYE IKI ? Season 1 Episode 3

autumn-beautiful-beauty-701792

Ubushize duherukana Paul akomeza agira ati:”ahubwo reka aze nahagera ndahita nza kukureba kandi icyo nzicyo njyewe na mama tugiye guhangana kuburyo azasobanukirwa ko nanjye maze gukura kandi memerewe gukora icyo nshaka.”

REKA DUKOMEZE NA Episode ya 3

……..Ntibyatinze Bobo na nyina bagera kuri alimentation aho Paul yari yagiye kandi agerayo mbere yabo, bakihagera abereka ayo yacuruje ababwira n’uburyo hari abakiliya baje bamubaza nyina, ibyo birangiye ababwirako agiye kugenda maze bagasigara aho; ariko akibivuga Bobo ahita amubaza ati:”ko numvase ahubwo wagira ngo hari umuntu mufitanye gahunda?”

Bobo akomeza agira ati:” Paul,kuki koko ushaka kubabaza mama?” atarakomeza mama Paul ahita avuga ati:”Bobo,mwihorere agende,ariko ansezeranyeko atarigera agaruka kandi ntazongere kumbaza amafaranga y’ishuri kuko niba adashobora kubaha nyina wamwibyariye,ntanicyo yiga ahubwo ndumva ari mayibobo nk’izindi!” Paul yarabarebye bombi ariyumvira maze akubita agatwenge,ariko agiseka nyina ahita avuga ati:”Bobo icyo utabona ni iki!” arongera ati:”ntureba ko adukubye na zeru!”

Paul yakuruye agatebe kari kari hirya ye maze aricara nuko aravuga ati:”mama,nawe mushiki wanjye mumbabarire kubw’imyitwarire nagize mubihe byahise ikaba ari na yo ikomeje gutuma mutanyizera kandi koko nanjye ndabumva!” akomeza agira ati:”mu by’ukuri kutagira umuntu mugenda ukugira inama akenshi bitera umuntu guhinduka kandi kugororwa biragorana gusa birashoboka!”

Nyina yahise amubwira ati:”ceceka ahose nyine ,wabuze ukugira inama ubona abakosshya?” akomeza agira ati:”mushiki wawe Bobo,ntiyari ahari, mukuru wawe ntiyari ahari?” ariko Paul acishije make aramubwira ati:[“mubyeyi wanjye nubwo unduta unyemerere ngucire umugani uvuga ngo:umuntu ananira umuhana ntananira umushuka”] akomeza agira ati:”usibyeko namwe ubwanyu mutambaniye kuko mumakosa yanjye mwampinduye igicibwa bituma mbaburira icyizere bityo nyoboka abanshuka!”

Akivuga atyo Bobo yahise amubwira ati:”Paul,uracyari muto ariko uzi gutandukanya ikiza n’ikibi,ubwo rero wari ukwiye kwisubiraho kandi ukongera ukaba intangarugero nk’uko wahoze!” ariko Nyina aramubwira ati:”kwigisha Paul gukora ibyiza ni nko gutokora ifuku kuko ibyo umubujije nibyo akora wagirango hari amashitani yamwaritsemo!” ariko Paul arapfukama niko kubwira nyina ati:”ndahiye isumba byose ko ubu ngiye gushaka umuti w’ikibazo dufitanye!”

Mama Paul yahise amubwira ati:”Paul,nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi kandi wowe nturakura kuburyo wandenza amavi!” Paul yahise abwira Nyina ati:”mubyeyi wambyaye aho uvuze ibihabanye n’ibyo nashakaga kuvuga!” akomeza agira ati:”muby’ukuri nashakaga kukubwirako nshaka guhinduka Paul utigeze ubona kuva mu bwana bwanjye kuko uburyo maze iminsi mfatwa bwansigiye isomo ntazibagirwa!”

Bobo na we aramubwira ati:”Paul,nanjye nifuza kukubona uhinduka kuburyo ntawuzongera kugukemanga murugo rwose kandi ntawutazakwishimira nitubona uhindutse umwana mwiza!” Paul yakomeje ababwira ati:”ahubwo nyine musanze ndi kwitegura kugirango njye kurusengero muri repetition ya korari (choir/chorale) kuko ubu ndumva maze guhaga gutukwa !” ariko Bobo aramubwira ati:”wijyayo kuko wahaze gutukwa ahubwo ujyeyo kuko aribwo buryo bwo guhinduka kwa nyako!”

Paul baramwihoreye aragenda,akiva aho ntahandi yaruhukiye ni iwabo wa Gisele, akigerayo bamwakira neza maze yicaye baganira Paul abwira Gisele ati:”ariko kuki ntagize ababyeyi nk’abawe ngo nanjye njye nsurwa n’inshuti zanjye kandi nishimane nazo nk’uko kuri wowe bimeze!” Gisele aramusubiza ati:”Paul,sha winyibutsa ukuntu mama wawe yansohoye muri alimentation ankurubana nk’agakobwa k’agasambo katazi iyo kava n’iyo kajya!”

