INKURU NDENDE : NI RURERURE Episode 14

affection-couple-girl-984941
 
Ubushize duherukana…… Joshua abwira Julie akomeje ati:”hari ibintu bisa n’aho bidashoboka nakoze kandi abantu babimenye byankoraho,gusa ndashaka ko wambikira iryo banga!”
 
REKA DUKOMEZE NA Episode 14
 
 
Kuri uwo mugoroba Shema yahuye na Mutoni maze batangira kuganira maze James abwira Mutoni ati:”Mutoni, hashize igihe kinini tumenyanye ndetse dukundanye gusa kubw’ibibazo bitandukanye byatumye dutandukana,ariko wari ukwiye kongera kumpa umwanya mumutima wawe kugirango ikibanza wari warantujemo kidahinduka amatongo,ahubwo ngituremo by’iteka ryose!”
 
Mutoni yitegereje Shema aramubwira ati:”Shema wikwigora umbwira byinshi gusa wari ukwiye gukoresha amahirwe make wari ufite ukitandukanya nanjye kuko mbona tudakwiranye!” akivuga atyo Shema aramubwira ati:” Mutoni,zirikana ibihe byacu bya kera uko twasangiraga akabisi n’agahiye,wibuke n’ukuntu umuntu wagushakaga ari njyewe yagombaga kunyuraho nk’uko n’uwankeneraga ari wowe yanyuragaho bitume ungarukira!”
 
Akomeza agira ati:”Mutoni,twiganaga mumashuri yisumbuye kandi twarakundanaga,usibye amakosa twakoranye yo gusohoka ikigo tutabyemerewe kandi twigiriye kuryoshya, wibuke ko uwomunsi ariwo twatandukaniyeho kandi wibukeko wirukanywe mukigo umpishira,none rero nyemerera uko wemeye kwishyira mubibazo ukandinda nkwiture iyoneza wangiriye!” ariko Mutoni ahita amubwira ati:”garukira aho Shema!”
 
Mutoni akomeza agira ati:”Shema,nakundanye nawe nkiri umwana kandi ntabwo mbyicuza,nasangiye nawe ibibi n’ibyiza yewe uwakurwanyaga nanjye yabaga andwanya gusa wibukeko twatandukanye muburyo budasobanutse,gusa icyambabaje ni uko utigeze ushaka kumenya amakuru yanjye nyuma y’itandukana ryanjye nawe kandi ntiwigeze ushaka kunsezera kandi urabiziko nemeye kwirukanwa nkagukingira ikibaba!”
 
Shema yahise amusubiza ati:”Mutoni, nonese ko bagushyize imbere y’ikigo cyose bakagusebya ngo wari wagiye mubagabo, ariko wibukeko mubanyeshuri bajujuraga bavugako arinjyewe twari turi kumwe kandi uzirikane ukuri kwari kuri mumutima wawe bigutere kuza unsanga kandi nziko nzaguhoza amarira yose natumye urira igihe cyose wari uri kure yanjye gusa kukwikuramo byarananiye kuko igihe cyose nari narabuze undi mukobwa wanyura nk’uko wabigenzaga!”
 
Mutoni yakebutse hirya agiye kubona abona Aisha araje maze ataragira icyo asubiza Shema, Aisha ahita abwira Shema ati:”Cher, waje hano ntiwamvugisha!” arongera ati:”chou,uzi ukuntu nari ngukumbuye kandi nkaba nari naguhamagaye kenshi nkakubura burya wari wibereye hano n’akagakobwa!” akomeza agira ati:”ubundise aka kandusha iki ko ari ukukabona kagenda n’ubuguru bubu ndetse n’ubugambo kakwibwirishwa butampaye agaciro!”
 
Akivuga atyo Shema yahise amubwira ati:”Aisha,tuza twumvikane!” akomeza agira ati:”mpa umwanya wanjye kandi undeke niganirire n’uwo umutima wanjye ushaka kuganiriza kuko nawe urabizi ko uwo uriwe n’uwo ndiwe bidashobora guhura kandi singukunda nawe urabizi,ubwo rero reka kumvangira umbwire ikindi ukeneye kitari ukntandukanya na Mutoni kuko aho twahuriye ntawuhazi!” ariko akivuga ibyo akebutse abona boss wa Mutoni na Aisha ahagaze iruhande rwabo.
 
