INKURU NDENDE:Imvano y’amazimwe episode 5

business-business-women-collaborate-1569076

 

Ubushize duherukana…..Joy yari yatangiye guhamagara Sugira mu ijwi riranguruye agira ati:”Sugira ntabara urebe ibyabaye!” ariko Jimmy amupfuka umunwa aramubwira ati:”Ndakwinginze Sugira atabona ibibintu kuko noneho ntiyakongera no kuvuga!”

REKA DUKOMEZE NA Episode 5

Igitondo cyakurikiyeho,Jimmy yakangutse mbere ya Sugira maze arebako ifunguro rya mugitondo (breakfast) ryabonetse,maze abonyeko ryabonetse agaruka kureba Sugira,maze aramubwira ati:”muvandi,byuka dufate ifunguro rya mugitondo!” ubwo Sugira yahise abyuka maze abaza Jimmy ati:”bwakeye ryari wangu ?” akomeza agira ati:”ubu si nka saa yine za kumanywa?”

Ariko Jimmy aramusubiza ati:”haracyari kare,gusa nyine ni nka saa mbiri!” akomeza agira ati:”muvandi,sinarinziko urashobora kubyuka nkurikije ukuntu twaraye dutashye umeze!” ubwo Sugira yahise amusubiza ati:”ariko ntabwo nari nasinze cyane kuburyo umbwira ko wumvaga ntarashobora kububyukamo!” ariko Jimmy aramusubiza ati:”si icyo nashakaga kuvuga ahubwo nashakaga kuvuga ibyaraye bikubayeho!”

Sugira yabaye nk’uwiruhutsaho gake maze aramusubiza ati:”Jimmy,nan’ubu sindabasha kumva ibintu Parfaite yaraye ankoreye!” akomeza agira ati:”ndumva wagirango ndi kurota,kuko uruhande rumwe ndibaza niba Parfaite yabikoze yasinze cyangwa yabikoze yabitekereje!” ariko Jimmy aramubwira ati:”Sugira ndatekerezako inzoga wanyweye zitaragushiramo!”

Akomeza agira ati:”Nonese ni gute uhangara kumbwirako Parfaite yabikoreshejwe n’inzoga kandi uzi neza ko atazinywa?” akomeza agira ati:”ahubwo ndatekerezako yabikoze akekako wasinze maze akibwirako utaraza kumenya ibyabaye!” Sugira yahise amusubiza ati:”Jimmy,siniyumvisha ukuntu Parfaite nkunda kuriya,ntatekereza no kumuhemukira,ahangara kunkorera ibintu nka biriya!”

Sugira akomeza agira ati:”Nonese ko twagize amahirwe tukahagera hakiri kare,iyo dutinda twari gusanga bigeze hehe ?” ariko Jimmy aramusubiza ati:”Sugira umbabarire!” akomeza agira ati:”Joy,ni we wabibonye mbere,ariko nashakaga kumubiza gusakuza kugirango utabimenya kuko nakekaga ko nutagirira nabi Albert,ushobora kwiyahura cyangwa ukagirira nabi Parfaite!”

Ariko Sugira aramusubiza ati:”Jimmy,sinshobora guhita mfata icyemezo kuko wasanga ibyo Parfaite yakoze ari amakosa yanjye!” akomeza agira ati:”Hari igihe Albert yaba yagambiriye kumpemukira,simbimenye cyangwa Parfaite akaba yabikoze ngo arebe uko mbyitwaramo,ubwo rero sinshobora guhita mfata icyemezo,ahubwo ngomba kubanza kubyikurikiranira neza!” ariko Jimmy aramubwira ati:”Ubwo rero ni ukuba maso!”

Kwa Joy na Parfaite,Barimo baganira Joy yabwiye Parfaite ati:”Sha waraye usebye mumaso y’umugabo wawe!” akomeza agira ati:”Ariko ubu koko wari wabuze ahandi usomanira na Albert kuburyo mwagiye mumodoka !” ariko Parfaite ntiyagira ikindi kintu avuga,maze Joy arongera ati:”ariko ko yabaye Sugira,ukekako undi muhungu wasanga umusheri we asomana n’undi muhungu yapfa gutuza bikarangira gutyo?”

