INKURU NDENDE:Imvano y’amazimwe episode 13

business-business-women-collaborate-1569076

Ubushize duherukana Parfaite atangiye guhinda umushyitsi maze aramubwira ati:”Albert wagaruye Sugira mukibazo cyacu ?”

REKA DUKOMEZE NA Episode 13

……Parfaite yakomeje guhangayika ari nako abaza Albert ati:”Albert kuki koko ukomeje kumpemukira unteza abantu?” Akomeza agira ati:”wabonye nshoboye kwivana muri byabibazo wanshyizemo cyagihe none ushimye kongera kunteza Sugira koko!” ariko Albert aramukurura maze aramwiyegamiza niko kumubwira ati:”humura ibyo sinabikora kandi sinabisubira!”

Akomeza agira ati:”nakubwiyeko inshuti yanjye iri hanze kandi biraba byiza ukinzeho maze ukaza tukajyana kuko inshuti yanjye yarahiye ngo atadusohokanye ntirirema!” ariko Parfaite akomeza kumubwira ati:”ariko ko mbona imodoka yonyine inshuti yawe iri hehe?” ariko bageze iruhande rw’imodoka Albert arakingura maze Parfaite arinjira na we arinjira batangira kugenda.

Mumodoka Albert yatangiye guseka Parfaite agira ati:”mbega igikobwa cyiza imbere n’inyuma gikeye ariko cyamunzwe n’ubwoba!” ariko Parfaite aramusubiza ati:”uwakubwirako ubu ndi kwitwararika kuberako nangako Padiri yongera kumbonana nawe kuko uyu ni umwe muminsi ya nyuma nsohokana nawe kuko vuba aha ndaba natashye kwa Sugira!”

Ariko Albert aramusubiza ati:”wishaka kundisha umutima kuko ntazigera nihanganira kubona Sugira agupfusha ubbusa kandi narakuryoherezaga maze nawe ukibagirwa gutaha!” ariko Parfaite aramusubiza ati:”Albert,ibyo byibagirwe nyine niko bigomba kugenda kuko ntashobora kubana nawe !” akomeza agira ati:”ntinya ko wazajya unsha inyuma!”

Kurundi ruhande Joy yari yasohokanye na Jimmy maze Jimmy niko kumubwira ati:”Bwiza bwanjye bubereye indoro bwuje intoki nziza zibereye impeta,ese ujya utekereza njye nawe twabanye ukuntu couple yacu yaba ari iyambere kubera inyuguti ya J,izitangira!” ariko Joy aramusubiza ati:”Jimmy ntabwo ndi umukobwa wagakwiye gutakazaho umwanya umukunda kuko wazahangayika cyane birengeje!”

Akomeza agira ati:”Jimmy,ujya uzirikana ko Joy uvugako ukunda kandi ushaka gushyira mumago,ari indaya yigurisha kandi ariho mwamenyaniye!” ariko Jimmy aramusubiza ati:”Joy,ujya uzirikana ko Jimmy ugusaba ko mwabana ari usore wagiye kugura indaya agahura n’umukobwa utagira uko asa akamutwara umutima akoresheje ubwiza n’ubwitonzi abandi badafite kandi akagira umutimanama wuje ubwenge n’ikinyabupfura abandi bantu badashobora kuzigera babona usibye Jimmy wahiriwe n’urukundo!”

Joy,yahise atangira kurira niko kumusubiza ati:”Jimmy,subiza amerwe mu isaho kuko ibyo uzi atariko bimeze kandi wishakire undi mukobwa ugukwiriye kuko iyo nkurebye nsanga kugura indaya kwawe atari imico mibi ahubwo ufite indi mp[amvu yihishe inyuma udashaka kuvuga!” ariko Jimmy aramusubiza ati:”Joy,nibwiragako gukunda umuntu ukamwimariramo ari ikosa rihambaye ntazigera nkora bituma mpitamo kujya nigurira,ariko nasanze nibeshya kuko nahisemo wowe!”

Jimmy akomeza agira ati:”Joy,wimbeshya ntabwo wicuruza kuko nubwo twagiye turarana kenshi,amafaranga nagiye nguha ntabwo wayajyanaga,ubwo rero nabonye n’aho waba ari wo mwuga wawe ntacyambuza kuwugukuramo nkagukunda uko uri!” Joy yahise akomeza kubwira Jimmy ati:”Jimmy,hashize imyaka itatu ntandukanye n’umuhungu twakundanaga,nari nkundanye na we imyaka itanu ariko yarampemukiye bituma numva ntazigera nongera gukunda!”

Akivuga atyo Jimmy ahita amubwira ati:”wikwita kuwaguhangayikishije ngo wirengagize ko ugomba kurenga ibihe by’umwijima wanyuzemo ngo wongere kubona umucyo utamurura umwijima kandi ntahandi uzigera ubikura usibye murukundo cyane cyane uro wagenewe na Jimmy ukurota amanwa n’ijoro kandi akaba yarakujije umwuga wo kuguhatiriza ngo muve mumakosa yanyu ahubwo mwibanire iteka!”

Joy yaramusubije ati:”Jimm,ibyambayeho byatumye nanga igitsinagabo aho kiva kikagera!” arongera ati:”ubanza mbivuze nabi kuko nawe turarana nturi igitsina gore ahubwo byatumye nanga icyo mwe mwita urukundo mpitamo kujya nishimishanya n’uwo nashimye kuruta kwirundurira murukundo ruzatuma nongera kurira mubuzima bwanjye!” Jimmy yahise amusubiza ati:”humura nguteze amatwi kandi nuramuka unkundiye tukibanira nzakwitura urukundo rutagira umupaka!”

Joy yaramusubije ati:”Jimmy,narababaye bihagije!” akomeza agira ati:”Uwo muhungu twakundanaga twarasohokanye tugeze muri hotel twari twarayemo,natunguwe no gusanga mugitondo nararanye n’undi mugabo kuko nari nasinzirijwe n’ibinini uwo muhungu yari yampaye!” Jimmy ahita amubwira ati:”ubwose iyo uhamagara bakagutabara!” Joy aramusubiza ati:”nyine uwomugabo yahise amfuka umunwa maze anyereka uburyo imipango yose yari amaze igihe ayipanga n’uwo muhungu!”

Ariko Jimmy,aramubwira ati:”Joy,humura munkovu watewe n’iyo njiji itazi icyo umukunzi asobanuye hashibutse umuhungu uzaguhoza amarira yose,kandi nujya wibuka ibyakubabaje muri iyo minsi yose azajya akwiyegamiza agutondorere ibisigo n’ibisingizo kandi muzabana mubyarane abana beza cyane maze mukunde mukundane by’iteka ntan’ubwo uzongera kwibukako wahemukiwe mubuzima!”

Ariko Joy aramusubiza ati:”Jimmy,ko uri umuhungu mwiza w’icyerekezo kuki koko ukomeza kwiruka kumukobwa wamaze kwangirika!” Jimmy aramusubiza ati:”icyerecyezo ndagifite kuko nicyo kimpata kukwirukaho kandi niba ntarukundo unsezeranya ntacyerekezo mbona mubuzima bwanjye kuko intego yanjye ni ukubana nawe!” Joy yahise amubwira ati:”Jimmy,umbabarire kubyo twakoze byose,ariko usobanukirweko ntari indaya,ntan’ubwo nigurisha nk’uko ubikeka ahubwo,nkikubona natangiye…………!”

Atarakomeza Jimmy ahita amukomaho aramubwira ati:”Joy,umva neza!” arongera ati:”ntamuntu wumva asakuza ndetse arira?” bacecetseho gake maze Joy ahita abwira Jimmy ati:”ni we namwiyumviye neza ni Parfaite ahubwo reka tujye kureba!” baragiye bageze hirya gato basanga koko ni Parfaite uri kurwana n’umukobwa muri akokabari uwo mukobwa yamutuye hasi amukubita agira ati:”ko wari wazanye n’uwawe wanshakiraga iki kumugabo umwita uwawe!”

Uwo mukobwa yakomezaga agira ati:”n’undi munsi,ntazongera kumva wibeshya ngo Sugira ni umugabo wawe!” ubwo Jimmy yahise atangira kubakiza afatanyije n’abashinzwe umutekano muri akokabari ariko yibaza niba ari Sugira bose bazi maze ibyo birangiye abaza Parfaite ati:”byagenze bite?”

———————-To be coninued————

==>Jimmy asanze Parfaite akubitwa

====>Joy akomeje gusabwa na Jimmy umubano
=====>Ese uriya mukobwa arapfa iki na Parfaite?

===========>Ese koko barapfa Sugira?
N’ahubutaha muri Episode ya 14

=Komeza ukore share uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu
=Kora like niba utarayikora ubone izindi nkuru zagufasha zatambutse
=Amamazanya natwe ibikorwa byawe ukoresheje message cyangwa whatsapp +250728251834
=Tanga igitekerezo cyawe uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu

Artist:Souvenir Ntamakemwa
Publisher :Inyamibwa arts
Work:IMVANO Y’AMAZIMWE
Episode 13
Contact:Whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Skype:Ntamakemwa simeon

INKURU NDENDE:Imvano y’amazimwe episode 12

business-business-women-collaborate-1569076
Ubushize duherukana Jimmy abwiye Albert na Sugira ati:”gusa njyewe biracyakomeye kuko yansabye ibintu bigoranye,ahubwo sinzi aho ndahera kugirango mbibabwire!”

 

REKA DUKOMEZE NA Episode 12

……Iminsi yakomeje guhita indi irataha,Jimmy na Joy bakomeza kwikundanira bisanzwe bimwe byabo,gusa Albert na Jimmy ndetse na Joy bakomezaga gukora ibishoboka byose ngo bereke Sugira ko Gukundana na Parfaite ari nko kwirahuriraho amakara yaka,gusa Sugira na we ntiyari akibarakarira ariko icyakomezaga kubacanga ni uko yakomezaga urukundo rwe na Parfaite nk’uko bisanzwe

Umunsi umwe Joy na Parfaite baganira Parfaite abaza Joy ati:”ariko ko wahindutse kandi cyane!” akomeza agira ati:”ubundi mbere iyo hagiraga umuntu uguhamagara wamwitabaga uri hano hafi,ariko ubungubu usigaye uhamagarwa ukajya kwitabira kure aho ntakumva cyangwa telephone ukayikupa!” arongera ati:”ese wambwiye niba utakinyizera nkabimenya bityo nkanamenya uko nitwara!”

Ariko Joy aramusubiza ati:”mugenzi wanjye si uko ntakikwizera,ndetse ikibazo mfite si icyawe,ahubwo ni icyanjye bwite!” ariko atarakomeza Parfaite aramubaza ati:”nonese utekerezako kwihererana ikibazo aribyo bizagufasha kugikemura,cyangwa ngirango nibyo bizagutera guhora wigunze ndetse ukaba unangiriza ubuzima bwawe!” ariko Joy aramusubiza ati:”sha byihorere niba ari ibimpitana bizanyiyicire!”

Ariko Parfaite aramubwira ati:”cyangwa sha icyo witaga kuryoshya cyabyaye ikindi?” akomeza agira ati:”rahira ko ibyawe na Jimmy bitahindutse ibindi!” akivuga atyo Joy aramusubiza ati:”wikwigora wabimenye,kuko ibyo abantu dutekereza siko bitugendekera!” ubwo Parfaite yahise amubaza ati:”nonese ubwo ugiye kumbwira ko utwite ?” arongera ati:”kandi mbere utaratangira ibintu byo kumva wagendana na Jimmy gusa,reba ibikubayeho!”

Akivuga atyo Joy yahise amusubiza ati:”Parfaite,garukira aho ndumva watandukiriye kuko ibyo nakubwiye sibyo wumvise kandi uture umwana w’abandi ureke kumwikorera kuko si we ntandaro y’ibibazo byanjye usibyeko yatumye nibuka ibyambayeho!” ariko Parfaite aramusubiza ati:”nonese niba ataribyo byakubayeho ni ikihe kibazo cyakubayeho aho utangiriye kugendana na Jimmy kandi ukaba wihebye?”

Kwa Jimmy na Sugira ubwo Jimmy yari avuye mu bwogero (Douche) yarinjiye asanga Sugira ari kuvugira kuri telephone agira ati:”………Oyaa,oyaa,nyine urabizi ko mufite kandi twahahuriye kenshi,gusa ntakubeshye wowe wahise unyiba umutima kuburyo ntakiryama ngo nsinzire,ndetse n’ijoro ryakeye naraye ntagohetse bitewe n’ukuntu naraye ngutekereza gusa urabizi kugukoraho ntibyashobokaga kubera imigozi yari imboshye!”

Sugira yakomeje agira ati:”Sintewe ubwoba n’umurimo ukora kuko nanjye nsanzwe nywuzi,kandi ntakibazo,wowe humura nzakomeza kugukurikirana uko bikwiye kandi nziko ubuzima bwawe buzakomeza kumera neza!” akomeza agira ati:”humura nzakugira icyaguhungabanya icyo aricyo cyose,kandi nzahangana n’igishaka kuguhungabanya cyo,humura nzakurwanira ishyaka igihe cyose tuzaba turi kumwe,gusa nawe wibuke ko mfite imigozi inziritse!”

Jimmy agikubita urugi,Sugira yahise agwa mukantu maze arakupa,nuko ahita abaza Jimmy ati:”Man,wavuye gukaraba ryari?!” Jimmy yarijijishije maze aramubwira ati:”ahubwo nari ngiye kureka kwinjira nkeka ko Parfaite yatejemo kuko numvaga wivugisha!” Sugira asa n’ufite ikibazo ahita amubaza ati:”…eh,ubwose wumvise mvuga iki?” akomeza agira ati:”ni ibintu bisanzwe erega!”

Jimmy yabaye nk’usetsa maze aramubwira ati:”umbabarire rero nari nagizengo n’ubundi ugiye kurya umwana kuko noneho ndakeka ntabwo uzongera guhangayika ngo washatse kumukoresha icyaha kuko yagukoreye siripurize !” ariko Sugira aramusubiza ati:”Erega,ibyaha gukorwa birakorwa,ariko abafite ishyano ni abagambirira kubikoresha abandi!”

Amasaha yakomeje kwicuma maze butangiye kugoroba Parfaite abona Joy ari kwitegura kandi vuba vuba maze aramubaza ati:”nonese kandi ugiye kwisubiza muri byabibazo byawe?” ariko Joy aramubaza ati:”ibihese kandi?” ariko Parfaite aramusubiza ati:”nonese wibagiwe bimwe wambwiraga mugitondo?” akomeza agira ati:”ndatekerezako niba utari kunshanga waba wacanganyukiwe!”

Joy yahise amusubiza ati:”ese uravuga bimwe bya Jimmy!” akomeza agira ati:”burya iyo ushaka kwirengagizako uri kubabara ugerageza kwibuka ibindi bintu byakubabaje kurusha ibyo uri kubona maze ukisanisha nabyo kandi icyo gihe ntiwongera kumva ububaye cyane!” ubwo Parfaite yahise amubwira ati:”ariko nan’ubu ntiwansubije niba ugiye kwa Jimmy cyangwa ahandi !” Joy yaramusubije ati:”uyumunsi Jimmy na we akeneye gutemberana n’inshuti ze kugirango bungurane inama ubwo rero nanjye reka ntemberane n’izanjye!”

Akivuga atyo Parfaite yahise amubaza ati:”nonese ko njyewe utantumiye munshuti zawe ntushaka ko dutemberana?” ariko Joy aramubwira ati:”sorry,umbabarire numvaga ko uraba uri kumwe na Padiri wawe ubwo rero ntabwo nashakaga kubabangamira nkubwira ibya gahunda zanjye!” ubwo Parfaite yarebye kuguma murugo wenyine nimugoroba biramucanga niko kwigira inama maze ahamagara Sugira ngo na we amusure arebe aho atuye.

Akimuhamagara,inshuro ya mbere telephone yabuze uyakira (yikuyeho) amuhamara ubwa kabiri ndetse n’ubwa gatatu bigenda gutyo,ariko hashize nk’iminota makumyabiri (20) arongera maze Sugira ayitabye aramusubiza ati:”cherie,umbabarire kuba ntakwitabye mbere!” akomeza agira ati:”bitunguranye ndaye mukazi kuko hari gahunda zihutirwa bashakako nkora,ahubwo mbwira vuba kadapfa bakavaho banyirukana!”

Parfaite yahise amusubiza ati:”Cher,wihangayika kuko nanjye sinakishimira kumvako wishe akazi,ahubwo nifuzaga kumenya uko wiriwe kuko bwari bwije tutavuganye,gusa nyine ubwo,ugire akazi keza!” akivuga atyo arakupa maze ahita atangira kwivugisha ati:”ariko ko yagiye kukazi uwakihamarira Albert ko numva mukumbuye!” ubwo yahise ahamara Albert maze na we aramusubiza ati:”humura muminota mike ndaba nkugezeho,erega nanjye nari ngukumbuye!”

Hasshize akanya gato,Albert aba arahageze maze akimara kwinjira Parfaite aramubwira ati:”sha,mba nkwishyuye ibyo wankoreye unteza Padiri ni uko ntazi uwo mukundana bya nyabyo!” ariko Albert aramusubiza ati:”uwo dukundana byanyabyo namuzanye kingura usohoke umurebe,uramubona inyuma y’imodoka!” akivuga atyo Parfaite yatangiye guhinda umushyitsi maze aramubwira ati:”Albert wagarye Sugira mukibazo cyacu ?”

———————-To be coninued————
==>Jimmy asanze Sugira avugira kuri phone ariko arabimuhisha

====>Joy yanze kujyana na Parfaite aho asohokeye
=====>Albert avuzeko uwo akunda bya nyabyo ari inyuma y’imodoka

===========>Ese ko Parfaite aketse Sugira wowe ukeka ko ari inde ?

N’ahubutaha muri Episode ya 13

=Komeza ukore share uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu
=Kora like niba utarayikora ubone izindi nkuru zagufasha zatambutse
=Amamazanya natwe ibikorwa byawe ukoresheje message cyangwa whatsapp +250728251834
=Tanga igitekerezo cyawe uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu

Artist:Souvenir Ntamakemwa
Publisher :Inyamibwa arts
Work:IMVANO Y’AMAZIMWE
Episode 12
Contact:Whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Skype:Ntamakemwa simeon

INKURU NDENDE:Imvano y’amazimwe episode 11

business-business-women-collaborate-1569076
Ubushize duherukana….. Joy abwiye Jimmy ati:”………..nashakaga kukubwirako ntashaka kongera kumva mumatwi yanjye ko Parfaite na Sugira bakundana,nibyaba bitakimeze gutyo uzaba umaze kugwiza amanota kandi icyo ni kimwe mubintu bizanyerekako ufite gahunda kandi koko uzaba washobora kunshimisha!”

 

REKA DUKOMEZE NA Episode 11

…….umunsi wakurikiyeho Jimmy yababije Sugira niba bishobokako bajyana kureba Albert kuko yari arwaye maze Sugira aramubwira ati:”Byari binakwiye ko tujyayo kuko kuva cyagihe dusa n’abashwanye kubera ikibazo cya Parfaite nari ntarasubirayo!” ariko Jimmy aramusubiza ati:”ariko ayo yari amakosa yawe kuko Albert yakubwizaga ukuri!”

Sugira aramusubiza ati:”kuba Albert yaravugaga ukuri cyangwa ibinyoma sinshaka kubivugaho byinshi,gusa icyo nakubwira ni uko hari uburyo ushobora kuvuga ibintu nabi bikakubera bibi!” Jimmy ahita amubaza ati:”ubwose urashaka kuvuga ko amakosa ari aya Albert kuba yarakweretse ukuri?” Ariko Sugira aramubwira ati:”Jimmy ntega amatwi kuko ndashaka ko wumva neza!”

Sugira akomeza agira ati:”Kuvugisha ukuri ntibisobanuye gukomeretsa umuntu,ahubwo ugomba kubanza ukamenya amarangamutima y’uwo ubwira kuko hari igihe uwo ubwira aba atapfa kubasha kwakira ibyo umubwira bityo bikaba byamukomeretsa ndetse bikanamubera bibi kurusha uko wari kumwihorera ntubimubwire!” Jimmy yahise amubwira ati:”Sugira,nan’ubu njye ndacyahagaze kuruhande rwa Albert ko Parfaite atari umukobwa wo kurongorwa nawe kuko mutashobokana!”

