
Ubushize duherukana Jimmy abwiye Albert na Sugira ati:”gusa njyewe biracyakomeye kuko yansabye ibintu bigoranye,ahubwo sinzi aho ndahera kugirango mbibabwire!”
REKA DUKOMEZE NA Episode 12
……Iminsi yakomeje guhita indi irataha,Jimmy na Joy bakomeza kwikundanira bisanzwe bimwe byabo,gusa Albert na Jimmy ndetse na Joy bakomezaga gukora ibishoboka byose ngo bereke Sugira ko Gukundana na Parfaite ari nko kwirahuriraho amakara yaka,gusa Sugira na we ntiyari akibarakarira ariko icyakomezaga kubacanga ni uko yakomezaga urukundo rwe na Parfaite nk’uko bisanzwe
Umunsi umwe Joy na Parfaite baganira Parfaite abaza Joy ati:”ariko ko wahindutse kandi cyane!” akomeza agira ati:”ubundi mbere iyo hagiraga umuntu uguhamagara wamwitabaga uri hano hafi,ariko ubungubu usigaye uhamagarwa ukajya kwitabira kure aho ntakumva cyangwa telephone ukayikupa!” arongera ati:”ese wambwiye niba utakinyizera nkabimenya bityo nkanamenya uko nitwara!”
Ariko Joy aramusubiza ati:”mugenzi wanjye si uko ntakikwizera,ndetse ikibazo mfite si icyawe,ahubwo ni icyanjye bwite!” ariko atarakomeza Parfaite aramubaza ati:”nonese utekerezako kwihererana ikibazo aribyo bizagufasha kugikemura,cyangwa ngirango nibyo bizagutera guhora wigunze ndetse ukaba unangiriza ubuzima bwawe!” ariko Joy aramusubiza ati:”sha byihorere niba ari ibimpitana bizanyiyicire!”
Ariko Parfaite aramubwira ati:”cyangwa sha icyo witaga kuryoshya cyabyaye ikindi?” akomeza agira ati:”rahira ko ibyawe na Jimmy bitahindutse ibindi!” akivuga atyo Joy aramusubiza ati:”wikwigora wabimenye,kuko ibyo abantu dutekereza siko bitugendekera!” ubwo Parfaite yahise amubaza ati:”nonese ubwo ugiye kumbwira ko utwite ?” arongera ati:”kandi mbere utaratangira ibintu byo kumva wagendana na Jimmy gusa,reba ibikubayeho!”
Akivuga atyo Joy yahise amusubiza ati:”Parfaite,garukira aho ndumva watandukiriye kuko ibyo nakubwiye sibyo wumvise kandi uture umwana w’abandi ureke kumwikorera kuko si we ntandaro y’ibibazo byanjye usibyeko yatumye nibuka ibyambayeho!” ariko Parfaite aramusubiza ati:”nonese niba ataribyo byakubayeho ni ikihe kibazo cyakubayeho aho utangiriye kugendana na Jimmy kandi ukaba wihebye?”
Kwa Jimmy na Sugira ubwo Jimmy yari avuye mu bwogero (Douche) yarinjiye asanga Sugira ari kuvugira kuri telephone agira ati:”………Oyaa,oyaa,nyine urabizi ko mufite kandi twahahuriye kenshi,gusa ntakubeshye wowe wahise unyiba umutima kuburyo ntakiryama ngo nsinzire,ndetse n’ijoro ryakeye naraye ntagohetse bitewe n’ukuntu naraye ngutekereza gusa urabizi kugukoraho ntibyashobokaga kubera imigozi yari imboshye!”
Sugira yakomeje agira ati:”Sintewe ubwoba n’umurimo ukora kuko nanjye nsanzwe nywuzi,kandi ntakibazo,wowe humura nzakomeza kugukurikirana uko bikwiye kandi nziko ubuzima bwawe buzakomeza kumera neza!” akomeza agira ati:”humura nzakugira icyaguhungabanya icyo aricyo cyose,kandi nzahangana n’igishaka kuguhungabanya cyo,humura nzakurwanira ishyaka igihe cyose tuzaba turi kumwe,gusa nawe wibuke ko mfite imigozi inziritse!”
Jimmy agikubita urugi,Sugira yahise agwa mukantu maze arakupa,nuko ahita abaza Jimmy ati:”Man,wavuye gukaraba ryari?!” Jimmy yarijijishije maze aramubwira ati:”ahubwo nari ngiye kureka kwinjira nkeka ko Parfaite yatejemo kuko numvaga wivugisha!” Sugira asa n’ufite ikibazo ahita amubaza ati:”…eh,ubwose wumvise mvuga iki?” akomeza agira ati:”ni ibintu bisanzwe erega!”
