INKURU NDENDE:Wabikoreye iki ? Season 2 Episode 2

autumn-beautiful-beauty-701792

 
Ubushize duherukana Gisele yibasiwe na nyina amubwira gukuramo inda ariko we yabyanze maze Nyina aramusubiza ati:”ubuse ko njye yabinkoreye urabona narabaye iki?” Gisele asa n’utangaye abaza nyina ati:”uvuze ngo iki?” arongera ati:”wowe mama ?, ryari?”
 
 
 
REKA DUKOMEZE NA Episode ya 2
 
…………. Faustino yari hanze yinjiye munzu asanga Paul yicaye afite telephone kugutwi atavuga,nuko Faustino akomeza kumwitegereza hashira akanya karinganiye maze Faustino niko kumubaza ati:” habaye iki muvandi ?” arongera ati:”ko mbona wumanye na telephone usa n’ubwiwe ibintu bikagukura umutima cyangwa uwatinye uwo ashaka guhamagara byakugendekeye gute ?” Paul aramusubiza ati:”muvandi,ubu ndibaza icyo nacumuye kumana nkakibura !”
 
Paul akomeza agira ati:”uko ngerageje gukora ikintu birangira cyanze yewe n’icyo ngerageje ntikimbyarira umusaruro nkuwo nifuzaga kubona!” ariko Faustino aramubaza ati:”ariko ko udatobora ngo uvuge ibyo ushaka kuvuga ahubwo ugahera mumigani urumva niyo naba nshaka kugufasha nagufasha mpereye kuki koko ?” Paul aramusubiza ati:”ahubwo mama nabimenya ubanza azankuramo iyo kotsa kuko rwose ndabona Isi na yo itakibumbura akanwa ngo ibe yamira kuko ntakindi nsigaje!”
 
 
Ubwo Faustino yakuruye intebe yicara yegereye Paul niko kumubwira ati:”muvandi,ubu turi babiri ntawundi utureba kandi urabizi ntabanga wigeze umbitsa ngo ndimene,ubu rero ndumva ushobora kumbwira ikintu cyaguteye guhangayika bene ako kageni!” Paul ahita amusubiza ati:”sha uziko nyina ari kumubwira ngo ayikuremo!” arongera ati:”njyewe nan’ubu ndakibaza aho ababyeyi nk’abo bakomoka nkahabura kuko uwo si umuntu ariko sinzi ikindi kintu namwita kitamukomeretsa cyangwa ngo kimwambure ubumuntu!”
 
Faustino yariyumviriye niko kumubwira ati:”tuza!” arongera ati:”buriya rero guhura n’ibibazo byinshi akenshi bidutera guhungabana ndetse abenshi tugata umutwe ariko burya ibibazo nibyo bitera gukomera kandi bigatuma umuntu yitwa intwari!” akomeza agira ati:”kandi nanone iyo urugendo ari rurerure ukagira urugufasha ruroroha kandi ntirukuvuna,ni yo mpamvu rero nshaka ko umwira ibyakubayeho byose ntanakimwe unyuze kuruhande hanyuma nkareba inama nakugira!”
 
Paul yaramubwiye ati:”Gisele aratwite!” akomeza agira ati:”kuba atwite si ikibazo kuko siwe wambere bibayeho,ahubwo ikibazo ni nyina uri kumubwira ngo nahitemo kumuvira murugo no kwemera inda bakayikuramo !” akomeza agira ati:”unyumvire nawe inama z’umubyeyi gito!” Faustino yaramusubije ati:”ko numva bitoroshye bro!” akomeza agira ati:”wowe na Gisele ntan’umwe uragwiza imyaka y’ubukure ngo barebe uko babashyingira ikindi kandi ntanumwe byibura ufite akazi cyangwa amafaranga ubwo murumva muzabaho gute ?”
 
 
Akomeza agira ati:”ikindi kandi kariya kana mugiye kubyara murabona kazabaho gute koko ?” Paul aramusubiza ati:”nubundi nari mbizi ko ugiye kunsha intege muri byose!” arongera ati:”ibyo byararangiye ntakindi nakongeraho ahubwo icyo nashakaga ni uko wangira inama nkabona uburyo nabyitwaramo kandi umubano wanjye na Gisele ndetse n’akana kacu atwite ugakomeza gusagamba!” Faustino yariyumviriye maze aramubwira ati:”Bro,reka dusange mama kuri alimentation tube tumufasha kwakira abakiliya (clients) ariko burajya kwira nakuboneye igisubizo!”
 
 
Gisele yageze aho yemerera nyina gukuramo inda ariko amusaba ko byakorerwa murugo iwabo kugirango naramuka apfuye apfire iwabo igisebo kitazajya kumuryango wose,ariko kumutima akomeza kubabazwa n’urukundo yakundaga Paul maze abaza nyina ati:”nonese mama,Paul nambaza aho umwana wacu yagiye urumva koko nzamubwira ngo iki?” akomeza agira ati:”rwose ndumva mfite ubwoba n’ikimwaro cy’uko nzajya mpura na Paul kandi naramwiciye umwana!” akivuga atyo nyina aramusubiza ati:”ariko wagiye ureka kuba umupfu wagakobwa we!”
 
 
Mama Gisele akomeza agira ati:”urabona Paul azakugeza kuki?” arongera ati:”kandi uzirikane ko papa wawe agiye kugaruka,ubwo rero agarutse agasanga utwite ube uzi ukuntu wamusobanurira!” amasaha yakomeje kwicuma nuko umuganga wagombaga gukuramo iyonda aba arinjiye maze Gisele atungurwa no gusanga ari mama Paul nuko Gisele atangira kurira amubwira ati:”ndakwinginze wibikora!” akomeza agira ati:”oya,oya,tekereza ari inda yawe yambere bakuyemo ukuntu waba umeze,utekereze n’ukuntu wakitwara wabuze imfura yawe maze ungirire imbabazi nk’umuntu w’umubyeyi mugenzi wawe!”
 
