INKURU NDENDE :NI RURERURE Episode 1

affection-couple-girl-984941

Weekend imwe abasore bagera kuri batanu bari bateraniye ahantu hamwe mumujyi wa Kigali maze baganira umwe aravuga ati:”Junior!” ko udakomeza ngo utubwire uko byaraye bikugendekeye?” ariko Junior ataragira icyo avuga undi ahita avuga ati:”Njyewe ndumva ibyaraye bibaye kuri Junior ari umutwe bamutekeye!”

Ariko Junior arababwira ati:”actually (mubyukuri) njyewe sindasobanukirwa neza ibayaraye bimbayeho niba aribyo bavuga ngo ni itekamutwe rya Kigali,niba ari uburangare nagize,niba ari ubucucu nagize,simbizi!” ariko atarakomeza undi umwe muri bo ahita avuga ati:”byaba itekamutwe cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose tugomba kubyigaho kandi uwomuntu azafatwa byange bikunde kuko ubwo nabwo bubarwa mubujura!”

Ariko mugenzi we umwe mubo basangiraga ahita amubwira ati:”ariko,Joshua jya ureka kwiyemera!” arongera ati:”ndabizi uri umupolisi kandi ntacyo nanenga polisi (police) y’u Rwanda,ariko reka gukabya ngo uzafata umuntu wahuye na Junior bwa mbere !” ariko Joshua aramusubiza ati:”Shema,ndagirango nkumenyesheko Junior nabigiramo ubushake ntakizabuza uwomutekamutwe gufatwa!”

Akivuga atyo Shema yahise avuga ati:”ariko n’ubundi njyewe ndarira ntanamenye uwapfuye kuko nsanze Junior aribwo atangiye kuvuga wasanga nibeshye natabwire n’abandi bumve!” Junior yakomeje agira ati:[“nyine nimugoroba murabyibuka nezako imvura yarimo igwa maze ngejeje boss murugo arambwira ati:”ngaho genda n’imodoka utanyagirirwa kuri moto kandi wibuke uzinduke kuko ndashakako uzayijyana mu igaraje (garage) nyuma yo mukinamba!”

Akomeza agira ati:”ubwo nkigera i Remera nibwo nabonye umukobwa mwiza w’inzobe yaka,ari kunyagirwa,ubwo namunyuzeho ndikomereza,ariko ngeze imbere umutima uranga ngaruka inyuma!” akomeza agira ati:[“ubwo nyine nakinguye maze ndamusuhuza,niko kumubaza nti:”uwakugeza imberese ?”] atarakomeza Joshua ahita amubaza ati:”ni ubwa kangahe unyura ahohantu?”

Junior aramusubiza ati:”ni nk’ubwa kane!” uko bari bateraniye aho bose basangira bahise basekera rimwe maze Shema aramubwira ati:”ubu koko uyobeweko bariya bakobwa bahahora buri munsi?” akomeza agira ati:”ahubwo wagize amahirwe ubwo ntan’ubuzima yakwambuye!” ariko Joshua aramubwira ati:”Junior,wahuye n’umukobwa nyine igendere ntakindi nagufasha!”

Shema yahise amuseka niko kumubwira ati:”Joshua ko wahoze wiyemera ngo ikibazo uragikemurana n’abandi bapolisi bigenze gute?” akomeza agira ati:”cyangwa watinye umukobwa?” ariko Junior akomeza agira ati:”nyine uwomukobwa nabonye atambwira aho ajya kandi njyewe ngiye kugera kuri getho yanjye niko kumubaza aho aviramo maze ambwirako ntaho kurara afite!”

Ubwo twakomezanyije maze ngeze iwanjye mubwirako tutararana mwereka aho arara,ariko nyine nkangutse nsanga ntakintu na kimwe gishobora gutwarika kikiri munzu!” Ubwo Joshua yahise amubwira ati:”Junior,Kigali irakwakiriye gusa mbabajwe n’uko wamuzanye nakoze nijoro!” akivuga atyo Shema ahita amubaza ati:”noneho imboga zahuye n’umwana?”

Joshua aramusubiza ati:”oya,ahubwo ibyabaye ntibyari kuba kuko Junior aracyari umwana muri Kigali!” ariko Junior arababaza ati:”ese ko mbabwira ibibazo nagize mikisekera wagira ngo ntacyo bibabwiye?” akivuga atyo Joshua ahita abaza Shema ati:”harya sha wararahiye ngo ntuzongera gukora kumukobwa nyuma ya zankoni wakubitiwe Segondere (secondaire/secondary) uzira Mutoni?”

