INKURU NDENDE:Imvano y’amazimwe episode 10

business-business-women-collaborate-1569076
Ubushize duherukana….. atarakomeza telephone ihita isona arebye asanga ni Parfaite umuhamagaye maze asohokaho gato kugirango ayitabe.
____________________
-Dukuramo Password zibagiranye
-Dusshyiramo Operating system nshya
-Tugukorera CCTV Camera installation &Maintenance

REKA DUKOMEZE NA Episode 9

…….Iminsi yakomeje guhita indi irataha,Jimmy na Joy bikundanira ibi byo kwishimisha bidafite indi ntego,gusa bakababazwa n’ukuntu Sugira akomeza kuberaka ko ibyo bavunikiye byo kumuhishurira amayeri ndetse n’amafuti ya Parfaite,gusa we akaberekako adashobora kumureka,ahubwo agakomeza kuberekako azabyemera ari uko we abimwibwiriye

Ubwo Joy aganira na Jimmy byaje kugera aho aramubaza ati:”Jimmy,Sugira ameze ate se?” ariko Jimmy aramusubiza ati:”Jya ureka kwijijisha kuko uko ameze ntabwo ubiyobewe kuberako ntanakimwe Parfaite yakora ngo akiguhishe kandi nziko akubwirako Sugira yakoeje kumwizirikaho!” ariko Joy aramusubiza ati:”Jimmy,urabizi dukundana bidafite intego,ariko ndi umuhungu,aho kugirango nkundane na Parfaite nahitamo kubikora uko ubigenza!”

Akivuga atyo Jimmy ahita amubaza ati:”Nonese ko numvaga nshaka guhagarika amafaranga nakoreshaga ngusohokana,ahubwo ngahitamo kujya nyazigama,kugirango tuzayakoreshe twiteza imbere kandi noneho n’ibyo dukora tukazajya tubikora twibanira kandi dukundana bya nyabyo!” akivuga atyo Joy yaramusubije ati:”Jimmy wishaka kuvanga ibintu kuko ndumva uri gushaka gutandukira ingingo twaganiragaho!”

Jimmy aramusubiza ati:”Joy,numvaga wabitekerezaho kuko njye nafashe umwanya wo kubitekerezaho kandi bihagije,noneho mu gihe gikwiye ukazampa igisubizo kirushijeho kunyura umutima wanjye ngo mpagarike impano nguhonga kandi mbona ntakiguzi cyagura uwo uriwe!” Joy yaramusubije ati:”Jimmy,ndagira ngo nkumenyeshe ko ntakeneye kumva amagambo yawe muri akakanya kuko ndumva ukabije kurengera!”

Akomeza agira ati:”Ninde wakubwiyeko inkware ishobora guhinduka inkoko?” arongera ati:”Cyangwa urashaka guhinduka Sugira nanjye ngahinduka Parfaite usibyeko njye ntashobora guca ibintu kuruhande ngo mbeshye umuntu ikinyoma gisa kuriya?” Ariko Jimmy aramukurura aramwiyegamiza maze aramubwira ati:”Joy,nzi neza ko izo ari inzitizi uri kunshyira imbere ngo ahari nkureke ariko wibeshye kuko ntazacika intege!”

Akomeza agira ati:”kandi naho ibyo nkubwiye wakwanga kubyumva,ibyo nkubwiye muri akakanya,nzakomeza bgusohokane tujye twiryohereza wasanga arirwo rwandiko Imana yanyanditseho,gusa nemeranya n’umutimanama wanjye ko umunsi umwe nzagutsindira nkakwegukana kandi umubano wacu uzaba ukomeye ndetse Parfaite azaza tumwigishe icyo gukora!”

Joy yakomeje kumutega amatwi asa n’utuje maze aramubwira ati:”Jimmy,ubwiye ko wowe wabitekerejeho umwanya munini,ubwo rero amanota uzagira mugihe nzaba ndi kubitekerezaho niyo azatuma nkwemerera cyangwa nguhakanire!” Ubwo Jimmy yahise amubaza atangaye ati:”Amanota?” arongera ati:”Oyo ajemo gutese?”

