
Ubushize duherukana…..Sugira abwiye Parfaite ati:”Parfaite,wambwiyeko unkunda kandi wifuza kujya unshimisha,ngaho rero muri byinshi kandi byiza wankoreye n’ibyo wifuza kukorera,mbabarira wemere icyo cyonyine!”
REKA DUKOMEZE
Sugira akigera murugo yasanze Albert amaze gutaha maze Jimmy ahita amubwira ati:”Padiri,ese ko numva utuvuta twa Saint-Valentin tuguhumuraho,ariko nkabona mumaso yawe wijimye ubwo ni amahoro!” nuko Sugira aramusubiza ati:”Jimmy wahora n’iki ko ibyo nakoze ari amarorerwa kandi ari ikosa rizahora rinkurikirana mubuzima!”
Ariko Jimmy aseka aravuga ati:”Ahh,ubuse uzongera guhera hehe wigira umutagatifu!” akomeza agira ati:”Noneho padiri yarye umwana,reka nze mpamagare Albert mubwireko noneho isake yakubise ibaba!” ariko Sugira aramusubiza ati:”Jimmy sigaho kumfatanya n’umutwaro w’ibibazo nikoreye ngo utangire kumbwira ibitajyanye!” maze Jimmy ahita avuga ati:”Uziko wasanga nkina mubikomeye !” nuko amusaba kwicara ngo babiganire neza!”
Ubwo Sugira yahise amubwira ati:”Jimmy,niba habaho ikintu kigorana mubuzima,ni ukwirwanya kandi ni ukwibangamira kandi uzi nezako ibyo ushaka ntakintu kihariye birakugezaho!” akomeza agira ati:”uziko kuva i Gisenyi kurinda tugera i Kgali Parfaite atigeze amvugisha?” ariko Jimmy aramubwira ati:”Sugira ibintu uri kumbwira ntahantu bihuriye kuko uri kunshanga ndagusabye mbwira neza!”
Jimmy yakomeje amubwira ati:”Nonese Parfaite niwe uri kwirwanya cyangwa urashaka kumwanga?” akomeza agira ati:”Sinsobanukiwe ibyo umbwiye,ariko ubaye wanze Parfaite waba ubaze nabi kuko nanjye sinatinya kukubwirako ariwe mukobwa nabonye mwiza kuburyo abaye ataragukunze mba naramwegereye kuko kumushyira mumago ntacyo byaba bitwaye!”
Sugira yahise amubwira ati:”iyo biba ibyo,wenda nari gushaka uko mbikemura,ariko ibyo nakoze birarengeje!” akomeza agira ati:”nyine twasohokanye nk’uko wari ubizi,turaryoshya,turishima nuko aho bigeze numva nanjye nagakoze nk’ibyo abandi bakora,maze musaba ko twararayo kuko yari Weekend,ariko ibyambayeho ni agahomamunwa kuburyo ntaziko nzongera kumureba mumaso!”
Jimmy yahise amubwira ati:”Sugira ndakumva kansi noneho numvise impamvu y’ikibazo cyawe!” akomeza agira ati:”muby’ukuri nanjye ndikumwe na Parfaite sinabura kumugirira amapfa,ariko kandi ikibazo gikomeye ni uko ariwe mukobwa wambere wari ubisabye none akaba yakwangiye ariko ibyo ni ibisanzwe humura azagaruka kandi arabizi ko ibyo bibaho!”
Ariko Sugira aramusubiza ati:”Jimmy tekerezako ibihe byose abantu bahora banyirahira ko ndi umwana mwiza none dore Parfaite agiye kunshira ahabona abantu banyote!” ariko Jimmy aramubwira ati:”Sugira,iyo uhuye n’ikibazo ukabura urugingo rwawe urababara,ndetse ukagira ipfunwe ry’ukuntu uzajya uhura n’abantu ariko uko ubana n’ubwo bumuga urashyira ukabyakira ndetse n’abantu bamenyako ariko umeze bityo rero nawe uzabyakira!”