Jimmy akomeza agira ati:”Ubwa mbere si wowe wambwiraga ngo ndi umugome kuba nashatse kuguhisha ko nasanze asomana na Albert, ubwa kabiri ntiyakwisangiye mucyumba kwa Albert yambaye ubusa yakorwa n’isoni akakubeshyako ari siripurize (surprise) none ni gute ushaka gufata amakosa yose ngo uyagereke kuri Albert kandi ntamuntu n’umwe utabona nyir’amakosa?”

Ariko Sugira asa n’useka abwira Jimmy ati:”ibyo byose ntabwo nabyirengagije,cyangwa ngo ngusabe kubyirengagiza ahubwo icyo nshaka ni ukukumenyeshako ubu natangiye ubuzima bushya murukundo rwanjye na Parfaite kandi icyemezo nafashe ntawangiriye inama kandi sinshaka gusubira inyuma kuko icyo ashaka ubu ndakizi kandi icyo niteguye kumuha kugirango ntazongera kwicuza ukundi mubuzima bwanjye kandi ari njye ubyiteye!”

Kwa Joy na Parfaite na bo baraganiraga maze Parfaite abwira Joy ati:”ariko ko utambaza ibyanjye na Sugira aho bigeze!” ariko Joy aramusubiza ati:”mwebwe se ko mukundana buri gihe nk’abatangira kandi mumaranye igihe,nakirirwa nkubaza byinshi!” ariko Parfaite aramusubiza ati:”Erega burya ngukundira ko n’iyo watsindwa wemerako watsinzwe!” akomeza agira ati:”ubu noneho ibyacu ni umuriro!”

Parfaite arongera ati:”Ubu hagati yanjye na na Sugira bisa n’ahao nta agatotsi karangwa mumubano wacu kuko umwe aritsamura,undi ati urakire,twasabanye imbabazi kumakosa twagiye dukorerana kandi twizezanya ko umwe azajya aba ijisho ry’uwundi kandi nziko ubu ngiye kuryoherwa kabiri kurusha mbere!” ariko Joy aramusubiza ati:”ubuse wahangaye ute kumusaba imbabazi z’ukuntu yagiye agufatana na Albert koko ?”

Ariko Parfaite aramusubiza ati:”ako ni akabazo toto kuko Sugira yacengewe n’ivanjiri ntagatifu!” akomeza agira ati:”ibyo mubwira arabyemera kuko yarahindutse amera nk’umwana muto mumutima!” ariko Joy aramusubiza ati:”njyewe mbona aka ariko kanya ngo wihane bya nyabyo niba ushaka gukundana by’ukuri cyangwa witondere Sugira kuko kuba atuje bidasobanuye ubugoryi ahubwo mbona agiye kukwigaho atuje!”

Parfaite yaramusetse cyane niko kumubwira ati:”njyewe mporana imipango myinshi kuko nanjye ntari umwana !” akomeza agira ati:”buriya kuko mbona ntahandi Sugira yakura amakuru mbona ntakindi nagombaga kumukorera usibye kubanza nkamutandukanya burundu na Albert kuburyo azajya yumva iryo zina akumva umwanzi,maze nkareba aho azongera gukura n’akanunu k’ibyanjye na Albert!”

Ariko akivuga atyo Joy aramubwira ati:”Ariko wibagiwe ibyo Albert uwo yagukoreye ubwo waryamanaga bwa mbere na Sugira?” akomeza agira ati:”sha ubwo nyine Sugira nakuvumvura ntuzagirengo sinakubwiye !” akomeza amubwira ati:”kuba umuntu atuje ntibisobanuye ko ari ikigoryi,kandi kuba umuntu yitonda mbona atariyo mpamvu yo kumwogeraho uburimiro,gusa nashakaga kukubwira ko ku Isi hari abakobwa benshi bakifuje gukundwa na Sugira ariko ntibabibonye!”

Jimmy na Sugira bidatinze bageze kwa Albert basanga yabyutse yicaye muri Salo,maze batangira kuganira maze Albert aravuga ati:”mumbabarire kuba ntigeze ngira icyo mbakiriza!” maze atangira kubabaza icyo banywa maze Sugira aravuga ati:”Twe turi abantu bakuru ntabwo watakiriza ibintu wiboneye byose,!” akomeza agira ati:”sha itegure gusigarana igifunguzo!”

Albert asa n’utunguwe ahita amubaza ati:”nonese warahiye ugiye kurongora ?” akomeza agira ati:”ntakibazo akagoroba k’abasore nzajya nkajyanamo na Jimmy kuko ndumva wowe wamaze kuturengaho!” ariko Sugira aramusubiza ati:”waretse ko ahubwo Jimmy uyu ari we waryohewe ubudasigaza akaba yarahiye ngo ntakuvumba izo wengewe akaba ashaka gushyira Joy mumago!” ariko akivuga atyo Albert ahita amubaza ati:”ushatse kuvugako…..?”

Albert atarakomeza Jimmy yahise amubwira ati:”Kadogo,iturize ubu twebwe ubupadiri twabuvuyemo,ahubwo wowe ugiye kujya udutwaza inkoni nk’abantu b’abasaza kuko uracyari umwana!” ariko Albert akomeza kubabaza abasobanuza neza ibyo bamubwira nuko Jimmy aramusubiza ati:”gusa njyewe biracyakomeye kuko yansabye ibintu bigoranye,ahubwo sinzi aho ndahera kugirango mbibabwire!”

==>Jimmy atangarije inshuti ze ko yasabye Joy urukundo

====>Joy abwiye Parfaite ati:” ku Isi hari abakobwa benshi bakifuje gukundwa na Sugira ariko ntibabibonye!”

==============>Arikose buriya aratinyuka ababwire ibyo yamusabye gukora ?

——–Nonese Kuki Joy ashakako batandukana ?

N’ahubutaha muri Episode ya 12

=Komeza ukore share uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu
=Kora like niba utarayikora ubone izindi nkuru zagufasha zatambutse
=Amamazanya natwe ibikorwa byawe ukoresheje message cyangwa whatsapp +250728251834
=Tanga igitekerezo cyawe uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu

Artist:Souvenir Ntamakemwa
Publisher :Inyamibwa arts
Work:IMVANO Y’AMAZIMWE
Episode 11
Contact:Whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Skype:Ntamakemwa simeon

INKURU NDENDE:Imvano y’amazimwe episode 10

business-business-women-collaborate-1569076
Ubushize duherukana….. atarakomeza telephone ihita isona arebye asanga ni Parfaite umuhamagaye maze asohokaho gato kugirango ayitabe.
____________________
-Dukuramo Password zibagiranye
-Dusshyiramo Operating system nshya
-Tugukorera CCTV Camera installation &Maintenance

REKA DUKOMEZE NA Episode 9

…….Iminsi yakomeje guhita indi irataha,Jimmy na Joy bikundanira ibi byo kwishimisha bidafite indi ntego,gusa bakababazwa n’ukuntu Sugira akomeza kuberaka ko ibyo bavunikiye byo kumuhishurira amayeri ndetse n’amafuti ya Parfaite,gusa we akaberekako adashobora kumureka,ahubwo agakomeza kuberekako azabyemera ari uko we abimwibwiriye

Ubwo Joy aganira na Jimmy byaje kugera aho aramubaza ati:”Jimmy,Sugira ameze ate se?” ariko Jimmy aramusubiza ati:”Jya ureka kwijijisha kuko uko ameze ntabwo ubiyobewe kuberako ntanakimwe Parfaite yakora ngo akiguhishe kandi nziko akubwirako Sugira yakoeje kumwizirikaho!” ariko Joy aramusubiza ati:”Jimmy,urabizi dukundana bidafite intego,ariko ndi umuhungu,aho kugirango nkundane na Parfaite nahitamo kubikora uko ubigenza!”

Akivuga atyo Jimmy ahita amubaza ati:”Nonese ko numvaga nshaka guhagarika amafaranga nakoreshaga ngusohokana,ahubwo ngahitamo kujya nyazigama,kugirango tuzayakoreshe twiteza imbere kandi noneho n’ibyo dukora tukazajya tubikora twibanira kandi dukundana bya nyabyo!” akivuga atyo Joy yaramusubije ati:”Jimmy wishaka kuvanga ibintu kuko ndumva uri gushaka gutandukira ingingo twaganiragaho!”

Jimmy aramusubiza ati:”Joy,numvaga wabitekerezaho kuko njye nafashe umwanya wo kubitekerezaho kandi bihagije,noneho mu gihe gikwiye ukazampa igisubizo kirushijeho kunyura umutima wanjye ngo mpagarike impano nguhonga kandi mbona ntakiguzi cyagura uwo uriwe!” Joy yaramusubije ati:”Jimmy,ndagira ngo nkumenyeshe ko ntakeneye kumva amagambo yawe muri akakanya kuko ndumva ukabije kurengera!”

Akomeza agira ati:”Ninde wakubwiyeko inkware ishobora guhinduka inkoko?” arongera ati:”Cyangwa urashaka guhinduka Sugira nanjye ngahinduka Parfaite usibyeko njye ntashobora guca ibintu kuruhande ngo mbeshye umuntu ikinyoma gisa kuriya?” Ariko Jimmy aramukurura aramwiyegamiza maze aramubwira ati:”Joy,nzi neza ko izo ari inzitizi uri kunshyira imbere ngo ahari nkureke ariko wibeshye kuko ntazacika intege!”

Akomeza agira ati:”kandi naho ibyo nkubwiye wakwanga kubyumva,ibyo nkubwiye muri akakanya,nzakomeza bgusohokane tujye twiryohereza wasanga arirwo rwandiko Imana yanyanditseho,gusa nemeranya n’umutimanama wanjye ko umunsi umwe nzagutsindira nkakwegukana kandi umubano wacu uzaba ukomeye ndetse Parfaite azaza tumwigishe icyo gukora!”

Joy yakomeje kumutega amatwi asa n’utuje maze aramubwira ati:”Jimmy,ubwiye ko wowe wabitekerejeho umwanya munini,ubwo rero amanota uzagira mugihe nzaba ndi kubitekerezaho niyo azatuma nkwemerera cyangwa nguhakanire!” Ubwo Jimmy yahise amubaza atangaye ati:”Amanota?” arongera ati:”Oyo ajemo gutese?”

Parfaite na Sugira na bo bari basohokeye ahandi hantu ndetse baraye yo maze Albert ahamagara Sugira kuri telephone inshuro enye zose yanga kumwitaba,ariko Parfaite aramubwira ati:”Ese wamwitabye ko ahari wasanga agukeneyeho ubufasha kandi bwihutirwa!” ariko Sugira aramusubiza ati:”mwihorere wanasanga azanye amateshwa nka yayandi ye asanganywe yo gushaka gutandukanya abikundaniye!”

Ahubwo Sugira atangira gukurura Parfaite amwiyegamiza,ariko Parfaite aramubwira ati:”Ariko kuki numva unkurura unyigereza!” akomeza agira ati:”nonese hari ubwo wumva ufite kuburyo wumva hari icyo nakurinda?” maze Sugira aramusubiza ati:”niba warandinze kubaho nigunze kuko wankunze kuki utakemera ukandinda n’ibibazo mpora mpura nabyo kuko ngukunda?”

Parfaite yahise amubaza ati:”ubwose urumva nakurinda ibihe bibazo!” arongera ati:”Sugira,ko numva uvugana agahinda ni ibihe bibazo wahuye nabyo kuberako twakundanye?” Sugira aramusubiza ati:”ntarakundana nawe sinigeze mbona amabaruwa y’abakobwa ansaba urukundo,ntarakundana nawe sinigeze nkubona usomana n’undi muhungu,ntarakundana nawe sinigeze numva umuntu ambwira amakosa yawe,ariko ubu kuki koko abantu baza bambwira ibibi byawe,ese n’uko ntakiza na kimwe ukora?”
Ariko Parfaite aramusubiza ati:”Sugira,nibyo koko ntibazabura kukubwira,amakosa yanjye kandi koko ndakosa kuko sindi umumalayika,gusa reka mbanze ngusabe imbabazi kubera ibyo nagukoreye byose muminsi yahise,ibyo wamenye n’ibyo utamenye,kandi nkwijejeko ngiye guhinduka umuntu utamenye kandi utanazi kuko nawe wansabye kukurinda ibibazo!”

Sugira yahise amwenyura,niko kumubwira ati:”nzatakaza,byinshi kugirango nkugaruze kandi nzasiga byinshi kugirango ngukurikire kuko nawe wqemeye kumpundagazaho urukundo rudasanzwe kandi narubonye ntahenzwe!” Parfaite na we aramubwira ati:”Humura n’ubwo amajwi menshi azaza aguca intege iryanjye rizaza riguhumuriza kandi nanjye nimbona ucitse intege nzakuririmbira!”

Joy na Jimmy na bo bakomeje kuganira kubyo Jimmy yari yambajije maze Joy abwira Jimmy ati:”Nyine amanota nakubwiraga nashakaga kukubwirako ntashaka kongera kumva mumatwi yanjye ko Parfaite na Sugira bakundana,nibyaba bitakimeze gutyo uzaba umaze kugwiza amanota kandi icyo ni kimwe mubintu bizanyerekako ufite gahunda kandi koko uzaba washobora kunshimisha!”

==>Parfaite asabye Sugira imbabazi kandi amusezeranya urukundo rutavangiye

=Jimmy asabye Joy ko bakibanira bakareka ibindi babagamo

==============>Arikose ko Parfaite na Sugira biyunze Jimmy azashobora kubatandukanya ?

——–Nonese Kuki Joy ashakako batandukana ?

N’ahubutaha muri Episode ya 11

=Komeza ukore share uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu
=Kora like niba utarayikora ubone izindi nkuru zagufasha zatambutse
=Amamazanya natwe ibikorwa byawe ukoresheje message cyangwa whatsapp +250728251834
=Tanga igitekerezo cyawe uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu

Artist:Souvenir Ntamakemwa
Publisher :Inyamibwa arts
Work:IMVANO Y’AMAZIMWE
Episode 10
Contact:Whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Skype:Ntamakemwa simeon

INKURUNDENDE :IMVANO Y’AMAZIMWE

 

Episode 9

 

business-business-women-collaborate-1569076
Ubushize duherukana…..Albert na we yinjira mucyumba maze atangira kwivugisha agira ati:”nizereko byatunganye,kandi naho byaba bitemeye neza ntakibazo,ariko Reka mbanze mpamagare!”

 

REKA DUKOMEZE NA Episode 9

……..Igitondo cyakurikiyeho,Joy yabyutse akerereweho gato maze asanga Parfaite aho yarebaga Film muri Salo maze baba baganira nuko Joy abwira Parfaite ati naraye nje kubyuka nkererewe kuburyo n’ibyo wambwiraga ntabyumvaga neza!” ariko Parfaite ahita amusubiza ati:”ahubwose wavuzeko wari wibereye mukinya!” akomeza agira ati:”wishaka kumbwshyako ari umunaniro wari ufite kuko naho wowe waba waraye mukabyiniro ntibyakubuza gukora kumunsi ukurikiyeho!”

Parfaite yakomeje amubwira ati:”Ahubwo nabonye wari warangiye,mbese ndakeka wowe na Jimmy mwagize ibihe byiza!” ubwo Joy na we yaramusubije ati:”Urabizi ko njyewe na Jimmy duhuzwa no kuryoshya ntakindi kibyihishe inyuma nawe wabyivugiye,ubwo rero iyo twahuye umuntu aba agomba kwirekura,mbese tukamaramo ibirarane!” Parfaite yahise amubwira ati:”ndatekereza mwamazemo nk’iby’ukwezi kose,mbese muzajya gusubira nyuma y’igihe kirekire kuko uko waraye utashye umeze byari hatari!”

Joy asa n’useka yahise abwira Parfaite ati:”ngaho rero mbwira ukuntu iminsi mirongo ine yakuzuriyeho maze ugaseba!” Parfaite na we ati:”sha wabyihoreye ibintu Albert yaraye ankoreye!” akomeza agira ati:”nyine yamaze kumpa inzoga abonye zitangiye kungeramo,ansaba kujyana na we muburiri,ariko ambwirako ngomba kubanza kujya gukaraba,ubwo sha navuye yo nibwo nibwiraga ko ngiye gutangira kwiryohereza nawe maze bimviramo guseba!”

Atarakomeza Joy ahita amubwira ati:”ubwose ugiye kumbwirako na we yakubereye umupadiri?” ariko Parfaite aramusubiza ati:”waretse ko Albert nk’uko Sugira yabivuze ari umugambanyi!” ariko Joy ahita amubaza ati:”nonese ugiye kumwihakana kandi warambwiraga ko kuri gahunda umwemera?” Ariko Parfaite armubwira ati:”Joy winkina kumubyimba kuko n’ubwo naraye mbikoze,nabikoreshejwe n’isoni,naho ubundi nabuze uko nifata!”

Parfaite yakomeje agira ati:”nyine n’agatama kari kangezemo,navuye muri dushe (douce/shower) numva nyine njye na Albert gahunda ari gahunda,mpita njugunya hirya swime (essuin-main) ntangira kwivugisha ngo siripurize (surprise) !” atarakomeza Joy ahita amubwira ati:”ubwo nyine wahise ubona siripurize nk’uko wabyifuzaga kandi ntumpakanire n’ubwo nijoro agatama kari kanyishe wambwiyeko mwagiranye ibihe byiza!”

Parfaite yakomeje amubwira ati:[“nyine nagiye kubona mbona nkubitanye amaso na Sugira,mbura aho nkwirwa,gusa nyine nihagararaho ndakomeza ngenda musanga,maze ngamwegera ndamubwira nti:”Sugira,hashize igihe kinini,unyifuzi kandi nkabibona,ndetse hashize igihe kinini nkwicisha agahinda,ariko umunsi wari utegerejwe n’uyu kugirango njye nawe twishimane kandi dukomeze kureka kwifuzanya kandi turi kumwe!”]

Akivuga atyo Joy ahita amubaza ati:”ubwose Sugira yabyitwayemo ate?” Parfaite aramusubiza ati:”nyine kuko nari nasebye naje ndamwegera,mbese urebye ninjye wamubanje,ariko ntakundi nagombaga kubigenza kuko Albert yangambaniye kandi nari mwizeye!” akivuga atyo Joy aramubaza ati:”ariko wowe wabonaga Albert azakomeza kwihanganira kubona uca inyuma inshuti ye!” akomeza agira ati:”njyewe nkekako ahubwo n’ubushuti yabugushatseho agirango agutamaze Sugira amenye ibyo ukora!”

Parfaite aramusubiza ati:”Simbizi,gusa nyuma y’igikorwa cy’urukundo nabonaga Sugira yishimye cyane kuburyo ntapfa guhamyako yakwiyumvishako namuca inyuma!” ariko Joy aramubwira ati:”nujya umara kwinjira ujye witegura no gusohoka!” akomeza agira ati:”ubwo ibyo witaga amabanga yawe na Albert byatangiye kujya ahabona uteganyeko Sugira ashobora no kuvumbura ibindi!” ariko Parfaite aramusubiza ati:”nyine Sugira nagerageje kumwumvishako aribyo nari napanze na Albert kuko numvaga kubikorera iwe bitakunda kubera Jimmy!”

Hagati aho Jimmy na Sugira baraganiraga maze na Albert ahita ahagera maze bakiganira Jimmy asa n’utebya ahita avuga ati:”hariho abantu Imana izahana yihanukiriye!” akomeza agira ati:”nk’umuntu uhangara gufata umupadiri w’Imana akamutesha inshingano,akagerekaho kumutiza inzu yo kuriramo umwna,azahanwa bikomeye cyane!” maze Albert ahita avuga ati:”birenge ni wowe ubwirwa!”

