
Ubushize duherukana Mama Paul yasuwe na Mama Gisele ndetse n’umuntu w’umugabo atazi nuko arababwira ati:”ni karibu!” arongera ati:”uyu mudamu we ndamuzi ariko mwebwe muri kumwe ntabwo twabamenye!”
REKA DUKOMEZE NA Episode ya 5
……. Paul na Gisele ntabwo bigeze bava mumujyi ngo bajye gutura kure cyane ahubwo icyo bakoze ni uguhindura akarere, maze bageze aho bari bagiye gukodesha byabanje kubagora kuko bamwe mubantu bafite amazu akodeshwa babanje kuyabima bababwirako ari abana bityo badashobora guha amazu yabo umugore n’umugabo kandi babona bakiri bato.
Ibyo ntibyigeze bibaca intege ahubwo bo bakomezaga gushakisha aho barabemerera,bidatinze barahabona,bagura ibikoresho by’ibanze bikenerwa murugo ruciriritse; nuko ibyo birangiye batangira kuganira maze baganira Paul abaza Gisele ati:”ariko ko bavuga ngo kwiba ni icyaha,ubu natwe twishinje ko twibye?” ariko Gisele aramusubiza ati:”Njyewe ndabona ntakosa twakoze!” akomeza agira ati:”ntayandi mahitamo twari dufite kuko imiryango yacu yari yaturwanyije cyane bishoboka!”
Gisele yakomeje agira ati:”Honey,ko numva wicuza wari kwishimira kumva nkubwirako inda yawe yavuyemo cyangwa ukumva baguhamagara bakubwirako nagiye kwiga muri America ?” akivuga atyo Paul aramubwira ati:”sigaho!” arongera ati:”byarashobokaga koko kuba wakumvira inama z’abagushuka,kandi cyari ikintu cyoroshye kumva abitwako bakugira inama nzima aribo bakubeshya,ariko ntibayri korohera umutima wawe kwakira ibinyoma no gutatira igihango dufitanye!”
Paul yakomeje kuvuga ati:”Ubu twitwa abajura mumaso y’ababyeyi bacu,ariko bitandukanye no kwita abicanyi mumaso ya rubanda rwose ndetse no mumaso y’Imana!” Gisele yaramusubije ati:”iyo biza kuba kugenda gusa nari kwemera kugutera umugongo kugirango nguture umugogo nakwikoreje wo kwitwa umu papa ukiri muto,ariko hajemo kwikora munda numva noneho mpisemo guhangana kuko n’iyo unyihakana sinari kwemera kwiyicira umwana ntwite!”
Paul yitegereje Gisele maze amufata mukiganza aravuga ati:”ntabwo nibeshye!” arongera ati:”uyu ni we wagombaga kumbera mama w’abana banjye kandi akamba hafi uko bukeye n’uko bwije kugirango ninjye mpura n’ikibazo ajye ankomeza kandi ningira ibyishimo ambe hafi kugirango tubifatanye kandi andinde kurengwa ngo hato ntavaho ngakosa,gusa uyu niwo mwanya wagenwe!” Paul ahita abwira Gisele nanone ati:”Ba maso kandi ukomere iki nicyo gihe kandi ni wo mwanya ngo turwane twivuye inyuma kandi njye nawe tuzatsinda!”
M rugo iwabo wa Paul wa mugabo wari kumwe na Mama Gisele yarivuze anasobanura ko ariwe Papa Gisele akaba akunze kuba ari mumahanga kubw’impamvu z’akazi nuko Mama Paul aramusubiza ati:”mumbabarire muby’ukuri sinigeze mbasha kubamenya!” ariko Papa Gisele aramusubiza ati:”ntakibazo!” arongera ati:”usibye natwe abakunze kuba turi mubutumwa bw’akazi n’abandi kumenyana biragora!” Mama Gisele niko kumubaza ati:”nonese ko mutugendereye ni amahoro?”
Papa Gisele aramusubiza ati:”urebye ni amaho..!” atarakomeza Mama Gisele amuca mu ijambo niko kumubwira ati:”koko nk’uko Papa Gisele abivuze urebeye inyuma ni amahoro!” akomeza agira ati:”icyatuzanye rero twembi ni ukugirango udusobanurire uburyo wowe n’umuhungu wawe mutinyuka mukaturarurira umwana ndetse mumutwereke kuko turava aha tumujyanye!” Mama Paul yaramurebye niko kumubaza ati:”Ahubwose wowe ntiwandusha kumenya aho ari?”
Akomeza agira ati:”ese ko mperuka mukize kandi mwishoboye ni gute uhangara kohereza iriya siha y’umukobwa wawe igafatanya n’umuhungu wanjye gusahura urugo rwanjye none bakaba amafaranga ayanjye nari nateguye kuranguza barayikoreye yose?” yongeraho ati:”ese uri kunkanga ngo ntakubaza aho mwanjyaniye umwana cyangwa aho mwamugurishije ?” Faustino yahise yinjira bagiterana amagambo,ariko abanza kubasuhuza nuko arababaza ati:”habaye iki ko numva muvugira hejuru?”