Akivuga atyo Paul aramubwira ati:”Gisele,tuza undyame mugituza kuko mama wabonye agukurubana nk’agakobwa k’agatekamutwe cyangwa agahene bagiye guca umutwe atazongera kubigukorera kuko ubu namuvugutiye umuti udasharira ahubwo uryohera amatwi ye kandi natwe ukadutera kuryoherwa kandi ntabwo azongera kugukurubana ukundi!” akivuga atyo Gisele aramubaza ati:”Cher,wateguye uwuhe muti ko numva unteye ubwoba!” arongera ati:”nizereko utazagira icyo ukora cyamubabaza!”

Paul aramusubiza ati:”honey,kubwawe nahara byose nk’uko nawe wemeye gusiga byose birimo imitungo y’iwanyu ukankunda kandi nakora buri kimwe kugirango nkegukane nubwo mbona ibisitaza bikomeje kuba byinshi!” Gisele aramubaza ati:”nonese ko unyicisha amatsiko utambwira wamuteguriye iki?” Paul aramusubiza ati:”humura ubu ndi muri repetion!” Gisele asa n’utunguwe aramubaza ati:”repetitio !” arongera ati:y’ibikise kandi?”

Paul aramusubiza ati:”yes,ubu ndi muri korari niko nabeshye mama,mbese aziko nagiye muri repetition kandi ntazongera kuvugana n’umukobwa uwo ariwe wese ubu natangiye inzira yo kuba umwizerwa murugo iwacu!” akivuga atyo Gisele yabaye nk’ucitse intege niko kumubwira ati:”ubwo nyine ndabyumva waje kunsezera !” ariko Paul amuseka aravuga ati:”Oya ahubwo nakubwiraga ko namubeshye ko nagiye muri korari kuko atari kunyemerera kuva iruhande rwe!”

Gisele yahise amubaza ati:”nonese ubwo naza kurusengero agasanga usibye no kuba muri korari n’urusengero nturugeramo?” ariko Paul aramusubiza ati:”humura mama ntazigera amvumbura kuko na we aheruka murusengero kumunsi w’umubatizo wanjye,ubundi akajyayo muminsi mikuru ubwo rero ntabwo azigera amvumbura ahubwo ubu nzajya nguhamagara unansange murugo kuko nzajya mba namusize kuri alimentetion !”

Paul akomeza amubwira ati:”uyumunsi nifuzaga ko njye nawe ahubwo twaza gusohokera ahantu tukaryoshya kugeza nijoro kuko ubu ntakibazo !” Gisele na we aramusubiza ati:”urabizi njyewe sinjya mbura umwanya kuko ntawunzitira,urabizi mama ataha bwije cyane kandi papa ntabwo arava muri mission ubwo rero njyewe ndi free kandi igihe ushaka nicyo dutahira!”

Mama Paul na Bobo baratashye bageze murugo basanga Paul ntawuhari,babaza umuzamu w’urugo rwabo igihe Paul aherukira murugo ariko abasubizako ahaheruka mugitondo igihe yajyaga gucuruza muri alimentation, Bobo abwira nyina ati:”nonese wamuhamagaye kuri telephone!” ariko Mama Paul aramusubiza ati:”telephone narayimwatse kuko ntashakaga agakungu agirira kuri telephone!” Bobo aramubwira ati:”ariko rero nawe aho wararengereye!”

Bobo akomeza agira ati:”Nonese habaye hari icyo ushaka kumubwira wabigenza ute ?” arongera ati:”ahubwo se ubu turabwirwa n’iki aho ari ?” Mama Paul yahise ahamagara Faustino mukuru wa Paul amubaza niba Paul yamusuye ariko Faustino arabihakana  ababwirako amuheruka igihe yari yahahungiye!” bakomeje kwibaza icyo gukora barakibura bafata umwanzuro wo kwigira kuryama,ariko babwira umuzamu ko igihe atahira ataza kwinjira Mama Paul atabimenyeshejwe!

…………Mugitondo cyakurikiyeho barabyutse maze Bobo abajije umuzamu igihe Paul yatahiye,umuzamu abasubizako atarataha,mugihe bakibaza ibyamubayeho bumva umuntu arakomanze,bakinguye babona ni Paul utashye,ariko yari yasinze yandavuye ubonako yaraye hanze maze agikubita amaso nyina,aramubwira ati:”yes,ubu nahindutse nk’uko nabikubwiraga kandi wicunge utankoraho bikagukoraho!” Mama Paul yaje yiruka ashaka kumufata ariko Bobo aritambika aramubwira ati:”sigaho kuko urabonako atazi ibyo arimo!” ariko Paul aramubwira ati:”….Hahhhhhhhh erega nabatijwe !!!!!!!”

………..To be continued………Stay loading episode 4………..
Nyuma y’uko Paul avuzeko yahindutse atashye yasinze
Ese-Wowe ubona Paul ibi abiterwa n’iki :-Umubyeyi utamuha umwanya ?
                                                                           -Ikigare cy’inshuti ze ?
            Nonese uri Bobo cyangwa mama Paul wakora iki ?
N’ahubutaha muri Episode ya 4
Product of :Inyamibwa group
Editor:Inyamibwa arts
Kora like kuri Facebook page :”Inyamibwa arts” ubonere inkuru kugihe ndetse n’izagucitse
                                                           Yanditswe na  Don Simeon

INKURU NDENDE:Wabikoreye iki ? Season 1 Episode 2

autumn-beautiful-beauty-701792

 
Ubushize duherukana……Gisele agiye kureba Paul aho mama we akorera ariko….mama Paul ahita amubwira ati:”nsohokera muri Alimentation ntarakumena akogatwe !”
 
