
Ubushize duherukana……Gisele agiye kureba Paul aho mama we akorera ariko….mama Paul ahita amubwira ati:”nsohokera muri Alimentation ntarakumena akogatwe !”
REKA DUKOMEZE NA Episode ya 2
………….Mugitondo cyakurikiyeho Paul yakanguwe na nyina akomanga kurugi rw’icyumba cye maze akimara kubyuka ajya ku meza nk’uko bisanzwe ngo afate ifunguro rya mu gitondo (break fast) maze atungurwa no gusanga mushiki we mukuru washatse umugabo na we ari aho maze aramusuhuza ariko afite ubwoba bw’ibyo nyina agiye kumubwira kuko nyina yari yatashye nijoro Paul yaryamye.
Paul yaricaye maze atangira gusuka icyayi mugikombe, maze kubw’ibyago akoma igikombe cyari giteretse ku meza kiragwa maze ahita yikanga areba kuruhande,ariko mushiki we araseka niko kumubwira ati:”cyerase ko iyo umukobwa yamenaga ibikoresho bavugaga ko ashaka umugabo,wowe turavugako ushaka iki?” Paul ntiyagize icyo amusubiza ahubwo yahise agerageza kwegeranya ibyaguye maze aba yicaye acecetse
Paul yabaye nk’utuje ho gato maze asuka icyayi noneho atuje,afata umugati atangira gufungura, ariko bigaragara mumaso ye ko hari ikibazo,nuko mushiki we aramubaza ati:”bucura bwa mama habaye iki?” Paul aramusubiza ati:” Bobo, iturize kuko wowe ntabwo ibyanjye wabimenya kandi naho wabimenya ntacyo wabikoraho!” Bobo ahita amubaza ati:”ariko ko numva ufite amaganya nk’ayabasaza cyangwa abakecuru ufite ikihe kibazo?”
Paul atangira kumusobanurira ibyamubayeho n’impamvu yatumye ahagera ntahamusange,ariko atarsoza mama we aba arinjiye maze arebye abona aho icyayi cyamenetse hasi iruhande rwa Paul niko guhita avuga n’ijwi riri hejuru ati:”Paul,ubu ntiwaje kumbera ikigeragezo koko?” arongera ati:”ariko inkuru iranze ibaye impamo ba bucura (abahererezi) baba ibigoryi?” ariko Bobo aramubwira ati:”mama ibi ni impanuka yamubayeho ntabwo ari uko ari bucura!”
Maman Paul arabyanga aramubwira ati:”wowe iby’uyu ntabwo ubizi!” akomeza agira ati:”ariko uziko noneho nyuma y’urumogi yahoze anywa ubu asigaye afite indaya n’inshoreke!” Bobo asa n’tangaye niko kumubaza ati:”uvuze ngo iki?” arongera ati:”nonese Paul utaranava mukigero cy’ubugimbi ni we wakora ibyo?” ariko mama we aramubwira ati:”uziko ariko abo bagore be basigaye banansanga kukazi bamabaza aho ari?”
Akomeza agira ati:”ejo ubwo yari yatorongeye,nagiye kubona mbona akaraya k’agakobwa kari munsi y’imyaka ye ho gato karaje ngo kaje kumbaza aho ari!” arongera ati:”mba narakavanyemo iyo kotsa iyo gasanga ntari kumwe n’abakiliya (clients) !” akivuga atyo Bobo yahise amubaza ati:”mammy, nosnese wabwiwe n’iki ko ari indaya?” nyina aramubwira ati:”bwose ni kimwe nabonye ntaho gatandukaniye na bwabundi burara buteze kumihanda!”
Ariko bobo aramubwira ati:”ahubwo wasanga warirukanye umukazana ngo ni indaya!” ahita abwira Paul ati:”paul,ubundi upfa iki na mama kuburyo iteka uhora ushaka kumubabaza no gukora ibyo twebwe abakuboneye izuba tutigeze dukora?” Paul ntakintu yigeze asubiza ahubwo yazunguje umutwe gusa, maze Bobo aramubwira ati:”ngaho fata imfunguzo ube ugiye kuri alimentation ya mama nitumara kuganira aragusangayo ntabwo mwahera mugitondo mukinze!”
Paul kumubwira kuva mumaso ya nyina yumvise ari nko kumucungura maze yinyuza mucyumba afata agatelefone (telephone) ka make yari yaguze maze yirukankira kuri alimentation nk’uko yari abisabwe na mushiki we bobo, agezeyo yahise atekereza kumagambo ya nyina, aho yamubwiraga ko hari ndaya yamusanze kukazi niko guhita avuga ati:”byange bikunde ni Gisele!”
