
Ubushize duherukana Jimmy yahise atangira kubakiza afatanyije n’abashinzwe umutekano muri akokabari ariko yibaza niba ari Sugira bose
REKA DUKOMEZE NA Episode 14
……Hashize umwanya utari muto bagerageza kwibaza ibibazo byinshi gusa wamukobwa wari wahoze arwana na Parfaite arababwira ati:”ariko muri kwivunira ubusa kuko uyumukobwa abizi byose kandi ari Sugira ari n’uriya mugabo wari wazanye n’uyumukobwa bahise bigendera kuberako babonaga turwanye!”
Akivuga atyo Parfaite yahise avugana uburakari bwinshi ati:”ceceka aho wandaya we!” akomeza agira ati:”bakubwiyeko Sugira ari uwo kuza kugura indaya nkawe!” arongera ati:”nzongera kukubonana na we nzagusiba kumubare w’abatuye ku Isi ya rurema!” ariko uwo mukobwa na we aramusubiza ati:”utamenyere ankagukosora wakibura buryo we!”
Akomeza agira ati:”reka mbyemere,ndi indaya,arikose wowe ko ari ukuba indaya byakunananiye no gukunda bikakunanira,uzerekeza hehe?” akomeza agira ati:”uyumunsi,uri kumwe na Sugira,ejo urikumwe n’uriya mugabo bari bajyanye,ejobundi turarwanira mukaba dupfa abagabo batugurira inzoga,none ugahangara ukavuga Sugira?”
Joy yabonye ibintu bitaraza koroha yegera Parfaite amufata ukuboko amugejeje kuruhande aramubwira ati:”muvandi,ubu koko urumva udatewe ikimwaro n’ibyo urimo?” akomeza agira ati:”ese niba ntan’ikimwaro biguteye ntubonako uriya mukobwa yasinze kandi cyane?” ariko Parfaite aramusubiza ati:”Joy,rekera aho se nyine niba ari abantu wabanteje!” akomeza agira ati:”Ariko ubundi Jimmy wamujyanaga hehe ?”
Joy yirengagije ibyo byose aramubwira ati:”ngaho reka mbanze nkugeze murugo ibindi turabisubiramo nyuma!” Parfaite yahise amusubiza ati:”ariko ubundi urashaka kunjyana murugo wanzanye!” arongera ati:”ariko ubundi waretse nkabanza ngakosora ririya shyano ry’umukobwa rikamenyako Sugira atari umuhungu wo kujya ryirirwa rikorakoraho uko ryishakiye!”
Ariko Joy aramusubiza ati:”muvandimwe waretse kurengera!” akivuga atyo Jimmy ahita aza abasanga niko kubabwira ati:”bakobwa beza,nimuze twitahire kandi na fagiture (facture) y’ibyo twakoresheje byose nabyishyuye !” ahita ahagarika taxi-voiture baragenda ariko mumodoka bagenda batavugana,ariko aho bigeze Jimmy abaza Parfaite ati:”wansobanuriye,niba ari Sugira twese tuzi wahangaye gukora igikorwa kigayitse nk’icyo numviye hariya?”
Parfaite yahise amusubiza ati:”sinari nziko Sugira yahangara kunkorera ibintu bimeze kuriya!” akomeza agira ati:”koko,nanjye njye nicara ntuze ngo nkundana n’umuhungu witonda,erega banamwise Padiri nakgirango ni ukwitonde,burya ni ryavu rihoze ryotsa inzu!” ariko Joy aramusubiza ati:”niba ari ubwa mbere umubonyeho ingeso nk’iyo wamwumva hanyuma ukamubabarira kuko wasanga yabitewe n’inzoga!”
Ariko Parfaite aramusubiza ati:”ariko urumva umuntu wanshiye inyuma kuriya akarengaho akananteza indaya yo mukabari ikankubita namubabarira gute?” akomeza agira ati:”reka nibarize Jimmy kuko ndumva wowe umushyigikiye wagirango murafatanyije!” arongera ati:”Jimmy.mbwira usanze Joy wawe mukabari abasinzi bamukorakora banamusomagura,wakora iki?”