REKA DUKOMEZE NA Episode ya 2
 
………….Mugitondo cyakurikiyeho Paul yakanguwe na nyina akomanga kurugi rw’icyumba cye maze akimara kubyuka ajya ku meza nk’uko bisanzwe ngo afate ifunguro rya mu gitondo (break fast) maze atungurwa no gusanga mushiki we mukuru washatse umugabo na we ari aho maze aramusuhuza ariko afite ubwoba bw’ibyo nyina agiye kumubwira kuko nyina yari yatashye nijoro Paul yaryamye.
 
Paul yaricaye maze atangira gusuka icyayi mugikombe, maze kubw’ibyago akoma igikombe cyari giteretse ku meza kiragwa maze ahita yikanga areba kuruhande,ariko mushiki we araseka niko kumubwira ati:”cyerase ko iyo umukobwa yamenaga ibikoresho bavugaga ko ashaka umugabo,wowe turavugako ushaka iki?” Paul ntiyagize icyo amusubiza ahubwo yahise agerageza kwegeranya ibyaguye maze aba yicaye acecetse
 
 
Paul yabaye nk’utuje ho gato maze asuka icyayi noneho atuje,afata umugati atangira gufungura, ariko bigaragara mumaso ye ko hari ikibazo,nuko mushiki we aramubaza ati:”bucura bwa mama habaye iki?” Paul aramusubiza ati:” Bobo, iturize kuko wowe ntabwo ibyanjye wabimenya kandi naho wabimenya ntacyo wabikoraho!” Bobo ahita amubaza ati:”ariko ko numva ufite amaganya nk’ayabasaza cyangwa abakecuru ufite ikihe kibazo?”
 
 
Paul atangira kumusobanurira ibyamubayeho n’impamvu yatumye ahagera ntahamusange,ariko atarsoza mama we aba arinjiye maze arebye abona aho icyayi cyamenetse hasi iruhande rwa Paul niko guhita avuga n’ijwi riri hejuru ati:”Paul,ubu ntiwaje kumbera ikigeragezo koko?” arongera ati:”ariko inkuru iranze ibaye impamo ba bucura (abahererezi) baba ibigoryi?” ariko Bobo aramubwira ati:”mama ibi ni impanuka yamubayeho ntabwo ari uko ari bucura!”
 
Maman Paul arabyanga aramubwira ati:”wowe iby’uyu ntabwo ubizi!” akomeza agira ati:”ariko uziko noneho nyuma y’urumogi yahoze anywa ubu asigaye afite indaya n’inshoreke!” Bobo asa n’tangaye niko kumubaza ati:”uvuze ngo iki?” arongera ati:”nonese Paul utaranava mukigero cy’ubugimbi ni we wakora ibyo?” ariko mama we aramubwira ati:”uziko ariko abo bagore be basigaye banansanga kukazi bamabaza aho ari?”
 
Akomeza agira ati:”ejo ubwo yari yatorongeye,nagiye kubona mbona akaraya k’agakobwa kari munsi y’imyaka ye ho gato karaje ngo kaje kumbaza aho ari!” arongera ati:”mba narakavanyemo iyo kotsa iyo gasanga ntari kumwe n’abakiliya (clients) !” akivuga atyo Bobo yahise amubaza ati:”mammy, nosnese wabwiwe n’iki ko ari indaya?” nyina aramubwira ati:”bwose ni kimwe nabonye ntaho gatandukaniye na bwabundi burara buteze kumihanda!”
 
Ariko bobo aramubwira ati:”ahubwo wasanga warirukanye umukazana ngo ni indaya!” ahita abwira Paul ati:”paul,ubundi upfa iki na mama kuburyo iteka uhora ushaka kumubabaza no gukora ibyo twebwe abakuboneye izuba tutigeze dukora?” Paul ntakintu yigeze asubiza ahubwo yazunguje umutwe gusa, maze Bobo aramubwira ati:”ngaho fata imfunguzo ube ugiye kuri alimentation ya mama nitumara kuganira aragusangayo ntabwo mwahera mugitondo mukinze!”
 
 
Paul kumubwira kuva mumaso ya nyina yumvise ari nko kumucungura maze yinyuza mucyumba afata agatelefone (telephone) ka make yari yaguze maze yirukankira kuri alimentation nk’uko yari abisabwe na mushiki we bobo, agezeyo yahise atekereza kumagambo ya nyina, aho yamubwiraga ko hari ndaya yamusanze kukazi niko guhita avuga ati:”byange bikunde ni Gisele!”
 
 
Paul yafashe telephone ahamagara Gisele maze Gisele aramukupa,Paul yamuhamagaye gatanu Gisele amukupa,ariko kunshuro ya gatandatu aramwitaba maze aramubwira ati:”nonehose ugiye kunyibwirira ibyo wanze kumbwira ukabituma mama wawe?” arongera ati:”ariko ko wabonaga utanshaka iyo ubinyibwirira aho kunteza mama wawe wantutse akamfatanya n’abakiliya (clients) banyu ngo naje kugukura?”
 
