INKURU NDENDE: Ni rurerure Episode 12

affection-couple-girl-984941

Ubushize duherukana….Mutonihari amagambo abwiwe na Shema maze Mutoni akimara kumva ayomagambo yahise aturika ararira ,ariko Shema ananirwa kumuhoza kuko yakomezaga kumubaza icyokibazo.

Reka dukomeze  Episode ya 12

Iminsi ibiri yakurikiyeho hari muri weekend maze Shema ahamagara Junior na Joshua baramusura maze baganira ari nako bafata akantu (icyo kunywa) Shema atangira kubabwira ati:”basaza,ntababeshye uyumunsi ni umwe muminsi nishimiye kuba ndiho!” akomeza agira ati:”muzi neza ko muminsi ishize nari narigunze ariko nkibona Mutoni ubu ndumva ntakiri njyenyine ahubwo hashimwe Imana yamungaruriye ndetse n’umuntu wese wabigizemo uruhare nkongera guhura na we!”

Akivuga atyo Junior ahita amubwira ati:”utiriwe wigora uvuga byinshi n’ubundi birigaragaza ko unezerewe kandi cyane!” ubwo na Joshua yahise amubwira ati:”nizere ko utazongera gutuma agucika nk’uko yigendeye cyagihe tukiri ku ishuri!” akivuga atyo Shema aramubwira ati:”byihorere nubwo nubu ataranyemerera ngo mwiharire kandi yongere kunyiharira nk’uko twahoze,ariko iyo ntekereje ukuntu namubonye arenga ntafite n’uburyo namuciramo amarenga numva amarira yongeye kumbunga mumaso uboshye nasubiye cyagihe!”

Joshua yahise amubwira ati:”nanjye nibyo nkubwira!” akomeza agira ati:”burya ngo umenya uburemere bw’umutwaro ari uko umaze umwanya uwikoreye,ariko umenya akamaro umuntu yari agufitiye ari uko agiye!” ubwo Junior we yahise ababaza ati:”nonese ubundi njye ko ntabizi batandukanyijwe n’iki ?” ubwo Shema yahise amusobanurira agira ati:”byatangiye cyera tukigana mumashuri yisumbuye (secondaire/secondary) nibwo twakundanye,ariko tuza gusohokana ikigo njyewe na we maze tuvuye hanze baradufata njyewe ndiruka….!”

Atarakomeza Junior ahita amubwira ati:” nonese iyo uza gusanga ari abagizi ba nabi bakamuhemukira urumva atari wowe wari kuba umutanze?” arongera ati:”ntacyo komeza ndakumva!” Shema akomeza agira ati:”ubwo nyine bamuzanye mukigo maze bamubaza umuhungu bari bari kumwe yanga kumuvuga bafata umwanzuro wo kumwirukana,arabyemera ndetse yemera gutaha wenyine, niko kumubona arenga ntafite icyo gukora!” akivuga atyo Joshua aramusubiza ati:”ariko uyumunsi ufite icyo gukora,ubwo rero wikwitesha amahirwe!”

Shema aramusubiza ati:”ntakindi ngomba gukora usibye guca bugufi nkamusaba imbabazi koko nkekako iyo nza kuguma hamwe bakadufatana,bari kutwirukanira hamwe bityo sinongere kumubura nk’uko maze igihe naramubuze kandi nan’ubu sindabasha kuganira na we kuko iyo ngize icyo mubaza ntakindi ansubiza usibye amarira atemba kumatama ye!” Junior na we aramubwira ati:”biragoye gutahura ikihishe inyuma y’ayo marira ye, ariko kandi uwemeye kukwitangira akirukanwa wenyine ntazabura kukwemera!”

Kukazi kwa Mutoni Aisha ari mukazi yagiye kumva yumva boss amutumijeho mukazi maze aramwitaba akihagera boss aramubaza ati:”harya umaze igihe kingana gute ukora hano?” Aisha amusubizako ahamaze umwaka umwe n’igice maze boss ahita amusubiza ati:”tangira witegure kugirango mubyumweru bibiri biri imbere uzajye muri konje (conge/annual leave) yawe !” ariko akivuga atyo Aisha ahita amubwira ati:” ariko njyewe sinumva impamvu ushaka kunyohereza mukiruhuko kandi ntagisabye!”

Aisha akomeza agira ati:”ubundi ko hari abandi naje nsanga aha bakaba batarajye muri iyo konje unyoherezamo?” ariko boss asa n’urakaye ahita amubwira ati:”ceceka ahose !” arongera ati:”uzi nezako njyewe mbishatse nakwirukana nkazanamo undi mukozi kandi ntahantu wandega!” ariko Aisha ahita amubwira ati:”ahubwo wowe ndabona ibyo wikururira utabizi!” akomeza agira ati:”niba ushaka gusigarana Mutoni hano mukazi,ube witeguye kujya uhomba buri mugoroba kuko aba afite abatumirwa b’abagabo be hano!”

