
Ubushize duherukana…… Joshua akoze mumufuka arambika amafaranga imbereye maze aharambika n’imbunda ndetse n’amapingu abwira Julie ati:”ngaho uyumunsi hitamo kimwe muri ibi kugirango njyewe nawe dutandukane neza!
REKA DUKOMEZE NA Episode 15 (Final)
Boss wa Mutoni na Aisha yakomeje kuza maze yegera aho Shema na Mutoni ndetse na Aisha maze abaza Aisha ati:”akavuyo mwateje mukabari kanjye mumburiza abakiliya umutekano ni ak’iki ?” akomeza agira ati:”wowe na Mutoni mwongeye kunkina yamikino yanyu!” atarakomeza Aisha ahita yitanguranwa ati:”Baza Mutoni ni we wambujije kwakira uyu mu kiliya (client) ngo hari ibyo agomba kubanza kumubaza kandi haracyari mumasaha yanjye y’akazi!”
Mutoni yahise asubiza Aisha agira ati:”wimwariraho ahubwo bwiza boss ukuri kw’ibiri kubera hano kandi ntugire na kimwe uca iruhande kuko ndatekerezako aka ariko kanya keza ko kugirango usobanurire boss amanyanga yawe ndetse n’imigambi mibisha ukomeza kugenda unshurira!” bakomeje guterana amagambo Shema yicecekeye ariko aho bigeze ahita ababwira ati:”ni muceceke aho hato mutavaho munimena inda kuko ndum,va igisigaye ari ukuvuga akari i murori!” Shema ahita afata ukuboko boss amujyana hirya kugirango baganire.
Bageze hirya aramubwira ati:”nitwa Shema !” akomeza agira ati:” nishimiye kubamenya nk’abakoresha ba Mutoni!” arongera ati:”maze igihe kinini nkundana na Mutoni kandi nkaba n’umukiliya muri akakabari kanyu kandi namwe murabizi ko njya mpaza kandi njya nzana na bagenzi banjye kandi muri izo nshuro zose nagiye nza hano ntamunsi n’umwe nigeze nivanga mukazi ka Mutoni kandi sinigeze nteza umutekano muke hano gusa mumbabarire kubibaye uyumunsi!”
Shema akomeza agira ati:”uyumukobwa wanyu ngo ni Aisha amaze igihe kinini angendaho kandi agerageza guhungabanya urukundo rwanjye na Mutoni gusa nakomeje kubyihanganira kuko na we siwe gusa ndatekerezako byose uyumunsi bigomba kurangira kuko nyuma yo kuba mbabwije ukuri kose na we arafata umwanzuro ukwiye kuburyo atazongera kungonganisha na boss w’umukunzi wanjye!” ubwo boss yateze amatwi maze abwira Shema ati:”umva nkubwire musore!”
Boss akomeza agira ati:”nanjye nejejwe no kuba weruye ukigaragaza nk’umukunzi wa Mutoni kandi ndabyishimiye kuko ubutaha nimbabonana ntakibazo nzagira kuko n’ubusanzwe iyo nkubonye uza hano uba wanzaniye abakiliya ubwo rero jya wisanga!” akomeza agira ati:”ahubwo ngwino tugende nkwereke ibyemezo ngiye gufatira Aisha!”
Aho Aisha yari yasigaranye na Mutoni yakomeje guterana amagambo na Mutoni maze aho bigeze akurura agatebe abaza Mutoni ati:” wakicaye tukananira!” arongera ati:”ubundi turapfa iki ko amahitamo ari aya Shema!” Mutoni kuko yari yicaye yahise amubwira ati:”ariko uransetsa iyo uvuga ngo amahitamo nk’aho Shema yigeze agukunda habe n’umunsi wa rimwe usibyeko wirirwa umwirukaho!” akomeza agira ati:”rerega wirirwa umusanga iwe umwambarira ubusa ukagira ngo ni uko agukunda!” arongera ati:”ese wananiwe kwiyubaha ugira ngo nicyo kizatuma agukunda?”