Paul yaramubwiye ati:”Gisele,nkunda; ntabwo wakabaye utunguwe no kumva ko mama yagututse kuko nabikubwiye kenshi kandi ni inshuro nyinyinshi wagiye umpamagara akakwitaba ahubwo impamvu itumye nguhamagara ni ukugirango nanjye nkubwire ibyambayeho kuko ndabizi warampamagaye urambura kandi urasanga bifitanye isano n’ibyakubayeho!” ariko Gisele aramusubiza ati:”ariko ubundi iyo mama wawe avuga ngo ndagukura abona njye nawe ari inde wakura undi?”
 
 
Paul akimara kugenda,Bobo yahise abwira mama we ati:”impamvu itumye mbwira Paul kugenda,nangaga ko yatwumva tujya impaka kubimwerekeyeho!” ariko Nyina aramubwira ati:”ariko nta mpaka tujya kuko niba Paul adashaka kwihana ngo areke ingeso mbi yize nzamusabira bamujyane mukigo ngororamuco!” Bobo yabwiye nyina ati:”mama,ndemeranya nawe ko Paul ashobora kuba ari umunyamakosa,ariko reka turebe ko nk’umuryango we tutabimushyigikiramo!”
 
Bobo akomeza agira ati:”Imyaka ya Paul ni imyaka mibi,aho umuntu akora amakosa menshi,ariko kandi kiriya ni igihe cyo kumuba hafi…!” atarakomeza nyina aramubwira ati:”ariko ntacyo mba ntakoze!” Bobo aramubwira ati:”hari icyo utakoze!” akomeza agira ati:Paul umugize inshuti yawe byatuma atagutinya,maze akakwisanzuraho maze akakubwira byose bityo bigatuma umenya ibyo ahugiyemo ukabona n’uko umugira inama!”
 
 
Bobo yakomeje kubwira nyina agira ati:”wowe nukomeza kumwereka umujinya,uburakari,kumucunga bya hato na hato azakubonamo umwanzi bitume ashaka uburyo akurwanya ndetse n’uburyo bwo kuguhunga!” akivuga atyo nyina aramubwira ati:”ahubwo wagirango uri mumutwe we!” akomeza agira ati:”mba nkigirango ndavuze akaba arikingiranye,nagira ikindi nongeraho akaba arigendeye ntumbaze ngo agaruka ryari;ariko byihorere nzahangana na we amenye ko atambyaye ari njye wamubyaye!”
 
Paul yasobanuriye Gisele uko byagenze n’uburyo yari yahungiye kwa mukuru we wiga kaminuza maze Gisele aramubwira ati:”ndakubabarira ari uko uje kunsura tugafata ingamba z’ukuntu tugiye kujya twikundanira kandi bikagenda neza!” ariko Paul aramusubiza ati:”kuza iwanyu simbyanze,ariko mfite ikibazo cy’uko n’iwanyu baza kumfata nk’uko mama yagufashe ugasanga bidusubije inyuma!”
 
 
Gisele yaramusubije ati:”urabizi ko Papa ari muri misiyo (mission) mumahanga naho mama we aza twasinziriye ubwo rero ntakintu na kimwe gishobora kudutangira ahubwo nubishaka uvuge nze kukureba aho uri niba mama wawe adahari!” Paul yaramusubije ati:”mama ntawuhari ariko isaha n’isaha ashobora kuhagera,ubwo rero ahagusanze urumva noneho byarushaho kuba bibi!”
 
Paul akomeza agira ati:”ahubwo reka aze nahagera ndahita nza kukureba kandi icyo nzicyo njyewe na mama tugiye guhangana kuburyo azasobanukirwa ko nanjye maze gukura kandi memerewe gukora icyo nshaka.
 
 
 
………..To be continued………Stay loading episode 3………..
 
Bobo akomeje gusobanurira Mama Paul imyitwarire ya Paul
Mama Paul we yiyemeje guhangana na Paul
Ese-Paul agiye gukora iki kizatuma nyina amenyako yakuze agomba kwigenga ?
 
 
 
N’ahubutaha muri Episode ya 3
 
Product of :Inyamibwa group
Editor:Inyamibwa arts
 
Kora like kuri Facebook page :”Inyamibwa arts” ubonere inkuru kugihe ndetse n’izagucitse
                                                           Yanditswe na  Don Simeon

NDATIMANA Robert yumvikanye asaba imbabazi aba rayon hibazwa byinshi

Robert ndatimana

Umukinnyi w’umunyarwanda Ndatimana Robert ukina hagati mu kibuga wahoze akinira ikipe ya rayon sport Fc ariko akaza kuyivamo akerekeza mu ikipe ya police Fc, ariko na yo ntayimaremo igihe akaba yarahise yerekeza mu ikipe ya Bugesera ariko kugeza kuri ubu nta kipe n’imwe akinira; nyuma yo kongera kugaragara mu myitozo y’ikipe ya Rayon sport ari na yo yahozemo yumvikanye kuri radio Isango star asaba imbabazi abakunzi ba rayon sport.

