INKURU NDENDE:NI RURERURE Episode 4

 

Ubushize duherukana….Shema abajije Joshua ati:”Mutoni wanjye ko bamwirukansaga yakoze iki?” ariko Joshua aramubwira ati:”reka tuve hano ndaza kukubwira

REKA DUKOMEZE NA Episode 4affection-couple-girl-984941

……..Shema na Joshua bahise bajya gusangira ibya saa sita (lunch) ariko bakiri yo Shema arongera abaza Joshua ati:”Joshua ko ntacyo umbwira habaye iki ko nabonaga abapolisi bagenzi bawe biruka kuri Mutoni?” arongera ati:”nonese Mutoni niwe mukobwa Junior yavugagako yabibye?” ariko Joshua aramusubiza ati:”ntabwo ariwe ariko kandi hari aho bahuriye!”

Akivuga atyo Shema ahita amubwira ati:”Joshua,sigaho !” arongera ati:”ariko uziko akazi kenshi kagusajije!” ariko Joshua aramusubiza ati:”Shema,wikwibeshyako ibyo nkubwira ntabizi,ahubwo maze kubonako wowe na Junior mufite ukuri!” ariko Shema aramubwira ati:”ariko umbabarire ntushake kumbwirako Umutoni wanjye yaba ariwe usigaye yicuruza akaba ari na we wakwibye wowe na Junior!”

Joshua aramusubiza ati:[“nakubwiye ngo:”siwe,ariko bafite aho bahuriye!”] akomeza amusobanurira uburyo bamubwiyeko hariumukobwa waje gusura uwo baraye bahazanye gufunga agira ati:”nabaye ngikubitana amaso na Mutoni imitima imbana myinshi nibaza niba nshobora guhita nguhamagara nkakubwirako mubonye,ariko mbonanaba nishe ibijyanye n’inshingano zanjye!”

Akomeza agira ati:”ikindi kandi nubwo ntabihamya Junior afite biduhamirizako uriya ari we mujura watwibye sinareka ibintu byanjye byibwe ngo bigende uko byiboneye ngo ni uko Mutoni yivanze muri iki kibazo!” ariko akivuga atyo Shema ahita amubaza ati:”Joshua,ubu koko nkomeze kwihanganira kubura Mutoni mureba kandi nkomeze kukureka umugerekeho ibyaha by’ubusambanyi n’ubujura nicecekere?”

Ariko Joshua aramusubiza ati:”Muvandi,ntabwo ari ukwanga kukumva,ariko kandi sinshobora guhita mfata icyemezo cyo kurekura uriya mukobwa ngo ni Julie ukekwaho kuba yaranyibye!” akomeza agira ati:”ahubwo wari ukwiye kumvako dushobora gukoresha Julie tukagera kuri Mutoni kuburyo bworoshye!” ariko Shema asa n’urakaye ahita amubwira ati:”Joshua,hagarika gukomeza gushinja ibyaha Mutoni!”

Akomeza agira ati:”niba udashobora kurekura uriya mukobwa mwafunze ngo aturangire neza Mutoni ntukiri inshuti yanjye kandi Mutoni nzamwishakira muburyo bwanjye!” ariko Joshua aramusubiza ati:”Shema,nzi neza urukumbuzi ufitiye Mutoni kandi mpora nzirikana ko mwiganye agukunda kandi nawe umukunda,ariko ndagirango dutware ibintu muburyo bwiza kandi uzamubona!”

Ariko Joshua aramubwira ati:”ntushobora kwiyumvisha uburyo kubura Mutoni byampinduye nk’igishushungwa kitagira intego kuko yari ibyishimo byanjye kandi yari urumuri rumurikira maze nkagenda ninshimye!” akomeza agira ati:”Mutoni yari ibyishimo byanjye kandi yari inzira yanjye itayobya niyo mpamvu ntashobora kwihanganira kumubura kandi nari namubonye!” ahita ahaguruka arigendera.

Joshua yasigaye yicaye wenyine yibaza icyo gukora ariko aho bigeze arahaguruka ahita ataha maze ageze murugo asanga Junior yatashye niko kumusobanurira ibyamubayeho maze Junior aramubwira ati:”nonese urumvase ibyo Shema yakubwiye aribyo ?” akomeza agira ati:”nibyo koko Shema arababaye ariko sinumva ukuntu wamara kuerekura uriya mukobwa noneho ukagira icyizere cyo kubona Mutoni!”

Joshua yahise amusubiza ati:”ahubwose ko numva ikibazo mwakigize Mutoni murashaka kumbwirako uriya mukobwa noneho ntacyo twongera kumukurikiranaho!” Junior na we aramusubiza ati:”njyewe ndabona uriya mukobwa twaba tumwihoreye kuko ibintu tuzagura ibindi ariko tukamwihorera ari uko twabonye Mutoni kandi ndumva iriya ariyo nzira yo kugera kuri Mutoni!”