Jimmy yakomeje agira ati:”ariko,tuve muby’urwenya mumbwire uburyo mwapanze maze Sugira akarya umwana atiriwe avunikira…!” atarakomeza Sugiara ahita ababwira ati:”ndumva ibyiza ari uko icyo kiganiro twakihorera!” ariko Jimmy aramubwira ati:”Sugira,ndumva aka atariko kanya ko guceceka ngo twirengagize ingingo nk’iyo kuko kuyirengagiza ndumva byafatwa nk’ububwa kuruta uko byaba ubugabo!” akomeza agira ati:”twagakwiye guha agaciro umwanya Albert yafashe akaza hano kandi uziko yari yarahacitse!”

Ubwo Albert yahise avuga ati:”naje nitumiye nyuma y’igihe kirekire,ntahagera,gusa icyatumye mpacika ninacyo kingaruye kugirango noneho mpacike burundu cyangwa njye mpagaruka byose biraterwa namwe!” yakomeje agira ati:”muby’ukuri njyewe nzi byinshi kuri uriya mukobwa,ariko nari narabuze uko mbivuga kubera kubura ibimenyetso,gusa kuri ubu bimwe muribyo byagaragaye kandi sinjye ufata umwanzuro!” akivuga atyo Sugira aramubaza ati:”watubwira ibindibintu umuziho kandi ukerekana ibimenyetso?2

Albert yakomeje amubwira ati:”nonese ukekako njyewe nari nanze kwiryohereza na we,cyangwa ukekako nari nishimiye guhindura inzu nkodesha icumbi ryanyu,ariko nemeye kubabara no gukora ibyo ntishimiye kugirango nkwereke ukuri kandi niba utareba isi izakwigishe!” Ubwo na Jimmy yahise akomeza kubwira Sugira ati:”Sugira,tekereza kubyo Albert yakoze kugirango umenye ukuri,kandi uzirikane ko yari kujya aguca inyuma kandi mugakomeza kuba inshuti,ariko siko bimeze!”

Ubwo Sugira yahise avuga ati:”ibyo muvuga byose ndabyumva kandi namwe mubusanzwe ntabwo muri abantu babi,gusa icyo nkomeje kwibazaho ni….!” atarakomeza telephone ihita isona arebye asanga ni Parfaite umuhamagaye maze asohokaho gato kugirango ayitabe.

=====>Ahhhhhha ubanza ibya Parfaite bigiye ahabona,
==Igitangaje Parfaite aremezako Sugira atazapfa kumuvumbura

=Jimmy na Albert bitabiriye kugira inama Sugira
==============>Arikose kuki Sugira aremera inama bamuha ?

——–NoneseParfaite yaba agiye kubwira iki Sugira?

N’ahubutaha muri Episode ya 10

=Komeza ukore share uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu
=Kora like niba utarayikora ubone izindi nkuru zagufasha zatambutse
=Amamazanya natwe ibikorwa byawe ukoresheje message cyangwa whatsapp +250728251834
=Tanga igitekerezo cyawe uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu

Artist:Souvenir Ntamakemwa
Publisher :Inyamibwa arts
Work:IMVANO Y’AMAZIMWE
Episode 9
Contact:Whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Skype:Ntamakemwa simeon

INKURU NDENDE:Imvano y’amazimwe episode 8

business-business-women-collaborate-1569076

 
Ubushize duherukana…..Albert avuze ati:”ubukoko nzakwigisha ikinyarwanda ngeze ryari?,uyobewe ko abakiranye neza bongera,wakaje koko ukamara irungu ry’iyi weekend ko na padiri wawe yanyiciyeho ngo naragusomye?” akivuga atyo Jimmy atangira kumwaka Telephone ngo arebe koko niba ari Parfaite ariko Albert ahita amubwira ati:”nizereko udatinda!” maze na numero ahita azisiba.

 

REKA DUKOMEZE NA Episode 8

……..Albert na Jimmy bakomeje kurwanira telephone Albert yari amaze guhamagaza,Jimmy ashaka kureba uwo yari ahamagaye maze aho bigeze Albert arayirekura maze abwira Jimmy ati:”ngaho akira urebemo!” akomeza agira ati:”ubundise urakuramo iki konawe wabyiboneye ko nazisibye!” ariko Jimmy ahita acisha make maze aramubaza ati:”Albert,ushobora kunsobanurira impamvu ahangaye gukora amakosa ameze gutya?”

Ubwo Albert yahise amusubiza ati:”Jimmy,uri inshuti yanjye kandi urabiziko ntanakimwe nshobora gukora ngo nkiguhishe!” arongera ati:”aya si amakosa ndi gukora ahubwo ndavuguta umuti,uzatuma Sugira abonako yayobye kandi akava muby’igipadiri byo kwirengagiza maze agafata umwanzuro ukwiye!” ariko Jimmy aramubwira ati:”Albert,njyewe mbona ibibintu wabyihorera kuko Sugira namenyako ukomje kubigenza gutya atazakwiganganira!”

Albert yahise abwira aJimmy ati:”Jimmy, ndabizi urababaye kubera ishuti yacu Sugira!” arongera ati:”nonese wowe ushimishijwe no kubona yifata nk’igitambambuga,igisekeramwanzi kitazi gutandukanya ururo n’icyatsi,kitazi gutandukanya ikibi n’icyiza?” Jimmy yahise amusubiza ati:”nanjye iyo ndebye ukuntu Sugira yafashwe kumaso na Parfaite,birandya kandi birambabaza kuburyo mfite icyo nakora cyatuma Sugira amenya ukuri nagikora!”

Albert yakomeje abwira Jimmy ati:”burya rero,akenshi kumira umuti biragorana cyane,ariko nyuma y’igihe runaka uwumize uburibwe wari ufite buragenda,niyompamvu nanjye n’ubwo bitanyoroheye,ngomba guca inyuma Sugira kuko nibwo buryo bwonyine ashobora kuba yasobanukirwa iriya shitani ngo ni umukobwa bakundana!” akivuga atyo bumva umuntu arakomanze maze Albert ahita abwira Jimmy ati:”ba wihishe ataba ari Parfaite akagusanga aha!”

Ariko Jimmy aramubwira ati:”Ariko ndumva ntampamvu yo kwihisha!” ubwo Albert aramubwira ati:”ihishe kuko asanze uhari yabonako nari namuteze maze bigatuma umuti udakora!” ubwo Jimmy yahise yihisha maze Albert akinguye atungurwa no Gusanga ari Joy maze aramubwira ati:”Eh,Joy ugeze aha ute se?” maze Joy ahita amubwira ati:”ndabizi,utunguwe no kubona uwo wari witeguye atariwe ubonye gusa mpa akanya gato tuganire!”

Albert yaramuretse aricara,amubajije icyo yamuha maze Joy ahita amubwira ati:”ntiwigore kuko mfite cya gahunda kibyibushe kandi nawe urabizi ko Jimmy atamfusha ubusa!” akomeza agira ati:”nyihera amazi kuko ngusabye ibindi naba nkosheje kandi nziko Jimmy arabimpa!” ubwo Albert yamuhaye amazi maze batangira no kuganira,nuko Albert aramubaza ati:”ko utambwirase icyo washakaga kumbwira gitumye unyura hano mbere yo kujya kwa Jimmy!”

Joy yahise amubwira ati:[“nakubwiye ngo: “ndabizi,utunguwe no kubona uwo wari utegereje atari we uje,gusa yari antumye ngo mubanzirize utaba wamuteze Sugira,ariko njyewe nzanywe no kuguha gasopo!”] akomeza agira ati:”ko iki gihugu gituwe n’abakobwa benshi kandi beza,ko ufite akazi n’amafaranga kandi umukobwa wese wifuza yakwemera ni iki gituma uhora ushaka gutandukanya Parfaite na Sugira?”

Albert yahise aseka aramubaza ati:”nonese ko umbwiyeko umukobwa wese nashaka yanyemera nawe wanyemera?” ariko akivuga atyo Joy aramusubiza ati:”Albert va mumikino kuko ibyo ukora birambabaza kandi singushyigikiye habe na gato!” akivuga atyo Albert aramubwira ati:”Joy,Parfaite si umwana kuburyo namushukashuka,ahubwo ubwo numva nawe ubabajwe na Sugira reka nze nkwereke ukuri!”

Albert yinjiye mucyuma asohokana na Jimmy maze abwira Joy ati:”ngirango urabibona ko Parfaite atari umwana !” akomeza agira ati:”Byanze bikunze Parfaite aba atekerezako njyewe na Sugira ndetse na Jimmy turi kumwigaho buhoro,gusa amahirwe ni uko nawe utwiyunzeho!” arongera ati:”humura iyo ngirwa sugi yanyu ntacyo nyikoraho,gusa uyumunsi ni intambwe yanjye yambere yo kwerekana ukuri!”

Jimmy yahise abaza Joy ati:”ese wababazwa no kuba Parfaite yararana na Albert kandi njye nawe twiraranira n’iminsi ibiri igashira?” Joy aramusubiza ati:”nababazwa n’uko Sugira yazatwara umuntu wahindutse nk’akayunguruzo kandi yarakomeje kwifata ngaho ngo arubaha umukunzi!” ubwo Jimmy yahise abwira Joy ati:”Joy,twigendere Parfaite atavaho anadusanga hano nawe akakugira umwanzi ubwo ibisigaye ni ibya Jimmy na Sugira!”

Bakihava Parfaite yahise ahagera maze Albert ahita amwakira neza cyane maze batangira kwinywera inzoga,ariko aho bigeze Albert aramubwira ati:”Cher,wanjye mwiza nsangiye n’umupadiri utazi gutandukanya ikiza n’ikibi,ubuse turakomeza kunywa ntan’akantu ko kurya dufata?” arongera ati:”ngaho banza ujye muri dushe (douche/shower) nuvayo nkwereke ahantu tujyana urebe ngo izuba rirarenga utabyifuza kuko uraba ushaka kwigumira ahohantu!”

Ariko amubwiye atyo:”Parfaite aramusubiza ati:”sintongana naryo kuko rirenze ahubwo ndaza gushwana n’igihe kuko kigiye kandi nakagombye kwigumanira nawe ngo undenze iminsi y’akababaro mugihe ngitegereje kwambikwa impeta n’uwayobye inshingano !” ariko Albert asa n’uwirengagije ibyo ahubwo akomeza kumuhatira kujya muri Doushe maze Parfaite aramubaza ati:”ese ubundi urabona ndagenda njyenyine?”

Akomeza agira ati:”ndatekereza wanze guhita ugusha kuntego yawe,ariko nanjye naje nziko ntawinjira iwawe ngo agaruke gutyo,gusa byaba byiza tujyanye!” Albert yaraagurutse maze anahagurutsa Parfaite amufatira imbere ye maze amukorako aramubwira ati:”humura mwari mwiza wateshejwe agaciro n’utaziibyo akora,ariko ndiho kugirango nkosore amakosa yose agukorera,nagho ihangane ubanze ujye muri dushe kandi,nanjye twari kujyana nuko iswime (essuie-main) ari imwe kandi urabona dushe iri hanze!”

Parfaite yahise ajya mucyuma maze akuramo imyenda vuba vuba,akenyera iswume,maze afata amazi agisohoka,Albert na we yinjira mucyumba maze atangira kwivugisha agira ati:”nizereko byatunganye,kandi naho byaba bitemeye neza ntakibazo,ariko Reka mbanze mpamagare!”

Albert,Jimmy na Joy bakomeje kubabazwa n’ibyo Parfaite akorera Sugira
=Jimmy na Joy bigiriye kuryoshya
==============>Arikose kuki Albert akomeje guhatira Parfaite kujya muri dushe?

——–Nonese urakeka Albert ashaka guhamagara nde ?

==>Ese noneho Sugira nabimenya biracura iki ?

=====>Nonese uri Sugira,Jimmy cyangwa Joy wabyitwaramo ute ?

N’ahubutaha muri Episode ya 9

=Komeza ukore share uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu
=Kora like niba utarayikora ubone izindi nkuru zagufasha zatambutse
=Amamazanya natwe ibikorwa byawe ukoresheje message cyangwa whatsapp +250728251834
=Tanga igitekerezo cyawe uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu

Artist:Souvenir Ntamakemwa
Publisher :Inyamibwa arts
Work:IMVANO Y’AMAZIMWE
Episode 8
Contact:Whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Skype:Ntamakemwa simeon

INKURU NDENDE :Imvano y’amazimwe episode 7

business-business-women-collaborate-1569076
Ubushize duherukana…..Sugira abwiye Jimmy ati:”Jimmy,mureke yinjire kandi niba yumva yazanywe n’amahane ndayamwereka,ariko niba ari amahoro na yo arayahabwa!”

KWAMAMAZA
——————–

Hamagara cyangwa utwandikire kuri whatsapp:+250728251834
Tugukorera
Computer ubwoko bwose
____________________
-Dukuramo Password zibagiranye
-Dusshyiramo Operating system nshya
-Tugukorera CCTV Camera installation &Maintenance

REKA DUKOMEZE NA Episode 6

………Albert yarinjiye maze ahabwa aho kwicara,maze na Sugira ahita aza nuko aricara maze Albert ahita atangira kuvuga agira ati:”Ndatekerezako byakabaye bitangaje kumbona hano,ndetse byakabaye biteye isoni kubona mpangara kurebana mumaso na Sugira!” akomeza agira ati:”Ahari,umuntu ashobora kuvugako nishongoye,ariko siko biri!”

Albert arongera ati:”Bavandimwe,ntewe isoni muri akakanya no kuba ndi kubanza kubiseguraho kandi icyo ngiye kuvugaho mukizi!” ariko atarakomeza Jimmy ahita amubwira ati:”Albert,sinavugango ibyo ugiye kuvuga ntabitekereza,ariko ushobora gusanga ibyo dukeka bitandukanye n’ibyo ugiye kuvuga!”

Albert yakomeje agira ati:”Jimmy,ibyo uvuga birumvikana!” akomeza agira ati:”Ntatinze mumagambo rero;ntakindi nshaka kuvuga,usibye gusaba imbabazi Sugira,ariko nkanaboneraho gusobanura ibyabaye ndetse nkanavuga uko byagenze!” arongera ati:”Sugira,umbabarire kukuba naraguciye inyuma kuko njyewe biriya sinabura kubifata nko kuguca inyuma!”

Akivuga atyo,Sugira ahita avuga ati:”Jimmy,nkurira uyumuntu hano kuko ndumva usibye kunyishongoraho,akomeje kunkomeretsa!” ariko Albert ahita amubwira ati:”Sugira,singombwako Jimmy ansohora hano kuko nakabaye ntaje hano kuko uracyafite umujinya ndetse n’agahinda k’ibyo waraye wiboneye n’amaso yawe!” arongera ati:”Ariko mbona wagakwiye kunyumva kuko ndifuzako ubushuti bwacu bwakomeza kandi twabana neza!”

Sugira yahise amubwira ati:”Ndabyumva nyine ntiwabura kumbwirako ushakako dukomezanya ubushuti kuko urashaka gukomeza kwivugira kumuhigo wanjye!” akomeza agira ati:”Nonese icyatuma utifuzako dukomeza kubana ni iki mugihe ngusohokana ku ikofi yanjye,ukarya ibyo naguze ndetse wamara gusinda izo nakuguriye ukagerekaho kwivugana akanyana kanjye!”

Ariko akivuga atyo Jimmy ahita amubwira ati:”Sugira ntawudahamanya nawe ko ubabaye,ariko gerageza utege amatwi kandi wumve icyo Albert ashaka kuvuga,kabone naho utamubabarira waba ugize neza!” ubwo Sugira yacishije make maze Albert atangira kuvuga agira ati:”Jimmy nawe Albert,mbanje kubashimirako mwemeye kumpa akanya ndetse mukantega amatwi!”

Akomeza agira ati:”Amakosa naraye nkoze arahambaye kuburyo nanjye ubwanjye naraye nkanuye nibaza kubyo nakoze,ariko reka mfate akakanya kugirango mbasabe imbabazi,cyanecyane Sugira kuko nahemutse cyane!” arongera ati:”Sugira unyihanganire nubwo nari nasinze,ibyambayeho byose ndabyibuka neza,ubwo rero ibyo ngiye kuvuga niko kuri kwanjye!”

Albert akomeza agira ati:”hari umuntu wampamagaye kuri telephone,ubwo kuberako hariya hantu twari turi,namwe mubizi hari hari urusaku,nahise mpava njya kwitabira mumodoka kuko nakekagako ariho hari hatuje!” arongera ati:”nkigeramo nagiye kubona mbona Parfaite ansanzemo,ibyo sinabitinzeho,ariko natunguwe no kumva atangiye kunkorakora!”

Ariko akivuga atyo Sugira ntiyatumye asoza kuvuga ahubwo yahise avuga ati:”Sugira,ceceka kandi niba ushaka amahoro ntiwongere kugira ikintu umbwira kibi kubyerekeranye na Parfaite!” ariko Albert aramubwira ati:”Sugira,nziko ibyo nkubwira,bisa n’umusonga mugisebe,bimeze nk’utoneka ndetse n’ugukora mujisho,ariko njyewe nemerako uburyo bwiza bwo kuvura igisebe,ari ukucyoza!”

Ariko Albert akivuga atyo Telephone ya sUgira ihita isona maze yitabye aravuga ati:”Hello !” arongera ati:”Cherie,nagukumbuye ndetse sinzi niba ubu ndiguhumeka neza kuko hashize umwanya munini ntakubona hafi yanjye!” Sugira yakomeje kuvugira kuri Telephone agira ati:”Parfaite,kuba ntari hafi yawe ntacyo byantwara kuko nziko umunsi umwe nzakwegukana,nkagutunga byemewe kandi byuzuye mukunzi!”

Arongera ati:”Parfaite,uzi nezako ntawundi mukobwa nigeze nkunda nkuko ngukunda kandi ntan’uwo nteze gukunda inyuma yawe!” arongera ati:”Parfaite,wambereye inkingi ikomeye cyane kandi wanambereye akabando nishingikirizaho murukundo,bituma mpitamo kukwitura urukundo rutagabanyije ngo nujya ugenda bwije rukumurikire,nuryama rukorose kandi nzagukunda uhari ngukunde utanahari kuko uri urukundo rwanjye rwambere!”

Akivuga atyo Albert yahise amubwira ati:”Sugira kupa iyo telephone nkubwire ikintu ikimwe,ubushuti bwacu nibishaka buhagarare kuko sinashobora gukomeza kubona werekeza mubujyakuzimu bw’inyanja kandi nziko usibye kubamo umuhengeri,yuzuyemo n’ingona!” ubwo Sugira yasezeye Parfaite maze arakupa maze Albert ahita amubwira ati:”uriya ukunda,si umuntu ni impyisi mahuma,si umukunzi ahubwo ni ukumuzi kandi ubaye ufite ubwenge bukora neza wabivamo njyewe Albert ndabivuze ubushuti nibusskaka buhagarare!”

Albert akivuga atyo yahise ahaguruka arigendera,ariko asiga avuze ati:”Njyewe ndabikubwiye kandi niba ubishimye tuzakomeza tube inshuti kandi nubyanga tuzatandukane!”

=Sugira akomeje gutera imitoma Parfaite nk’uko bisanzwe
=Abert amubwije icyo we yise ukuri
-Ese koko nawe urahamanya na Albert ?
==>Ese Parfaite namenya ibyo Albert yamuvuzeho bizacura iki ?

=====>Arikose Sugira azatakaza ubushuti bwe na Albert cyangwa azakomeza kunamba kuri Parfaite ?
?

=====>Nonese uri Sugira,Jimmy cyangwa Joy wabyitwaramo ute ?

N’ahubutaha muri Episode ya 7

=Komeza ukore share uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu
=Kora like niba utarayikora ubone izindi nkuru zagufasha zatambutse
=Amamazanya natwe ibikorwa byawe ukoresheje message cyangwa whatsapp +250728251834
=Tanga igitekerezo cyawe uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu

Artist:Souvenir Ntamakemwa
Publisher :Inyamibwa arts
Work:IMVANO Y’AMAZIMWE
Episode 6
Contact:Whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Skype:Ntamakemwa simeon

INKURU NDENDE:Imvano y’amazimwe episode 5

business-business-women-collaborate-1569076

 

Ubushize duherukana…..Joy yari yatangiye guhamagara Sugira mu ijwi riranguruye agira ati:”Sugira ntabara urebe ibyabaye!” ariko Jimmy amupfuka umunwa aramubwira ati:”Ndakwinginze Sugira atabona ibibintu kuko noneho ntiyakongera no kuvuga!”