 

Ndatimana robert 2

 

Uyu  mukinnyi akaba yakomeje agira ati:” nagarutse muri rayon sport mu rwego rwo gufatanya na bo imyitozo kuko nta kipe nari mfite” umunyamakuru amubajije ubutumwa yaha abakunzi ba rayon sport na we yahise avuga ati:”mbere na mbere ndasaba imbabazi kuko nagiye muburyo butumvikana kandi hano (muri rayon sport ) ni murugo”

 

Breaking news MUZERWA Amini wahoze muri Police Fc yasinye muri Tusker yo muri Kenya

Amini.jpg

 Muzerwa Amini umwe muri batatu bamaze bamaze gusinya muri Tusker

 

Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Kenya cyandikirwa kuri Internet cyitwa Goal.com cyabitangaje muri iki gicamunsi, banditse bagira bati:”Rutahizamu w’umunyarwanda Muzerwa Amini umwe muri batatu bamaze bamaze gusinya muriTusker” akaba yamaze gusinya amasezerano y’igihe kingana n’imyaka 2.

 

Amin 2.jpg

Uyu mukinnyi akaba yarahoze abarizwa mu ikipe ya Police Fc, mu mwaka ushize w’imikino ariko akaba atarakomezanyije n’iyi kipe hakaba hari hamaze igihe hibazwa aho yaba azerekeza we na bagenzi be bahoze bakinana muri iyi kipe, ariko kugicamunsi cyo kuri uyu wa 12/11/2018 nibwo binyuze ku rubuga rwabo rwa Twitter ikipe ya Tusker Fc  yabitangaje, nyuma gato y’uko n’ikinyamakuru Goal.co cyari kimaze kubyandika.

 

Muzerwa Amini si we munyarwanda wa mbere werekeje muri Kenya kuko agiye yiyongera kuri  bagenzi be barimo Mico Justin, Tuyisenge Jacques, Mugabo Gabriel ndetse na Kayumba Soter, bikaba byumvikana ko isoko ryo muri Kenya ryahiriye abanyarwanda.

 

INKURU NDENDE:Imvano y’amazimwe episode 15 (final)

business-business-women-collaborate-1569076

Ubushize duherukana amusubiza Jimmy ati:”uriya ni umupango wanjye!”

 

REKA DUKOMEZE NA Episode 15

…..Iminsi yakomeje guhita indi irataha nuko umunsi umwe Albert,Sugira binjira munzu bihuse basanga Jimmy aho yari ari kwitegura gusohoka maze Albert aramubwira bati:”Jimmy,abantu hanze bagutegereje ari benshi ngo tugende tujye kuzana uriya mukobwa!” Sugira na we ahita avuga ati:”uziko wagira ngo Jimmy ni we mugeni!”

Atarakomeza Albert ahita avuga ati:”ese ko mbona umukwe yananiwe kurangiza imyiteguro ye,buriya umugeni tugiye kuzana arashobora gusohoka tumutahane!” Jimmy arabasubiza ati:”sha nimureke kumvugiraho kuko kujya kwa sobokwe ugiye kuzana umukobwa wabo ngo umwiharire si ikintu cyo guhubukirwa!” akivuga atyo bamusekera icyarimwe,gusa telephone ya Jimmy ihita isona.

Sugira yahise akoma kuri Jimmy ati:”Jimmy,kanguka witabe telephone yawe!” Jimmy yashigukiye hejuru,ariko akanguka telephone yavuyeho (yacitse) niko kubwira Sugira ati:”iyi telephone irampemukiye kuko inkuye ahantu heza nari nibereye!” ubwo Sugira yahise amubaza ati:”wari wagiye hehe se muvandi?” Jimmy ati:”Sha nari nambariye kujya iwabo wa Joy ngo mutangeho inkwano zimukwiye maze mutunge iwanjye!”

Akivuga atyoya telephone ihita yongera gusona maze Jimmy arebye abona ni Joy umuhamagaye niko kumwitaba agira ati:”waramutseho,karabo kanjye kuje ubwiza bukurura bose kandi bishimira kukureba!” akomeza agira ati:”ariko reka ndeke gutinda muri byinshi nkwibwirire ko naramutse neza kuko uwarose neza burinda bucya kandi nziko nawe ari uko !” Joy na we yaramusubije ati:”Humura rukundo rwanjye mfite kandi gisubizo cy’ibibazo byanjye iyo umeze neza nanjye mba meze neza!”

Joy ahita amubaza ati:”nonese washoboye kubona umuvandimwe twaraye tuburiye mukabari?” ariko Jimmy aramusubiza ati:”batuvuniye ubusa bari bibereye murugo bakoze inkera,mbese ubu baracyari muri hangova (hang-over) !” Joy ahita amubaza ati:”nonese ko nkubajije Sugira ukansubiza umbwira ngo baraye inkera ubwo ugiye kuvugako yatahanye na ……….!” atarakomeza Albert ahita amusubiza ati:”wikwigora niko bimeze!”

