
Ubushize duherukana Gisele yibasiwe na nyina amubwira ati:”ikindi ni uko telephone yawe namaze kuyifata kandi agahungu kaguteye inda ntabwo buri bwire kataguhamagaye maze mbonane nako!
REKA DUKOMEZE NA Episode ya 1
………….Gisele yari yasuye Paul iwabo murugo bakomeza kwiganirira maze Paul aramubaza ati:”umwana munda ameze atese?” Gisele aramusubiza ati:”ariko wagiye ureka gukabya!”arongera ati:”uwamugutuma wamwerekana?” ariko Paul amuseka aramubwira ati:”nonese tuvugeko ugiye kunyihakana uziko twasangiye byose tukagera naho dusangira uburiri n’imibiri!” Gisele aramusubiza ati:”ariko aho urampimbiye kuko sibyo nashakaga kuvuga!”
Paul yahise abwira Gisele ati:”wari unteye ubwoba ngirango uranyihakanye cyangwa wakoze igikorwa cy’ubunyamaswa!” ariko Gisele aramubaza ati:”ubwo igikorwa cy’ubunyamaswa ushaka kuvuga ni ikihe?” Paul aramubwira ati:”ubuse ni ubwambere wumvise ko umuntu yakuyemo inda?” Gisele na we aramusubiza ati:”iyo mba uyikuramo simba naremeye kujya gukodesha hanze y’ikigo mba narayikuyemo hakiri kare ntaravunika ndetse na mama atarabimenya!”
Gisele akivuga atyo Paul yarikanze maze ahita amubaza ati:”mama wawe cyangwa numvise nabi?” akomeza amubwira ati:”ubwose yakubwiye ngo iki?” Gisele aramusubiza ati:”yantutse cyane bikomeye ambaza uwanteye inda,mbonye ari kuntuka cyane ndamwubahuka nanjye ndamutuka kurigrango byibura ndebe ko yagabanya cyangwa yarakara cyane noneho akarekera aho kuntuka kuko numvaga bikomeye!”
Akivuga atyo Paul aramubwira ati:”nubwo njye nawe twakoze amakosa,unyemerere nguhane kandi ntundakarire,ariko wemereko ibyo wakoze atari byiza!” ariko Gisele aramubwira ati:”ntayandi mahitamo nari mfite kandi yari yamaze gufata telephone yanjye avugako arategereza akaza guhangana n’umuntu w’umuhungu uraza kumpamagara kandi nawe urabizi ko butakwira utampamagaye!” yongeraho ati:”umbabarire rero kuko byose nabikoreye wowe!”
Paul yitegereje Gisele niko kumubwira ati:”Gisele,ubu koko wemeye kubahuka umubyeyi wanjye ubikoreye njyewe!” arongera ati:” ubu kuki koko urukundo rwo ku Isi yose rudashobora kungana n’urwo unkunda!” akomeza agira ati:”oya,mbivuze nabi,ni kuki ubujiji mfite butakwira isi yose ngo abantu bose bakunde udukobwa dushira isoni tugasuzugura abahungu bose nka Gisele wabasuzuguye bose akikundira Paul!”
Paul akomeza kubwira Gisele ati:”nubwo nanjye ntari shyashya,jya ugerageza kubaha umubyeyi wawe kuko n’ubwo nawe muri iyiminsi ugiye kuba umubyeyi ukeneye abakuruta bakakugira inama kandi wakagombye guhera kuri mama wawe!” Gisele na we yabwiye Paul ati:”Paul,nubwo bwose batwita abana njyewe mbona dukuze kuko iyo ndebye ibitekerezo umpa ndetse n’inama ungira bituma nkwizeramo umugabo wanjye mwiza w’ejo hazaza!”
Gisele akomeza agira ati:”Sindi umutunzi kurusha abandi mba ngushakiye impano iruta izindi nkayikura mu isoko ritubatswe n’amaboko y”abantu,sindi n’umusizi ngo nguhimbire igisigo cy’imikarago n’imibika bitandukanye kandi kigenda kiryoha uko cyerekeza aho gicukirizwa ariko icyo mfite mumutima ni uko ngomba kugukunda kandi nkakubaha kuko uri papa w’umwana ntwite!”
Paul yaramusubije ati:”wikwigora uvuga byinshi kuko ubwira uwumva ntavunika ahubwo reka dutangire gutekereza tunategurira ahazaza heza akana kacu kandi twiga kugatoza ibyiza by’iwacu!” akivuga atyo Gisele yahise amubwira ati:”ahubwo cher,hari ikintu ntekereza nkakibazaho kikanshanga!” Paul yahise amusubiza ati:”mukunzi mwiza ntugacangwe cyangwa ngo uvangirwe kandi mpari!”
Akomeza agira ati:”ngaho mbwira ikigucanga turebeko twafatanya tukagishakira umuti!” Gisele aramusubiza ati:”nyine,uziko iyo umuntu atwite ajyana kwamuganga n’umugabo we kwipimisha ubwose twebwee…..!” atarakomeza Paul ahita amubwira ati:”oyaa,twebwe mugihe cyacu bizaba byaroroshye kuko amavuriro azaba yaratwegereye kandi ntawamenya wasanga iterambere muby’ubuvuzi rizaba ryarafashe indi ntera!”