REKA DUKOMEZE NA Episode 5

Igitondo cyakurikiyeho,Jimmy yakangutse mbere ya Sugira maze arebako ifunguro rya mugitondo (breakfast) ryabonetse,maze abonyeko ryabonetse agaruka kureba Sugira,maze aramubwira ati:”muvandi,byuka dufate ifunguro rya mugitondo!” ubwo Sugira yahise abyuka maze abaza Jimmy ati:”bwakeye ryari wangu ?” akomeza agira ati:”ubu si nka saa yine za kumanywa?”

Ariko Jimmy aramusubiza ati:”haracyari kare,gusa nyine ni nka saa mbiri!” akomeza agira ati:”muvandi,sinarinziko urashobora kubyuka nkurikije ukuntu twaraye dutashye umeze!” ubwo Sugira yahise amusubiza ati:”ariko ntabwo nari nasinze cyane kuburyo umbwira ko wumvaga ntarashobora kububyukamo!” ariko Jimmy aramusubiza ati:”si icyo nashakaga kuvuga ahubwo nashakaga kuvuga ibyaraye bikubayeho!”

Sugira yabaye nk’uwiruhutsaho gake maze aramusubiza ati:”Jimmy,nan’ubu sindabasha kumva ibintu Parfaite yaraye ankoreye!” akomeza agira ati:”ndumva wagirango ndi kurota,kuko uruhande rumwe ndibaza niba Parfaite yabikoze yasinze cyangwa yabikoze yabitekereje!” ariko Jimmy aramubwira ati:”Sugira ndatekerezako inzoga wanyweye zitaragushiramo!”

Akomeza agira ati:”Nonese ni gute uhangara kumbwirako Parfaite yabikoreshejwe n’inzoga kandi uzi neza ko atazinywa?” akomeza agira ati:”ahubwo ndatekerezako yabikoze akekako wasinze maze akibwirako utaraza kumenya ibyabaye!” Sugira yahise amusubiza ati:”Jimmy,siniyumvisha ukuntu Parfaite nkunda kuriya,ntatekereza no kumuhemukira,ahangara kunkorera ibintu nka biriya!”

Sugira akomeza agira ati:”Nonese ko twagize amahirwe tukahagera hakiri kare,iyo dutinda twari gusanga bigeze hehe ?” ariko Jimmy aramusubiza ati:”Sugira umbabarire!” akomeza agira ati:”Joy,ni we wabibonye mbere,ariko nashakaga kumubiza gusakuza kugirango utabimenya kuko nakekaga ko nutagirira nabi Albert,ushobora kwiyahura cyangwa ukagirira nabi Parfaite!”

Ariko Sugira aramusubiza ati:”Jimmy,sinshobora guhita mfata icyemezo kuko wasanga ibyo Parfaite yakoze ari amakosa yanjye!” akomeza agira ati:”Hari igihe Albert yaba yagambiriye kumpemukira,simbimenye cyangwa Parfaite akaba yabikoze ngo arebe uko mbyitwaramo,ubwo rero sinshobora guhita mfata icyemezo,ahubwo ngomba kubanza kubyikurikiranira neza!” ariko Jimmy aramubwira ati:”Ubwo rero ni ukuba maso!”

Kwa Joy na Parfaite,Barimo baganira Joy yabwiye Parfaite ati:”Sha waraye usebye mumaso y’umugabo wawe!” akomeza agira ati:”Ariko ubu koko wari wabuze ahandi usomanira na Albert kuburyo mwagiye mumodoka !” ariko Parfaite ntiyagira ikindi kintu avuga,maze Joy arongera ati:”ariko ko yabaye Sugira,ukekako undi muhungu wasanga umusheri we asomana n’undi muhungu yapfa gutuza bikarangira gutyo?”

Ariko Parfaite yisekera aramusubiza ati:”Joy,ntabwo ndi umwana…!” atarakomeza Joy ahita amubwira ati:”ese buriya ko nabonagaaaa…. buriya iyo biba ngombwako agira icyo yibwira wari kubigenza ute ?” ariko Parfaite aramusubiza ati:”si ndi umwana,!” akomeza agira ati:”nari kumwangira kandi ntabwo yari kumfata kungufu!” arongera ati:”kariya kari agatego kanjye ariko Albert ntabyo yamenye!”

Joy asa n’utunguwe yahise amubwira ati:”ubwo rero,ugiye kumbwirako washakaga gutandukanya Albert na Sugira?” akomeza agira ati:”uziko uri Ishitani yigendera!” ariko Parfaite aramusubiza ati:”oya si ibyo,ahubwo nashakaga ko Sugira aca akenge!” akomeza agira ati:”Sugira ntiyanyanga cyangwa ngo andakarire ndabizi!” maze Joy arakaye ahita amubwira ati:”nonese kuba acisha make nibyo byatuma umuca inyuma ukanabikora areba!”

Ariko Parfaite aramubwira ati:”oya,biriya si ukumuca inyuma,ahubwo nakubwiyeko ari ukugirango ace akenge!” akomeza agira ati:”sugira ntimwahura ngo sagusome,sugira ntiyaguha bizu abantu bareba,Sugira ntiyakubyinisha,yewe n’iyo agutetesheje ni imitoma,kukuzanira indabo,ibintu by’utubombo nk’aho ndi igitambambuga!” akomeza agira ati:”ariko ubu ubwo yabibonye na we azabyigana!”

Akivuga atyo Joy yahise amubwira ati:”ariko buriya muzashima cyangwa munyurwe ryari?” arongera ati:”ejobundi ntiwari wabyimbije umutwe ngo yagusbye kurarana na we muri Hotel?” arongera ati:”ubuse ibyo utaraye umweretse ni ibiki ?” Ariko Parfaite aramusubiza ati:”ndekera Padiri wanjye nzi uko mutwara si uwawe !” maze Joy aramubwira ati:”Njyewe rero mbona ibyo wakoze ukwiye gusaba imbabazi kuko na Sugira si umwana!”

Jimmy na Sugira bicaye murugo bareba umupira bagiye kumva bumva umuntu arakomanze maze Jimmy ahaguruka agiye kureba maze agaruka yiruka maze abwira Sugira ati:”mwana ni mukeba wawe!” arongera ati:”nonese mwihorere yinjire?” ariko Sugira aramuseka maze aramubwira ati:”ntamukeba mfite mwana!” arongera ati:”uwo ariwe wese mureke yinjire!”

Ariko Jimmy akomeza guhatiriza ati:”Albert,mureke yinjire ntakibazo!” ubwo Sugira yaramwitegereje maze aramusubiza ati:”Jimmy,mureke yinjire kandi niba yumva yazanywe n’amahane ndayamwereka,ariko niba ari amahoro na yo arayahabwa!”

…………………To be continued

=Sugira asa n’utababajwe n’ibyamubayeho
=Parfaite ngo ari guha isomo Sugira
==>Nonese kuba Sugira adafata Parfaite uko abyifuza ni ikibazo cyatuma anamuca inyuma ?

======>Nonese koko Sugira aratuje cyangwa ntashaka kugira icyo abivugaho ?

=====>Arikose ko Albert aje kwa Sugira na Jimmy yaba azanywe n’iki ?
========>Sugira aramwakira ate ?

=====>Nonese uri Sugira,Jimmy cyangwa Joy wabyitwaramo ute ?

N’ahubutaha muri Episode ya 6

=Komeza ukore share uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu
=Kora like niba utarayikora ubone izindi nkuru zagufasha zatambutse
=Amamazanya natwe ibikorwa byawe ukoresheje message cyangwa whatsapp +250728251834
=Tanga igitekerezo cyawe uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu

Artist:Souvenir Ntamakemwa
Publisher :Inyamibwa arts
Work:IMVANO Y’AMAZIMWE
Episode 5
Contact:Whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Skype:Ntamakemwa simeon

INKURU NDENDE :Imvano y’amazimwe episode 4

business-business-women-collaborate-1569076

Sugira yabayeyicaye akanya gato aba yirebera Film barebaga mugihe yari ategerejeko bamara kwitegura,ariko mucymba Joy abaza Parfaite ati:”Cher wawe akuzaniye impano y’imodokase?” maze na we aramusubiza ati:”sha jya ureka,ubona amafaranga yo kuyigura yayikurira hehe ?” ariko Joy aramusubiza ati:”Nonese ubona kuyigura byamunaniza iki umuntu ufite akazi ?”

Parfaite yahise amusubiza ati:”ndakuzi ukunda impaka,reka nkwihorere wabona unadukerereje kandi uzi ukuntu Sugira ari umuntu ugendera kumategeko yo kubahiriza igihe!” ariko Joy aramusubiza ati:”Parfaite njyewe ujya untangaza!” akomeza agira ati:”nibaza niba umukunda cyangwa umubeshya kuko mbona wagirango wirirwa ushaka ibimusenya aho gushaka ibimwubaka!”

Akivuga atyo Parfaite aramusubiza ati:”Joy,ndakwiyamye ntugomba kunyivangira mubuzima kuko ibyanjye na Padiri nitwe tubiziranyeho!” arongera ati:”kandi niba wumva umushaka uzagende ubimubwire,usibyeko na we atakwemera!” Joy yahise amubwira ati:”Muvandi,si ibyo nashakaga kuvuga ahubwo nashakaga kukubwirako ugomba kumwerekako umwishimye nk’uko na we abikora!”

Joy na Parfaite barasohotse maze Sugira akimukubita amaso ahita avuga ati:”Eh,mbega ngo Joy,arambara neza kandi akaberwa!” arongera ati:”Joy,wambaye neza cyane unkumbuza umunsi uzaba wambariye iryo saro ryiza riguhagaze iruhande,dutambuka dushagawe abatureba bose bagakoma yombi!” akomeza agira ati:”ntiwumveko wambaye neza ngo ugirengo wamurushije uwo utarushwa kandi nkunda uko bikwiye!”

Joy na we yahise avuga ati:”urumva ukuntu bizaba ari byiza kugenda iruhande rw’abakundanye kandi baberanye nkamwe kandi nkanyurwa no kubabona mwambikanye impeta!” bakomeje kugenda baganira berekeza aho imodoka iri maze bakiyigeraho barakingura maze batungurwa no gusanga Jimmy na Albert bayirimo maze Albert ahita avuga ati:”Wow,mbega ngo abana baraberwa!”

Akomeza agira ati:”Iyaba Sugira ataramaze gutanga ubusabe kuri uyu mwari utagira uko asa mba mbimubwiye nashaka rikaba ariryo jambo ryanyuma mvuze!” ariko Sugira aramubwira ati:”Albert,garukiraho udatuma nkurakarira kuko usibye no gufuhira akakarabo kanjye,mpora ngerageza kukavomerera no kukarinda izuba ngo hato katazangirika!”

Ariko Jimmy ahita avuga ati:”nimubishaka mukurane amenyo ibyo ntibindeba,icyo mfa ni uko nabonye uw’igitangaza,w’amenyo arusha amata kwera wawundi ngiye kubika agafoto kwe kumutima wanjye kugirango ntazamukumbura ahubwo ajye ahora mubitekerezo byanjye uwo ntawundi ni Joy!” akomeza agira ati:”Tambuka udategwa,maze abo bandi bakomeze guhangana bataziko ndi kwigarurira umutima wawe!”

Albert yahise avuga ati:”Ubwo mbona benimitsima bayitsimbarayeho,reka negere imodoka mbe ariyo mpindura cherie wanjye maze mwese mbatware mberekeze aho imiyaga idahuha ari myinshi maze mbareke mwese abasobanukiwe n’urukundo mutangire muryoshye!” ariko Parfaite aramubaza ati:”nonese harabura iki ngo nawe uryoshye!”

Albert aramusubiza ati:”Ese utekerezako ndaba ntaryoheje?” akomeza agira ati:”Ubwo muraba muganira utugamboturyoshye nanjye ndaba naryohewe n’agacupa kandi ndaba nyuzwe!” ariko Jimmy aramubwira ati:”sha Albert wikwihagararaho kuko umwana w’umukobwa arakubwiye,kandi nawe ufate isomo!” ariko Albert aramusubiza ati:”Humura ntiwarenguye intumva ahubwo wafashe umwanya wawe kandi nanjye nzikosora!”

Bikomereza urugendo,ibiganiro ari byose nk’inshuti maze Albert ahita avuga ati:”Nyakubahwa Padiri uyoboye ikiliziya turimo wanyemerera ukampa umwanya nkakubaza?” ariko abura n’umwe ugira icyo amusubiza nuko yongera gusubiramo ikibazo,ariko Parfaite aramusubiza ati:”Albert,ushobora kuba wibeshye kuko iyi ni imodoka ntabwo ari Kiliziya!” ariko Joy aravuga ati:”Oya,mujye mureka kutubeshya,kuko uwitwa Padiri muri iyi Group ntawumuyobewe!”

Ubwo Sugira ahita avuga ati:”iryo zina nababwiye kenshi ko ntarikunda,ariko ubwo mukomeje kurinyita reka ndyemere kuko n’ubundi sinihamagara!” akomeza agira ati:”Albert,mubyubahiro byanyu mwabaza ikibazo cyanyu!” ubwo Albert yahise amubaza ati:”Ari wowe,ari na mansera (masouer/umubikira) ni inde wafashe iyambere akabwira undi ko amukunda ?”

Sugira yahise amubwira ati:”mvuze ngo ni kanaka,naba mvuzeko umwe yikundishije kuwundi!” akomeza agira ati:”imitima yacu yarahuye,dusanga irahuje kandi iterera hamwe bityo duhitamo gukundana urutavangiye ni yo mpamvu ntawakunze undi kuko twebwe twarahuye turashimana bidutera gukundana!” Joy ayihise amubwira ati:”Albert nizereko wasubijwe n’umusizi utari umusinzi!” maze na we aramusubiza ati:”wumve mvuge ikindi!”

Ntibyatinze bagera kuri Hotel bari basohokeyemo maze batangira kurya no kunywa,gukina udukino dutandukanye,nuko kuko bari banyoye inzoga,batangira kwibyinira nuko uko babyinaga,bageze hagati Sugira ababwirako agiye kwihagarika maze baramwemerera aragenda,ariko agarutse asanga Joy na Jimmy baracyabyina maze ababajije aho Parfaite na Albert bagiye bamusubizako batahazi!”

Sugira imitima yamubanye myinshi,maze abwira Jimmy na Joy ati:”mureke ibyo turimo maze mumfashe kumuhiga kuko usibyeko kumubura byanatubera bibi imbere y’amategeko ariko njyewe mubuze nakwiyahura!” bakomeje gushakisha muri Hotel yose ariko aho bigeze bajya inama bati:”Wreka Joy na Jimmy banyure uruhande rumwe bamuhige maze na Sugira anyure kurundi ruhande turebeko twamubona!”

Bakomeje gushakisha,ariko aho bigeze batangiye kunanirwa nuko aho bigeze Joy abwira Jimmy ati:”Jimmy,ko ubona Parfaite yaburanye na Albert waretse tukabanza kureba mumodoka tukabona kureba ahandi!” ariko Jimmy arabyanga aramubwira ati:”urabona ari abana bo kuburira mumodoka?” ariko Joy agenda wenyine agera aho imodoka yari ihagaze maze arebyemo ahita asakuza ati:”Jimmy ngwino undebere!”

Jimmy yaraje arebye mumodoka abura uko yifata,ariko Joy yari yatangiye guhamagara Sugira mu ijwi riranguruye agira ati:”Sugira ntabara urebe ibyabaye!” ariko Jimmy amupfuka umunwa aramubwira ati:”Ndakwinginze Sugira atabona ibibintu kuko noneho ntiyakongera no kuvuga!”

=Sugira n’inshuti ze basohokanye kandi bishimishije bishoboka

===>Ese ukekako Joy abonye iki kimuteye gusakuza?
==Nonese koko Joy aceceke ibyo abonye?
==Cyangwa abwire Sugira ?

=====>Nonese uri Sugira,Jimmy cyangwa Joy wabyitwaramo ute ?

N’ahubutaha muri Episode ya 5

=Komeza ukore share uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu
=Kora like niba utarayikora ubone izindi nkuru zagufasha zatambutse
=Amamazanya natwe ibikorwa byawe ukoresheje message cyangwa whatsapp +250728251834
=Tanga igitekerezo cyawe uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu

Artist:Souvenir Ntamakemwa
Publisher :Inyamibwa arts
Work:IMVANO Y’AMAZIMWE
Episode 4
Contact:Whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Skype:Ntamakemwa simeon

INKURU NDENDE Imvano y’amazimwe Episode 3

 

Ubushize duherukana…..Parfaite asubiza Joy ati:”ariko ubundi iby’aba padiri n’ababikira babo ubyivangamo ute ko utari musenyeri cyangwa ngo ube umtagatifu?” maze ahita amubwira ati:”ndeka nanisinzirire kuko ndananiwe cyane!”

REKA DUKOMEZE NA Episode 3

Iminsi yakomeje guhita indi irataha Sugira urukundo akunda Parfaite rugakomeza kwiyongera amanywa n’ijoro,kuburyo ataryamaga atabanje kumubaza uko yiriwe ndetse akamwifuriza kugira ijoro rihire,mugitondo nyuma y’isengesho yahamagara Parfaite akamubaza ati:”Mukunzi waraye neza?”

Akongera ati:”Nizereko uko inzozi zampuje nawe ariko nawe waraye,gusa mpora mpanze amaso ku isaha ntongana n’urusginge kugirango rwihute maze wamunsi Rurema yangeneye ugere nkwegukane ngutunge ngutetesha ntakintesha umutwe maze ninkurota maze ngakabakaba nkumve iruhande rwanjye maze ninsanga wiyorosoye ngusubizeho ishuka kuko usibye kugukunda ndi n’umurinzi wawe!”

Baraganiraga bigatinda ariko umunsi umwe bakimara kuvugana Jimmy abwira Sugira ati:”Ariko padiri kurya abapadiri mwirirwa mutera Imana imitoma muyisaba kwirengagiza ibyaha byanyu ninako mumenya kuyitera abagore!” ariko Sugira aramusubiza ati:”Jimmy wari ukwiye kunsaba imbabazi kandi ukazisaba Imana kuko urarengereye,ariko njyewe ntabwo ndi Padiri kuko iryo sakaramentu (sacrament) ntaryo nahawe!”

Jimmy yahise amubwira ati:”Sugira,umbabarire sinari ngambiriye kukurakaza ahubwo nashakaga kukubwirako umukobwa mukundana yatomboye kuburyo nkekako ntawundi muhungu ushobora kwinjira mumutima we nkuburyo bumworoheye kandi mbona wowe usibye gufatamo ikibanza warshinzemo imisingi!” ariko Sugira aramusubiza ati:”Jimmy nawe ubishatse byakubaho kandi wabishobora usibyeko ngo wowe utashobora gukundana!”

Jimmy yahise amusubiza ati:”Erega njye ntabwo nananiwe gukundana ahubwo ni uko mbona mfite benshi none nkaba mbona guhitamo byarananiye!” Sugira yahise amubaza ati:”Nonese Jimmy,niba guhitamo byarakunaniye ubona bizarangira gute,kandi ko mbona imyaka iri kugusiga?” Jimmy yisekera yahise amusubiza ati:”muby’ukuri nanjye sinzi iherezo ryabyo!”

Akomeza agira ati:”nonese ko icyo umwe afite cyiza usanga kibangamirwa n’andi makosa nananiwe kwihanganira,kandi nanone uwashoboye kwirinda ayomakosa ntabura nenge musangana mbese njye byaranshanze!” akivuga atyo Sugira azunguza umutwe maze aramubwira ati:”Jimmy ntushobora kuzigera ubona umukunzi umeze nk’uko ubyifuza ijana ku ijana kuko nunamubona,nimumara kubana uzagenda umubonaho inenge utigeze ubona mbere !”