Jimmy yabaye nk’usetsa maze aramubwira ati:”umbabarire rero nari nagizengo n’ubundi ugiye kurya umwana kuko noneho ndakeka ntabwo uzongera guhangayika ngo washatse kumukoresha icyaha kuko yagukoreye siripurize !” ariko Sugira aramusubiza ati:”Erega,ibyaha gukorwa birakorwa,ariko abafite ishyano ni abagambirira kubikoresha abandi!”
Amasaha yakomeje kwicuma maze butangiye kugoroba Parfaite abona Joy ari kwitegura kandi vuba vuba maze aramubaza ati:”nonese kandi ugiye kwisubiza muri byabibazo byawe?” ariko Joy aramubaza ati:”ibihese kandi?” ariko Parfaite aramusubiza ati:”nonese wibagiwe bimwe wambwiraga mugitondo?” akomeza agira ati:”ndatekerezako niba utari kunshanga waba wacanganyukiwe!”
Joy yahise amusubiza ati:”ese uravuga bimwe bya Jimmy!” akomeza agira ati:”burya iyo ushaka kwirengagizako uri kubabara ugerageza kwibuka ibindi bintu byakubabaje kurusha ibyo uri kubona maze ukisanisha nabyo kandi icyo gihe ntiwongera kumva ububaye cyane!” ubwo Parfaite yahise amubwira ati:”ariko nan’ubu ntiwansubije niba ugiye kwa Jimmy cyangwa ahandi !” Joy yaramusubije ati:”uyumunsi Jimmy na we akeneye gutemberana n’inshuti ze kugirango bungurane inama ubwo rero nanjye reka ntemberane n’izanjye!”
Akivuga atyo Parfaite yahise amubaza ati:”nonese ko njyewe utantumiye munshuti zawe ntushaka ko dutemberana?” ariko Joy aramubwira ati:”sorry,umbabarire numvaga ko uraba uri kumwe na Padiri wawe ubwo rero ntabwo nashakaga kubabangamira nkubwira ibya gahunda zanjye!” ubwo Parfaite yarebye kuguma murugo wenyine nimugoroba biramucanga niko kwigira inama maze ahamagara Sugira ngo na we amusure arebe aho atuye.
Akimuhamagara,inshuro ya mbere telephone yabuze uyakira (yikuyeho) amuhamara ubwa kabiri ndetse n’ubwa gatatu bigenda gutyo,ariko hashize nk’iminota makumyabiri (20) arongera maze Sugira ayitabye aramusubiza ati:”cherie,umbabarire kuba ntakwitabye mbere!” akomeza agira ati:”bitunguranye ndaye mukazi kuko hari gahunda zihutirwa bashakako nkora,ahubwo mbwira vuba kadapfa bakavaho banyirukana!”
Parfaite yahise amusubiza ati:”Cher,wihangayika kuko nanjye sinakishimira kumvako wishe akazi,ahubwo nifuzaga kumenya uko wiriwe kuko bwari bwije tutavuganye,gusa nyine ubwo,ugire akazi keza!” akivuga atyo arakupa maze ahita atangira kwivugisha ati:”ariko ko yagiye kukazi uwakihamarira Albert ko numva mukumbuye!” ubwo yahise ahamara Albert maze na we aramusubiza ati:”humura muminota mike ndaba nkugezeho,erega nanjye nari ngukumbuye!”
Hasshize akanya gato,Albert aba arahageze maze akimara kwinjira Parfaite aramubwira ati:”sha,mba nkwishyuye ibyo wankoreye unteza Padiri ni uko ntazi uwo mukundana bya nyabyo!” ariko Albert aramusubiza ati:”uwo dukundana byanyabyo namuzanye kingura usohoke umurebe,uramubona inyuma y’imodoka!” akivuga atyo Parfaite yatangiye guhinda umushyitsi maze aramubwira ati:”Albert wagarye Sugira mukibazo cyacu ?”
———————-To be coninued————
==>Jimmy asanze Sugira avugira kuri phone ariko arabimuhisha
====>Joy yanze kujyana na Parfaite aho asohokeye
=====>Albert avuzeko uwo akunda bya nyabyo ari inyuma y’imodoka
===========>Ese ko Parfaite aketse Sugira wowe ukeka ko ari inde ?
N’ahubutaha muri Episode ya 13
=Komeza ukore share uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu
=Kora like niba utarayikora ubone izindi nkuru zagufasha zatambutse
=Amamazanya natwe ibikorwa byawe ukoresheje message cyangwa whatsapp +250728251834
=Tanga igitekerezo cyawe uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu
Artist:Souvenir Ntamakemwa
Publisher :Inyamibwa arts
Work:IMVANO Y’AMAZIMWE
Episode 12
Contact:Whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Skype:Ntamakemwa simeon