Aisha yararakaye niko kubwira Mutoni ati:”sintunguwe n’ibyo umbwiye!” arongera ati:”ariko reka nkumenere ibanga rimaze igihe rimbuza gusinzira!” akomeza agira ati:”nagiraga ngo nkumenyesheko njyewe iyo nakunze ikintu ntashobora kugihara ntakigaruriye kandi iyo kinaniye burundu mpitamo kugihindanya (kucyanduza) cyangwa nkacyangiza kuko ntakwishimira kubona undi muntu yishimira kumbuga navunikiye nyiharura!”
Julie aho guhitamo kimwe mubyo yari yahawe yahise ahaguruka ahobera Joshua aramukomeza maze Joshua atungurwa n’ibyo Julie akoze niko kumubaza ati:”Julie ko umpobera ukarira kandi nakubwiye ngo uhitemo kimwe maze njyewe nawe dutandukane amahoro maze nkureke sinzongere kukwirukaho no kugukangisha Mutoni urashaka iki kandi ?” Julie aramusubiza ati:”aho guhitamo kimwe muri ibi mpisemo wowe kuko ubiruta byose kandi nziko ntahisemo nabi!”
Julie akomeza agira ati:”Joshua,warandinze cyane bishoboka kuko kuva nakumenya ntongeye kuryamana n’undi muhungu aho ava akagera kuko nubaha ijambo ndagukunda nabwiwe nawe kandi narihaye agaciro gusa nkomeza kubabazwa n’ukuntu umusore mwiza nkawe abakobwa bakagombye kwirukaho kandi barwanira wakunda umukobwa nkanjye kandi uzi n’umurimo nkora ngiyo impamvu nihitiyemo wowe kandi nubwo wowe wanyanga ntibyambabaza kuko zaba ari ingaruka z’ibikorwa byanjye gusa nasanze nkwiye kwakira inyigisho nahawe nawe!”
Joshua yahise amubwira ati:”Julie wikwishinja ibyaha byinshi cyangwa ngo wirenganye kuko uko bimeze kose ndetse n’ibyakubayeho byose uri umuntu,ufite umutimanama,ufite uburenganzira bwo gukunda kandi ugakundwa !” Julie yahise aturika atangira kurira niko kubwira Joshua ati:”Joshua, rekeraho kumpoza undema agatima kuko ibyo nakoze ni bibi kandi birushaho kuba bibi iyo ntekereje ukuntu Mutoni azi neza ko nkora akazi keza kandi njyewe nkaba nirarira mukabari mbyinana n’abasinzi nsambana n’ibisambo!”
Akivuga atyo Joshua yahise amufata aramwiyegamiza niko kumubwira ati:”ngihura nawe bwa mbere nahise mbonako umurimo ukora utawishimye,mumutima wanjye nahise ntangira kwibaza impamvu yaba ibigutera ariko ndayibura bituma mpiatamo kukwiyegereza kugirango nshobore kukurinda ibyonnyi bitazakwangiza kandi ubu ndi munzira zo kubigeraho kuko namaze hufungura akabari kandi ni wowe uzaba Manager wako kugirango utazongera kubura icyo ukora kandi wihangane tubwize Mutoni ukuri kose maze urebeko uatabohoka kumutima ndetse ukihana burundu kujya ukwepana na polisi ndetse n’ibindi byago wagiriraga muri uriya murimo ugayitse!”
Boss wa Aisha yagarukanye na Shema niko guhita avugana uburakari ati:”Aisha mva mumaso kandi ninza nsange wamaze kwambura imyenda y’akazi (uniform) mpite nkwirukana kuko ndabona ntakindi usigaje usibye kuntandukanya n’abakiliya !” Aisha akimara kugenda boss yasabye Shema kwicara maze atangira kuvuga ati:”Shema nawe Mutoni mumbabarire kubw’ibintu bibaye hano mukanya gashize!” akomeza agira ati:”kandi nanone nanze gusaba imbabazi Mutoni atahibereye kugirango ntagira icyo mpinduraho none ubu nazisaba!”
Boss akomeza agira ati:”Mutoni by’umwihariko ambabarire kuba maze igihe kinini mutoteza musabko twaryamana kandi mfite umugore wanjye!” arongera ati:”gusa nawe Shema umbabarire kuba narubahutse umukunzi wawe kandi mbasezeraniyeko ntazabyongera guhera uyumunsi wa none kandi icyo navuga ni uko nabonye Mutoni ari umukobwa mwiza kandi wiyubaha kuko iyo aba undi aba yaremeye murwego rwo kurengera inyungu z’akazi!” akivuga atyo Shema yahise amubwira ati:”ntakibazo kubwanjye nakubabariye !” ariko Mutoni ahita amubwira ati:”nagira icyo mbisabira mbere yo kugira ikindi mvuga?”