Arongera ati:”Jimmy,gukundana ni ukwihanganirana kandi ni ukujya inama,ubwo rero iyo washoboye kumutega amatwi na we akagutega amatwi,uwo niwe mukunzi kandi nziko muri bariya muhorana utazaburamo n’umwe!” akivuga atyo Jimmy ahita aseka maze aravuga ati:”Sugira wapfubyemo umwarimu,gusa amagambo umwiye usibye kuba anyigishije byinshi kandi ampumuye amso,unyibukije ikintu!”

Ubwo Sugira yahise amubaza ati:”nkwibukije ikise?” Jimmy aramusubiza ati:”ndibuka uburyo wapfukamye kuburiri usaba imbabazi Parfaite ngo wamusabye ibintu arakwangira maze nkumva uransekeje neza!” akomeza agira ati:”ariko Sugira,wabonaga koko Parfaite ari kukubona kuburyo wamupfukamiraga?” ariko Sugira aramusubiza ati:”Jimmy ntabwo uzi ukuntu gutakaza ibyo wavunikiye bivunana?”

Akomeza agira ati:”arikom Jimmy,tekereza uzamutse umusozi maze waba usigaje nka metero magana atanu,ikintu kikaguhirika ukikanga wasubiye inyuma ukuntu wabyakira?” ariko Jimmy ahita amubwira ati:”Ok,reka ibyo mbyemere!” arongera ati:”arikose umuzanye ugasanga n’ukuntu wifatafashe ngo utamukoraho akarakara,maze yagera murugo iwawe ugasanga yararangiye ndetse yarangiritse wabigenza ute ?”

Sugira yabaye nk’uwikanze,ariko ahita amubwira ati:”njyewe kuko nifashe kandi nkikomeza,mfite amahirwe yo kuba ntamenya abo umbwira bangiritse kuko ntazi kubatandukanya n’abandi,ikindi kandi njyewe uwo mbona ni umwe kandi mpamyako nubwo ntamupimye,nemezako afite ubwiza imbere n’inyuma kandi ibyo yakomeje kubigenderaho bituma yirinda!” ubwo Jimmy yahise amubwira ati:”Nyine tekerezako ubyivugiyeko utamupimye,gusa ibyo mbikubwiye nk’inshuti ngo utazarangara inyoni zikakuryana amamera!”

Kurundi ruhande Parfaite yarimo areba film maze Joy avuye mubwogero ahita abanza kureba maze Joy abwira Parfaite ati:”urukundo si ikintu ndakurahiye!” akomeza agira ati:”usigayese wirirwa ureba ukuntu uzajya wita kuri Sugira?” ariko Parfaite aramusubiza ati:”Joy,wagiye ureka,ubona kwita kuri Sugira ari ibintu nkwiriye kwirirwa niga ko mbona ari umwana mwiza!”

Joy yisekera yahise amubwira ati:”aho uvuze ukuri!” arongera ati:”erega burya ubanza ari wowe witoraguriye ingoma mugiteme!” atarakomeza Parfaite aramubwira ati:”wakabimenye!” arongera ati:”Sugira wamubwira nabi cyangwa neza ntuzigera ubona akurakariye cyangwa ngo akubwire nabi!” akomeza agira ati:”ntampamvu yo kwiga uko nzamufata kuko atazi ibipfa n’ibikira!”

Ariko Joy ahita amubwira ati:”Parfaite,garukira aho,kuba undi mwana agerageza kukubaha amanwa n’ijoro,ariko wowe wihinduye ikintu ntamenya,mwubahe cyangwa niba bikunaniye umumenyesheko mutagishobokanye yishakire abandi bajyanye na we kandi byamufasha!” ariko akivuga atyo Parfaite ahita amubwira ati:”ndakwiyamye Joy,Sugira ni uwanjye kandi ninjye uzi uko tubanye kandi niba ukunda amahoro umuveho!”

Bakomeje kuganira ariko ubwumvikane ari buke,ariko mukanya gato bumva imodoka iravugiriza amahoni kumuryango maze Joy arebye ahita avuga ati:”Abandi bana!” ariko akivuga atyo Sugira ahita yinjira yihuse maze asuhuza Parfaite,maze aramubwira ati:”Siripurize (surprise) !” ahita avuga ati:”Bakobwa beza nimwitegure mbereke akantu!”

=Sugira Yigishije Jimmy indi myifatire
===>Ese buriya koko Jimmy azahinduka ?

Gusa Joy we akomeje kutumvikana na Parfaite kubijyanye n’urukundo

Nonese ==>Koko iyo umuntu ashobora kwakira buri kintu (ikibi n’ikiza) singombwa ko afatwa neza ?

N’ahubutaha muri Episode ya 4

=Komeza ukore share uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu
=Kora like niba utarayikora ubone izindi nkuru zagufasha zatambutse
=Amamazanya natwe ibikorwa byawe ukoresheje message cyangwa whatsapp +250728251834
=Tanga igitekerezo cyawe uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu

Artist:Souvenir Ntamakemwa
Publisher :Inyamibwa arts
Work:IMVANO Y’AMAZIMWE
Episode 3
Contact:Whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Skype:Ntamakemwa simeon

INKURU NDENDE:Imvano y’amazimwe episode 2

business-business-women-collaborate-1569076

 

Ubushize duherukana…..Sugira abwiye Parfaite ati:”Parfaite,wambwiyeko unkunda kandi wifuza kujya unshimisha,ngaho rero muri byinshi kandi byiza wankoreye n’ibyo wifuza kukorera,mbabarira wemere icyo cyonyine!”

REKA DUKOMEZE

Sugira akigera murugo yasanze Albert amaze gutaha maze Jimmy ahita amubwira ati:”Padiri,ese ko numva utuvuta twa Saint-Valentin tuguhumuraho,ariko nkabona mumaso yawe wijimye ubwo ni amahoro!” nuko Sugira aramusubiza ati:”Jimmy wahora n’iki ko ibyo nakoze ari amarorerwa kandi ari ikosa rizahora rinkurikirana mubuzima!”

Ariko Jimmy aseka aravuga ati:”Ahh,ubuse uzongera guhera hehe wigira umutagatifu!” akomeza agira ati:”Noneho padiri yarye umwana,reka nze mpamagare Albert mubwireko noneho isake yakubise ibaba!” ariko Sugira aramusubiza ati:”Jimmy sigaho kumfatanya n’umutwaro w’ibibazo nikoreye ngo utangire kumbwira ibitajyanye!” maze Jimmy ahita avuga ati:”Uziko wasanga nkina mubikomeye !” nuko amusaba kwicara ngo babiganire neza!”

Ubwo Sugira yahise amubwira ati:”Jimmy,niba habaho ikintu kigorana mubuzima,ni ukwirwanya kandi ni ukwibangamira kandi uzi nezako ibyo ushaka ntakintu kihariye birakugezaho!” akomeza agira ati:”uziko kuva i Gisenyi kurinda tugera i Kgali Parfaite atigeze amvugisha?” ariko Jimmy aramubwira ati:”Sugira ibintu uri kumbwira ntahantu bihuriye kuko uri kunshanga ndagusabye mbwira neza!”

Jimmy yakomeje amubwira ati:”Nonese Parfaite niwe uri kwirwanya cyangwa urashaka kumwanga?” akomeza agira ati:”Sinsobanukiwe ibyo umbwiye,ariko ubaye wanze Parfaite waba ubaze nabi kuko nanjye sinatinya kukubwirako ariwe mukobwa nabonye mwiza kuburyo abaye ataragukunze mba naramwegereye kuko kumushyira mumago ntacyo byaba bitwaye!”

Sugira yahise amubwira ati:”iyo biba ibyo,wenda nari gushaka uko mbikemura,ariko ibyo nakoze birarengeje!” akomeza agira ati:”nyine twasohokanye nk’uko wari ubizi,turaryoshya,turishima nuko aho bigeze numva nanjye nagakoze nk’ibyo abandi bakora,maze musaba ko twararayo kuko yari Weekend,ariko ibyambayeho ni agahomamunwa kuburyo ntaziko nzongera kumureba mumaso!”

Jimmy yahise amubwira ati:”Sugira ndakumva kansi noneho numvise impamvu y’ikibazo cyawe!” akomeza agira ati:”muby’ukuri nanjye ndikumwe na Parfaite sinabura kumugirira amapfa,ariko kandi ikibazo gikomeye ni uko ariwe mukobwa wambere wari ubisabye none akaba yakwangiye ariko ibyo ni ibisanzwe humura azagaruka kandi arabizi ko ibyo bibaho!”

Ariko Sugira aramusubiza ati:”Jimmy tekerezako ibihe byose abantu bahora banyirahira ko ndi umwana mwiza none dore Parfaite agiye kunshira ahabona abantu banyote!” ariko Jimmy aramubwira ati:”Sugira,iyo uhuye n’ikibazo ukabura urugingo rwawe urababara,ndetse ukagira ipfunwe ry’ukuntu uzajya uhura n’abantu ariko uko ubana n’ubwo bumuga urashyira ukabyakira ndetse n’abantu bamenyako ariko umeze bityo rero nawe uzabyakira!”

Jimmy yakomeje amubwira ati:”Ndaguha inama ebyiri wihitiremo imwe!” arongera ati:”Uramusaba imbabazi kandi umubwireko utazabyongera,cyangwa uzongere umusabe kandi niyanga usabe abandi kugirango bikubere uburyo bwo kwivura icyo gikomere utahanye uyumunsi!” Ubwo Sugira yahise afata Telephone arahamagara

Maze baganira Sugira aramubwira ati:”Parfaite,uziko nagusezeraniye kugukunda,kukubaha kukuba hafi ndetse ko nzarwana n’ibikurwanya,ngahangayikira guhangana n’ibiguhangayikisha,gusa irijoro ndabizi ntabwo wishimiye kuntega amatwi kubera ikibazo cyabayeho!” akomeza agira ati:”muby’ukuri sinkubwira ngo nanjye sinjye,ahubwo nakubwirako ziriya ari ingaruka z’uko ufite uburanga bunkurura bigatuma nifuza guhora nkubona iruhande rwanjye!”

Ariko Parfaite aramusubiza ati:”Ariko Sugira,ni kuki wahangaye kurenga kundahiro twarahiye njye nawe!” akomeza agira ati:”Sugira sinarinziko uteye utyo!” ariko Sugira aramubwira ati:”Parfaite,zirikana ko wampaye amahirwe yo gukundana nawe kandi ayo si amahirwe abonwa n’undi wese usibye njyewe Sugira wahiriwe,none rero ndakwinginze umpe andi mahirwe kandi nk’uko nakwemereyeko nzirinda icyakubabaza,irijoro mvuzeko ntazongera kukubwira ibintu nkabiriye kugeza tubyemereye imbere y’Imana n’imbere y’abantu!”

Parfaite yahise amubwira ati:”Sugira,kuki wambiye biriya bintu koko kandi uziko ntabikunda ?” akomeza agira ati:”Sugira nkwizeye nkakubabarira nakizera nte ko noneho utaba ugiye guhundura uburyo ugashaka kunyihimuraho!” maze Sugira aramubwira ati:”Parfaite,sinigeze ngerageza kukubeshya kuko ntabihangara kandi ngukunda….!” atarakomeza telephone ivaho

Telephone ikivaho,Joy ahita abwira Parfaite ati:”Ariko sha koko imboga zibona abana!” akomeza agira ati:”abandi bahora bifuza ubibabaza,ariko wowe wibyimbije ngo bagusabyee…,ubwose icyo yakoze abandi badakora ni iki?” ariko Parfaite ahita amubwira ati:”Ariko waretse kumbwira ibyo?” akomeza agira ati:”Sugira bamwita Padiri ubwo rero ntabwo yambwira ibyo ngo mpite nemera kuko yahita avugako ndi indaya!”

Ariko Joy aramusubiza ati:”Parfaite,zirikanako Sugira ari umuntu kandi umenyeko kimwe mubiranga umuntu harimo kurambirwa,ubwo rero hari igihe azakurambirwa yishakire abamuha ibyo wamwimye!” ariko Parfaite aramusubiza ati:”Padiri wanjye mundekere ndamwibikye kandi ndamusobanukiwe ahubwo ryama usinzire ibindi tuzabivuga ejo!”

Ariko Joy aramubwira ati:”Parfaite wakogombye kubanza ugatekereza kumpamvu yatumye Padiri agusaba maze ukabona gufata umwanzuro!” ariko Parfaite asubiza Joy ati:”ariko ubundi iby’aba padiri n’ababikira babo ubyivangamo ute ko utari musenyeri cyangwa ngo ube umtagatifu?” maze ahita amubwira ati:”ndeka nanisinzirire kuko ndananiwe cyane!”

=Sugira asabye Parfaite imbabazi
Gusa Joy we aratanga ize nama

Nonese -Koko uko uhura n’ibibazo kenshi wibagirwa uburibwe nk’uko Jimmy abivuze ?
-Nonese Joy na Parfaite barahuje koko cyangwa Parfaite arananiwe arashaka gusinzira ?

N’ahubutaha muri Episode ya 3

=Komeza ukore share uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu
=Kora like niba utarayikora ubone izindi nkuru zagufasha zatambutse
=Amamazanya natwe ibikorwa byawe ukoresheje message cyangwa whatsapp +250728251834
=Tanga igitekerezo cyawe uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu

Artist:Souvenir Ntamakemwa
Publisher :Inyamibwa arts
Work:IMVANO Y’AMAZIMWE
Episode 2
Contact:Whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Skype:Ntamakemwa simeon

INKURU NDENDE:Imvano y’amazimwe episode 1

business-business-women-collaborate-1569076.jpg

 

 

Hari kuri saint-Valentin (sevalante) abantu babiri (umuhungu n’umukobwa) baganira bishimye kandi ubonako buri ese ateze amatwi kandi yishimiye kuba ari kumwe n’undi kuri izo nkombe z’amazi atemba atuje,bakomeje kwitegereza uko ayomazi y’urubogobogo yikoza hirya no hino yikoza kunkombe imbe imwe yikubita kuyindi nuko umuhungu abwira umukobwa ati:”Honey uzi impamvu nagutoranyije mubandi bakobwa nkaba ari wowe nkunda?”

Umukobwa yahise amusubiza ati:”Sha ntabwo mbizi ahubwo ungiriye neza wansubiza!” ariko umuhungu aramusubiza ati:”ntabyo nkubwira kuko nawe utigeze ubimbaza na mbere hose,ubwo rero sinjye ugomba kukwibutsa!” ariko umukobwa akomeza kumuhata ngo abimubwire agira ati:”nonese ko ari wowe gisubizo cy’ibibazo byanjye ni gute wambaza byananira ntumpe igisubizo kandi usanzwe ubwawe uri igisubizo?”

Umuhungu yahise amubwira ati:[“Cherie,muby’ukuri nkubajije ikibazo gikomeye kuburyo nanjye ubwanjye nkibaza nkumva kirandenze ariko reka ngihinire munteruro ngufi nkubwire nti:”nakagombye kukubwirako ari uburanga urusha abandi,ariko naba mbeshye kuko sibwo bwonyine kuko ubarusha n’ubupfura,nakagombye kukubwirako ubarusha kwitonda,ariko naba mbeshye kuko ntakugereranya n’abandi!”]

Akomeza agira ati:”Parfaite,reka nkubwireko icyatumye ngukunda,ari ibikugize byose guhera inyuma ukagera imbere kuko n’ubwo ntahangara kukugereranya n’abandi,ariko nkugereranyije wabahiga bose;iyo niyo mpamvu yatumaga ndara ntasinziriye ndetse nkanivugesha kuko numvaga ntazabona aho nguhera mbere hose,ariko ubu ndatuje kuko ngufite nk’umukunzi!”

Umukobwa (Parfaite) yahise amubwira ati:”Sugira,kuki iteka umbwira amagambo ankora kumutima nk’umva narira?” ariko Sugira aramusubiza ati:”Oh,my heart wihungabana kuko ubaye urijijwe n’uko nakoze neza nakongerera kurira kuburyo amarira yawe yakora umugezi nanjye nkishimira koga mumugezi waciwe n’amarira yawe kuko ndumva ntako byaba bisa!”

Ariko Parfaite aramubwira ati:”Sugira,sha wagiye ureka gukabya ko nakwiyeguriye wese ntacyo nsigaje kandi ngomba kugukunda kuko arizo nshingano zanjye hano ku isi!” akivuga atyo Sugira yikoza hirya amuzanira indabo nziza maze arazimuhereza maze aramubwira ati:”SKuba nguhaye izi ndabo ni uko ngukunda,ariko agaciro kawe ntaho gahuriye n’izi ndabo kuko kubwanjye numvaga naguha ishyamba ry’indabo ariko kuko ntashobora kuryikorera,mbabarira wakire kubera umutima ugukunda!”

Kurundi ruhande umuhungu umwe yari ari gukomanga ahantu hamwe maze aho bigeze arakingurirwa maze ahita asuhuza umukinguriye agira ati:”Salama Jimmy!” maze Jimmy aramusubiza ati:”Eh,Albert iminsi myinshi!” ubwo yahise amuha ikaze (Karibu) maze aricara batangira kuganira maze Albert abaza Jimmy ati:” Sugira se ko ntamubona ari hehe wangu?” Ariko Albert jya ureka kwigiza nkana!”

Akomeza agira ati:”Ubu koko wibagiwe uyumunsi ko ari uw’aabakundana!” ariko Albert aramusubiza ati:”nonese Jimmy urumva ibyo bihurira hehe no kuba Sugira atari hano?” nuko Jimmy aramubwira ati:”ubuse wirengagijeko ubu Sugira ari murukundo na wamukobwa bita Parfaite!”, Albert asa n’utangaye ahita avuga ati:”sha noneho Padiri yakunze!”,akomeza agira ati:”gusa yiboneye umukobwa bameze kimwe!”

Ubwo Jimmy yahise avuga ati:”Gusa njye njya nibaza muri bariya bombi uwabwiye undi ko amukunda mbere!” ariko Albert aramubwira ati:”byange bikunde ni Sugira kuko buri gihe n’aho umukobwa yaba agukunda akomeza kukwiyegereza ariko ukaba ari wowe ubimwibwirira!” nuko Jimmy ahita amubwira ati:”burya rero njyewe ibyo bintu mbyanga ukwanjye kuko mbona ari ihohoterwa n’iryo!”

Akomeza agira ati:”kuki umukobwa yakwimwa uburenganzira bwo kubwira uwo akunda ko amukunda?” nuko Albet aramusubiza ati:”nonese ko iryo ari ahame twaje dusanga kandi ntacyo twarihinduraho urumva twakora iki?” akomeza agira ati:”gusa njye nzabaganiriza kandi nzababaza uwabanje undi kuko mbona bitangaje!”

Bugorobye Parfaite yabwiye Sugira ati:”Sugira,cher waretse tugataha ko kugumana nawe ari byiza,ariko amasaha akaba yanze ko njye nawe tugumana muri akakanya!” ariko Sugira aramusubiza ati:”Parfaite,sinanze ko ugenda,ariko mfite icyifuzo kumutima!” nuko Parfaite aramubwira ati:”nguteze yombi mbwira muri akakanya tutaratandukana kuko ari wowe ngomba gutega amatwi kurusha abandi!” nuko Sugira aramubwira ati:”ko uri mukuru nanjye nkaba ndi mukuru,kandi ko bwije waretse tukirarira hano tukazataha ejo kandi ko n’icyumba cya Hotel nakishyuye?”

Ariko Parfaite ahita amubwira ati:”Sugira mba nkwangiye ayo magambo umbwiye,ariko kuko nziko wikinira ntacyo mvuze;ahubwo haguruka wishyure dutahe!” ariko Sugira akomeza guhatiriza amubwira ati:”Parfaite,wambwiyeko unkunda kandi wifuza kujya unshimisha,ngaho rero muri byinshi kandi byiza wankoreye n’ibyo wifuza kukorera,mbabarira wemere icyo cyonyine!”

=Sugira asabye Parfaite ko bararana
Nonese -Nawe iyo urebye ubona arirwo rukundo ?
-Ko Jimmy na Albert bavuzeko ari padiri ibi bijemo bite ?
Ese buriya Parfaite aremera ?

