INKURU NDENDE:Ni rurerure Season 2 Final

autumn-beautiful-beauty-701792

Ubushize duherukana ababyeyi ba Paul na Gisele babuze igisubizo ariko Jacky abazanira amakuru mashyashya ati:”Ariko mwazavuze niba atari abana banyu rubanda bakabafasha nk’imfubyi?” ubwo bose bahise bumva abo avuga abo aribo niko kumubariza icyarimwe bati:”ese waba uzi aho bari?”
NB.Please comment zanyu zirakenewe,ariko “Komeza” ni comment idashobora kugira icyo ifasha umwanditsi mumyandikire ye ahubwo tanga inama mubundi buryo.
REKA DUKOMEZE NA Episode ya 6
……. Igitondo cyakurikiyeho Paul na Gisele bazindutse biganirira ndetse banapanga gahunda z’ukuntu bagiye gutangira ubuzima bushya nk’umugore n’umugabo maze bagiye kumva bumva umuntu arakomanze nuko Paul akinguye akubitana amaso na Papa Gisele agaruka yiruka,ariko ntiyakinga niko kumubwira ati:”Cher,noneho ibyanjye bindangiriyeho!”
Akivuga atyo Gisele aramubaza ati:”habaye iki?” akomeza agira ati:”nakubwiyeko icyo aricyo cyose tuzafatanya guhangana nacyo,ubwo rero witinya kandi turi kumwe!” Paul aramusubiza ati:”mbonye Papa wawe ari kumwe n’abandi bantu kandi byange bikunde baje kuntwara,gusa nibamfunga uzakomeze kuzirikana ko nagukunze kandi ntazigera nkanga kandi nibakujyana kure aho ntashobora kukubona uzazirikane ko hari uwigeze kugukunda kandi mufitanye igihango aricyo mwana untwitiye!”
Gisele yabwiye Paul ati:”sinzi ikizanye Papa hano,ariko niba na we ari kuruhande rwa mama ntakimbuza kumubwira icyo ntekereza kandi ndakekako na we ari umuntu mukuru naho yagira ikindi cyemezo afata ndagerageza kurwana kurukundo rwaaa…!” atarakomeza Papa Gisele yari yamaze kwinjira nuko Paul agerageza kwiyumanganya ariko afite ubwoba niko kumuha ikaze amwereka aho yicara,nuko Papa Gisele aricara.
Papa Gisele akimara kwicara we n’abo bari bari kumwe Paul yahise avuga ati:”mwebwe ndabazi muri Papa Gisele,databukwe,ariko abandi murikumwe ntabwo nabamenye!” Gisele ahita ababaza ati:”muje kudufunga ?” akomeza agira ati:”niba gukundana ari icyaha ndatekerezako muraza kudufungira hamwe kuko njyewe na Paul turakundana kandi cyane!” bakiri muri ibyo Mama Paul na Mama Gisele bahise binjira na bo baricara.
Paul ubwoba bwakomeje kurushaho kwiyongera kuko noneheo yahise atekereza kumafaranga y’iwabo yatwaye,ariko Papa Gisele ahita atangira kuvuga agira ati:”aba mutamenye ni abayobozi b’inzego z’ibanze uko ari babiri!” akomeza agira ati:”ntabwo twaje kugirango babafunge cyangwa babagirire nabi ahubwo twaje hano kugirango tubazbabaze ahubwo twje kuabasura nk’urugo rushya kandi tunamenye aho mutuye!”
Paul yarabasubije ati:”noneho ubwo bimeze bityo ni byiza kandi turabishimiye gusa dutunguwe n’uburyo mwamenye hano hantu!” Papa Gisele yarabasubije ati:”nari mbizi ko birabatungura,ariko bigaragarako namwe ubwanyu mutazi abantu b’inshuti zanyu kandi mugendana!” akomeza agira ati:”hano ni iwabo w’umwe mubanyeshuri mwigana ni we waje kudutabaza atubwirako mwatangiye ubuzima bushya!”
Papa Gisele yarababwiye ati:”inzira mwahisemo kunyuramo ni nziza kuko hari abahungu benshi batera abakobwa inda bakabihakana,hari n’abakobwa babona batwaye inda muburyo nk’ubwanyu igisubizo bakumva ari ukuyikuramo,ariko mwebwe mwagerageje gushaka ibisubizo n’ubwo mwagize amakosa mukora sinabarenganya ahubwa twaje hano ngo tubagire inama !” umwe muri baba yobozi yahise amuca mu ijambo arababaza ati:”ese muri mwe hari ufite imyaka makumyabiri n’umwe (21) ?”
Bombi barahakana,niko gukomeza ababwira ati:”mbabajije nijijisha kuko bigaragarira amaso,gusa mwabuze abajyanama niyo mpamvu mwahisemo gukemura ikibazo munzira zanyu!” uwo muyobozi yakomeje ababwira ati:”ubu mwembi ntan’umwe wemerewe gushinga urugo kuberako imyaka shingro kugirango umuntu yemererwe gushinga urugo byemewe n’amategeko ntimurayigira bivuzeko mukiri abana kandi mukeneye kurerwa!”