Gisele yatunguwe n’ibyo Paul amubwiye maze agiye kumva yumva umuntu abwiye Paul ati:”ese burya nari nagutegerereje kuri alimantation ndakubura burya wari wagize umushyitse!” arebye asanga ni mama Paul ubwo yahise amwegera aramusuhuza niko kumubwira ati:”dore jya uhana uyu mwene wanyu ugira abashyitsi ntabivuge kandi aziko murugo rwacu dukunda abashyitsi!” ubwo Paul na we yahise avuga ati:”mama sinzi ukuntu byanshiyeho ariko ntibizongera!”
Mama Paul na we yahise avuga ati:”noneho rero nsubiye kurangura kandi imodoka irantegereje nawe ntutinde uhite ujya kuri alimentation ube ucuruza nanjye ndaza kugusangayo!” akivuga atyo yahise yikoza mucyumba agarutse Gisele aramubaza ati:”nonese niba mugiye kurangurira mu mujyi mwaretse tukajyana ko nanjye nari ntashye!” Mama Paul aramusubiza ati:”mba nkwemereye ariko banza ubaze Paul ataza kugirango ninjye wacikirije ibiganiro byanyu!”
Ntibyatinze Gisele agera iwabo,atungurwa no gusanga nyina yamutanze murugo akimubona umutima urasimbuka kuko yibwiraga ko noneho ashobora kuba agiye gushyira mubikorwa ibyo yari amaze iminsi amubwirako azahagarika kumugaburira igihe cyose ataramubwira uwamuteye inda; ariko mu mutima aribwira ati:”ntahandi najya kuko ni iwacu reka ngende nze kumva icyo ambwira!”
Gisele yatunguwe no kubona nyina amuhamagara n’ijwi rituje maze araza amwicaza iruhande rwe aramwiyegamiza maze aramubwira ati:”Gisele mwana wanjye ndakunda kandi nawe urabizi!” akomeza agira ati:”ariko sinumva impamvu wifata ukihererana amabanga yawe ntushake kuyansangiza kandi ari njyewe nshuti yawe ya hafi!” akivuga atyo Gisele aramusubiza ati:”erega ntabwo nagize ikintu nguhisha ahubwo ni uko igihe cyose nagiye nkwegera wagiye umbwira ko uhuze!”
Gisele akomeza agira ati:”reba nawe kuva mubwana twahuraga ugiye kunyonsa,abakozi bo murugo nibo twabanye kurusha ababyeyi banjye ahubwo mfite n’ubwoba ko uriya musaza wanjye muto atazamenya papa!” Mama Gisele aramubwira ati:”ariko papa wawe uziko akunze kuba mumahanga kubera ubutumwa bw’akazi kandi iyo aje ahita akomeza akazi n’iyo atari mukazi aba areba ukuntu business nkora iteye ubwo urumva twari kukubonera umwanya tugashobora no gushaka icyateza umuryango imbere?”
Gisele aramusubiza ati:”nonese nyine urumva twari guhura gute ngo ungire inama?” Mama Gisele amarira amubunga mumaso niko kumubwira ati:”nanjye nyine ingaruka ndazibonye!” akomeza avuga ati:”ubu koko tuzabwira ngo iki papa wawe nagaruka?” ariko Gisele aramusubiza ati:”nyine reka tuzamubwireko nanjye byangwiriye kandi azabyumva ntamuntu udakosa!” mama Gisele n’agahinda kavanze n’umujinya aramubwira ati:”ceceka ahose nyine!” arongera ati:”urumva so nzamukira n’amahane ye ?”
Gisele aramubwira ati:”humura ntacyo azadutwara,nonese ko atari wowe wayinteye urumva azagutwara iki?” ariko nyina aramusubiza ati:”birumvikana ko wowe ntacyo bikubwiye!” akomeza agira ati:”ariko njyewe ninjye ufite ikibazo kuko azavugako ntaburere umugore atanga!” akomeza kubwira Gisele ati:”ariko hari inama nungutse kandi kuburyo njyewe nawe twabyivanamo neza kuburyo ntakibazo cyazigera kivuka na kimwe!”
Ubwo Gisele yamubajije iyo nama maze nyina aramusubiza ati:”nyine wareka tukayikuramo kandi nziranye n’umuganga wabigukorera neza kuburyo ntacyo waba!” Gisele acyumva ayomagambo yahise abwira nyina ati:”ndacyakunda ubuzima bwanjye kandi umwana wanjye n’ubwo ataravuka ndacyamukunze!” ariko Nyina aramusubiza ati:”ubuse ko njye yabinkoreye urabona narabaye iki?” Gisele asa n’utangaye abaza nyina ati:”uvuze ngo iki?” arongera ati:”wowe mama ?, ryari?”
……………Stay waiting for Season 2 episode 2……………
___________Gisele yabajije Paul ibyo kujya kwipimisha
nonese:______urabona Paul azajyana na Gisele
___________Ese ubona bikwiye ko abatarashakana na bo bajyana kwipimisha ?
————Ehhhhhhhhhhhhh Mama Gisele ararikoze
______ati:……nanjye………”
Gisele aratangaye________Ese nawe uratangaye ?
___________Ntakundi ayomatsiko usigaranye yazashira uretse kuzasoma WABIKOREYE IKI Seson 2
Episode 2
Please comment zanyu zirakenewe,ariko “Komeza” ni comment idasobanurira umwanditse niba ibyo wasomye wabishimye ahubwo imushyira mugihirahiro.
N’ahubutaha muri Episode2
Product of :Inyamibwa group
Editor:Inyamibwa arts
You can follow us on twitter:@simeon71763305
Kora like kuri Facebook page :”Inyamibwa arts” ubonere inkuru kugihe ndetse n’izagucitse
Yanditswe na Simeon