N’ahubutaha muri Episode ya 2

=Komeza ukore share uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu
=Kora like niba utarayikora ubone izindi nkuru zagufasha zatambutse
=Amamazanya natwe ibikorwa byawe ukoresheje message cyangwa whatsapp +250728251834
=Tanga igitekerezo cyawe uraba uteje imbere ubwanditsi bwacu

Artist:Souvenir Ntamakemwa
Publisher :Inyamibwa arts
Work:IMVANO Y’AMAZIMWE
Episode 1
Contact:Whatsapp:+250728251834

INKURU NDENDE:Wabikoreye iki Season 1; Episode 1

autumn-beautiful-beauty-701792

Dutangiriye ahantu hamwe ubonako ari muri getho y’umusore umwe yarimo aganira n’undi musore mugenzi we nuko mubiganiro bagiranaga umwe abaza undi ati:” Paul murugo bimeze bite se ?” Paul aramusubiza ati:”sha wabyihoreye!” akomeza agira ati:”uziko mama yari anyirengeje iyo Imana idakinga ukuboko?” akivuga atyo mugenzi we aramubaza ati:”ubwo ntiwongeye gucudika na babanywi b’urumogi?”

Ariko Paul amusubiza anamubaza ati:” Faustino, nan’ubu koko nturasobanukirwa imiterere ya mama ?” akomeza agira ati:”ahubwo se wavuzeko yasanze ndi kuvugira kuri telephone agahita ayinyaka akanayibika ubu naguhamaga nyuma yo gukora swap!” ubwo Faustino yahise amubaza ati:”nonese nyine ni iki wavugiraga kuri telephone cyarakaje mama kugeza n’aho ayikwaka akanayibika?”

Paul aramusubiza ati:”nyine yasanze ndi kuganira na Gisele maze mbona arandakariye,ntiyigeze atauma ngira icyo musobanurira,gusa nyine amahirwe n’uko nari numvise urugi ruvuze maze ndakupa ariko ntacyo byamariye kuko mama yari yahereye kare anyumviriza!” Faustino yahise avuga ati:”ariko koko mama azasobanukirwa ko umwana afite uburenganzira bwo gukunda ryari?”

Paul aramusubiza ati:”nyine,akimara kwinjira yahise ambwira amagambo menshi arimo kunsesereza ngo nicyo cyatumye nsindwa kenshi mu ishuri, ambaza ngo nanjye ndumva nabaye za magabo kuburyo nkeneye gukundana, mbese yanyandagaje kandi abaturanyi bose bumvaga ntiyigeze avuga gake byibuze!” ubwo Faustin yahise amubwira ati:”gusa nyine wihangane ntakundi byamera ugende ukomeze umufashe imirimo kuko ntakundi wazabona amafaranga y’ishuri y’igihembwe gitaha!’

Paul yaramusubije ati:”Bro;waretse nkamara ikiruhuko hano ko ubu mfite isoni zo guhura n’abambonye antuka!” Faustino aramusubiza ati:”wimbeshya ahubwo vugako waje hano kugirango ujye ubona uko ubonana na Gisele nagiye ku ishuli kandi sinagukundira kuko ngushyigikiye ntabwo naba mbaye mukuru wawe!” Paul na we aramubaza ati:”nonese kunteza mama niko kuba mukuru wanjye?”

Akivuga atyo telephone ya Faustino ihita isona arebye abona ni mama wabo umuhamagaye maze amwitabye arabanza aramusuhuza maze abaza Faustino ati:” ntamakuru ya cyakirara murumuna wawe ko namubuze?” akomeza agira ati:”naraye nsanze ari gupangira kuri telephone gusambana n’indaya,ngize ngo ndamubuza ahita yivumbura,ubu sinzi aho yaraye, niba yaraye muri abo bagore,niba ari muri rwa rumogi rwe byanyobeye!”

Mama wabo akivuga atyo Faustino aramubaza ati:”Mummy, waba washishoje neza ukamenya ko ari indaya, cyangwa wasanze avugana n’abo bigana uhita urakara ufata umwanzuro utari mwiza wo kumubabaza kandi uziko yivumbura nabi!” Faustino akivuga atyo mama we ahita amubwira ati:”ceceka ahose nyine!” akomeza amubwira ati:”ukekako nzabihorera mugakora ibyo mwishakiye?”

Faustino asubiza mama we ati:”ariko ntabwo ari ugokora ibyo twishakiye kuko gukunda kandi ugakundwa ni uburenganzira bw’umuntu, ahubwo wowe nk’umubyeyi wakagombye kutwereka uburyo tugomba kubyitwaramo kuko tukiri bato kugirango tutazabihuriramo n’ibishuko!” ariko mama we aramusubiza ati:”umva nkubwireko ibyo ntazigera mfa kubyemera kuko Paul ntabwo arakura kuburyo yakwigira ibyo yishakiye byose!”

Faustino yagerageje kumusobanurira amubwira ati:”ariko umuntu w’imyaka cumi n’ikenda ntabwo ari umwana cyane kuburyo yakamburwa uburenganzira bwo gukunda no gukundwa !” akivuga atyo mama we aramubwira ati:”ibyo wigira byose ndabizi ko ari aho kandi umugiriye inama wamubwira akagaruka murugo ntaramufatira imyanzuro kandi namufatira imyanzuro ikakugiraho ingaruka nawe kuko ubu ndumva mwembi mufatanyije umugambi wo kunsuzugura!” hanyuma arakupa.

Faustino yahise abwira Paul ati:”wumviseko ibyo nakubwiraga ari byo?” akomeza agira ati:”shaka uburyo usubira murugo maze ufashe mama kuko afashe umwanzuro, wabona no ku ishuri udasubiyeyo !” ubwo Paul yahise amubwira ati:”ntakundi nyine ndajyayo gusa sinzi ukuntu ndamuhinguka imbere!” akomeza agira ati:”erega hari igihe yaza kureba na message Gisele yagiye anyandikira!”

Faustino na we yahise amubwira ati:”ahubwose wowe kuki udashyira password muri telephone yawe ?” ariko Paul aramusubiza ati:”erega mama arayizi kuko aranshunga cyane !” Faustino aramubaza ati:”wigeze ubona anshunga cyane nk’uko agucunga ?” akomeza agira ati:”amakosa wagiye ukora mbere ni yo atuma n’uyumunsi atakugirira icyizere kandi byose ni wowe wabyikururiye !”

Paul aramusubiza ati:”bro, ahubwo wowe ni uko wavuye murugo hakiri kare ni yo mpamvu uri kwivugisha gutyo!” ariko Faustino aramusubiza ati:”oya,ahubwo emera ko abantu mwagiye mugendana bagusize icyasha ibyo bigatuma mama atakwizera !” ariko Paul na we aramubaza ati:”nonese na abo mwagendanye mbere, nibo batumye akubita wa mukobwa wari waje kugusura ?”

Aho mama wa Faustino na Paul yakoreraga yagiye kubona abona hinjiyemo umukobwa ukiri muto uri mukigero cy’imyaka cumi n’umunani maze aramusuhuza neza nk’abandi ba kiliya (clients) maze aramubaza ati tubahe iki ?” ariko uwo mukobwa aramusubiza ati :” ntacyo!” akomeza agira ati:”nitwa Umutesi Gisele nigana na Paul……..!” atarakomeza uwo mu mama ahita amubwira ati:”nonese hano ni ku ishuli?”

Akomeza agira ati:”no wowe wamwigishije kunywa urumogi cyangwa ni wowe utangiye kumwigisha uburaya?” ariko Gisele agerageza kwisobanura amubwira ati:”ibyo byose uvuga simbizi ahubwo njyewe na Paul ……!” atarakomeza mama Paul ahita amubwira ati:”nsohokera muri Alimentation ntarakumena akogatwe !”

………..To be continued………Stay loading episode 2………..

Mama Paul yamenye aho ari
Ese-Paul aremera gutaha ?
-Biremewe gukunda ufite imyaka 19 ?
-Ese koko ni ngombwa ko umubyeyi yivanga muby’abana kugeza kuri ruriya rugero ?

N’ahubutaha muri Episode ya 2

Product of :Inyamibwa group
Artist : Kenny
Editor:Inyamibwa arts

Kora like kuri Facebook page :”Inyamibwa arts” ubonere inkuru kugihe ndetse n’izagucitse,

Rayon sport FC itsinze Bugesera FC abantu batangazwa n’uburyo yishimira ibitego

vlcsnap-2018-11-09-07h55m42s672

Ahangaha Bimenyimana Bonfils Caleb yari amaze gutsinda igitego cyambere

 

Ni mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda Azam Rwanda Premier League, wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo mumukino wahuzaga rayon Sport FC na Bugesera FC waje kurangira Rayon sport itsinze Bugesera Fc ibitego 3-0.

 

vlcsnap-2018-11-09-08h04m34s382.png

Kumunota wa 28′ w’umukino nibwo Bimenyimana Bonfils Caleb yatsinze igitego cya mbere kuri Penalty ku ikosa ryari rikorewe Michael Sarpong murubuga rw’amahina; icya kabiri gitsindwa kumunota wa 44′ na Niyonzima Olivier Sefu nanone Caleb atsinda ikindi kumunota wa 74′, birangira Rayonsport yegukanye amanota 3.

 

vlcsnap-2018-11-09-07h56m48s755.png

Abakinnyi ba Rayon sport bagiye bishimira ibitego (celebration) baryama bongera babyuka bisa no kubyina kandi koko byaje kugaragara ko ubu buryo bw’imibyinire bukomoka kundirimbo Malwedhe y’umuhanzi ukomoka muri Africa y’epfo witwa King Monada.

Kanda hano urebe uko byari byifashe i Nyamirambo :

12 nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’igitero cy’umuntu witwaje imbunda

Gun fire

12 barimo n’umupolisi nibo bahitanywe n’ikigitero mukabari kitwa Borderline Bar and Grill gasanzwe gacurangirwamo injyana ya country mu ijoro ryakeye.

 

Nk’uko igipolisi cyo muri uyumujyi cyabitangaje,kuri uyu wa gatatu tariki 07/11/2018 ahagana saa tanu n’igice z’ijoro (23:20) kubirometero 65, uvuye i Los angles nibwo ikigitero cyagabwe n’umuntu utamenyekanye, ariko na we akaba yabiguyemo yisasiye abantu 12, barimo n’umupolisi.

 

Gunfire 1.png

                                          Sheriff’s Sergeant Ron Helus na we ari mubahitanywe n’igitero

Ubuhamya bw’ko igitero cyagenze

Umuntu umwe mubari bahari yatangarije television yo muri ikigihugu yitwa KTLA agira ati:”uwagabye igitero yaje yambaye imyenda y’umukara, ubwo yamaraga kwinjira twahise turyama hasi kuko yahise atangira kurasa; andi makuru kandi avugako uyu mugizi wa nabi ashobora kuba yari yitwaje grenades ndetse n’imbunda yo mubwoko bwa automatic gun.

 

Police yo muri akogace ikaba yatangajeko yinjiye muri akokabari igasanga uwagabye igitero aryamye hasi ndetse hafi ya hose mukabari hari huzuye amaraso, ikaba yakomeje itangazako abantu 10, aribo bakomerekeye muri ikigitero, ariko ibindi binyamakuru bitangaza ibitandukanye n’ibyo.

Si ubwambere ibi bibaye muri Leta zunze ubumwe z’America kuko ikinyamakuru BBC ari nacyo dukesha iyi nkuru cyakoze icyegeranyo cy’ibitero byagiye bigabwa uhereye muri 1999 kugeza ubu.

aaaa.PNG

Nk’uko mubibonye iyi ni imbonerahamwe yerekana uko ibitero byagiye bigabwa.

 

 

Umusaza w’imyaka 69 yagiye guhinduza imyaka ashaka ko bayigira 49

Guhindura imyaka.png

Ubusanzwe murwego rwo guhangana n’ubusaza abantu bakunze gukoresha ibinini ndetse n’amavuta ariko kuri uyu siko byagenze.

Emile Ratelband,umusaza w’imyaka 69 ukomoka mugihugu cy’ubuholande akaba atuye mugace kitwa Arnhem, ho mu murwa mukuru Amsterdam, yavutse mumwaka wa 1949 akaba muri ikigitondo cyo kuwa 08/11/2018 aribwo yazindukiye kurukiko rwo mumujyi w’iwabo akavugako ari uburenganzira bwe nk’uko yemerewe guhindura amazina n’igitsina.

 

Uyu Emile akaba yatangarije ikinyamakuru cyandikirwa kuri internet Washingtonpost agira ati:”mubihugu by’Uburaye n’America birasanzwe ko umuntu agana inkiko agasaba guhindurirwa imyirondoro; harimo:amazina cyangwa wabishaka ugahindura igitsina ubwo rero nanjye byanteye kumva nahindura imyaka”

 

Uyu Emile Ratelband ufite abana barindwi (7) ariko akaba adafite umugore akaba yakomeje avugako kubwe yumva mubwenge bwe ndetse n’imikorere y’umubiri we afite imyaka ibarirwa muri 40 n’indi mike irengaho; gusa mubiganiro bye ntabura kwitwara nk’umusore kandi agakomeza guhamyako iyo gahunda ye igomba kugerwaho.

Abanyeshuri bari mukigero cy’Imyaka 8,bafashwe banywa itabi bahanishwa kunywa ryinshi kurushaho.

 

Itabi 2.jpg

 

Itsinda ry’abanyeshuri 11 bari mukigero cy’imyaka 8, biga mu kigo cy’amashuri abanza cya Skabuni cyo muri Indonesia; bafashe mumasaha y’ikiruhuko batumura isegereti maze bashyikirizwa umuyobozi w’ikigo maze igihano kimwe mubyo yabahaye kiba kubaha irindi tabi ryinshi kurusha iryo bari basanganywe.

 

Itabi

Ikinyamakuru “The mirror “ dukesha iyinkuru cyatangajeko; ubwo bagezwaga mubiro by’umuyobozi wiki kigo witwa Tati Maelati bari bategerezanyije ubwoba ibihano barahabwa ariko batungurwa no kubona abongeye isegereti; uyumuyobozi kandi yatangarije ibitangazamakuru byo muri Indonesia ko impamvu yamuteye guha ababanyeshuri irindi tabi ari ukugirango barusheho kumva uburemere n’ingaruka z’itabi.

 

Itabi 2.jpg

Amashusho yagaragajwe n’umwe mubarimu bakorera muri ikikigo yerekanyeko bane muri ababanyeshuri bagaragaye baseka nk’aho bishimiye kuba bahawe iri tabi kuruta kuba igihano, akomeza avugako bari na bo batishimiye icyo gihano cyahawe abanyeshuli.

 

Itabi

 

Umubyeyi umwe w’imyaka 35,yatangarije ibinyamakuru byo muri Indonesia ko ubwo ari ubunyamaswa aho kuba ibihano bityo akaba agiye gukura umwana we muri icyo kigo.

 

APR Fc ikomeje agahigo ko Gutsinda Ibitego bibiri muri buri Mukino

APR

 

Kuri uyu wa Kabiri tariki 06/ Ugushyingo/2018 Shampiyona y’u Rwanda (A zam Rwanda Premier League) ni bwo yari yakomeje maze ikipe ya APR Fc ibifashijwemo na myugariro wayo Imanishimwe Emmanuel bakunze kwita Mangwende yegukana amanota atatu (3) y’umunsi bityo ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo.

Vs Eteincelle

Emmanuel IMANISHIMWE watsindiye APR Fc ibitego byombi

Kugera kuri uyumunsi kandi iyikipe y’ingabo z’igihugu kandi ikaba imaze iminsi itanu ya shampiyona yose itaratsindwa igitego na kimwe kandi ikagira umwihariko wo kuba itsinda ibitego bibiri muri buri mukino kandi ikaba yabisubiyemo kuri uyumunsi ubwo  igitego cyambere cyabonetse hakiri kare kumunota wa (9′) w’umukino, ikindi kikaboneka kumunota wa (57′) w’umukino byose bitsinzwe na Imanishimwe Emmanuel.

Savio.jpg

NSHUTI Domonique Savio na we ntiyari yoroheye ikipe bari bahanganye.

Urutonde rw’agateganyo rwa Shamiyona ARPL 2018-2018

uRUTONDE.PNG

Kanda hano urebe uko byagiyemo

 

 

 

 

Yimanitse kuko ababyeyi bamuhatiye kurongora

Suicide

Lamwo w’imyaka 26 y’ubukure ukomoka mumajyaruguru y’igihugu cya Uganda kugicamunsi cyo kuri uyu wambere nibwo yafashe umwanzuro yo kwita mukagozi nyuma yo guhatirizwa kuzana umugore.

 

Umuturage utuye muri ako gace ka Bigoya muri Paruwase ya Anaka  witwa  Joel Komakech yabitangarije ikinyamakuru Daily Monitor cyandikirwa muri Uganda ndetse anabihamiriza Polisi yo muri icyo gihugu avugako ababyeyi b’uyu Nyakwigendera bari bamaze iminsi bamuhoza kunkeke bamubwirako ari mukuru bihagije kuburyo yazana umugore.

Umuvugizi wa Polisi muri ako gace Mr. Okama akaba yatangarije ikinyamakuru dukesha iyinkuru agira ati:“Twamaze kwegeranya ibihamya by’uko hari amanama menshi yagiye akorwa n’abagize umuryango w’uyu Nyakwigendera bamwemezako akuze bihagije kandi agomba kuzana umugore,ariko we akabyamaganira kure ababwirako akiri muto!”

Uyu muvugizi wa Polisi yakomeje avugako mbere y’uko umurambo w’uyu Nyakwigendera ujyanwa kubitaro gukorerwa isuzuma (autopsy ) mbere y’uko ahabwa umuryango we ngo ashyingurwe; nanone kandi yakomeje avugako iperereza rigikomeje ngo harebwe ikindi kintu cyaba cyihishe inyuma y’urupfu rw’uyu musore.

Ibi bibaye nyuma y’uko muri uyumwaka taliki ya 27 Kanama umukobwa w’imyaka witwa Jemimah Lulu yakoze ubukwe bwa wenyine bitewe n’igitutu cy’ababyeyi be bamusabaga gushaka umugabo, ibyo bikaba byaratumye atumira inshuti ze za hafi kugirango bamutahire ubukwe bwa wenyine.

 

INKURU NDENDE: NI Rurerure Episode 15 (Final)

affection-couple-girl-984941
 
Ubushize duherukana…… Joshua akoze mumufuka arambika amafaranga imbereye maze aharambika n’imbunda ndetse n’amapingu abwira Julie ati:”ngaho uyumunsi hitamo kimwe muri ibi kugirango njyewe nawe dutandukane neza!
 
REKA DUKOMEZE NA Episode 15 (Final)
 
Boss wa Mutoni na Aisha yakomeje kuza maze yegera aho Shema na Mutoni ndetse na Aisha maze abaza Aisha ati:”akavuyo mwateje mukabari kanjye mumburiza abakiliya umutekano ni ak’iki ?” akomeza agira ati:”wowe na Mutoni mwongeye kunkina yamikino yanyu!” atarakomeza Aisha ahita yitanguranwa ati:”Baza Mutoni ni we wambujije kwakira uyu mu kiliya (client) ngo hari ibyo agomba kubanza kumubaza kandi haracyari mumasaha yanjye y’akazi!”
 
Mutoni yahise asubiza Aisha agira ati:”wimwariraho ahubwo bwiza boss ukuri kw’ibiri kubera hano kandi ntugire na kimwe uca iruhande kuko ndatekerezako aka ariko kanya keza ko kugirango usobanurire boss amanyanga yawe ndetse n’imigambi mibisha ukomeza kugenda unshurira!” bakomeje guterana amagambo Shema yicecekeye ariko aho bigeze ahita ababwira ati:”ni muceceke aho hato mutavaho munimena inda kuko ndum,va igisigaye ari ukuvuga akari i murori!” Shema ahita afata ukuboko boss amujyana hirya kugirango baganire.
 
Bageze hirya aramubwira ati:”nitwa Shema !” akomeza agira ati:” nishimiye kubamenya nk’abakoresha ba Mutoni!” arongera ati:”maze igihe kinini nkundana na Mutoni kandi nkaba n’umukiliya muri akakabari kanyu kandi namwe murabizi ko njya mpaza kandi njya nzana na bagenzi banjye kandi muri izo nshuro zose nagiye nza hano ntamunsi n’umwe nigeze nivanga mukazi ka Mutoni kandi sinigeze nteza umutekano muke hano gusa mumbabarire kubibaye uyumunsi!”
 
