INKURU NDENDE: NI RURERURE Episode 13

affection-couple-girl-984941

 
Ubushize duherukana….Aisha abamubaza Shema ati:”ese koko ukunda Mutoni?” Shema yongera guceceka.
 
REKA DUKOMEZE NA Episode 13
 
Iminsi yakomeje guhita indi irataha Mutoni na Shema bakomeza kuganira ndetse akundana ariko Shema yabaza Mutoni ibyo gusubukura umubano wabo Mutoni ntagire icyo abivugaho ariko umunsi umwe Mutoni aganira na Julie, nuko Julie yongera kumubaza kubijyanye n’akazi nuko Mutoni aramusubiza ati:”biracyari kwakundi kuko ntagihinduka!”
 
Julie aramubaza ati:”ubwo ugiye kumbwirako boss wawe akomeje kugusaba, uko winjiye n’uko usohotse?” arongera ati:”Mutoni,muvandimwe wanjye reka nkugire inama nubwo atari njye mukuru ariko ushobora gusanga hari ibyo nzi utazi nkuko nawe hari ibyo uzi njyewe ntazi!” Mutoni na we aramubwira ati:”mbwira icyo ushaka kumbwira kandi ntugire ikibazo kuko inama zawe nsanzwe nzumva kandi nkazubahiriza!”
 
Julie akomeza amubwira ati:”ubushize tuganira warambwiye ngo iyo asigaye agusaba uko winjiye n’uko usohotse,nakubajije niba mwarabikoze ntiwagira icyo unsubiza gusa niba ari ibanga ryawe bwite cyangwa rikaba iry’akazi ibyo ni ibyawe ntan’impamvu yo kukurwanya cyangwa ngo nkwibasire kuko ntabwo uri umwana!” arongera ati:”gusa wagakwiye kumenyako umukoresha atari we wenyine ku Isi kuburyo wamutakazaho ubuzima bwawe umwereka ubwambure bwawe ngo urashaka akazi!”
 
 
Julie yakomeje kubwira Mutoni ati:”kuba yirirwa agusaba ko mwaryamana ntabwo ari uko uri mwiza cyane kurusha abandi bose abona,ahubwo ni uko ashaka kukongera kurutonde rw’abo yangije kandi yarangiza akabajugunya nk’abatagifite icyo bavuze mumaso ye!” akomeza agira ati:”bene bariya bakoresha iyo bamaze gukorana nawe imibonano mpuzabitsina barakwirukana kandi ntaho wabarega kuko ntakimenyetso uba ufite cyabashinja murukiko!”
 
 
Mutoni yahise abaza Julie ati:”nonese ko amereye nabi ngo nintamuha ukukwezi niko kwa nyuma ndahakora nzabigenze gute?” Julie aramusubiza ati:”tekereza kuri Shema ugukunda, wibuke ukuntu wamurwaniye ishyaka mukiga mumashuri yisumbuye ukirindako babirukanira hamwe none akaba akomeje kukwirukaho maze unatekereze ukuntu ugiye kwambarira ubusa uriya musinzi ngo ni boss wawe!”
 
Akivuga atyo Mutoni yahise amubwira ati:”nonese urambwirako Shema we nzamwizera nshingiye kuki?” arongera ati:”uratekerezako imyaka tumaze tutabonana ibyo yakoze bingana iki?” akomeza agira ati:”na we simushira amakenga kuko nongera kumubona namusanganye na Aisha kandi uzi nezako Aisha yicuruza ubwose Shema we namwizera gute ?” ariko Julie aramubwira ati:”naho utakwiyegurira Shema wari ukwiye kwita kubuzima bwawe!”
 
Mutoni yahise abwira Julie ati:”erega ibyo umbwira ndabyumva ahubwo ndatinya gutakaza akazi kanjye kandi uziko kajyaga kamfasha nyuma y’amasomo!” Julie aramubwira ati:”hari ubwo wasanga umunsi umwemereye ibyo ashaka wahita ukurikirwa n’umunsi wo gusezererwa mukazi kwawe kandi ibyo nibikubaho ntuzagirengo sinakugiriye inama!” Akomeza agira ati:”erega ibyo nkubwira mbifitiye igihamya kuko nanjye byambayeho!” akivuga atyo Mutoni ahita amubaza ati:”nonese ntukora?” arongera ati:”uriya mugoroba uba ugiye hehe ?”
 
