INKURU NDENDE:NI RURERURE Episode 9

affection-couple-girl-984941

 

Ubushize duherukana….Mutoni na Junior bageze aho Shema na Joshua bari basohokaniye n’abandi bakobwa maze .. Mutoni ahita avuga ati:”ndumva buri wese ari kuvuga akurikije amarangamutima ye ariko ntimuze no gutungurwa no gusanga bamwe bavuzeko ari umunsi w’amarira kandi y’agahinda kuri bo!”

 

REKA DUKOMEZE NA Episode 9

……Nyuma y’iminsi mike Mutoni yari ari kuganira na Julie nuko Julie abaza Mutoni ati:”ariko witwaye ute ugikubitana amaso na Shema yisohokaniye n’undi mukobwa?” Mutoni aramusubiza ati:”ntakibazo gikomeye nabigizeho kuko nagiye nabyiteguye kandi byose Junior yari yabimbwiye byose,niyompamvu ntacyo byagombaga kuntwara!”

Mutoni akomerezaho na we niko kumubwira ati:”ahubwo uvuze Junior unyibutsa ikintu!” akomeza agira ati:” ko nabonye wowe na Junior wagirango hari aho muziranye kandi ko wagirango hari ikibazo mufitanye,ubundi ibyantu bihagaze bite?” ariko Julie ahita amusubiza ati:”ahubwose ntiwabonyeko Joshua yahise abyitambikamo?” akomeza agira ati:”Junior twigeze guserera turi mukabari nkoreramo kuko yashakaga kumenyera nkabyanga!”

Arongera ati:”gusa nyine Joshua ni umwana mwiza kuko yahise amba hafi kandi byose bikemuka neza mumahoro!” ariko Mutoni ahita amubwira ati:”ariko uko bukeye n’uko bwije ko numva Joshua agenda agaruka mumagambo uvuga bimeze bite wowe?” akomeza agira ati:”buriya ntabwo watakayemo!” Julie aramusubiza ati:”biragoye guhisha amarangamutima,ariko kandi biragoye kuzamuka ukarenga ikirere wibwirako uzasingira inyenyeri gusa uko mbonye Joshua ndahinduka!”

Akomeza agira ati:”mpura na Joshua bwambere twahuriye mubibazo nafungiwe imvururu zo mukazi kanjye,ariko uko nagiye mpura na we kenshi kumwikuramo byarananiye kandi birangora kuburyo kumwiyibagiza byambereye ihurizo rinini cyane!” ariko Mutoni aramubwira ati:”kora ibishoboka urebeko wamwegukana kuko nabonye wagirango aracyari nyakamwe kandi ntamukobwa uramwiharira!”

Akivuga atyo Julie araturika ararira niko kubwira Mutoni ati:”Joshua aranzi neza kandi azi n’intambwe ntera aho nzerekeza ubwo rero kugirango abe yanyemera biri kure ndetse ntanubwo bishoboka!” ariko Mutoni aramubwira ati:”buriya rero ubimubwiye akakwanga byakubera inzira nziza yo kumwikuramo kuruta ko wakomeza kumwishyiramo kandi ashobora kuba yifitiye abandi!” akomeza amubwira ati:”kandi anakwemeye yaba agutuye umutwaro umaranye iminsi wananiwe gutura!”

Kukabari aho Aisha yakoreraga Boss, yasanze Aisha aho ari gukorera maze amubwira arakaye ati:”niko,ujya umenyako ari njyewe ugukoresha!” arongera ati:”uziko mbishaka nakwirukana kandi ntan’ahandi wowe natuma ubona akazi muri iyi Kigali mubijyanye n’utubari ndetse n’ama Hotel?” akivuga atyo Aisha aramubaza ati:”Boss,ko mbona mwandakariye habaye iki?” akomeza amubaza ati:”nakoze iki ngo nikosore?”

Boss aramubwira ati:”koko ni kuki uhangara kumenyera no kunkinisha bigeze hariya!” akomeza agira ati:”uramara kumpamagaza ngo Mutoni yakwibye nkamujyana kumufungisha nziko ikibazo cyakemutse,ukansha inyuma ukamufunguza !” ariko Aisha asa n’utangaye niko kumusubiza ati:”boss,ntubizi ko njye na we twari dufunganywe ndetse twarekuriwe rimwe ?” akomeza agira ati:”kuki koko ushaka kwijijisha!”