Shema akomeza agira ati:”uyumukobwa wanyu ngo ni Aisha amaze igihe kinini angendaho kandi agerageza guhungabanya urukundo rwanjye na Mutoni gusa nakomeje kubyihanganira kuko na we siwe gusa ndatekerezako byose uyumunsi bigomba kurangira kuko nyuma yo kuba mbabwije ukuri kose na we arafata umwanzuro ukwiye kuburyo atazongera kungonganisha na boss w’umukunzi wanjye!” ubwo boss yateze amatwi maze abwira Shema ati:”umva nkubwire musore!”
 
Boss akomeza agira ati:”nanjye nejejwe no kuba weruye ukigaragaza nk’umukunzi wa Mutoni kandi ndabyishimiye kuko ubutaha nimbabonana ntakibazo nzagira kuko n’ubusanzwe iyo nkubonye uza hano uba wanzaniye abakiliya ubwo rero jya wisanga!” akomeza agira ati:”ahubwo ngwino tugende nkwereke ibyemezo ngiye gufatira Aisha!”
 
 
Aho Aisha yari yasigaranye na Mutoni yakomeje guterana amagambo na Mutoni maze aho bigeze akurura agatebe abaza Mutoni ati:” wakicaye tukananira!” arongera ati:”ubundi turapfa iki ko amahitamo ari aya Shema!” Mutoni kuko yari yicaye yahise amubwira ati:”ariko uransetsa iyo uvuga ngo amahitamo nk’aho Shema yigeze agukunda habe n’umunsi wa rimwe usibyeko wirirwa umwirukaho!” akomeza agira ati:”rerega wirirwa umusanga iwe umwambarira ubusa ukagira ngo ni uko agukunda!” arongera ati:”ese wananiwe kwiyubaha ugira ngo nicyo kizatuma agukunda?”
 
Aisha yararakaye niko kubwira Mutoni ati:”sintunguwe n’ibyo umbwiye!” arongera ati:”ariko reka nkumenere ibanga rimaze igihe rimbuza gusinzira!” akomeza agira ati:”nagiraga ngo nkumenyesheko njyewe iyo nakunze ikintu ntashobora kugihara ntakigaruriye kandi iyo kinaniye burundu mpitamo kugihindanya (kucyanduza) cyangwa nkacyangiza kuko ntakwishimira kubona undi muntu yishimira kumbuga navunikiye nyiharura!”
 
 
Julie aho guhitamo kimwe mubyo yari yahawe yahise ahaguruka ahobera Joshua aramukomeza maze Joshua atungurwa n’ibyo Julie akoze niko kumubaza ati:”Julie ko umpobera ukarira kandi nakubwiye ngo uhitemo kimwe maze njyewe nawe dutandukane amahoro maze nkureke sinzongere kukwirukaho no kugukangisha Mutoni urashaka iki kandi ?” Julie aramusubiza ati:”aho guhitamo kimwe muri ibi mpisemo wowe kuko ubiruta byose kandi nziko ntahisemo nabi!”
 
 
Julie akomeza agira ati:”Joshua,warandinze cyane bishoboka kuko kuva nakumenya ntongeye kuryamana n’undi muhungu aho ava akagera kuko nubaha ijambo ndagukunda nabwiwe nawe kandi narihaye agaciro gusa nkomeza kubabazwa n’ukuntu umusore mwiza nkawe abakobwa bakagombye kwirukaho kandi barwanira wakunda umukobwa nkanjye kandi uzi n’umurimo nkora ngiyo impamvu nihitiyemo wowe kandi nubwo wowe wanyanga ntibyambabaza kuko zaba ari ingaruka z’ibikorwa byanjye gusa nasanze nkwiye kwakira inyigisho nahawe nawe!”
 
Joshua yahise amubwira ati:”Julie wikwishinja ibyaha byinshi cyangwa ngo wirenganye kuko uko bimeze kose ndetse n’ibyakubayeho byose uri umuntu,ufite umutimanama,ufite uburenganzira bwo gukunda kandi ugakundwa !” Julie yahise aturika atangira kurira niko kubwira Joshua ati:”Joshua, rekeraho kumpoza undema agatima kuko ibyo nakoze ni bibi kandi birushaho kuba bibi iyo ntekereje ukuntu Mutoni azi neza ko nkora akazi keza kandi njyewe nkaba nirarira mukabari mbyinana n’abasinzi nsambana n’ibisambo!”
 
Akivuga atyo Joshua yahise amufata aramwiyegamiza niko kumubwira ati:”ngihura nawe bwa mbere nahise mbonako umurimo ukora utawishimye,mumutima wanjye nahise ntangira kwibaza impamvu yaba ibigutera ariko ndayibura bituma mpiatamo kukwiyegereza kugirango nshobore kukurinda ibyonnyi bitazakwangiza kandi ubu ndi munzira zo kubigeraho kuko namaze hufungura akabari kandi ni wowe uzaba Manager wako kugirango utazongera kubura icyo ukora kandi wihangane tubwize Mutoni ukuri kose maze urebeko uatabohoka kumutima ndetse ukihana burundu kujya ukwepana na polisi ndetse n’ibindi byago wagiriraga muri uriya murimo ugayitse!”
 
Boss wa Aisha yagarukanye na Shema niko guhita avugana uburakari ati:”Aisha mva mumaso kandi ninza nsange wamaze kwambura imyenda y’akazi (uniform) mpite nkwirukana kuko ndabona ntakindi usigaje usibye kuntandukanya n’abakiliya !” Aisha akimara kugenda boss yasabye Shema kwicara maze atangira kuvuga ati:”Shema nawe Mutoni mumbabarire kubw’ibintu bibaye hano mukanya gashize!” akomeza agira ati:”kandi nanone nanze gusaba imbabazi Mutoni atahibereye kugirango ntagira icyo mpinduraho none ubu nazisaba!”
 
 
Boss akomeza agira ati:”Mutoni by’umwihariko ambabarire kuba maze igihe kinini mutoteza musabko twaryamana kandi mfite umugore wanjye!” arongera ati:”gusa nawe Shema umbabarire kuba narubahutse umukunzi wawe kandi mbasezeraniyeko ntazabyongera guhera uyumunsi wa none kandi icyo navuga ni uko nabonye Mutoni ari umukobwa mwiza kandi wiyubaha kuko iyo aba undi aba yaremeye murwego rwo kurengera inyungu z’akazi!” akivuga atyo Shema yahise amubwira ati:”ntakibazo kubwanjye nakubabariye !” ariko Mutoni ahita amubwira ati:”nagira icyo mbisabira mbere yo kugira ikindi mvuga?”
 
Boss yaramwemereye maze Mutoni aramubwira ati:”icyo nasabaga ni uko mutakirukana Aisha kuko na we ibyo yakoraga ntiyari abizi kandi ndatekerezako kumubabarira aribyo byamukosora kuruta kumwirukana!” bakiri muri ibyo Joshua yahise ahagerana na Junior ndetse na Julie nuko bose batangira kuganira bishimye nuko Julie afata umwanya agira ati:”bavandimwe ntewe ishema no kuba mbareba mwese muteraniye hano kandi dusangira gusa nishimiye kubasangiza ibyishimo mfite muri akakanya!” yabasobanuriye ibye na Joshua n’ukuntu Joshua yamugiriye inama.
 
Ntibyatinze na Junior afata ijambo niko kubabwira ati:”buriya rero umuntu agirwa n’abandi!” akomeza agira ati:”Julie impamvu yamuteye kugenda munzira y’umwijima imeze kuriya ni uko yashatse kwihererana ikibazo,ariko iyo aza kugira uwo abwira ahari byari gukemuka!” Ubwo na Joshua yakomerejeho agira ati:”igishimishije ni uko kuri ubu yabaye Julie mushya kandi ufite umutima ukeye kandi ubu na we arishimye ahubwo reka duhe umwanya Shema atubwire ibyishimo afite uyumunsi!”
Shema yahise atangira kuvuga agira ati:”uyumunsi unzaniye ibyishimo ntashobora kurondora!” akomeza agira ati:”ese mvugeko ari ubuki bwivanze n’amata cyangwa mvugeko ari amata yabyaye amavuta ?” aravuga ati:”oya,gusa icyo navuga ni uko uyumunsi unyibukije mbona Mutoni arenga nkabura imbaraga zimugarura kandi yemeye kunyitangira kugira ngo tudahanirwa hamwe, gusa uhereye uymunsi nzamubera ingabo imurinda kandi sinzongera kumutera umugongo ukundi kandi sinzongera kwiruka ngo musige kandi ari impano yanjye yari yaratakaye kandi nsobanukiweko iby’urukundo ari birebire!”
 
Ubwo Mutoni na yafashe umwanya aravuga ati:”kuba urukundo rwacu rwarahuye n’inzitizi si ikibazo ahubwo reka twishimireko ngufite nawe ukaba umfite kandi nanjye biriya byo kukwitangira nabikoze nikorera kuko ubu tugiye kubaka urukundo rufite imizi ishingiye kumateka y’urukundo twakundanye tukiri bato kandi nzagukunda nkube hafi nkwibagize irungu wagize ibihe byose tutari turi kumwe kandi nanjye sinzongera kugusiga wibaza byinshi kuko uhereye ubu nzajya nkwitaba uko umpamagaye kandi nzakumva umvugisha ngusubize umbajije ngutere imbaraga mugihe wari ucitse intege!”
 
Shema yahise abwira bagenzi be bose ati:”dore uwo nabonye arenga nkaremba ni uyu none rero kuko agarutse numureke tunywe kandi twishimireko yagarutse kandi uhereye none sinzongera kwigunga kandi abagize uruhare mukubonana na we mwese ndabashimiye mwarakoze!’
 
________________End___________
 
Mwarakoze kubana natwe muri iyinkuru yose kandi tuboneyeho kubiseguraho kuhantu bitagenze neza ngo ama episode muyabonere igihe.
 
Kora Like kuri page :”Inyamibwa arts” ukomeza kujya ubonera inkuru n’inama z’urukundo kugihe
 
 
 
Kora Like kuri Facebook page :”Inyamibwa arts” ukomeza kujya ubonera inkuru n’inama z’urukundo kugihe
 
Artist :Souvenir Ntamakemwa
Sponsor:Inyamibwa arts
Publisher:Inyamibwa arts
Arts:love story (Ni rurerure)
contact as Via call/whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Follow us on twitter :Simiyoni simeon

INKURU NDENDE : NI RURERURE Episode 14

affection-couple-girl-984941
 
Ubushize duherukana…… Joshua abwira Julie akomeje ati:”hari ibintu bisa n’aho bidashoboka nakoze kandi abantu babimenye byankoraho,gusa ndashaka ko wambikira iryo banga!”
 
REKA DUKOMEZE NA Episode 14
 
 
Kuri uwo mugoroba Shema yahuye na Mutoni maze batangira kuganira maze James abwira Mutoni ati:”Mutoni, hashize igihe kinini tumenyanye ndetse dukundanye gusa kubw’ibibazo bitandukanye byatumye dutandukana,ariko wari ukwiye kongera kumpa umwanya mumutima wawe kugirango ikibanza wari warantujemo kidahinduka amatongo,ahubwo ngituremo by’iteka ryose!”
 
Mutoni yitegereje Shema aramubwira ati:”Shema wikwigora umbwira byinshi gusa wari ukwiye gukoresha amahirwe make wari ufite ukitandukanya nanjye kuko mbona tudakwiranye!” akivuga atyo Shema aramubwira ati:” Mutoni,zirikana ibihe byacu bya kera uko twasangiraga akabisi n’agahiye,wibuke n’ukuntu umuntu wagushakaga ari njyewe yagombaga kunyuraho nk’uko n’uwankeneraga ari wowe yanyuragaho bitume ungarukira!”
 
Akomeza agira ati:”Mutoni,twiganaga mumashuri yisumbuye kandi twarakundanaga,usibye amakosa twakoranye yo gusohoka ikigo tutabyemerewe kandi twigiriye kuryoshya, wibuke ko uwomunsi ariwo twatandukaniyeho kandi wibukeko wirukanywe mukigo umpishira,none rero nyemerera uko wemeye kwishyira mubibazo ukandinda nkwiture iyoneza wangiriye!” ariko Mutoni ahita amubwira ati:”garukira aho Shema!”
 
Mutoni akomeza agira ati:”Shema,nakundanye nawe nkiri umwana kandi ntabwo mbyicuza,nasangiye nawe ibibi n’ibyiza yewe uwakurwanyaga nanjye yabaga andwanya gusa wibukeko twatandukanye muburyo budasobanutse,gusa icyambabaje ni uko utigeze ushaka kumenya amakuru yanjye nyuma y’itandukana ryanjye nawe kandi ntiwigeze ushaka kunsezera kandi urabiziko nemeye kwirukanwa nkagukingira ikibaba!”
 
Shema yahise amusubiza ati:”Mutoni, nonese ko bagushyize imbere y’ikigo cyose bakagusebya ngo wari wagiye mubagabo, ariko wibukeko mubanyeshuri bajujuraga bavugako arinjyewe twari turi kumwe kandi uzirikane ukuri kwari kuri mumutima wawe bigutere kuza unsanga kandi nziko nzaguhoza amarira yose natumye urira igihe cyose wari uri kure yanjye gusa kukwikuramo byarananiye kuko igihe cyose nari narabuze undi mukobwa wanyura nk’uko wabigenzaga!”
 
Mutoni yakebutse hirya agiye kubona abona Aisha araje maze ataragira icyo asubiza Shema, Aisha ahita abwira Shema ati:”Cher, waje hano ntiwamvugisha!” arongera ati:”chou,uzi ukuntu nari ngukumbuye kandi nkaba nari naguhamagaye kenshi nkakubura burya wari wibereye hano n’akagakobwa!” akomeza agira ati:”ubundise aka kandusha iki ko ari ukukabona kagenda n’ubuguru bubu ndetse n’ubugambo kakwibwirishwa butampaye agaciro!”
 
Akivuga atyo Shema yahise amubwira ati:”Aisha,tuza twumvikane!” akomeza agira ati:”mpa umwanya wanjye kandi undeke niganirire n’uwo umutima wanjye ushaka kuganiriza kuko nawe urabizi ko uwo uriwe n’uwo ndiwe bidashobora guhura kandi singukunda nawe urabizi,ubwo rero reka kumvangira umbwire ikindi ukeneye kitari ukntandukanya na Mutoni kuko aho twahuriye ntawuhazi!” ariko akivuga ibyo akebutse abona boss wa Mutoni na Aisha ahagaze iruhande rwabo.
 
Julie yakoje kwinginga Joshua ngo amubwire iryobanga ashaka ko amuhishira ariko aho bigeze Joshua amujyana kukazi aho akorera noneho amugejejeyo amwonjiza mubiro bye nuko bamaze kwinjiramo arakinga maze aramubaza ati:”harya urashaka ko nkumenera ibanga ry’ibyo nakoze kandi bimenyekanye byangwa nabi kandi bikangiraho ingaruka?” Julie aramubwira ati:”ndumva nkeneye kumenya ibintu byaguteye ubwoba kandi udatinya gushyira ubuzima bwawe mubibazo kugirango uhoshe amakimbirane!”
 
Joshua yaramubwiye ati:”ntakindi nakoze usibye kukwemerera nkagufungurira umutima kandi nzi neza ko kubana nawe biri kure cyane kuko ibyo ushaka ataribyo nshaka gusa byibura ndashaka kuguharurira inzira zizatuma wishyira ukizana sinongere kugukangishako ndabwira ibyawe Mutoni!” ariko akivuga atyo Julie aramusubiza ati:”Joshua,nkikubona nakomeje kwibeshyako umbereye umucunguzi,ariko ubu ndi kukubonano umugizi wa nabi kuburyo ntangiye kwicuza icyatumye nemera gushyikirana nawe!”
 
Joshua yahise amubwira ati:”ariko mbona ntampamvu yo kwicuza kuko nakubwiyeko nifuza kukureka ukigenga kandi sinongere kugukangisha Mutoni!” akivuga atyo Julie aramubwira ati:”mbere y’uko undeka cyangwa niba unankinisha reka nkubwize ukuri!” akomeza agira ati:”navuye iwacu mucyaro nzanye na Mutoni tuje kwiga kaminuza kuko twiga kumanwa,twaje kubona akazi mutubari,ariko njye naje guhura n’umukoresha mubi maze ansabako turyamana inshuro nyinshi ndabyanga!”
 
 
Julie akomeza agira ati:”yakomeje kunkangishako azanyirukana kukazi,ariko kuko natinyaga kwirukanwa mukazi naje kubyemera!” akomeza agira ati:”ikibabaje ni uko maze gusambana na we yaje kunyirukana arambwira ngo ndi indaya kandi ntakeneye kongera kumbona mukazi ke!” Joshua aramubwira ati:”Ihangane nzaguhoza amarira yo kutagira akazi kandi humura guhera ubu sinzongera kugukangisha Mutoni!” ariko Julie aramubwira ati:”nushaka uzamunkangishe kuko ubu ndambiwe ibibazo azakore icyo ashaka!”
 
Akomeza agira ati:”nkimara kwirukanwa kukazi natinyeko nahinduka umutwaro kuri Mutoni maze mpitamo gukora kariya kazi kagayitse wansanzemo gusa ndanagusaba imbabazi kuko ninjye wabibye nk’uko wamuvandimwe wawe Junior yakomeje kubivuga!” ariko Joshua aramusubiza ati:”nakubwiyengo uyumunsi urabohorwa kur biriya byose wabonaga nk’ibibazo imbere yawe kuko uhereye none ngiye kwitambika umuntu ushaka kwitambika munzira zawe!”
 
Ariko Julie aramusubiza ati:”maze igihe kinini nihisha kugirango Mutoni atamenya ibyanjye,ariko ubu ndambiwe polisi (police) inyuma yanjye,ndambiwe guhora nihisha, ariko ubu ukora icyo ushaka cyose kuko Mutoni nashaka azabimenye!” akivuga atyo ahita ahaguruka ashaka kwigendera.
 
Agihaguruka Joshua yahise amubwira ati:”ariko ujya wibuka ko aha uri ari kuri polisi?” akomeza agira ati:”icara nkubwire hanyuma nushaka ugende!” ubwo Julie yahise yicara maze Joshua akora mumufuka arambika amafaranga imbereye maze aharambika n’imbunda ndetse n’amapingu aramubwira ati:”ngaho uyumunsi hitamo kimwe muri ibi kugirango njyewe nawe dutandukane neza!”
 
 
 
 
 
——————–Mutoni na Shema bibukiranije ibya kera, ariko bavangiwe na Aisha.
 
___________Nonese ko boss aje harakurikiraho iki ?
 
 
———Julie abwiweko uyumunsi arabohorwa
_____Nonese kuki ahawe guhitamo biriya bintu byose
 
 
 
Ntakundi ayomatsiko usigaranye yazashira keretse kuzisomera Episode 15
 
Kora Like kuri page :”Inyamibwa arts” ukomeza kujya ubonera inkuru n’inama z’urukundo kugihe
 
Artist :Souvenir Ntamakemwa
Source:Inyamibwa arts
Sponsor:Inyamibwa arts
Publisher:Inyamibwa arts
Arts:love story (Ni rurerure)
contact as Via call/whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Follow us on twitter :Simiyoni simeon

Bimenyimana Bonfils Caleb yatangaje impamvu yamuteye kurwana mumukino wabahuje na Sunrise

Caleb 2

Umukino wahuje Sunrise Fc ndetse na Rayonsport Fc wabereye i Nyagatare kuri Stade “Mabati” hari ku munsi wa gatatu wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda ukaba warangiye Rayonsport itsinze Sunrise ibitego bibiri kuri kimwe ariko umukinnyi wa Rayonsport witwa Bimenyimana Bonfils Caleb akaba atasozanyije n’abandi umukino nyuma yo kwerekwa ikarita itukura.