Joshua yavuye kukazi yihuta kubera gahunda yari afitanye na Julie akigera murugo asanga na Shema arahari nuko amaze kwicara Shema aramubwira ati:”ibyaraye bimbayeho ni agahomamunwa!” akomeza agira ati:”iyo nza kumenyako umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahagarara simba nariteje iriya ndaya ngo ni Aisha!” Joshua yahise amubaza ati:”nonese byakugendekeye gute ko udatobora ngo umbwire ahubwo ukaguma mumaganya uboshye amwe ya Yeremiya numva muri Bible!”
 
Shema aramusubiza ati:”uziko nimugoroba yaraye imbwiye ngo ubu ngomba guhitamo hatati yayo na Mutoni uwo ngomba guha umwanya!” ariko Joshua yisekera aramusubiza ati:”ibyo biroroshye!” akomeza agira ati:”wamubwiyeko ikibahuza ari amafaranga, ariko ikiguhuza na Mutoni ari amateka atazibagirana mufitanye!” akivuga atyo Junior aramubwira ati:”Joshua wikoshya umuntu!” akomeza agira ati:”wari ubivuze neza ariko wibeshyeho ikintu kimwe!”
 
Shema nabanze atuze kandi yice kuri Aisha burundu kuko gukomeza kumwerekako amufite hafi ye bimutera kurushaho kwanga Mutoni, ahubwo agerageze umwanya wose atari mukazi awuhe Mutoni niba amukunda by’ukuri!” Shema yumvise ayomagambo niko kuvuga ati:”ibyo ndabyumva ariko Mutoni akomeje kunyicaho kandi wagirango hari ikintu ampishe!” ariko Junior aramusubiza ati:”ntakindi aguhishe usibyeko azi neza ibyawe na Aisha!”
 
Ntibyatinze uko amasaha yakomeje kwicuma Joshua yahuriye na Julie aho bari basanzwe bahurira maze batangira kunywa no kuganira maze Joshua abaza Julie ata:”Mutoni ameze neza?” ariko Julie aramusubiza ati:”nituba turi kumwe ntukambaze Mutoni kuko ari mukazi ke nanjye ndi mukanjye ubwo rero sinumva impamvu ushaka kuvanga ibintu!” ariko Joshua aramubwira ati:”impamvu inteye kumukubazaho ni uko nahoranye na Shema ambwirako agiye kumurena aho akorera!”
 
Akivuga atyo Julie aramusubiza ati:”wavuzeko agiye kwirebera Aisha!” akomeza agira ati:”ariko abakobwa mwatubonyemo ibikinisho byanyu kuburyo muzajya mutubwira ibyo mwiboneye byose tugahita tubyemera?” ariko Joshua aramubwira ati:”Julie,windakarira kuko simba nifuza kukubona urakaye kandi mba naje kukureba ngo umpe ibyishimo ntashobora guhabwa n’undi mukobwa uwo ariwe wese!” ariko Julie aramubwira ati:”gabanya uburyaryase!”
 
Akomeza agira ati:”ibyo wirirwa uvunikamo byose jya ubyihorera kuko urabiziko njye nawe duhuzwa n’uko ungurira ndetse ukampa amafaranga,ikirenze ibyo ni uko umbikiye ibanga utazigera ubwira Mutoni!” akivuga atyo Joshua aramubwira ati:”nonese nguhaye ayomafaranga nkanakugurira nk’uko ubivuga kuko umpa ibyishimo ntakura ahandi,ariko nkabwira Mutoni ibyo ukora?” Julie ahita amusubiza ati:”waba umpemukiye ariko!”
 
Joshua aramubwira ati:”rero uko nkubikiye ibanga nawe ugomba kugira ibanga umbikira uhereye umunsi wa none!” ariko Julie aramuseka cyane niko kumubwira ati:”Afande jya ureka gusetsa ngo urenze urugero!” akomeza agira ati:”ubwo koko nakubikira irihe banga wowe?” ariko Joshua amubwira akomeje ati:”hari ibintu bisa n’aho bidashoboka nakoze kandi abantu babimenye byankoraho,gusa ndashaka ko wambikira iryo banga!”
 
 
 
——————–Mutoni akomeje kwibasirwa na Boss amusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina
———Julie akomeje kumugira inama
__________Gusa Julie aracitswe avugako byamubayeho–ese koko byamubayeho ?
 
______________Nonese Ibanga Joshua ashakako Julie amubikira urakeka ari irihe ?
 
 
Ntakundi ayomatsiko usigaranye yazashira keretse kuzisomera Episode 14
 
Kora Like kuri page :”Inyamibwa arts” ukomeza kujya ubonera inkuru n’inama z’urukundo kugihe
 
Source:Inyamibwa arts
Arts:love story (Ni rurerure)
contact as Via call/whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Follow us on twitter :Simiyoni simeon

Leave a comment