Akivuga atyo Boss yahise acisha make maze aramubwira ati:”bimbwire neza ibyo uwomukobwa atangiye!” ariko Aisha aramusubiza ati:”boss, wishaka kungira igikoresho ukuramo amakuru nk’uko wagize Mutoni igikoresho cyawe cyo mu gitanda!” boss na we ahita amubwira ati:”Aisha ushobora none ahangaha guhita wandika amakosa yawe ndetse n’agasuzuguro ungaragarije hano muri office yanjye?” ariko Aisha aramusubiza ati:”ukekako njyewe ari uko bantwara?” akomeza agira ati:”boss,wanyibeshyeho kandi ukore icyo ushaka!”

Murugo aho Mutoni yari acumbitse we na Julie bari kuganira maze Julie abaza Mutoni ati:”Ibyawe na Shema bigeze hehe se ?” ubwo Mutoni yahise amusubiza ati:”Sinabona uko ngushimira wowe na Joshua mukundana ndetse na Junior kuko mwatumye nshobora kongera kubonana na Shema nyuma y’iminsi twaraburanye ariko….!” atarakomeza Julie ahita avuga ati:”ahhhh, ndibutse!” akomeza agira ati:”boss wanyu aracyagusaba ko muryamana kugirango akurekere mukazise muvandi ?”

Mutoni yahise amubwira ati:[“wabyihoreye wamukobwawe!” akomeza agira ati:”muri iyiminsi wagirango hari umuntu wamunteje, kuko ndinjira ati:” Mutoni wampaye, nasohoka akongera…..sha mbese….!” atarakomeza Julie aramubaza ati:”uvuze ngo iki ?” akomeza agira ati:”nonese ugiye kumbwirako mwabikoze?” ataragira icyo amusubiza telephone ya Julie yahise isona maze Julie arebye asanga ni Joshua umuhamagaye maze aramwitaba batangira kuganira nuko Joshua aramubaza ati:”nonese irijoro ndakubona?”

Ariko Julie aramusubiza ati:”nonese gahunda yanjye ko uyizi ari ugohora mboneka kugirango ndebe uko nakwiteza imbere urumva wanshaka ukambura?” ariko Joshua aramubwira ati:”nagiraga ngo nkubwire dupange ibintu bifatika kandi ndifuzako uriya mwuga wawe wawureka kuko ntukubahisha kandi nzabigufashamo!” ariko atarakomeza Julie ahita amukupa gusa akomeza kwivugisha agira ati:”hello,hello?”

Shema na we yacunze amasaha yo gusimburana kukazi ya Mutoni na Aisha agiye kugera maze aha gahunda Aisha maze kumugoroba Aisha amusanga iwe maze mbere yo kugirana ikindi gikorwa babanza kuganira maze Aisha abwira Shema ati:”ariko Shema ko nakubujije gukomeza kugura abakobwa bicuruza nk’ubu kuki udashaka kunyumva koko?” ariko Shema aramusubiza ati:”nanjye simbagura usibye wowe wenyine mba nihamagariye kugirango uze umare imbeho y’ijoro unandinde irungu ryo muri iyi nzu nkodesha itagira undi muntu uyindazamo!”

Akivuga atuyo Aisha aramusubiza ati:”rekera aho ahubwo hari uko nkubona!” akomeza agira ati:”uyumunsi uri kumwe na Mutoni umubwirako umukunda,ejo waguze Aisha!” arongera ati:”ahubwo njyewe iyo ndebye mbona ushaka guhima, kwihimura ndetse no kubabaza Mutoni!” Shema yaracecetse abura icyo avuga maze Aisha aramubaza ati:”nonese ko utavuga ibyo nkubwira si ukuri ?” ahita amubwira ati:”ariko njyewe mfite umupango!” akomeza agira ati:”nawe urabanza unsubize kubyo ngiye kukubaza!”

Shema yaramubwiye ati:”ngaho mbaza ndagusubiza!” Aisha aramubaza ati:”ese koko ukunda Mutoni?” Shema yongera guceceka.

——————–Mutoni akomeje kwibasirwa na Boss amusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina
———Julie atunguwe no kumva ngo nagaruka akongera……….Ese ashatse kuvuga iki ?

———–Shema n’ubwo avuga ko akunda Mutoni akomeje gukururana na Aisha
—_________________Nonese Shema arasubiza iki Aisha ?
__________Arikose Aisha afite uwuhe mupango ?

Ntakundi ayomatsiko usigaranye yazashira keretse kuzisomera Episode 13

Kora Like kuri page :”Inyamibwa arts” ukomeza kujya ubonera inkuru n’inama z’urukundo kugihe
Source:Inyamibwa arts
Sponsor:Inyamibwa arts
Publisher:Inyamibwa arts
Arts:love story (Ni rurerure)
contact as Via call/whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Follow us on twitter :Simiyoni simeon

 

Yanditswe na Souvenir Ntamakemwa

Leave a comment