Ariko She ma aramusubiza ati:”ikibazo si inkoni nakubiswe,ndetse sinaho nakubitiwe,ahubwo ikimbabaza ni uko ibyo naharaniye ntigeze nongera kubibona ukundi,ndetse nkomeza gushengurwa n’ishavu iyo ntekereje ukuntu naryamye imbere y’abanyeshuri bose ngakubitwa nziko Mutoni azajya yibuka imibyimba y’inkoni bityo akarushaho kunkunda,ariko muheruka burya!”

Akivuga atyo:”Junior ahita amubwira ati:” mwana nibyo koko Mutoni yaragucitse kandi uhereye kiriya gihe ntiwongeye kumubona,gusa wari ukwiye gushaka undi kuko ntakundi byagenda!” ariko Shema aramusubiza ati:”sigaho kuko kugeza ubu ntekerezako Mutoni akinkunda kandi ntawundi musore bari bakundana ahubwo nkomeza kwibaza impamvu ntamubona muri Kigali kandi nziko ariho aba!”

Joshua asa n’utebya yahise abwira Shema ati:”ngaho ibaze abaye ari we wahuye na Junior!” Shema asa n’urakaye yahise avuga ati:”Joshua ntiwari ukwiye kuvuga gutyo kandi n’ubwo ibihe byaba bibi ndetse n’iminsi igahinduka ntabwo Mutoni yahinduka nk’uwo umbwiye!” ubwo Junior yahise avuga ati:”Shema,uracyarakara vuba nmka kera!” arongera ati:”nari nziko wakuze noneee….”

Ariko Joshua ahita avuga ati:”Shema mbabarira niba ngukoze munkovu ahubwo nemeye kugura indi rawundi (round) kugirango twiyunge kandi Junior ni we urajya kuzizana kgirango atinyuke Kigali kuko ndabona agihumirije!” Shema yahise ababwira ati:”kwakira ko Mutoni atakiri uwanjye byarananiye kandi sinzi niba nzigera mbyakira kuko buri gihe iyo ntekereje urukundo niwe mbona mumaso yanjye ndetse n’iyo ndyamye mpora murota,gusa sinzi icyo nzakora ngo mbyakire!”

Bakomeje kuganira nuko Junior arahaguruka ajya kuzana inzoga ariko bagiye kubona babona agarutse ntazo azanye ahubwo ahita ababwira ati:”mureke ibyo mwari murimo maze muze mbereke!” ariko Shema ahita amubwira ati:”Junior jya ureka gukinisha abantu!” arongera ati:” ubu koko urasubiriye rwa rwenya no gucanga abantu kwa we ko ku ishuri?” ariko akomeza kubabwira ati:”muze mubereke ndamwiboneye!”

Ubwo bahise bahaguruka maze bakurikira Junior maze bageze kuri kontwari (comptoire) Bahabona umukobwa umwe ariko babona ahise abatera umugongo arigendera ntibashobora kumubona mumaso maze Junior akomeza kubababwira ati:”yagiye ndabona atari uyu nubwo agiye!” ariko Shema we ahita abwira Junior ati:”kandi burya wowe ntuzi kueba !” arongera ati:”urabona n’ukuntu agenda atari we?”

Joshua yahise ababwira ati:”basore,izo mwanyoye ko numva zinyobeye noneho ibyanyu ndabisobanura nte ko binshanze?” ariko Shema akomeza guhatiriza avuga ati:”njyewe ndacyamwibuka reka mukurikire nirebere aho arengera kuko sinamuyoberwa!” ariko na Junior yakomezaga huhatiriza avuga ati:”si uriya twaraye duhuye kuko uwo ntwahuye ndamwibuka neza n’ubwo hari nijoro!” Joshua yahise ababwira ati:”basore ibyanyu biranshanze nimuze dutahe tuzabisubiramo ejo zabashizemo!”

Ehhh Junior abonye umuntu agarutse asanga aragioye!
Shema we arahamya ko ari we
——Ese urakekako avuga nde?
_Nonese uwo Junior avuga ni we Shema avuga ?

—Ese nawe biragucanze nka Joshua ?

N’ahubutaha muri Episode 2

Niba ari ubwa mbere usuye Page yacu :”Inyamibwa arts” ntugende udakoze Like kugirango ubone izindi nkuru zagucitse.

Source:Inyamibwa arts
Sponsor:Inyamibwa arts
Publisher:Inyamibwa arts
contact as Via call/whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com

 

yanditswe na NDAYISABA Simeon

Leave a comment