
Lamwo w’imyaka 26 y’ubukure ukomoka mumajyaruguru y’igihugu cya Uganda kugicamunsi cyo kuri uyu wambere nibwo yafashe umwanzuro yo kwita mukagozi nyuma yo guhatirizwa kuzana umugore.
Umuturage utuye muri ako gace ka Bigoya muri Paruwase ya Anaka witwa Joel Komakech yabitangarije ikinyamakuru Daily Monitor cyandikirwa muri Uganda ndetse anabihamiriza Polisi yo muri icyo gihugu avugako ababyeyi b’uyu Nyakwigendera bari bamaze iminsi bamuhoza kunkeke bamubwirako ari mukuru bihagije kuburyo yazana umugore.
Umuvugizi wa Polisi muri ako gace Mr. Okama akaba yatangarije ikinyamakuru dukesha iyinkuru agira ati:“Twamaze kwegeranya ibihamya by’uko hari amanama menshi yagiye akorwa n’abagize umuryango w’uyu Nyakwigendera bamwemezako akuze bihagije kandi agomba kuzana umugore,ariko we akabyamaganira kure ababwirako akiri muto!”
Uyu muvugizi wa Polisi yakomeje avugako mbere y’uko umurambo w’uyu Nyakwigendera ujyanwa kubitaro gukorerwa isuzuma (autopsy ) mbere y’uko ahabwa umuryango we ngo ashyingurwe; nanone kandi yakomeje avugako iperereza rigikomeje ngo harebwe ikindi kintu cyaba cyihishe inyuma y’urupfu rw’uyu musore.
Ibi bibaye nyuma y’uko muri uyumwaka taliki ya 27 Kanama umukobwa w’imyaka witwa Jemimah Lulu yakoze ubukwe bwa wenyine bitewe n’igitutu cy’ababyeyi be bamusabaga gushaka umugabo, ibyo bikaba byaratumye atumira inshuti ze za hafi kugirango bamutahire ubukwe bwa wenyine.