Jimmy yakomeje amubwira ati:”Ndaguha inama ebyiri wihitiremo imwe!” arongera ati:”Uramusaba imbabazi kandi umubwireko utazabyongera,cyangwa uzongere umusabe kandi niyanga usabe abandi kugirango bikubere uburyo bwo kwivura icyo gikomere utahanye uyumunsi!” Ubwo Sugira yahise afata Telephone arahamagara
Maze baganira Sugira aramubwira ati:”Parfaite,uziko nagusezeraniye kugukunda,kukubaha kukuba hafi ndetse ko nzarwana n’ibikurwanya,ngahangayikira guhangana n’ibiguhangayikisha,gusa irijoro ndabizi ntabwo wishimiye kuntega amatwi kubera ikibazo cyabayeho!” akomeza agira ati:”muby’ukuri sinkubwira ngo nanjye sinjye,ahubwo nakubwirako ziriya ari ingaruka z’uko ufite uburanga bunkurura bigatuma nifuza guhora nkubona iruhande rwanjye!”
Ariko Parfaite aramusubiza ati:”Ariko Sugira,ni kuki wahangaye kurenga kundahiro twarahiye njye nawe!” akomeza agira ati:”Sugira sinarinziko uteye utyo!” ariko Sugira aramubwira ati:”Parfaite,zirikana ko wampaye amahirwe yo gukundana nawe kandi ayo si amahirwe abonwa n’undi wese usibye njyewe Sugira wahiriwe,none rero ndakwinginze umpe andi mahirwe kandi nk’uko nakwemereyeko nzirinda icyakubabaza,irijoro mvuzeko ntazongera kukubwira ibintu nkabiriye kugeza tubyemereye imbere y’Imana n’imbere y’abantu!”
Parfaite yahise amubwira ati:”Sugira,kuki wambiye biriya bintu koko kandi uziko ntabikunda ?” akomeza agira ati:”Sugira nkwizeye nkakubabarira nakizera nte ko noneho utaba ugiye guhundura uburyo ugashaka kunyihimuraho!” maze Sugira aramubwira ati:”Parfaite,sinigeze ngerageza kukubeshya kuko ntabihangara kandi ngukunda….!” atarakomeza telephone ivaho
Telephone ikivaho,Joy ahita abwira Parfaite ati:”Ariko sha koko imboga zibona abana!” akomeza agira ati:”abandi bahora bifuza ubibabaza,ariko wowe wibyimbije ngo bagusabyee…,ubwose icyo yakoze abandi badakora ni iki?” ariko Parfaite ahita amubwira ati:”Ariko waretse kumbwira ibyo?” akomeza agira ati:”Sugira bamwita Padiri ubwo rero ntabwo yambwira ibyo ngo mpite nemera kuko yahita avugako ndi indaya!”
Ariko Joy aramusubiza ati:”Parfaite,zirikanako Sugira ari umuntu kandi umenyeko kimwe mubiranga umuntu harimo kurambirwa,ubwo rero hari igihe azakurambirwa yishakire abamuha ibyo wamwimye!” ariko Parfaite aramusubiza ati:”Padiri wanjye mundekere ndamwibikye kandi ndamusobanukiwe ahubwo ryama usinzire ibindi tuzabivuga ejo!”
Ariko Joy aramubwira ati:”Parfaite wakogombye kubanza ugatekereza kumpamvu yatumye Padiri agusaba maze ukabona gufata umwanzuro!” ariko Parfaite asubiza Joy ati:”ariko ubundi iby’aba padiri n’ababikira babo ubyivangamo ute ko utari musenyeri cyangwa ngo ube umtagatifu?” maze ahita amubwira ati:”ndeka nanisinzirire kuko ndananiwe cyane!”
=Sugira asabye Parfaite imbabazi
Gusa Joy we aratanga ize nama
Nonese -Koko uko uhura n’ibibazo kenshi wibagirwa uburibwe nk’uko Jimmy abivuze ?
-Nonese Joy na Parfaite barahuje koko cyangwa Parfaite arananiwe arashaka gusinzira ?
N’ahubutaha muri Episode ya 3
=Komeza ukore share uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu
=Kora like niba utarayikora ubone izindi nkuru zagufasha zatambutse
=Amamazanya natwe ibikorwa byawe ukoresheje message cyangwa whatsapp +250728251834
=Tanga igitekerezo cyawe uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu
Artist:Souvenir Ntamakemwa
Publisher :Inyamibwa arts
Work:IMVANO Y’AMAZIMWE
Episode 2
Contact:Whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Skype:Ntamakemwa simeon