
Ubushize duherukana…..Albert avuze ati:”ubukoko nzakwigisha ikinyarwanda ngeze ryari?,uyobewe ko abakiranye neza bongera,wakaje koko ukamara irungu ry’iyi weekend ko na padiri wawe yanyiciyeho ngo naragusomye?” akivuga atyo Jimmy atangira kumwaka Telephone ngo arebe koko niba ari Parfaite ariko Albert ahita amubwira ati:”nizereko udatinda!” maze na numero ahita azisiba.
REKA DUKOMEZE NA Episode 8
……..Albert na Jimmy bakomeje kurwanira telephone Albert yari amaze guhamagaza,Jimmy ashaka kureba uwo yari ahamagaye maze aho bigeze Albert arayirekura maze abwira Jimmy ati:”ngaho akira urebemo!” akomeza agira ati:”ubundise urakuramo iki konawe wabyiboneye ko nazisibye!” ariko Jimmy ahita acisha make maze aramubaza ati:”Albert,ushobora kunsobanurira impamvu ahangaye gukora amakosa ameze gutya?”
Ubwo Albert yahise amusubiza ati:”Jimmy,uri inshuti yanjye kandi urabiziko ntanakimwe nshobora gukora ngo nkiguhishe!” arongera ati:”aya si amakosa ndi gukora ahubwo ndavuguta umuti,uzatuma Sugira abonako yayobye kandi akava muby’igipadiri byo kwirengagiza maze agafata umwanzuro ukwiye!” ariko Jimmy aramubwira ati:”Albert,njyewe mbona ibibintu wabyihorera kuko Sugira namenyako ukomje kubigenza gutya atazakwiganganira!”
Albert yahise abwira aJimmy ati:”Jimmy, ndabizi urababaye kubera ishuti yacu Sugira!” arongera ati:”nonese wowe ushimishijwe no kubona yifata nk’igitambambuga,igisekeramwanzi kitazi gutandukanya ururo n’icyatsi,kitazi gutandukanya ikibi n’icyiza?” Jimmy yahise amusubiza ati:”nanjye iyo ndebye ukuntu Sugira yafashwe kumaso na Parfaite,birandya kandi birambabaza kuburyo mfite icyo nakora cyatuma Sugira amenya ukuri nagikora!”
Albert yakomeje abwira Jimmy ati:”burya rero,akenshi kumira umuti biragorana cyane,ariko nyuma y’igihe runaka uwumize uburibwe wari ufite buragenda,niyompamvu nanjye n’ubwo bitanyoroheye,ngomba guca inyuma Sugira kuko nibwo buryo bwonyine ashobora kuba yasobanukirwa iriya shitani ngo ni umukobwa bakundana!” akivuga atyo bumva umuntu arakomanze maze Albert ahita abwira Jimmy ati:”ba wihishe ataba ari Parfaite akagusanga aha!”
Ariko Jimmy aramubwira ati:”Ariko ndumva ntampamvu yo kwihisha!” ubwo Albert aramubwira ati:”ihishe kuko asanze uhari yabonako nari namuteze maze bigatuma umuti udakora!” ubwo Jimmy yahise yihisha maze Albert akinguye atungurwa no Gusanga ari Joy maze aramubwira ati:”Eh,Joy ugeze aha ute se?” maze Joy ahita amubwira ati:”ndabizi,utunguwe no kubona uwo wari witeguye atariwe ubonye gusa mpa akanya gato tuganire!”
Albert yaramuretse aricara,amubajije icyo yamuha maze Joy ahita amubwira ati:”ntiwigore kuko mfite cya gahunda kibyibushe kandi nawe urabizi ko Jimmy atamfusha ubusa!” akomeza agira ati:”nyihera amazi kuko ngusabye ibindi naba nkosheje kandi nziko Jimmy arabimpa!” ubwo Albert yamuhaye amazi maze batangira no kuganira,nuko Albert aramubaza ati:”ko utambwirase icyo washakaga kumbwira gitumye unyura hano mbere yo kujya kwa Jimmy!”
Joy yahise amubwira ati:[“nakubwiye ngo: “ndabizi,utunguwe no kubona uwo wari utegereje atari we uje,gusa yari antumye ngo mubanzirize utaba wamuteze Sugira,ariko njyewe nzanywe no kuguha gasopo!”] akomeza agira ati:”ko iki gihugu gituwe n’abakobwa benshi kandi beza,ko ufite akazi n’amafaranga kandi umukobwa wese wifuza yakwemera ni iki gituma uhora ushaka gutandukanya Parfaite na Sugira?”