Akivuga atyo Parfaite yahise ashikuza telephone Joy aranayizimya niko kumubwira ati:”ngwino tujyane kwa Sugira nkwereke uko mpa umuntu isomo!” ariko Joy aramubaza ati:”ese urashaka guha nde isomo?” arongera aramubwira ati:”Parfaite,reka guhubuka kandi uryame usinzire unaruhuke neza kuko ndumva ibyo urimo utazi ibyo aribyo!” ariko Parfaite aramusubiza ati:”Joy kuki koko ushaka kungambanira bigeze aha?”

Ntibyatinze Jimmy atangira kubwira Sugira ati:”Sugira,noneho ndakeka ko igatama kagushizemo,noneho wambwira niba ibyo naraye mbonye mukabari ariko bimeze cyangwa ari undi Sugira wateranyije abakobwa akigendera!” ariko ataragira icyo avuga Albert ahita amuca mu ijambo niko kuvuga ati:”Ikibazo ni uko barwanyese cyangwa ikibazo ni uko bapfuye Sugira?” ariko bakiri muri ibyo bumva umuntu arakomanze, maze Albert ajya kureba uwo ariwe agaruka yiruka ati:”joy,na Parfaite!” arongera ati:”nimunshakire aho nitsimba!!”

Akivuga ibyo kwitsimba Jimmy aramubwira ati:”kura ububwa ahongaho ugume hano!” arongera ati:”ahubwo bakingurire kuko ndabona ntacyo ugomba kwishinja!” bakiri muri ibyo Sugira yarababwiye ati:”Njyewe na Albert reka tujye kwiryamisha nk’abasinziriye,noneho wowe Jimmy abahe ikaze uraza kudukangura utumenyeshako bahageze wanamenye igitumye batuzindukira!”

Ubwo Albert na Sugira bahise bajya kuryama,maze na Jimmy ajya gukingura maze akimara gusuhuza Joy,Parfaite we yahise yirukira mucyumba avuga ati:”bureka ngire icyo mbanza gukora ibindi ndabigarukaho nyuma!” ubwo Joy na Jimmy bagumye aho bibaza ibyo Parfaite arimo maze Joy abwira Jimmy ati:”nyine wabaye ikimbwira ngo yatahanye na…,ahita anshikuza telephone anambwirako aje hano,ubu rere njyewe sinzi ikijya mbere!”

Jimmy yahise amubwira ati:”njyewe navugaga ko yazanye na Albert,ubwo rero sinzi uwo wowe wambazaga!” Joy yarasetse aramubwira ati:”ubwose ugiye kumbwirako Albert ari hano?” akomeza agira ati:”ubwose nibahura biragenda gute?” ariko Jimmy aramusubiza ati:”ko nabonye Parfaite kumitwe ari mubise,buriya afite ukundi arabigenza!” ariko Joy,aramusubiza ati:”ndakeka agakino amaze iminsi akina Sugira kagiye kurangira!”

Bakiri muri ibyo Albert,yahise asohoka mucyumba araza asuhuza Joy,akimara kwicara,Sugira ahita azana na Parfaite,ariko Parfaite afite isoni n’umujinya niko guhita avuga ati:”mwese mubyumva,ndagira ngo Sugira asobanure uburyo ahangara kunsha inyuma,hamwe n’indaya yo mukabari,yarangiza akanayinteza ikankubita!” ariko akivuga atyo Sugira ahita avuga ati:”njye ndemera ko naguciye inyuma ariko ntandaya naguteje!”

Arongera ati:”nonese wowe ushobora kumbwira umuntu mwai mwasohokanye kugeza n’aho agutererana uri gukubitwa n’umwana w’umukobwa!” akivuga atyo Parfaite ahita avuga ati:”ceceka aho wamuhemu we,iyo ntagira Albert ngo ampamagare kuri telephone ambwire aho uri n’uwo muri kumwe mba narahageze!” akomeza agira ati:”isoni n’ikimwaro ntibyagufashe ugahita ubwira indaya yawe ikiankubita!”

Akivuga atyo Albert ahita avuga ati:”Parfaite,utongera gutuka umwana w’abandi kuko si indaya,ahubwo ni umucunguzi wo gutabara Sugira kandi yagombaga kuguhana kubera amakosa yawe!” akomeza agira ati:”witungurwa n’uko nkuvuyemo kuko si ubwambere mbigukoze kuko nakugoragoje kenshi ngo wihane,ariko wanze guhinduka,ubwo rero ntakindi nagombaga gukora usibye kwereka Sugira ukuri!” Sugira ahita amubwira ati:”Parfaite,nagukunze,uri urukundo rwanjye rukumbi nagiraga,ariko wanze kunkunda njyenyine!”

Sugira akomeza agira ati:”kuko wanze kunkunda njyenyine,nanjye nahisemo kukwiyereka ndikumwe n’undim mukobwa kugirango wumve uko gucibwa inyuma biryana,ndabizi ntakosa rikosorwa n’irindi,ariko wowe nicyo nagombaga kugukorera kuko umutima wawe ntiwigeze unyurwa no kunkunda njyenyine!” akomeza agira ati:”nkwifurije kuzagira ibihe byiza murukundo rundi uzagirana n’abandi batari njyewe gusa ndifuzako wahinduka kandi ukagira umuntu uzagukunda bya nyabyo!”