Joshua na we aramubaza ati:”nonese uwakoresha uriya mukobwa akabona Mutoni ndetse agashobora kugaruza ibu byacu byibwe?” Junior asa n’useka kuko yumvaga bidashoboka aramusubiza ati:”okay,niba hari ubryo bwawe nka afande wakoresha bunyuremo ariko bipfa kuba ntamuntu byahungabanya!” Joshua aramusubiza ati:”ubu mfite umupango wanjye kandi nziko bizatungana!”

Shema akimara gutandukana na Joshua yahise anyura murugo ahindura imyenda maze asubira muri kakabari yari yahuriyemo na Mutoni bwambere maze aba yisabishije inzoga ariko afite gahunda yo gutegereza kugeza abonye Mutoni, ubwo yakomeje kwijijisha nk’uri kunywas inzoga maze kubw’amahirwe agiye kubona abona koko nk’uko yabikekaga Mutoni aje gukora kuko yakoraga mumasaha ya nimugoroba maze mumutima atangira kwibwira ati:”ubu noneho naba mbonye impamvu yo kuongera guseka!”

Arongera aribwira ati:”arikose nakwibwirako ngiye kwishima ngasanga uwo nibeshyaga ko ngiye kwegukana yaregukanywe n’abandi!” ubwo yakomeje kwibaza byinshi ariko aho bigeze aba nk’uhamagaye umwe mubatangaga inzoga maze ayihagejeje aramubaza ati:”wakwicara tukaganiraho iminota mike?” ariko uwomukobwa aramusubiza ati:”ntibishoboka kuko urabibonako ndi mukazi kandi abandi barantegereje!”

Ariko Shema aramubwira ati:”humura ntabwo ngutinza kandi igihe tumarana ndacyishyura!” ariko uwo mukobwa aramusubiza ati:”ahubwo reka nkwereke uko tubigenza!” akomeza agira ati:”urabonako baje kudusimbura aba nijoro,ubwo rero tegereza bamare kunsimbura maze nze tuganire nk’uko ubishaka kandi nziko uraza kunyurwa!” ubwo Shema yaramwemereye aravuga ati:”ahubwo ndumva amata agiye kubyara amavuta!”

Uwomukobwa araseka niko kumubwira ati:”ariko wasanga uzi kuganira!” Shema niko kumusubiza ati:”nari nzi gusetsa no kuganira ariko ubu byarigendeye kuko singifite impamvu yabyo,ariko uyumugoroba ubinyemereye ukanemera kungeza kuri iyompamvu ntacyatuma ntakuganiriza kandi nkagutera guseka nk’uko nakubiyeko nzi gusetsa no kuganira!”

Muri uwo mugoroba kandi Joshua yahise asubira kukazi byihuse akigerayo ahita asaba ko wamukobwa ufunzwe (Julie) bamumwoherereza mubiro (bureau/office) maze akihagera amubaza numero ze za telephone hanyuma aramubwira ati:”bitewe n’uko mbona uwakuzanye atashoboye kuza gutanga ikirego ndakurekuye itahire gusa ugabanye ibyaha!”

Uwomukobwa akimara gusohoka Joshua yahise ahamagara Junior aramubwira ati:”wamukobwa watwibye mpisemo kumurekura!” ariko akivuga atyo Junior aramubaza ati:”nonese urumva tuzabona Mutoni gute kandi uwari kumutugezaho umurekuye?” arongera ati:”nonese ibyacy twibwe tuzabibona gute?” ariko ati:”umenyeko uyumunsi ndakora na nijoro!”maze ahita akupa telephone

—————Shema yongeye kubona Mutoni
Nonese ko yihamagariye undi mukobwa ukora muri ako kabari bigamije iki?
—————–Joshua arekuye Julie bicanga Junior !
Ese nawe biragucanze ?
————Ntakundi ayo matsiko usigaranye yazashira usibye gusoma igice cy’ubutaha

—-stay waiting ——–4——–Episode 5——— is sooon————

Ehhh Mutoni noneho arabonetse

N’ahubutaha muri Episode 5

Niba ari ubwa mbere usuye Page yacu :”Inyamibwa arts” ntugende udakoze Like kugirango ubone izindi nkuru zagucitse.Source:Inyamibwa arts
Editor :Simiyoni the Corpse
Sponsor:Inyamibwa arts
Publisher:Inyamibwa arts
Arts:love story (Ni rurerure)
contact as Via call/whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com

 

Yanditswe na Ndayisaba Simeon

Leave a comment