
Ubushize duherukana Paul akomeza agira ati:”ahubwo reka aze nahagera ndahita nza kukureba kandi icyo nzicyo njyewe na mama tugiye guhangana kuburyo azasobanukirwa ko nanjye maze gukura kandi memerewe gukora icyo nshaka.”
REKA DUKOMEZE NA Episode ya 3
……..Ntibyatinze Bobo na nyina bagera kuri alimentation aho Paul yari yagiye kandi agerayo mbere yabo, bakihagera abereka ayo yacuruje ababwira n’uburyo hari abakiliya baje bamubaza nyina, ibyo birangiye ababwirako agiye kugenda maze bagasigara aho; ariko akibivuga Bobo ahita amubaza ati:”ko numvase ahubwo wagira ngo hari umuntu mufitanye gahunda?”
Bobo akomeza agira ati:” Paul,kuki koko ushaka kubabaza mama?” atarakomeza mama Paul ahita avuga ati:”Bobo,mwihorere agende,ariko ansezeranyeko atarigera agaruka kandi ntazongere kumbaza amafaranga y’ishuri kuko niba adashobora kubaha nyina wamwibyariye,ntanicyo yiga ahubwo ndumva ari mayibobo nk’izindi!” Paul yarabarebye bombi ariyumvira maze akubita agatwenge,ariko agiseka nyina ahita avuga ati:”Bobo icyo utabona ni iki!” arongera ati:”ntureba ko adukubye na zeru!”
Paul yakuruye agatebe kari kari hirya ye maze aricara nuko aravuga ati:”mama,nawe mushiki wanjye mumbabarire kubw’imyitwarire nagize mubihe byahise ikaba ari na yo ikomeje gutuma mutanyizera kandi koko nanjye ndabumva!” akomeza agira ati:”mu by’ukuri kutagira umuntu mugenda ukugira inama akenshi bitera umuntu guhinduka kandi kugororwa biragorana gusa birashoboka!”
Nyina yahise amubwira ati:”ceceka ahose nyine ,wabuze ukugira inama ubona abakosshya?” akomeza agira ati:”mushiki wawe Bobo,ntiyari ahari, mukuru wawe ntiyari ahari?” ariko Paul acishije make aramubwira ati:[“mubyeyi wanjye nubwo unduta unyemerere ngucire umugani uvuga ngo:umuntu ananira umuhana ntananira umushuka”] akomeza agira ati:”usibyeko namwe ubwanyu mutambaniye kuko mumakosa yanjye mwampinduye igicibwa bituma mbaburira icyizere bityo nyoboka abanshuka!”
Akivuga atyo Bobo yahise amubwira ati:”Paul,uracyari muto ariko uzi gutandukanya ikiza n’ikibi,ubwo rero wari ukwiye kwisubiraho kandi ukongera ukaba intangarugero nk’uko wahoze!” ariko Nyina aramubwira ati:”kwigisha Paul gukora ibyiza ni nko gutokora ifuku kuko ibyo umubujije nibyo akora wagirango hari amashitani yamwaritsemo!” ariko Paul arapfukama niko kubwira nyina ati:”ndahiye isumba byose ko ubu ngiye gushaka umuti w’ikibazo dufitanye!”
Mama Paul yahise amubwira ati:”Paul,nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi kandi wowe nturakura kuburyo wandenza amavi!” Paul yahise abwira Nyina ati:”mubyeyi wambyaye aho uvuze ibihabanye n’ibyo nashakaga kuvuga!” akomeza agira ati:”muby’ukuri nashakaga kukubwirako nshaka guhinduka Paul utigeze ubona kuva mu bwana bwanjye kuko uburyo maze iminsi mfatwa bwansigiye isomo ntazibagirwa!”
Bobo na we aramubwira ati:”Paul,nanjye nifuza kukubona uhinduka kuburyo ntawuzongera kugukemanga murugo rwose kandi ntawutazakwishimira nitubona uhindutse umwana mwiza!” Paul yakomeje ababwira ati:”ahubwo nyine musanze ndi kwitegura kugirango njye kurusengero muri repetition ya korari (choir/chorale) kuko ubu ndumva maze guhaga gutukwa !” ariko Bobo aramubwira ati:”wijyayo kuko wahaze gutukwa ahubwo ujyeyo kuko aribwo buryo bwo guhinduka kwa nyako!”
Paul baramwihoreye aragenda,akiva aho ntahandi yaruhukiye ni iwabo wa Gisele, akigerayo bamwakira neza maze yicaye baganira Paul abwira Gisele ati:”ariko kuki ntagize ababyeyi nk’abawe ngo nanjye njye nsurwa n’inshuti zanjye kandi nishimane nazo nk’uko kuri wowe bimeze!” Gisele aramusubiza ati:”Paul,sha winyibutsa ukuntu mama wawe yansohoye muri alimentation ankurubana nk’agakobwa k’agasambo katazi iyo kava n’iyo kajya!”