Paul yafashe telephone ahamagara Gisele maze Gisele aramukupa,Paul yamuhamagaye gatanu Gisele amukupa,ariko kunshuro ya gatandatu aramwitaba maze aramubwira ati:”nonehose ugiye kunyibwirira ibyo wanze kumbwira ukabituma mama wawe?” arongera ati:”ariko ko wabonaga utanshaka iyo ubinyibwirira aho kunteza mama wawe wantutse akamfatanya n’abakiliya (clients) banyu ngo naje kugukura?”
Paul yaramubwiye ati:”Gisele,nkunda; ntabwo wakabaye utunguwe no kumva ko mama yagututse kuko nabikubwiye kenshi kandi ni inshuro nyinyinshi wagiye umpamagara akakwitaba ahubwo impamvu itumye nguhamagara ni ukugirango nanjye nkubwire ibyambayeho kuko ndabizi warampamagaye urambura kandi urasanga bifitanye isano n’ibyakubayeho!” ariko Gisele aramusubiza ati:”ariko ubundi iyo mama wawe avuga ngo ndagukura abona njye nawe ari inde wakura undi?”
Paul akimara kugenda,Bobo yahise abwira mama we ati:”impamvu itumye mbwira Paul kugenda,nangaga ko yatwumva tujya impaka kubimwerekeyeho!” ariko Nyina aramubwira ati:”ariko nta mpaka tujya kuko niba Paul adashaka kwihana ngo areke ingeso mbi yize nzamusabira bamujyane mukigo ngororamuco!” Bobo yabwiye nyina ati:”mama,ndemeranya nawe ko Paul ashobora kuba ari umunyamakosa,ariko reka turebe ko nk’umuryango we tutabimushyigikiramo!”
Bobo akomeza agira ati:”Imyaka ya Paul ni imyaka mibi,aho umuntu akora amakosa menshi,ariko kandi kiriya ni igihe cyo kumuba hafi…!” atarakomeza nyina aramubwira ati:”ariko ntacyo mba ntakoze!” Bobo aramubwira ati:”hari icyo utakoze!” akomeza agira ati:Paul umugize inshuti yawe byatuma atagutinya,maze akakwisanzuraho maze akakubwira byose bityo bigatuma umenya ibyo ahugiyemo ukabona n’uko umugira inama!”
Bobo yakomeje kubwira nyina agira ati:”wowe nukomeza kumwereka umujinya,uburakari,kumucunga bya hato na hato azakubonamo umwanzi bitume ashaka uburyo akurwanya ndetse n’uburyo bwo kuguhunga!” akivuga atyo nyina aramubwira ati:”ahubwo wagirango uri mumutwe we!” akomeza agira ati:”mba nkigirango ndavuze akaba arikingiranye,nagira ikindi nongeraho akaba arigendeye ntumbaze ngo agaruka ryari;ariko byihorere nzahangana na we amenye ko atambyaye ari njye wamubyaye!”
Paul yasobanuriye Gisele uko byagenze n’uburyo yari yahungiye kwa mukuru we wiga kaminuza maze Gisele aramubwira ati:”ndakubabarira ari uko uje kunsura tugafata ingamba z’ukuntu tugiye kujya twikundanira kandi bikagenda neza!” ariko Paul aramusubiza ati:”kuza iwanyu simbyanze,ariko mfite ikibazo cy’uko n’iwanyu baza kumfata nk’uko mama yagufashe ugasanga bidusubije inyuma!”
Gisele yaramusubije ati:”urabizi ko Papa ari muri misiyo (mission) mumahanga naho mama we aza twasinziriye ubwo rero ntakintu na kimwe gishobora kudutangira ahubwo nubishaka uvuge nze kukureba aho uri niba mama wawe adahari!” Paul yaramusubije ati:”mama ntawuhari ariko isaha n’isaha ashobora kuhagera,ubwo rero ahagusanze urumva noneho byarushaho kuba bibi!”
Paul akomeza agira ati:”ahubwo reka aze nahagera ndahita nza kukureba kandi icyo nzicyo njyewe na mama tugiye guhangana kuburyo azasobanukirwa ko nanjye maze gukura kandi memerewe gukora icyo nshaka.
………..To be continued………Stay loading episode 3………..
Bobo akomeje gusobanurira Mama Paul imyitwarire ya Paul
Mama Paul we yiyemeje guhangana na Paul
Ese-Paul agiye gukora iki kizatuma nyina amenyako yakuze agomba kwigenga ?
N’ahubutaha muri Episode ya 3
Product of :Inyamibwa group
Editor:Inyamibwa arts
Kora like kuri Facebook page :”Inyamibwa arts” ubonere inkuru kugihe ndetse n’izagucitse
Yanditswe na Don Simeon