Julie yakoje kwinginga Joshua ngo amubwire iryobanga ashaka ko amuhishira ariko aho bigeze Joshua amujyana kukazi aho akorera noneho amugejejeyo amwonjiza mubiro bye nuko bamaze kwinjiramo arakinga maze aramubaza ati:”harya urashaka ko nkumenera ibanga ry’ibyo nakoze kandi bimenyekanye byangwa nabi kandi bikangiraho ingaruka?” Julie aramubwira ati:”ndumva nkeneye kumenya ibintu byaguteye ubwoba kandi udatinya gushyira ubuzima bwawe mubibazo kugirango uhoshe amakimbirane!”
 
Joshua yaramubwiye ati:”ntakindi nakoze usibye kukwemerera nkagufungurira umutima kandi nzi neza ko kubana nawe biri kure cyane kuko ibyo ushaka ataribyo nshaka gusa byibura ndashaka kuguharurira inzira zizatuma wishyira ukizana sinongere kugukangishako ndabwira ibyawe Mutoni!” ariko akivuga atyo Julie aramusubiza ati:”Joshua,nkikubona nakomeje kwibeshyako umbereye umucunguzi,ariko ubu ndi kukubonano umugizi wa nabi kuburyo ntangiye kwicuza icyatumye nemera gushyikirana nawe!”
 
Joshua yahise amubwira ati:”ariko mbona ntampamvu yo kwicuza kuko nakubwiyeko nifuza kukureka ukigenga kandi sinongere kugukangisha Mutoni!” akivuga atyo Julie aramubwira ati:”mbere y’uko undeka cyangwa niba unankinisha reka nkubwize ukuri!” akomeza agira ati:”navuye iwacu mucyaro nzanye na Mutoni tuje kwiga kaminuza kuko twiga kumanwa,twaje kubona akazi mutubari,ariko njye naje guhura n’umukoresha mubi maze ansabako turyamana inshuro nyinshi ndabyanga!”
 
 
Julie akomeza agira ati:”yakomeje kunkangishako azanyirukana kukazi,ariko kuko natinyaga kwirukanwa mukazi naje kubyemera!” akomeza agira ati:”ikibabaje ni uko maze gusambana na we yaje kunyirukana arambwira ngo ndi indaya kandi ntakeneye kongera kumbona mukazi ke!” Joshua aramubwira ati:”Ihangane nzaguhoza amarira yo kutagira akazi kandi humura guhera ubu sinzongera kugukangisha Mutoni!” ariko Julie aramubwira ati:”nushaka uzamunkangishe kuko ubu ndambiwe ibibazo azakore icyo ashaka!”
 
Akomeza agira ati:”nkimara kwirukanwa kukazi natinyeko nahinduka umutwaro kuri Mutoni maze mpitamo gukora kariya kazi kagayitse wansanzemo gusa ndanagusaba imbabazi kuko ninjye wabibye nk’uko wamuvandimwe wawe Junior yakomeje kubivuga!” ariko Joshua aramusubiza ati:”nakubwiyengo uyumunsi urabohorwa kur biriya byose wabonaga nk’ibibazo imbere yawe kuko uhereye none ngiye kwitambika umuntu ushaka kwitambika munzira zawe!”
 
Ariko Julie aramusubiza ati:”maze igihe kinini nihisha kugirango Mutoni atamenya ibyanjye,ariko ubu ndambiwe polisi (police) inyuma yanjye,ndambiwe guhora nihisha, ariko ubu ukora icyo ushaka cyose kuko Mutoni nashaka azabimenye!” akivuga atyo ahita ahaguruka ashaka kwigendera.
 
Agihaguruka Joshua yahise amubwira ati:”ariko ujya wibuka ko aha uri ari kuri polisi?” akomeza agira ati:”icara nkubwire hanyuma nushaka ugende!” ubwo Julie yahise yicara maze Joshua akora mumufuka arambika amafaranga imbereye maze aharambika n’imbunda ndetse n’amapingu aramubwira ati:”ngaho uyumunsi hitamo kimwe muri ibi kugirango njyewe nawe dutandukane neza!”
 
 
 
 
 
——————–Mutoni na Shema bibukiranije ibya kera, ariko bavangiwe na Aisha.
 
___________Nonese ko boss aje harakurikiraho iki ?
 
 
———Julie abwiweko uyumunsi arabohorwa
_____Nonese kuki ahawe guhitamo biriya bintu byose
 
 
 
Ntakundi ayomatsiko usigaranye yazashira keretse kuzisomera Episode 15
 
Kora Like kuri page :”Inyamibwa arts” ukomeza kujya ubonera inkuru n’inama z’urukundo kugihe
 
Artist :Souvenir Ntamakemwa
Source:Inyamibwa arts
Sponsor:Inyamibwa arts
Publisher:Inyamibwa arts
Arts:love story (Ni rurerure)
contact as Via call/whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Follow us on twitter :Simiyoni simeon

Leave a comment