Akivuga atyo Parfaite ahita avuga ati:”imvano y’amazimwe ni Albert wakomeje kukoshya kandi ngukunda!” ariko Albert aramubwira ati:”nonese ninanjye wakujyanaga mumahoteri yose kuraranamo n’abagabo?” ariko Sugira ahita avuga ati:” Imvano y’amazimwe ni wowe Parfaite utaranyuzwe n’urukundo rw’umuntu umwe ugashaka kwiyongeza!” ubwo Jimmy na we yahise avuga ati:”njyewe ndumva mwarekera aho,gusa nagiraga ngo mbereke umukobwa dukundana kandi tuzarushinga!”

Jimmy ahita afata impeta ayambika Joy maze aramubaza ati:[“would marry me?” (ese twazabana?)] Joy ahita amusubiza ati:”Yes!” ubwo abandi bose bakoma amashyi ariko Parfaite ahita asohoka yiruka kandi arakaye,nuko Albert arababwira ati:”natwe twese uko duteraniye aha tubifurije urugendo ruhire murukundo rwanyu!”

——- ——-The end ———–

Mwarakoze gukomeza kubana natwe kandi turacyari kumwe muzindi nkuru kuko inkuru z’urukundo n’inama kubakundanye ni akagaruka kuri page :”Inyamibwa arts”

=Komeza ukore share uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu
=Kora like niba utarayikora ubone izindi nkuru zagufasha zatambutse
=Amamazanya natwe ibikorwa byawe ukoresheje message cyangwa whatsapp +250728251834
=Tanga igitekerezo cyawe uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu

Artist:Souvenir Ntamakemwa
Publisher :Inyamibwa arts
Work:IMVANO Y’AMAZIMWE
Episode 15
Contact:Whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Skype:Ntamakemwa simeon

INKURU NDENDE:Imvano y’amazimwe episode 14

business-business-women-collaborate-1569076

Ubushize duherukana Jimmy yahise atangira kubakiza afatanyije n’abashinzwe umutekano muri akokabari ariko yibaza niba ari Sugira bose

REKA DUKOMEZE NA Episode 14

……Hashize umwanya utari muto bagerageza kwibaza ibibazo byinshi gusa wamukobwa wari wahoze arwana na Parfaite arababwira ati:”ariko muri kwivunira ubusa kuko uyumukobwa abizi byose kandi ari Sugira ari n’uriya mugabo wari wazanye n’uyumukobwa bahise bigendera kuberako babonaga turwanye!”

Akivuga atyo Parfaite yahise avugana uburakari bwinshi ati:”ceceka aho wandaya we!” akomeza agira ati:”bakubwiyeko Sugira ari uwo kuza kugura indaya nkawe!” arongera ati:”nzongera kukubonana na we nzagusiba kumubare w’abatuye ku Isi ya rurema!” ariko uwo mukobwa na we aramusubiza ati:”utamenyere ankagukosora wakibura buryo we!”

Akomeza agira ati:”reka mbyemere,ndi indaya,arikose wowe ko ari ukuba indaya byakunananiye no gukunda bikakunanira,uzerekeza hehe?” akomeza agira ati:”uyumunsi,uri kumwe na Sugira,ejo urikumwe n’uriya mugabo bari bajyanye,ejobundi turarwanira mukaba dupfa abagabo batugurira inzoga,none ugahangara ukavuga Sugira?”

Joy yabonye ibintu bitaraza koroha yegera Parfaite amufata ukuboko amugejeje kuruhande aramubwira ati:”muvandi,ubu koko urumva udatewe ikimwaro n’ibyo urimo?” akomeza agira ati:”ese niba ntan’ikimwaro biguteye ntubonako uriya mukobwa yasinze kandi cyane?” ariko Parfaite aramusubiza ati:”Joy,rekera aho se nyine niba ari abantu wabanteje!” akomeza agira ati:”Ariko ubundi Jimmy wamujyanaga hehe ?”

Joy yirengagije ibyo byose aramubwira ati:”ngaho reka mbanze nkugeze murugo ibindi turabisubiramo nyuma!” Parfaite yahise amusubiza ati:”ariko ubundi urashaka kunjyana murugo wanzanye!” arongera ati:”ariko ubundi waretse nkabanza ngakosora ririya shyano ry’umukobwa rikamenyako Sugira atari umuhungu wo kujya ryirirwa rikorakoraho uko ryishakiye!”

Ariko Joy aramusubiza ati:”muvandimwe waretse kurengera!” akivuga atyo Jimmy ahita aza abasanga niko kubabwira ati:”bakobwa beza,nimuze twitahire kandi na fagiture (facture) y’ibyo twakoresheje byose nabyishyuye !” ahita ahagarika taxi-voiture baragenda ariko mumodoka bagenda batavugana,ariko aho bigeze Jimmy abaza Parfaite ati:”wansobanuriye,niba ari Sugira twese tuzi wahangaye gukora igikorwa kigayitse nk’icyo numviye hariya?”