Boss yaramwemereye maze Mutoni aramubwira ati:”icyo nasabaga ni uko mutakirukana Aisha kuko na we ibyo yakoraga ntiyari abizi kandi ndatekerezako kumubabarira aribyo byamukosora kuruta kumwirukana!” bakiri muri ibyo Joshua yahise ahagerana na Junior ndetse na Julie nuko bose batangira kuganira bishimye nuko Julie afata umwanya agira ati:”bavandimwe ntewe ishema no kuba mbareba mwese muteraniye hano kandi dusangira gusa nishimiye kubasangiza ibyishimo mfite muri akakanya!” yabasobanuriye ibye na Joshua n’ukuntu Joshua yamugiriye inama.
Ntibyatinze na Junior afata ijambo niko kubabwira ati:”buriya rero umuntu agirwa n’abandi!” akomeza agira ati:”Julie impamvu yamuteye kugenda munzira y’umwijima imeze kuriya ni uko yashatse kwihererana ikibazo,ariko iyo aza kugira uwo abwira ahari byari gukemuka!” Ubwo na Joshua yakomerejeho agira ati:”igishimishije ni uko kuri ubu yabaye Julie mushya kandi ufite umutima ukeye kandi ubu na we arishimye ahubwo reka duhe umwanya Shema atubwire ibyishimo afite uyumunsi!”
Shema yahise atangira kuvuga agira ati:”uyumunsi unzaniye ibyishimo ntashobora kurondora!” akomeza agira ati:”ese mvugeko ari ubuki bwivanze n’amata cyangwa mvugeko ari amata yabyaye amavuta ?” aravuga ati:”oya,gusa icyo navuga ni uko uyumunsi unyibukije mbona Mutoni arenga nkabura imbaraga zimugarura kandi yemeye kunyitangira kugira ngo tudahanirwa hamwe, gusa uhereye uymunsi nzamubera ingabo imurinda kandi sinzongera kumutera umugongo ukundi kandi sinzongera kwiruka ngo musige kandi ari impano yanjye yari yaratakaye kandi nsobanukiweko iby’urukundo ari birebire!”
Ubwo Mutoni na yafashe umwanya aravuga ati:”kuba urukundo rwacu rwarahuye n’inzitizi si ikibazo ahubwo reka twishimireko ngufite nawe ukaba umfite kandi nanjye biriya byo kukwitangira nabikoze nikorera kuko ubu tugiye kubaka urukundo rufite imizi ishingiye kumateka y’urukundo twakundanye tukiri bato kandi nzagukunda nkube hafi nkwibagize irungu wagize ibihe byose tutari turi kumwe kandi nanjye sinzongera kugusiga wibaza byinshi kuko uhereye ubu nzajya nkwitaba uko umpamagaye kandi nzakumva umvugisha ngusubize umbajije ngutere imbaraga mugihe wari ucitse intege!”
Shema yahise abwira bagenzi be bose ati:”dore uwo nabonye arenga nkaremba ni uyu none rero kuko agarutse numureke tunywe kandi twishimireko yagarutse kandi uhereye none sinzongera kwigunga kandi abagize uruhare mukubonana na we mwese ndabashimiye mwarakoze!’
________________End___________
Mwarakoze kubana natwe muri iyinkuru yose kandi tuboneyeho kubiseguraho kuhantu bitagenze neza ngo ama episode muyabonere igihe.
Kora Like kuri page :”Inyamibwa arts” ukomeza kujya ubonera inkuru n’inama z’urukundo kugihe
Kora Like kuri Facebook page :”Inyamibwa arts” ukomeza kujya ubonera inkuru n’inama z’urukundo kugihe
Artist :Souvenir Ntamakemwa
Sponsor:Inyamibwa arts
Publisher:Inyamibwa arts
Arts:love story (Ni rurerure)
contact as Via call/whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Follow us on twitter :Simiyoni simeon