Ariko Parfaite yisekera aramusubiza ati:”Joy,ntabwo ndi umwana…!” atarakomeza Joy ahita amubwira ati:”ese buriya ko nabonagaaaa…. buriya iyo biba ngombwako agira icyo yibwira wari kubigenza ute ?” ariko Parfaite aramusubiza ati:”si ndi umwana,!” akomeza agira ati:”nari kumwangira kandi ntabwo yari kumfata kungufu!” arongera ati:”kariya kari agatego kanjye ariko Albert ntabyo yamenye!”

Joy asa n’utunguwe yahise amubwira ati:”ubwo rero,ugiye kumbwirako washakaga gutandukanya Albert na Sugira?” akomeza agira ati:”uziko uri Ishitani yigendera!” ariko Parfaite aramusubiza ati:”oya si ibyo,ahubwo nashakaga ko Sugira aca akenge!” akomeza agira ati:”Sugira ntiyanyanga cyangwa ngo andakarire ndabizi!” maze Joy arakaye ahita amubwira ati:”nonese kuba acisha make nibyo byatuma umuca inyuma ukanabikora areba!”

Ariko Parfaite aramubwira ati:”oya,biriya si ukumuca inyuma,ahubwo nakubwiyeko ari ukugirango ace akenge!” akomeza agira ati:”sugira ntimwahura ngo sagusome,sugira ntiyaguha bizu abantu bareba,Sugira ntiyakubyinisha,yewe n’iyo agutetesheje ni imitoma,kukuzanira indabo,ibintu by’utubombo nk’aho ndi igitambambuga!” akomeza agira ati:”ariko ubu ubwo yabibonye na we azabyigana!”

Akivuga atyo Joy yahise amubwira ati:”ariko buriya muzashima cyangwa munyurwe ryari?” arongera ati:”ejobundi ntiwari wabyimbije umutwe ngo yagusbye kurarana na we muri Hotel?” arongera ati:”ubuse ibyo utaraye umweretse ni ibiki ?” Ariko Parfaite aramusubiza ati:”ndekera Padiri wanjye nzi uko mutwara si uwawe !” maze Joy aramubwira ati:”Njyewe rero mbona ibyo wakoze ukwiye gusaba imbabazi kuko na Sugira si umwana!”

Jimmy na Sugira bicaye murugo bareba umupira bagiye kumva bumva umuntu arakomanze maze Jimmy ahaguruka agiye kureba maze agaruka yiruka maze abwira Sugira ati:”mwana ni mukeba wawe!” arongera ati:”nonese mwihorere yinjire?” ariko Sugira aramuseka maze aramubwira ati:”ntamukeba mfite mwana!” arongera ati:”uwo ariwe wese mureke yinjire!”

Ariko Jimmy akomeza guhatiriza ati:”Albert,mureke yinjire ntakibazo!” ubwo Sugira yaramwitegereje maze aramusubiza ati:”Jimmy,mureke yinjire kandi niba yumva yazanywe n’amahane ndayamwereka,ariko niba ari amahoro na yo arayahabwa!”

…………………To be continued

=Sugira asa n’utababajwe n’ibyamubayeho
=Parfaite ngo ari guha isomo Sugira
==>Nonese kuba Sugira adafata Parfaite uko abyifuza ni ikibazo cyatuma anamuca inyuma ?

======>Nonese koko Sugira aratuje cyangwa ntashaka kugira icyo abivugaho ?

=====>Arikose ko Albert aje kwa Sugira na Jimmy yaba azanywe n’iki ?
========>Sugira aramwakira ate ?

=====>Nonese uri Sugira,Jimmy cyangwa Joy wabyitwaramo ute ?

N’ahubutaha muri Episode ya 6

=Komeza ukore share uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu
=Kora like niba utarayikora ubone izindi nkuru zagufasha zatambutse
=Amamazanya natwe ibikorwa byawe ukoresheje message cyangwa whatsapp +250728251834
=Tanga igitekerezo cyawe uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu

Artist:Souvenir Ntamakemwa
Publisher :Inyamibwa arts
Work:IMVANO Y’AMAZIMWE
Episode 5
Contact:Whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Skype:Ntamakemwa simeon

Leave a comment