Akivuga atyo nyina yahise amubwira ati:”ceceka aho!” akomeza agira ati:”ubundi ni inde wakubwiye kujya wumviriza abantu bakuru baganira cyangwa ni inde ugutumiye ngo uze hano?” yongeraho ati:”sohoka none aha!” ariko Papa Gisele aramubwira ati:”icare aho!!” akomeza agira ati:”njyewe ndabona uyu muhungu mucecekesha arengana kandi kuba ababwiye ibyo muri gukora si ikosa kuko ntawutumva ko mufite urusaku,ariko ndabona dukomeje gutya ntakintu twaza kugeraho!”
Akivuga atyo Mama Paul ahita avuga ati:”si uyu mugore wawe se ushira isoni akaba yaje no kuntukira iwanjye!” ariko na Mama Gisele aramubwira ati:”ubwo rero uvuzeko nshira isoni ngo ntakubaza aho mwanjyaniye umwana?” ariko Faustino arababwira ati:”njyewe ndumva muhuje ikibazo kandi iyi niyo nzira yonyine mbona yabafasha kugikemura!” akomeza agira ati:”mwebwe murababaye kuko mwabuze abana banyu,ariko nanjye mwumveko mbabaye kuko ntabona murumuna wanjye kandi ibyo byose ni mwebwe babyeyi mutubyara mbishinja!”
Faustino akomeza agira ati:”Mvuzeko Gisele atageze hano naba mbeshye arikoo!” atarakomeza Papa Gisele niko kumubaza ati:”none ubu ari hehe ?” akomeza agira ati:”mbabarira undangire aho umwana wanjye yagiye ndaguha icyo ushaka cyose niba ari nawe wamurangiye aho yaba yihishe mugihe cyose atwite!” Faustino yaramusubije ati:”wihanganire kumvako aho ari nanjye ntahazi!” akomeza agira ati:”ikigaragara ni uko ikosa atari irya bariya bavandimwe bonyine,ahubwo urasanga impande zose turi abanyamakosa!”
Faustino yarababwiye ati:”ikigaragara ni uko Gisele yavuye iwabo yirukanywe cyangwa afashwe nabi!” akomeza agira ati:”ikindi kandi na Paul murumuna wanjye mbona atari afashwe neza kandi na Mama arabizi nkaba nkeka ko ariyo mpamvu bafashe icyemezo cyo guhunga imiryango!” akivuga atyo Papa Gisele yahise amwakira mu ijambo niko kuvuga ati:”nibyo koko umubyeyi acumura yicaye kuntebe!” akomeza agira ati:”nanjye ubwanjye nemeye icyaha gusa iyaba nababonaga nkabasaba imbabazi!”
Papa Paul yakomeje avuga ati:”mwababyeyi bagenzi banjye mwe nimureke mbabaze!” niko kubabaza ati:”mukimenyako aba bana bakoze amakosa bagaterana inda mwakoze iki?” bombi bararebana ntibagira icyo bavuga nuko yongera kubabaza ati:”mwaba mwarabaganirije cyangwa mwe ubwanyu mukaganira ?” nuko bazunguza imitwe bahakana,hanyuma arababwira ati:”abana bacu nibagira icyo baba cyangwa bagapfa amaraso yabo azababarweho,gusa muzirikane ko bitagomba kurangirira hano!”
Mama Paul yahise amubaza ati:”nonese dukore iki?” Faustino aramusubiza ati:”amazi yamaze kurenga inkombe!” ariko Papa Gisele aramubwira ati:”oya,amazi ntararenga inkombe tugomba kubashaka kandi bakaboneka ,tukabaganiriza kandi byanaba ngombwa bakagaruka kuko hari byinshi bagikeneye mubuzima!” akiri kuvuga ayomagambo bumva umuntu arakomanze nuko bakinguye babona ni Jacky wiganye na Paul ndetse na Gisele muri segondere (secondaire/high school/secondary) nuko bamuha ikaze.
Jacky akimara kwicara ariko afite impumu nyinshi niko kubabwira ati:”ariko kuki mwaretse kikagenda kuriya ?” akomeza kubabwira ati:”ngize amahirwe mwese ndabasanganye!” yongeraho ati:”Ariko mwazavuze niba atari abana banyu rubanda bakabafasha nk’imfubyi?” ubwo bose bahise bumva abo avuga abo aribo niko kumubariza icyarimwe bati:”ese waba uzi aho bari?”
……………To be continued in episode 6……………
___________Gisele na Paul batangiye urugendo rushya rw’ubuzima
____________Ariko ababyeyi babo noneho bahurije hamwe imbaraga
________Ese barakora iki ?
______________Ese amakuru Jacky azanye hari icyo arabafasha ?
______________Ngaho gira inama umuntu umwe ushaka muri iyinkuru!
Ntakundi ayomatsiko yazashira uretse kuzasoma WABIKOREYE IKI Seson 2
Episode 6
Product of :Inyamibwa group
Editor:Inyamibwa arts
You can follow us on twitter:@simeon71763305
Kora like kuri Facebook page :”Inyamibwa arts” ubonere inkuru kugihe ndetse n’izagucitse niho wazisanga.
Yanditswe na Smiyoni simeon