Akivuga atyo Paul yaramusubije ati:”ariko njyewe mbona ntampamvu yo gukomeza kubangamira ababyeyi tubabuza amahoro,ahubwo twagize amahirwe kuko muhari murahava munadusezeranyije kuko ntitugishaka gutesha umutwe ababyeyi!” abari aho bose barasetse maze wamuyobozi ahita amubwira ati:”ngiyi impamvu yambere yerekanako mukiri abana !” akomeza agira ati:”kugirango umuntu asezerane imbere y’amategeko usibye kuba mutujuje imyaka,hari ibindi bisabwa nk’ibitabo by’irangamimerere ndetse n’ibindi bitari aha,ubwo rero ntawabasezeranya!”
Papa Gisele yarababwiye ati:”bana bacu,nibyo koko nkuko mubivuga muri bakuru kandi mwabyara kuko muranatwite,ariko mubanze mutekereze kuhazaza hanyu maze mumfashe dufate umwanzuro kandi nziko igitekerezo cyanjye kiraza kubashimisha!” akomeza agira ati:”murabona ahantu mwimukiye,ntantebe n’imwe ihari ni ukwicara kuburiri ndetse nio kumikeka,ikindi kandi muzakenera imyenda y’umwana,muzakenera gukomeza kubaho kandi muzirikaneko muzakenera kwiga kaminuza ubwo koko murumva ibyo byose muzabyifashamo gute ?”
Yakomeje kubasobanurira agira ati:”nibyo koko twakoze ikosa ntitwababa hafi ngo tubahe inama z’ingenzi n’igihe habonetsemo gutwara inda twarabatereranya kandi aricyogihe mwari mudukeneye,gusa uyumunsi mureke tubasabe imbabazi kandi natwe mutubabarire !” atarakomeza Gisele ahita amuca mu ijambo niko kumubwira ati:”ariko ndatekerezako ahari ariyo mahitamo yari ahari !” Mama Paul aramusubiza ati:”mwana wanjye habaye ukutamenya!”
Mama Paul akomeza agira ati:”nkuretse ukaguma aha,naba mpembereye urwango hagati yanjye nawe ndetse na Paul!” akomeza agira ati:[“iyonza kubimenya simba narakomeje kubaza Paul nti:”wabikoreye iki” ahubwo mba naramubaye hafi mbere y’igihe kandi haramuka habayemo ikibazo nk’icyababayeho nkamenyako mubuzima bibaho none rero mumbabarire mutwumve rwose”]
Papa Gisele yarababwiye ati:”ndababwiza ukuri ko nimwemera mukagaruka murugo !” atarakomeza wamuyobozi ahita amubaza ati:”nonehose mugiye kuba murugo rumwe muri abagabo babiri n’abagore babiri?” ariko Papa Gisele aramusubiza ati:”oya!” akomeza agira ati:”Pual arataha iwabo,na Gisele atahe,gusa bo bazakomeze bikundanire kandi bajye bajyana kwipimisha kwa muganga kugirango ubuzima bw’umwana bubungwabungwe !”
Mama Gisele na we yafashe umwanya arababwira ati:”muby’ukuri bana bacu mutwihanganire kumagambo mabi yose twababwiye kandi mwemere inama tubagira!” akomeza agira ati:”nimuza murugo bizabafasha gukomeza amashuri yanyu !” Papa Gisele yakomereje ahabwira ati:”mutekerezeko muramutse mugumye hano ntan’umwe muri mwe washobora gukomeza kwiga kaminuza,ikindi umwana mwabyara yazahura n’ubuzima bubi !”
Paul yaramusubije ati:”ntakibazo kizatunanira guhangana nacyo njywe na Gisele nidufatanya tuzatsinda kandi nidutsinwa tuzafatanya kwikura mubibazo !” Papa Gisele yaramusubije ati:”ibyo ndabyumva kandi nanjye nakunze ibitekerezo byawe !” akomeza agira ati:”ahari twebwe ntabwo mushobora kutwumva,ariko nimugirire impuhwe uriya mwana mutwite maze mumuhe amahirwe yo kuvukira ahantu heza nk’aho mwavukiye kandi namwe mwishakire ahazaza heza mukomeza amashuri nuko nimwuzuza imyaka mujye imbere y’amategeko babasezeranye nimushaka muzahite mubana!”
Paul na Gisele basabye umwanya wo kubitekerezaho neza nuko nyuma y’akanya gato biherereye baraza bemerera ababyeyi babo gutahana nabo nyuma yo kubasezeranyako batazongerakwitambika murukundo rwabo.
_______________END________________
___________Mwarakoze gukomeza kubana natwe muri iyi nkuru.
Moral lesson (Isomo) 1.Mureke twite kubana bacu,tumenye ikigero cy’imyaka bagezemo ejo tutazatuma bahura n’ingaruka kandi natwe tukicuza.
2.Rubyiruko ni byiza kwemera kugirwa inama kuko uwanze kumvira se na nyina…………..
3.Mubyeyi emerera umwana wawe akubwire ibyo yahuye nabyo bizagufasha kumenya aho uhera umugira inama.
Product of :Inyamibwa group
Editor:Inyamibwa arts
You can follow us on twitter:@ https://twitter.com/simiyoni_simeon
Kora like kuri Facebook page :”Inyamibwa arts” ubonere inkuru kugihe ndetse n’izagucitse niho wazisanga.

Leave a comment