INKURU NDENDE:NI RURERRURE Episode 2

affection-couple-girl-984941

……..Umunsi wakurikiyeho Shema yarabyutse aba yirebera film kwa Junior na Joshua anifatira icyayi ariko umutwe umurya kuko bari baraye banyoye ndetse babyina cyane maze abwira Junior ati:” mwana uziko nibwiragako utarabasha kubyuka!” akomeza agira at:”noneho hakiyongeraho ukuntu wabonye Mutoni ukamuyoberwa nahise nemera ko wari wasinze!”

Ariko Junior aramusubiza ati:”mwana uziko usibye no kuba wari wasinze nimugoroba nan’ubu zitaragushiramo!” arongera ati:”nonese wowe nagiye kukwereka umukobwa twahuriye kumuhanda ateze ariko namugeza murugo akanyiba,ariko tuhageze dusanga yagiye,none nan’ubu uracyemezako uwo wahabonye ari Mutoni kndi ntan’ubwo mwahuje amaso ubwo urambwira ute ko utari wasinze kundusha!”

Junior akomeza agira ati:”ahubwo Imana ishimwe ubwo hakiri weekend na ho ubundi akazi ntako wari gushobora n’izi nzoga zawe zikikurimo kugeza ubu!” ariko bakiri muri ibyo Joshua ahita ababwira ati:”basore,ntabwo nzongera kubagurira rwose!” akomeza agira ati:”naraye mbacyuye mutangiye gushwana muzira abantu badahari,none nan’ubu muracyakomeje gushondana nk’amasake abiri yiga kubika!”

Ariko Shema aramubwira ati:”usibyeko mwanze kunyumva,njyewe mfite ukuri kandi ni impamo!”
akomeza agira ati:”Mutoni tumaze igihe kinini dutandukanye ariko ntiyigeze atandukana n’umutima wanjye kuko igihe cyose ambamo kuburyo naho ntamubona mumaso ntabura kumumenya yewe n’aho yakandagiye mpabonye namenyako ariwe mdetse n’ibyuya bye mbyumvise nabitandukanya n’iby’abandi bose batuye ku Isi!”

Junior na Shema bakomeje kujya impaka buri wese avuga ibye ariko aho bigeze Joshua arababwira ati:[“Basore,reka mbagire inama kandi ni iya kigabo ndetse buri wese arabyungukiramo!”] akomeza agira ati:”mureke nimugoroba tuze gusubira hahandi nk’uko twaraye tugiyeyo maze nitugerayo muze kureka abe ari njye ujya kuzana inzoga maze mbarebere kandi nziko niba uwo wabonye ari Mutoni ndaza nkubwire!”

Ibyo bombi bahise babyemera batagoranye ariko Junior arababaza ati:”noneho nimusanga atariwe ahubwo mukahasanga wamukobwa natwaye akanyiba?” Joshua aramusubiza ati:”wihangayika kuko undi muntu wese nsangayo utari Mutoni ndamufotora kandi ninkwereka ifoto iraba ikeye kuburyo uramenya ko ariwe cyangwa ari undi!” ibyo barabyemeranyije bose maze Joshua ababwirako barajyana nimugoroba avuye kukazi nuko we ahita agenda.

Ntibyatinze kumugoroba haragera maze bose bitegura kugenda maze bakimara kwitegura Boss wa Junior ahita amuhamagara nuko amusaba kuza iwe byihuse ngo amujyanire umwana kwa muganga kuko yari afite umwana urwaye umutima, ubwo Junior yahise ababwira ati:”basaza,ubwo nimugende murebe ko mwabona Mutoni wenda Shema yaruhuka kandi akanezerwa naho iby’uriya natoraguye nkamukiza imvura akampemba kunyiba tuzaba tubikurikirana!”

Junior ygiye kwa boss we maze Shema na Joshua na bo bajya kuri kakabari bari bagiyemo mu ijoro ryari ryatambutse maze bagezeyo batangira kunywa,ariko noneho bashyiramo ubwitonzi kugirango barebe niba koko ibyo Shema avuga ari ukuri, uko banywaga niko bakomezaga kugenda bahindura ibyicaro kugeza begereye contwari (comptoire) maze Joshua arahaguruka agenda yegera comptoire kugira ngo arebe neza ibyo Shema yavuze.

Ariko Joshua agihaguruka aho yari yicaye hahise haza umukobwa maze arahicara atangira kuganiriza Shema maze mukuganira kwabo uwo mukobwa abaza Shema ati:”nonese hari umuntu mutegereje ko mbona mugenzi wanyu yimutse akaba agiye kuba yiganirira n’uruya uri gutanga inzoga?” Shema atarasubiza uwomukobwa arongera aramubaza ati:”cyangwa mwese ntan’umwe mwazanye ntan’uwo mufitanye gahunda ahubwo mutegeye hano?”

Shema yaramwitegereje ariko atinda kumusubiza kuko ibitekerezo bye byari biri kwibaza uburyo arabona Mutoni cyangwa niba yaribeshye nk’uko Junior na Joshua babimwemezaga, maze asubiza uwomukobwa ati:”mbabarira niba ari inzoga ushaka umbwire ngutumirize ariko ureke kumbaza ibibazo byinshi kuko n’ibyo nifitiye atari bike!” ariko uwomukobwa aramusubiza ati:”usibyeko nazo ntazanga,ariko ubu uwo nkeneye ni wowe!”

Akivugana na we Joshua yahise agaruka yihuta niko kubwira Shema ati:” ahubwo ndakekako iriya ari ishitani atari umuntu!” atarakomeza wamukobwa wari uri iruhande rwa Shema yahise yigendera maze na Joshua akomeza agira ati:”mbaye nkihagera,ntatumye duhuza amaso ahise yiruka nkuko nawe byakugendekeye,gusa njye ndumva twabaza uyumukobwa mwari mwicaranye kandi ndatekerezako yadufasha kumenya niba uriya ari Mutoni cyangwa undi!”

Bakiri muri ibyo Joshua yagiye kubona abona telephone ye irasonnye maze ayikuyemo kugirango yitabe asanga ni Junior niko kumubwira ati:”Joshua,wamenye uko byagenze!” akomeza agira ati:”njyewe namwifatiye kandi namujyanye kuri police kandi mvuyeyo bamufunze gusa ndacyibaza ukuntu azatugarurira ibintu byacu yatwaye!” ubwo Joshua yahise abwira Shema ati:”wamuntu watwibye Junior yamufashe ubwo ahasigaye ni ugukurikirana ibya Mutoni wawe ukomeje kutwihisha!”

Ehhh Junior arashyize afashe uwamwibye
-Ariko ibya Mutoni bikomje kuba amayobera

——Ese ururakekako uriya muntu babona mu kabari ari Mutoni ?

_Nonese kuki ababona akihisha?

—Ese nawe biragucanze nka Joshua ?

N’ahubutaha muri Episode 3

Niba ari ubwa mbere usuye Page yacu :”Inyamibwa arts” ntugende udakoze Like kugirango ubone izindi nkuru zagucitse.
Source:Inyamibwa arts
Editor :Simiyoni the Corpse
Sponsor:Inyamibwa arts
Publisher:Inyamibwa arts
Arts:love story (Ni rurerure)
contact as Via call/whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com

Leave a comment