Aisha abwira Boss ati:”ahubwo wowe ikigaragara ni uko ufite ubyo upanga na Mutoni ndetse ukaba waramufunguje,ariko ubonye ntakuntu wazimiza ibyanjye yatwaye utangiye kundakarira ngo ntuze!” yongeraho atti:”ariko ibyanyu nabyo bizajya ahabona kandi abakozi bose bazabota n’ukuntu uba watwihinduyeho umuntu ukaze ukagirango ibyo mupanga ntitubibona!”

Kurundi ruhande Shema yari ari kuganira na Junior maze Junior abwira Shema ati:”nubwo Joshua akomeje kumpindura umusazi njyewe uriyamukobwa ndamwibuka neza ni we najyanye muri ghetto yacu akatwiba kandi sindamenya impamvu Joshua akomeje kumpindura umusazi!” ariko Shema aramusubiza ati:”erega Joshua ntabwo aguhindura umusazi kuko ntabwo aguhakanya ahubwo afite impamvu ye bwite tudashobora kumenya ituma akomeza guhishira uriya mukobwa!”

Shema akomeza agira ati:”njyewe ikinshanga ni uko yatangiye ataubwirako azamukoresha akabona Mutoni,none aho Mutoni abonekeye akomeje kumuhishira,gusa koko nk’uko Joshua abivuga naje gusanga uriya mukobwa abana na Mutoni munzu imwe!” akivuga atyo Junior ahita abwira Shema ati:”wibeshyera Mutoni!” akomeza agira ati:”nubwo mwatandukanye wishaka kumuharabika ngo ushake kunyumvishako abana n’iriya ndaya yiba !”

Ariko Shema aramusubiza ati:”Junior garukira aho!” arongera ati:”narabivuze kandi nzabivuga ko nkunda Mutoni kandi n’uzamuvuga nabi nzamurwanya!” Junior aramusubiza ati:”sinamuvuze nabi,ahubwo ikibazo ni uko muri kwitiranya ibintu mugakekako ahari Mutoni yaba yarahindutse kuburyo yabana n’iriya siha!” akomeza agira ati:”cyangwa Joshua yamwihayeho akabyizi,aryohewe yanga kurekura!”

Ntibyatinze umugoroba uragera maze Mutoni nyuma y’amasomo ya kumanwa aza gusimbura Aisha kukazi,ariko akimugeraho kugirango amusimbure Aisha ahita amubwirango wabonanye n’umugabo wawe?” arongera ati:”yavuzengo mbere y’uko ufata akazi ubanze umusange aho akorera muvugane!” akivuga atyo Mutoni ahita amubaza ati:”umugabo wanjye?” arongera ati:”usibye no kumenya aho akorera njyewe ntamugabo ngira!”

Ariko Aisha aramubwira ati:”ariko ubona gukomeza kwihisha mubantu bizakumarira iki?” arongera ati:”ariko uziko umeze nk’amarebe hejuru y’amazi ko ariyo umuntu ashobora gukandagiraho azikom akandagiye ahantu hazima akikanga yarohamye!” ariko Mutoni aramubwira ati:”nyamara wari ukwiye kumbwira kuko njyewe ibintu umbwira ntabwo ndi kubisobanukirwa!” Aisha aramubwira ati:”ubwo nyine komeza uhagarare aho igihe ubimenyera urajyayo!”

—-stay waiting ——–4——–Episode 10——— is coming sooon————

Nyuma y’iminsi Mutoni ashinjwa kwiba Boss akomeje kwibaza uwamufunguje

_____Junior akomeje kwibaza ikihishe inyuma y’umubano wa Julie na Shema

____________Nonese ko Mutoni yakirijwe inkuru imubwirako umugabo we amushaka ?

Ese-Aisha yaba ashaka kuvuga nde ?

N’ahubutaha muri Episode 10

 

Niba ari ubwa mbere usuye Page yacu :”Inyamibwa arts” ntugende udakoze Like kugirango ubone izindi nkuru zagucitse ukajya uhita unabona izinkuru mbere y’abandi.Source:Inyamibwa arts
Editor :Simiyoni the Corpse
Sponsor:Inyamibwa arts
Publisher:Inyamibwa arts
Arts:love story (Ni rurerure)
contact as Via call/whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Follow us on twitter :Simiyoni simeon

 

Yanditswe na Souvenir Ntamakemwa

Leave a comment