Parfaite yahise amusubiza ati:”sinari nziko Sugira yahangara kunkorera ibintu bimeze kuriya!” akomeza agira ati:”koko,nanjye njye nicara ntuze ngo nkundana n’umuhungu witonda,erega banamwise Padiri nakgirango ni ukwitonde,burya ni ryavu rihoze ryotsa inzu!” ariko Joy aramusubiza ati:”niba ari ubwa mbere umubonyeho ingeso nk’iyo wamwumva hanyuma ukamubabarira kuko wasanga yabitewe n’inzoga!”

Ariko Parfaite aramusubiza ati:”ariko urumva umuntu wanshiye inyuma kuriya akarengaho akananteza indaya yo mukabari ikankubita namubabarira gute?” akomeza agira ati:”reka nibarize Jimmy kuko ndumva wowe umushyigikiye wagirango murafatanyije!” arongera ati:”Jimmy.mbwira usanze Joy wawe mukabari abasinzi bamukorakora banamusomagura,wakora iki?”

Ariko Jimmy yisekera aramusubiza ati:”Joy,ntabwo namusanga ahantu nkaho kuko urukundo ankunda rutatuma ansinga kandi ankunda uruzaramba,kandi niyo yatandukira akajya kure yanjye yasanga nahageze kare kuko urukundo dukundana ni rukuruzi ubwo rero ibyo ntibyatubaho kuko twebwe turakururana!” ubwo rero twebwe ibyo ntibyatubaho kuko urukundo dukundana twaruhinduye umukandara dukenyera kandi rutubera uruzitiro rudukingira ibibazo nk’ibyo!”

Joy na we yahise yungamo ati:”erega mbere yo kwihutira gushinja umuntu ku ikosa yakoze jya ubanza urebe
mukuguhemukira yagize ko ntaruhare wabigizemo!” akomeza agira ati:”numara kureba neza,bizajya biguha umwanya wo kwishyira mumwanya we maze ufate umwanzuro uboneye kandi nicyo kizatuma utongera kwicuza!” ariko n’umujinya mwinshi Parfaite ahita avuga ati:”nanjye nari mbonye abo ngisha inama kumbe burya ni abagambanyi gusa!”

Ntibyatinze bagera murugo,maze Jimmy abasiga aho ahita ajya murugo ariko Joy aramubwira ati:”nugira andi makuru ubona utubwire kuko turahangayitse!” Jimmy yagiye murugo yihuta,doreko bwari bugiye gucya,akigera murugo atungurwa no gusanga Albert na Sugira bibereye murugo banywa inzoga kandi bibyinira niko guhita avuga ati:”Sugira,ibi ntibishoboka!” arongera ati:”wasajije abantu abandi bagiye kwicana barwana wowe wibereye murugo!”

Ariko atarakomeza Albert wari umaze gusinda bihagije ahita amubwira ati:”Jimmy ubu koko ntunyuzwe no kubona njyewe na Sugira dusangirira kukirahure kimwe nyuma y’iminsi myinshi umwe abyara imbeba undi akabyara injangwe?” akomeza agira ati:”ubundi amahoro aboneka kuko hari abayarwaniye,ubwo rero bareke barwane hari igihe umwe muri abo azitwa intwari,ubwo urugamba ruzaba rurangiye!”

Akivuga atyo Jimmy yagerageje gukinga akabati bakuragamo inzoga,kugirango badakomeza kunywa kuko n’ubundi bari basinze,ariko Sugira aramusubiza ati:”Jimmy,iyi ni inkera y’imihigo niba ubishaka reka dukomeze twinywe kandi nawe unywe burinde bucya kuko iri ni ijoro Uwiteka yagiriyemo impuhwe umuhungu we kandi ubu mwese mwacunguwe!” akomeza agira ati:”kandi wihangayika ibindi byose ndabyitaho!”

Jimmy yakomeje kugerageza kubabuza ariko aho bigeze Sugira aramubwira ati:”ngaho reka ndekere aho kunya mbanze mvuge ijambo !” akomeza agira ati:”Jimmy,nawe Albert,muntege amatwi!” arongera ati:”ubu noneho mufite umwanya wo kungira inama ariko mukazingira mwamaze kwemerako ndi umuhatari!” ariko atarakomeza Jimmy aramubaza ati:”Sugira uzi ibintu byabereye mukabari uhavuye?” ariko Sugira aramusubiza ati:”uriya ni umupango wanjye!”

——- Stay waiting for the Final———–

==>Jimmy na Joy baragerageza guhoza Parfaite banamugira inama.

====>Ariko Parfaite yakaniye ngo arakatira Sugira

=======================Sugira we ati:”uriya ni umupango wanjye!”

===========>Ese koko Sugira ni we wabipanze kuriya?

Nonese Kuki asangira na Albert wamucaga inyuma ?

N’ahubutaha muri Episode ya 15

=Komeza ukore share uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu
=Kora like niba utarayikora ubone izindi nkuru zagufasha zatambutse
=Amamazanya natwe ibikorwa byawe ukoresheje message cyangwa whatsapp +250728251834
=Tanga igitekerezo cyawe uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu

Artist:Souvenir Ntamakemwa
Publisher :Inyamibwa arts
Work:IMVANO Y’AMAZIMWE
Episode 14
Contact:Whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Skype:Ntamakemwa simeon