Ariko Jimmy yisekera aramusubiza ati:”Joy,ntabwo namusanga ahantu nkaho kuko urukundo ankunda rutatuma ansinga kandi ankunda uruzaramba,kandi niyo yatandukira akajya kure yanjye yasanga nahageze kare kuko urukundo dukundana ni rukuruzi ubwo rero ibyo ntibyatubaho kuko twebwe turakururana!” ubwo rero twebwe ibyo ntibyatubaho kuko urukundo dukundana twaruhinduye umukandara dukenyera kandi rutubera uruzitiro rudukingira ibibazo nk’ibyo!”
Joy na we yahise yungamo ati:”erega mbere yo kwihutira gushinja umuntu ku ikosa yakoze jya ubanza urebe
mukuguhemukira yagize ko ntaruhare wabigizemo!” akomeza agira ati:”numara kureba neza,bizajya biguha umwanya wo kwishyira mumwanya we maze ufate umwanzuro uboneye kandi nicyo kizatuma utongera kwicuza!” ariko n’umujinya mwinshi Parfaite ahita avuga ati:”nanjye nari mbonye abo ngisha inama kumbe burya ni abagambanyi gusa!”
Ntibyatinze bagera murugo,maze Jimmy abasiga aho ahita ajya murugo ariko Joy aramubwira ati:”nugira andi makuru ubona utubwire kuko turahangayitse!” Jimmy yagiye murugo yihuta,doreko bwari bugiye gucya,akigera murugo atungurwa no gusanga Albert na Sugira bibereye murugo banywa inzoga kandi bibyinira niko guhita avuga ati:”Sugira,ibi ntibishoboka!” arongera ati:”wasajije abantu abandi bagiye kwicana barwana wowe wibereye murugo!”
Ariko atarakomeza Albert wari umaze gusinda bihagije ahita amubwira ati:”Jimmy ubu koko ntunyuzwe no kubona njyewe na Sugira dusangirira kukirahure kimwe nyuma y’iminsi myinshi umwe abyara imbeba undi akabyara injangwe?” akomeza agira ati:”ubundi amahoro aboneka kuko hari abayarwaniye,ubwo rero bareke barwane hari igihe umwe muri abo azitwa intwari,ubwo urugamba ruzaba rurangiye!”
Akivuga atyo Jimmy yagerageje gukinga akabati bakuragamo inzoga,kugirango badakomeza kunywa kuko n’ubundi bari basinze,ariko Sugira aramusubiza ati:”Jimmy,iyi ni inkera y’imihigo niba ubishaka reka dukomeze twinywe kandi nawe unywe burinde bucya kuko iri ni ijoro Uwiteka yagiriyemo impuhwe umuhungu we kandi ubu mwese mwacunguwe!” akomeza agira ati:”kandi wihangayika ibindi byose ndabyitaho!”
Jimmy yakomeje kugerageza kubabuza ariko aho bigeze Sugira aramubwira ati:”ngaho reka ndekere aho kunya mbanze mvuge ijambo !” akomeza agira ati:”Jimmy,nawe Albert,muntege amatwi!” arongera ati:”ubu noneho mufite umwanya wo kungira inama ariko mukazingira mwamaze kwemerako ndi umuhatari!” ariko atarakomeza Jimmy aramubaza ati:”Sugira uzi ibintu byabereye mukabari uhavuye?” ariko Sugira aramusubiza ati:”uriya ni umupango wanjye!”
——- Stay waiting for the Final———–
==>Jimmy na Joy baragerageza guhoza Parfaite banamugira inama.
====>Ariko Parfaite yakaniye ngo arakatira Sugira
=======================Sugira we ati:”uriya ni umupango wanjye!”
===========>Ese koko Sugira ni we wabipanze kuriya?
Nonese Kuki asangira na Albert wamucaga inyuma ?
N’ahubutaha muri Episode ya 15
=Komeza ukore share uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu
=Kora like niba utarayikora ubone izindi nkuru zagufasha zatambutse
=Amamazanya natwe ibikorwa byawe ukoresheje message cyangwa whatsapp +250728251834
=Tanga igitekerezo cyawe uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu
Artist:Souvenir Ntamakemwa
Publisher :Inyamibwa arts
Work:IMVANO Y’AMAZIMWE
Episode 14
Contact:Whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Skype:Ntamakemwa simeon