Albert yahise aseka aramubaza ati:”nonese ko umbwiyeko umukobwa wese nashaka yanyemera nawe wanyemera?” ariko akivuga atyo Joy aramusubiza ati:”Albert va mumikino kuko ibyo ukora birambabaza kandi singushyigikiye habe na gato!” akivuga atyo Albert aramubwira ati:”Joy,Parfaite si umwana kuburyo namushukashuka,ahubwo ubwo numva nawe ubabajwe na Sugira reka nze nkwereke ukuri!”
Albert yinjiye mucyuma asohokana na Jimmy maze abwira Joy ati:”ngirango urabibona ko Parfaite atari umwana !” akomeza agira ati:”Byanze bikunze Parfaite aba atekerezako njyewe na Sugira ndetse na Jimmy turi kumwigaho buhoro,gusa amahirwe ni uko nawe utwiyunzeho!” arongera ati:”humura iyo ngirwa sugi yanyu ntacyo nyikoraho,gusa uyumunsi ni intambwe yanjye yambere yo kwerekana ukuri!”
Jimmy yahise abaza Joy ati:”ese wababazwa no kuba Parfaite yararana na Albert kandi njye nawe twiraranira n’iminsi ibiri igashira?” Joy aramusubiza ati:”nababazwa n’uko Sugira yazatwara umuntu wahindutse nk’akayunguruzo kandi yarakomeje kwifata ngaho ngo arubaha umukunzi!” ubwo Jimmy yahise abwira Joy ati:”Joy,twigendere Parfaite atavaho anadusanga hano nawe akakugira umwanzi ubwo ibisigaye ni ibya Jimmy na Sugira!”
Bakihava Parfaite yahise ahagera maze Albert ahita amwakira neza cyane maze batangira kwinywera inzoga,ariko aho bigeze Albert aramubwira ati:”Cher,wanjye mwiza nsangiye n’umupadiri utazi gutandukanya ikiza n’ikibi,ubuse turakomeza kunywa ntan’akantu ko kurya dufata?” arongera ati:”ngaho banza ujye muri dushe (douche/shower) nuvayo nkwereke ahantu tujyana urebe ngo izuba rirarenga utabyifuza kuko uraba ushaka kwigumira ahohantu!”
Ariko amubwiye atyo:”Parfaite aramusubiza ati:”sintongana naryo kuko rirenze ahubwo ndaza gushwana n’igihe kuko kigiye kandi nakagombye kwigumanira nawe ngo undenze iminsi y’akababaro mugihe ngitegereje kwambikwa impeta n’uwayobye inshingano !” ariko Albert asa n’uwirengagije ibyo ahubwo akomeza kumuhatira kujya muri Doushe maze Parfaite aramubaza ati:”ese ubundi urabona ndagenda njyenyine?”
Akomeza agira ati:”ndatekereza wanze guhita ugusha kuntego yawe,ariko nanjye naje nziko ntawinjira iwawe ngo agaruke gutyo,gusa byaba byiza tujyanye!” Albert yaraagurutse maze anahagurutsa Parfaite amufatira imbere ye maze amukorako aramubwira ati:”humura mwari mwiza wateshejwe agaciro n’utaziibyo akora,ariko ndiho kugirango nkosore amakosa yose agukorera,nagho ihangane ubanze ujye muri dushe kandi,nanjye twari kujyana nuko iswime (essuie-main) ari imwe kandi urabona dushe iri hanze!”
Parfaite yahise ajya mucyuma maze akuramo imyenda vuba vuba,akenyera iswume,maze afata amazi agisohoka,Albert na we yinjira mucyumba maze atangira kwivugisha agira ati:”nizereko byatunganye,kandi naho byaba bitemeye neza ntakibazo,ariko Reka mbanze mpamagare!”
Albert,Jimmy na Joy bakomeje kubabazwa n’ibyo Parfaite akorera Sugira
=Jimmy na Joy bigiriye kuryoshya
==============>Arikose kuki Albert akomeje guhatira Parfaite kujya muri dushe?
——–Nonese urakeka Albert ashaka guhamagara nde ?
==>Ese noneho Sugira nabimenya biracura iki ?
=====>Nonese uri Sugira,Jimmy cyangwa Joy wabyitwaramo ute ?
N’ahubutaha muri Episode ya 9
=Komeza ukore share uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu
=Kora like niba utarayikora ubone izindi nkuru zagufasha zatambutse
=Amamazanya natwe ibikorwa byawe ukoresheje message cyangwa whatsapp +250728251834
=Tanga igitekerezo cyawe uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu
Artist:Souvenir Ntamakemwa
Publisher :Inyamibwa arts
Work:IMVANO Y’AMAZIMWE
Episode 8
Contact:Whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Skype:Ntamakemwa simeon