 
Mama Paul yahise amubwirana umujinya ati:”nkuraho ubushinzi wagashinzi we!” arongera ati:”harya ko utabwiye uwaguteye inda ngo arebe ari mushikiwe bakoreye ibyo yagukoreraga?, ahubwo ntiwateze ukemera?” akomeza kumubwira ati:”ahubwo akira ibinini byambere ubirye kandi simfite umwanya wo gutinda hano!” Gisele yakomeje kumwinginga ariko biba iby’ubusa nuko mama Paul aramubwira ati:”umenyeko njyewe na mama wawe tutifuza kubona uwomwana utwite kandi ubibike mumutwe wawe!” nuko ahamagara mama Gisele ngo amufashe umukobwa we anywe iyo miti.
 
 
Gisele agikubita amaso abo bagore bombi yavugije induru cyane nuko nyina aza yiruka akihagera Gisele ahita akanguka asanga nyina amuhagaze iruhande niko kumubaza ati:”mwana wanjye ubaye iki kiguteye gusakuza ako kageni?” Gisele niko kumusubiza ati:”mama ndose nabi we!” nyina aramufata aramwiyegamiza niko kumubwira ati:”humura mwana wanjye mdabizi ko ikiganiro twaraye tugiranye aricyo cyaguteye ubwoba!” akomeza agira ati:”ariko ubyemeye ukabikora byarangira kandi ntacyo ushobora kuba!”
 
 
Gisele aramubwira ati:”ariko mama banza wishyire mumwanya wanjye,umbwire ukuntu ari wowe wazarebana n’uwaguteye inda igihe mwazahura warayikuyemo!” akomeza agira ati:”erega umenyeko naba mbaye umwicanyi!” nyina aramusubiza ati:”erega uriya ntaraba umwana,ubwo rero ntabwo waba ubaye umwicanyi!” mama Gisele akomeza agira ati:”wowe uzamubwirako ari impanuka wagize ukagwa muri dushe (douce/shower) kandi azabyemera!” ikindi kandi humura nibyemera nzahita nkujyana kwiga muri America ntaho muzongera guhurira!”
 
 
Gisele ahita amubwira ati:”mama ndumva ibyo umbwira byose ntanakimwe dushobora guhuriraho kuko sinshobora guhemukira Paul kandi ubimenye!” akivuga atyo nyina ahita amubwira ati:”ok,harya wari waramumpishe kumbe burya ari kagahungu kirirwa kigaragurana mumandazi n’ibisuguti hamwe na nyina!” akomeza agira ati:”ahubwo nzongere nkabone hano!” ariko Gisele aramusubiza ati:”ariko mama uzasuzugura abantu ugeze ryari?”
 
Ntibyatinze Faustino na Paul barataha,bagera iwabo ari nijoro nuko bafata ifunguro rya nijoro bari kumwe nk’umuryango ariko bakabona nyina atishimye nuko Faustino aramubaza ati:”ese mama ko mbona utameze neza byakugendekeye gute?” maze n’umujinya wose nyina aramusubiza ati:”mwankundiyese!” arongera ati:”ariko koko umuntu aba umunyamafuti mubuzima bwe bwose wareba ikintu kizima yakoze ukakibura?” Faustino ahita amubwira ati:”mama nawe ntugakabye kuko ibyo bintu urumva nawe ubwawe ko bidashoboka!”
 
Akomeza agira ati:”nonese ahubwo niba hari uwagukoshereje muri twe wamuvuze akanumva ikosa rye bityo agasaba imbabazi ndetse akikosora!” akivuga atyo Paul yahise akorwa n’ibyo yari atamiye maze atangira gukorora ahita ababwira ati:”mumbabarire !” ahagurutse ashaka gusohoka nyina aramubwira ati:”icazwa ahose nyine!” akomeza kumubwira ati:”bazajya bavuga abanyamakosa maze urwane ushaka kwiruka!” arongera ati:”ariko nkawe koko nzakugire nte?”
 
Paul atangira kubaza nyina ati:”ariko habaye iki ko numva utashye umbwira nabi!” nyina aramusubiza ati:”ahubwo wowe wabiye iki ko uhora utuma abantu bavuga nabi?” akomeza agira ati:”umva nkubwire niba wumva kubaha kwawe kwararangiye uzavuge bakujyane mukigo ngorora muco!” ariko Paul acishije make aramubwira ati:”ariko nan’ubu sindamenya ikosa nakoze!” nyina aramusubiza ati:”mva mumaso ntanakumenaho icyayi n’ubundi wowe ntacyo uzimarira!”………….
……………Stay waiting for episode 3……………
 
___________Gisele akomeje kwibasirwa na nyina amusaba gukuramo inda
 
nonese:______urabona bizarangira gute?
 
————Ehhhhhhhhhhhhh Mama Paul yarakaye …….
 
Nonese urakeka yarakajwe n’iki ?
 
___________Ntakundi ayomatsiko usigaranye yazashira uretse kuzasoma WABIKOREYE IKI Seson 2
Episode 3
 
 
 
N’ahubutaha muri Episode3
 
Product of :Inyamibwa group
 
Editor:Inyamibwa arts
You can follow us on twitter:@simeon71763305
 
Kora like kuri Facebook page :”Inyamibwa arts” ubonere inkuru kugihe ndetse n’izagucitse
 
Yanditswe na Smiyoni simeon

Leave a comment