Parfaite na Sugira na bo bari basohokeye ahandi hantu ndetse baraye yo maze Albert ahamagara Sugira kuri telephone inshuro enye zose yanga kumwitaba,ariko Parfaite aramubwira ati:”Ese wamwitabye ko ahari wasanga agukeneyeho ubufasha kandi bwihutirwa!” ariko Sugira aramusubiza ati:”mwihorere wanasanga azanye amateshwa nka yayandi ye asanganywe yo gushaka gutandukanya abikundaniye!”

Ahubwo Sugira atangira gukurura Parfaite amwiyegamiza,ariko Parfaite aramubwira ati:”Ariko kuki numva unkurura unyigereza!” akomeza agira ati:”nonese hari ubwo wumva ufite kuburyo wumva hari icyo nakurinda?” maze Sugira aramusubiza ati:”niba warandinze kubaho nigunze kuko wankunze kuki utakemera ukandinda n’ibibazo mpora mpura nabyo kuko ngukunda?”

Parfaite yahise amubaza ati:”ubwose urumva nakurinda ibihe bibazo!” arongera ati:”Sugira,ko numva uvugana agahinda ni ibihe bibazo wahuye nabyo kuberako twakundanye?” Sugira aramusubiza ati:”ntarakundana nawe sinigeze mbona amabaruwa y’abakobwa ansaba urukundo,ntarakundana nawe sinigeze nkubona usomana n’undi muhungu,ntarakundana nawe sinigeze numva umuntu ambwira amakosa yawe,ariko ubu kuki koko abantu baza bambwira ibibi byawe,ese n’uko ntakiza na kimwe ukora?”
Ariko Parfaite aramusubiza ati:”Sugira,nibyo koko ntibazabura kukubwira,amakosa yanjye kandi koko ndakosa kuko sindi umumalayika,gusa reka mbanze ngusabe imbabazi kubera ibyo nagukoreye byose muminsi yahise,ibyo wamenye n’ibyo utamenye,kandi nkwijejeko ngiye guhinduka umuntu utamenye kandi utanazi kuko nawe wansabye kukurinda ibibazo!”

Sugira yahise amwenyura,niko kumubwira ati:”nzatakaza,byinshi kugirango nkugaruze kandi nzasiga byinshi kugirango ngukurikire kuko nawe wqemeye kumpundagazaho urukundo rudasanzwe kandi narubonye ntahenzwe!” Parfaite na we aramubwira ati:”Humura n’ubwo amajwi menshi azaza aguca intege iryanjye rizaza riguhumuriza kandi nanjye nimbona ucitse intege nzakuririmbira!”

Joy na Jimmy na bo bakomeje kuganira kubyo Jimmy yari yambajije maze Joy abwira Jimmy ati:”Nyine amanota nakubwiraga nashakaga kukubwirako ntashaka kongera kumva mumatwi yanjye ko Parfaite na Sugira bakundana,nibyaba bitakimeze gutyo uzaba umaze kugwiza amanota kandi icyo ni kimwe mubintu bizanyerekako ufite gahunda kandi koko uzaba washobora kunshimisha!”

==>Parfaite asabye Sugira imbabazi kandi amusezeranya urukundo rutavangiye

=Jimmy asabye Joy ko bakibanira bakareka ibindi babagamo

==============>Arikose ko Parfaite na Sugira biyunze Jimmy azashobora kubatandukanya ?

——–Nonese Kuki Joy ashakako batandukana ?

N’ahubutaha muri Episode ya 11

=Komeza ukore share uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu
=Kora like niba utarayikora ubone izindi nkuru zagufasha zatambutse
=Amamazanya natwe ibikorwa byawe ukoresheje message cyangwa whatsapp +250728251834
=Tanga igitekerezo cyawe uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu

Artist:Souvenir Ntamakemwa
Publisher :Inyamibwa arts
Work:IMVANO Y’AMAZIMWE
Episode 10
Contact:Whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Skype:Ntamakemwa simeon

Leave a comment