Akivuga atyo Paul aramubwira ati:”Gisele,tuza undyame mugituza kuko mama wabonye agukurubana nk’agakobwa k’agatekamutwe cyangwa agahene bagiye guca umutwe atazongera kubigukorera kuko ubu namuvugutiye umuti udasharira ahubwo uryohera amatwi ye kandi natwe ukadutera kuryoherwa kandi ntabwo azongera kugukurubana ukundi!” akivuga atyo Gisele aramubaza ati:”Cher,wateguye uwuhe muti ko numva unteye ubwoba!” arongera ati:”nizereko utazagira icyo ukora cyamubabaza!”
Paul aramusubiza ati:”honey,kubwawe nahara byose nk’uko nawe wemeye gusiga byose birimo imitungo y’iwanyu ukankunda kandi nakora buri kimwe kugirango nkegukane nubwo mbona ibisitaza bikomeje kuba byinshi!” Gisele aramubaza ati:”nonese ko unyicisha amatsiko utambwira wamuteguriye iki?” Paul aramusubiza ati:”humura ubu ndi muri repetion!” Gisele asa n’utunguwe aramubaza ati:”repetitio !” arongera ati:y’ibikise kandi?”
Paul aramusubiza ati:”yes,ubu ndi muri korari niko nabeshye mama,mbese aziko nagiye muri repetition kandi ntazongera kuvugana n’umukobwa uwo ariwe wese ubu natangiye inzira yo kuba umwizerwa murugo iwacu!” akivuga atyo Gisele yabaye nk’ucitse intege niko kumubwira ati:”ubwo nyine ndabyumva waje kunsezera !” ariko Paul amuseka aravuga ati:”Oya ahubwo nakubwiraga ko namubeshye ko nagiye muri korari kuko atari kunyemerera kuva iruhande rwe!”
Gisele yahise amubaza ati:”nonese ubwo naza kurusengero agasanga usibye no kuba muri korari n’urusengero nturugeramo?” ariko Paul aramusubiza ati:”humura mama ntazigera amvumbura kuko na we aheruka murusengero kumunsi w’umubatizo wanjye,ubundi akajyayo muminsi mikuru ubwo rero ntabwo azigera amvumbura ahubwo ubu nzajya nguhamagara unansange murugo kuko nzajya mba namusize kuri alimentetion !”
Paul akomeza amubwira ati:”uyumunsi nifuzaga ko njye nawe ahubwo twaza gusohokera ahantu tukaryoshya kugeza nijoro kuko ubu ntakibazo !” Gisele na we aramusubiza ati:”urabizi njyewe sinjya mbura umwanya kuko ntawunzitira,urabizi mama ataha bwije cyane kandi papa ntabwo arava muri mission ubwo rero njyewe ndi free kandi igihe ushaka nicyo dutahira!”
Mama Paul na Bobo baratashye bageze murugo basanga Paul ntawuhari,babaza umuzamu w’urugo rwabo igihe Paul aherukira murugo ariko abasubizako ahaheruka mugitondo igihe yajyaga gucuruza muri alimentation, Bobo abwira nyina ati:”nonese wamuhamagaye kuri telephone!” ariko Mama Paul aramusubiza ati:”telephone narayimwatse kuko ntashakaga agakungu agirira kuri telephone!” Bobo aramubwira ati:”ariko rero nawe aho wararengereye!”
Bobo akomeza agira ati:”Nonese habaye hari icyo ushaka kumubwira wabigenza ute ?” arongera ati:”ahubwo se ubu turabwirwa n’iki aho ari ?” Mama Paul yahise ahamagara Faustino mukuru wa Paul amubaza niba Paul yamusuye ariko Faustino arabihakana ababwirako amuheruka igihe yari yahahungiye!” bakomeje kwibaza icyo gukora barakibura bafata umwanzuro wo kwigira kuryama,ariko babwira umuzamu ko igihe atahira ataza kwinjira Mama Paul atabimenyeshejwe!
…………Mugitondo cyakurikiyeho barabyutse maze Bobo abajije umuzamu igihe Paul yatahiye,umuzamu abasubizako atarataha,mugihe bakibaza ibyamubayeho bumva umuntu arakomanze,bakinguye babona ni Paul utashye,ariko yari yasinze yandavuye ubonako yaraye hanze maze agikubita amaso nyina,aramubwira ati:”yes,ubu nahindutse nk’uko nabikubwiraga kandi wicunge utankoraho bikagukoraho!” Mama Paul yaje yiruka ashaka kumufata ariko Bobo aritambika aramubwira ati:”sigaho kuko urabonako atazi ibyo arimo!” ariko Paul aramubwira ati:”….Hahhhhhhhh erega nabatijwe !!!!!!!”










Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo gutandukana na kapiteni wayo Manzi Thierry kimwe na mugenzi we Niyonzima Olivier ‘Sefu’ nyuma y’uko bombi banze kongera amasezerano.
