 

 

Caleb.PNG

Caleb weretswe ikarita y’umutuku nyuma yo kurwana

muri uyu mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi kumpande zombi, byaje kugera aho ubwo Sunrise yari imaze gutsinda igitego cya kabiri ariko umusifuzi akemezako hakozwe ikosa, nibwo abafana binjiye mukibuga maze Caleb arwana n’umwe mubafana ari nabyo byamuviriyemo guhabwa ikarita itukura.

caleb 4.PNG

Ingumi n’imigeri byavuzaga ubuhuha

Nyuma y’uko uyumukino urangiye urubuga rwa twitter rw’ikipe ya Rayonsport rwaje gutangazako Caleb yirwanagaho kuko ubwo yabonaga uriya mufana yinjiye mukibuga yatekerejeko ari uje kugira nabi.

yagize ati:”Natekerejeko uriya mufana yaba yitwaje icyuma akaba yagira uwo akomeretsa bityo nirwanaho,ariko ndabisabira imbabazi !”

Caleb 1.PNG

Kanda hano urebe uko byari byifashe

INKURU NDENDE: NI RURERURE Episode 13

affection-couple-girl-984941

 
Ubushize duherukana….Aisha abamubaza Shema ati:”ese koko ukunda Mutoni?” Shema yongera guceceka.
 
REKA DUKOMEZE NA Episode 13
 
Iminsi yakomeje guhita indi irataha Mutoni na Shema bakomeza kuganira ndetse akundana ariko Shema yabaza Mutoni ibyo gusubukura umubano wabo Mutoni ntagire icyo abivugaho ariko umunsi umwe Mutoni aganira na Julie, nuko Julie yongera kumubaza kubijyanye n’akazi nuko Mutoni aramusubiza ati:”biracyari kwakundi kuko ntagihinduka!”
 
Julie aramubaza ati:”ubwo ugiye kumbwirako boss wawe akomeje kugusaba, uko winjiye n’uko usohotse?” arongera ati:”Mutoni,muvandimwe wanjye reka nkugire inama nubwo atari njye mukuru ariko ushobora gusanga hari ibyo nzi utazi nkuko nawe hari ibyo uzi njyewe ntazi!” Mutoni na we aramubwira ati:”mbwira icyo ushaka kumbwira kandi ntugire ikibazo kuko inama zawe nsanzwe nzumva kandi nkazubahiriza!”
 
Julie akomeza amubwira ati:”ubushize tuganira warambwiye ngo iyo asigaye agusaba uko winjiye n’uko usohotse,nakubajije niba mwarabikoze ntiwagira icyo unsubiza gusa niba ari ibanga ryawe bwite cyangwa rikaba iry’akazi ibyo ni ibyawe ntan’impamvu yo kukurwanya cyangwa ngo nkwibasire kuko ntabwo uri umwana!” arongera ati:”gusa wagakwiye kumenyako umukoresha atari we wenyine ku Isi kuburyo wamutakazaho ubuzima bwawe umwereka ubwambure bwawe ngo urashaka akazi!”
 
 
Julie yakomeje kubwira Mutoni ati:”kuba yirirwa agusaba ko mwaryamana ntabwo ari uko uri mwiza cyane kurusha abandi bose abona,ahubwo ni uko ashaka kukongera kurutonde rw’abo yangije kandi yarangiza akabajugunya nk’abatagifite icyo bavuze mumaso ye!” akomeza agira ati:”bene bariya bakoresha iyo bamaze gukorana nawe imibonano mpuzabitsina barakwirukana kandi ntaho wabarega kuko ntakimenyetso uba ufite cyabashinja murukiko!”
 
 
Mutoni yahise abaza Julie ati:”nonese ko amereye nabi ngo nintamuha ukukwezi niko kwa nyuma ndahakora nzabigenze gute?” Julie aramusubiza ati:”tekereza kuri Shema ugukunda, wibuke ukuntu wamurwaniye ishyaka mukiga mumashuri yisumbuye ukirindako babirukanira hamwe none akaba akomeje kukwirukaho maze unatekereze ukuntu ugiye kwambarira ubusa uriya musinzi ngo ni boss wawe!”
 
Akivuga atyo Mutoni yahise amubwira ati:”nonese urambwirako Shema we nzamwizera nshingiye kuki?” arongera ati:”uratekerezako imyaka tumaze tutabonana ibyo yakoze bingana iki?” akomeza agira ati:”na we simushira amakenga kuko nongera kumubona namusanganye na Aisha kandi uzi nezako Aisha yicuruza ubwose Shema we namwizera gute ?” ariko Julie aramubwira ati:”naho utakwiyegurira Shema wari ukwiye kwita kubuzima bwawe!”
 
Mutoni yahise abwira Julie ati:”erega ibyo umbwira ndabyumva ahubwo ndatinya gutakaza akazi kanjye kandi uziko kajyaga kamfasha nyuma y’amasomo!” Julie aramubwira ati:”hari ubwo wasanga umunsi umwemereye ibyo ashaka wahita ukurikirwa n’umunsi wo gusezererwa mukazi kwawe kandi ibyo nibikubaho ntuzagirengo sinakugiriye inama!” Akomeza agira ati:”erega ibyo nkubwira mbifitiye igihamya kuko nanjye byambayeho!” akivuga atyo Mutoni ahita amubaza ati:”nonese ntukora?” arongera ati:”uriya mugoroba uba ugiye hehe ?”
 
Joshua yavuye kukazi yihuta kubera gahunda yari afitanye na Julie akigera murugo asanga na Shema arahari nuko amaze kwicara Shema aramubwira ati:”ibyaraye bimbayeho ni agahomamunwa!” akomeza agira ati:”iyo nza kumenyako umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahagarara simba nariteje iriya ndaya ngo ni Aisha!” Joshua yahise amubaza ati:”nonese byakugendekeye gute ko udatobora ngo umbwire ahubwo ukaguma mumaganya uboshye amwe ya Yeremiya numva muri Bible!”
 
Shema aramusubiza ati:”uziko nimugoroba yaraye imbwiye ngo ubu ngomba guhitamo hatati yayo na Mutoni uwo ngomba guha umwanya!” ariko Joshua yisekera aramusubiza ati:”ibyo biroroshye!” akomeza agira ati:”wamubwiyeko ikibahuza ari amafaranga, ariko ikiguhuza na Mutoni ari amateka atazibagirana mufitanye!” akivuga atyo Junior aramubwira ati:”Joshua wikoshya umuntu!” akomeza agira ati:”wari ubivuze neza ariko wibeshyeho ikintu kimwe!”
 
Shema nabanze atuze kandi yice kuri Aisha burundu kuko gukomeza kumwerekako amufite hafi ye bimutera kurushaho kwanga Mutoni, ahubwo agerageze umwanya wose atari mukazi awuhe Mutoni niba amukunda by’ukuri!” Shema yumvise ayomagambo niko kuvuga ati:”ibyo ndabyumva ariko Mutoni akomeje kunyicaho kandi wagirango hari ikintu ampishe!” ariko Junior aramusubiza ati:”ntakindi aguhishe usibyeko azi neza ibyawe na Aisha!”
 
Ntibyatinze uko amasaha yakomeje kwicuma Joshua yahuriye na Julie aho bari basanzwe bahurira maze batangira kunywa no kuganira maze Joshua abaza Julie ata:”Mutoni ameze neza?” ariko Julie aramusubiza ati:”nituba turi kumwe ntukambaze Mutoni kuko ari mukazi ke nanjye ndi mukanjye ubwo rero sinumva impamvu ushaka kuvanga ibintu!” ariko Joshua aramubwira ati:”impamvu inteye kumukubazaho ni uko nahoranye na Shema ambwirako agiye kumurena aho akorera!”
 
Akivuga atyo Julie aramusubiza ati:”wavuzeko agiye kwirebera Aisha!” akomeza agira ati:”ariko abakobwa mwatubonyemo ibikinisho byanyu kuburyo muzajya mutubwira ibyo mwiboneye byose tugahita tubyemera?” ariko Joshua aramubwira ati:”Julie,windakarira kuko simba nifuza kukubona urakaye kandi mba naje kukureba ngo umpe ibyishimo ntashobora guhabwa n’undi mukobwa uwo ariwe wese!” ariko Julie aramubwira ati:”gabanya uburyaryase!”
 
Akomeza agira ati:”ibyo wirirwa uvunikamo byose jya ubyihorera kuko urabiziko njye nawe duhuzwa n’uko ungurira ndetse ukampa amafaranga,ikirenze ibyo ni uko umbikiye ibanga utazigera ubwira Mutoni!” akivuga atyo Joshua aramubwira ati:”nonese nguhaye ayomafaranga nkanakugurira nk’uko ubivuga kuko umpa ibyishimo ntakura ahandi,ariko nkabwira Mutoni ibyo ukora?” Julie ahita amusubiza ati:”waba umpemukiye ariko!”
 
Joshua aramubwira ati:”rero uko nkubikiye ibanga nawe ugomba kugira ibanga umbikira uhereye umunsi wa none!” ariko Julie aramuseka cyane niko kumubwira ati:”Afande jya ureka gusetsa ngo urenze urugero!” akomeza agira ati:”ubwo koko nakubikira irihe banga wowe?” ariko Joshua amubwira akomeje ati:”hari ibintu bisa n’aho bidashoboka nakoze kandi abantu babimenye byankoraho,gusa ndashaka ko wambikira iryo banga!”
 
 
 
——————–Mutoni akomeje kwibasirwa na Boss amusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina
———Julie akomeje kumugira inama
__________Gusa Julie aracitswe avugako byamubayeho–ese koko byamubayeho ?
 
______________Nonese Ibanga Joshua ashakako Julie amubikira urakeka ari irihe ?
 
 
Ntakundi ayomatsiko usigaranye yazashira keretse kuzisomera Episode 14
 
Kora Like kuri page :”Inyamibwa arts” ukomeza kujya ubonera inkuru n’inama z’urukundo kugihe
 
Source:Inyamibwa arts
Arts:love story (Ni rurerure)
contact as Via call/whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Follow us on twitter :Simiyoni simeon

INKURU NDENDE: Ni rurerure Episode 12

affection-couple-girl-984941

Ubushize duherukana….Mutonihari amagambo abwiwe na Shema maze Mutoni akimara kumva ayomagambo yahise aturika ararira ,ariko Shema ananirwa kumuhoza kuko yakomezaga kumubaza icyokibazo.

Reka dukomeze  Episode ya 12

Iminsi ibiri yakurikiyeho hari muri weekend maze Shema ahamagara Junior na Joshua baramusura maze baganira ari nako bafata akantu (icyo kunywa) Shema atangira kubabwira ati:”basaza,ntababeshye uyumunsi ni umwe muminsi nishimiye kuba ndiho!” akomeza agira ati:”muzi neza ko muminsi ishize nari narigunze ariko nkibona Mutoni ubu ndumva ntakiri njyenyine ahubwo hashimwe Imana yamungaruriye ndetse n’umuntu wese wabigizemo uruhare nkongera guhura na we!”

Akivuga atyo Junior ahita amubwira ati:”utiriwe wigora uvuga byinshi n’ubundi birigaragaza ko unezerewe kandi cyane!” ubwo na Joshua yahise amubwira ati:”nizere ko utazongera gutuma agucika nk’uko yigendeye cyagihe tukiri ku ishuri!” akivuga atyo Shema aramubwira ati:”byihorere nubwo nubu ataranyemerera ngo mwiharire kandi yongere kunyiharira nk’uko twahoze,ariko iyo ntekereje ukuntu namubonye arenga ntafite n’uburyo namuciramo amarenga numva amarira yongeye kumbunga mumaso uboshye nasubiye cyagihe!”

Joshua yahise amubwira ati:”nanjye nibyo nkubwira!” akomeza agira ati:”burya ngo umenya uburemere bw’umutwaro ari uko umaze umwanya uwikoreye,ariko umenya akamaro umuntu yari agufitiye ari uko agiye!” ubwo Junior we yahise ababaza ati:”nonese ubundi njye ko ntabizi batandukanyijwe n’iki ?” ubwo Shema yahise amusobanurira agira ati:”byatangiye cyera tukigana mumashuri yisumbuye (secondaire/secondary) nibwo twakundanye,ariko tuza gusohokana ikigo njyewe na we maze tuvuye hanze baradufata njyewe ndiruka….!”

Atarakomeza Junior ahita amubwira ati:” nonese iyo uza gusanga ari abagizi ba nabi bakamuhemukira urumva atari wowe wari kuba umutanze?” arongera ati:”ntacyo komeza ndakumva!” Shema akomeza agira ati:”ubwo nyine bamuzanye mukigo maze bamubaza umuhungu bari bari kumwe yanga kumuvuga bafata umwanzuro wo kumwirukana,arabyemera ndetse yemera gutaha wenyine, niko kumubona arenga ntafite icyo gukora!” akivuga atyo Joshua aramusubiza ati:”ariko uyumunsi ufite icyo gukora,ubwo rero wikwitesha amahirwe!”

Shema aramusubiza ati:”ntakindi ngomba gukora usibye guca bugufi nkamusaba imbabazi koko nkekako iyo nza kuguma hamwe bakadufatana,bari kutwirukanira hamwe bityo sinongere kumubura nk’uko maze igihe naramubuze kandi nan’ubu sindabasha kuganira na we kuko iyo ngize icyo mubaza ntakindi ansubiza usibye amarira atemba kumatama ye!” Junior na we aramubwira ati:”biragoye gutahura ikihishe inyuma y’ayo marira ye, ariko kandi uwemeye kukwitangira akirukanwa wenyine ntazabura kukwemera!”

Kukazi kwa Mutoni Aisha ari mukazi yagiye kumva yumva boss amutumijeho mukazi maze aramwitaba akihagera boss aramubaza ati:”harya umaze igihe kingana gute ukora hano?” Aisha amusubizako ahamaze umwaka umwe n’igice maze boss ahita amusubiza ati:”tangira witegure kugirango mubyumweru bibiri biri imbere uzajye muri konje (conge/annual leave) yawe !” ariko akivuga atyo Aisha ahita amubwira ati:” ariko njyewe sinumva impamvu ushaka kunyohereza mukiruhuko kandi ntagisabye!”

Aisha akomeza agira ati:”ubundi ko hari abandi naje nsanga aha bakaba batarajye muri iyo konje unyoherezamo?” ariko boss asa n’urakaye ahita amubwira ati:”ceceka ahose !” arongera ati:”uzi nezako njyewe mbishatse nakwirukana nkazanamo undi mukozi kandi ntahantu wandega!” ariko Aisha ahita amubwira ati:”ahubwo wowe ndabona ibyo wikururira utabizi!” akomeza agira ati:”niba ushaka gusigarana Mutoni hano mukazi,ube witeguye kujya uhomba buri mugoroba kuko aba afite abatumirwa b’abagabo be hano!”

Akivuga atyo Boss yahise acisha make maze aramubwira ati:”bimbwire neza ibyo uwomukobwa atangiye!” ariko Aisha aramusubiza ati:”boss, wishaka kungira igikoresho ukuramo amakuru nk’uko wagize Mutoni igikoresho cyawe cyo mu gitanda!” boss na we ahita amubwira ati:”Aisha ushobora none ahangaha guhita wandika amakosa yawe ndetse n’agasuzuguro ungaragarije hano muri office yanjye?” ariko Aisha aramusubiza ati:”ukekako njyewe ari uko bantwara?” akomeza agira ati:”boss,wanyibeshyeho kandi ukore icyo ushaka!”

Murugo aho Mutoni yari acumbitse we na Julie bari kuganira maze Julie abaza Mutoni ati:”Ibyawe na Shema bigeze hehe se ?” ubwo Mutoni yahise amusubiza ati:”Sinabona uko ngushimira wowe na Joshua mukundana ndetse na Junior kuko mwatumye nshobora kongera kubonana na Shema nyuma y’iminsi twaraburanye ariko….!” atarakomeza Julie ahita avuga ati:”ahhhh, ndibutse!” akomeza agira ati:”boss wanyu aracyagusaba ko muryamana kugirango akurekere mukazise muvandi ?”

Mutoni yahise amubwira ati:[“wabyihoreye wamukobwawe!” akomeza agira ati:”muri iyiminsi wagirango hari umuntu wamunteje, kuko ndinjira ati:” Mutoni wampaye, nasohoka akongera…..sha mbese….!” atarakomeza Julie aramubaza ati:”uvuze ngo iki ?” akomeza agira ati:”nonese ugiye kumbwirako mwabikoze?” ataragira icyo amusubiza telephone ya Julie yahise isona maze Julie arebye asanga ni Joshua umuhamagaye maze aramwitaba batangira kuganira nuko Joshua aramubaza ati:”nonese irijoro ndakubona?”

Ariko Julie aramusubiza ati:”nonese gahunda yanjye ko uyizi ari ugohora mboneka kugirango ndebe uko nakwiteza imbere urumva wanshaka ukambura?” ariko Joshua aramubwira ati:”nagiraga ngo nkubwire dupange ibintu bifatika kandi ndifuzako uriya mwuga wawe wawureka kuko ntukubahisha kandi nzabigufashamo!” ariko atarakomeza Julie ahita amukupa gusa akomeza kwivugisha agira ati:”hello,hello?”

Shema na we yacunze amasaha yo gusimburana kukazi ya Mutoni na Aisha agiye kugera maze aha gahunda Aisha maze kumugoroba Aisha amusanga iwe maze mbere yo kugirana ikindi gikorwa babanza kuganira maze Aisha abwira Shema ati:”ariko Shema ko nakubujije gukomeza kugura abakobwa bicuruza nk’ubu kuki udashaka kunyumva koko?” ariko Shema aramusubiza ati:”nanjye simbagura usibye wowe wenyine mba nihamagariye kugirango uze umare imbeho y’ijoro unandinde irungu ryo muri iyi nzu nkodesha itagira undi muntu uyindazamo!”

Akivuga atuyo Aisha aramusubiza ati:”rekera aho ahubwo hari uko nkubona!” akomeza agira ati:”uyumunsi uri kumwe na Mutoni umubwirako umukunda,ejo waguze Aisha!” arongera ati:”ahubwo njyewe iyo ndebye mbona ushaka guhima, kwihimura ndetse no kubabaza Mutoni!” Shema yaracecetse abura icyo avuga maze Aisha aramubaza ati:”nonese ko utavuga ibyo nkubwira si ukuri ?” ahita amubwira ati:”ariko njyewe mfite umupango!” akomeza agira ati:”nawe urabanza unsubize kubyo ngiye kukubaza!”

Shema yaramubwiye ati:”ngaho mbaza ndagusubiza!” Aisha aramubaza ati:”ese koko ukunda Mutoni?” Shema yongera guceceka.

——————–Mutoni akomeje kwibasirwa na Boss amusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina
———Julie atunguwe no kumva ngo nagaruka akongera……….Ese ashatse kuvuga iki ?

———–Shema n’ubwo avuga ko akunda Mutoni akomeje gukururana na Aisha
—_________________Nonese Shema arasubiza iki Aisha ?
__________Arikose Aisha afite uwuhe mupango ?

Ntakundi ayomatsiko usigaranye yazashira keretse kuzisomera Episode 13

Kora Like kuri page :”Inyamibwa arts” ukomeza kujya ubonera inkuru n’inama z’urukundo kugihe
Source:Inyamibwa arts
Sponsor:Inyamibwa arts
Publisher:Inyamibwa arts
Arts:love story (Ni rurerure)
contact as Via call/whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Follow us on twitter :Simiyoni simeon

 

Yanditswe na Souvenir Ntamakemwa

Chelsea yiteguye kwishyura Million 90 kumwataka Mauro Icardi

 

Icardi Mauro.jpg

 

Amakuru akomeje gucicikana ni uko umwataka w’ikipe ya Inter-Milan yo mubutaliyan Mauro Icardi ariwe ukomeje guhabwa amahirwe kurusha abandi yo kwerekeza mu iri kipe yo mubwongereza ikomeje guhura n’ikibazo cy’umwataka wo gusimbura Alvaro Morata. 

 

Ni nyuma y’uko uyumukinnyi Alvaro Morata wageze muri Chelsea mumpeshyi y’umwaka ushize wa 2017 akomeje kubura izamu kuko mu mikino 48 yakinnye muri season ishize yashoboye gutsinda ibitego 15.

 

Ikinyamakuru the sun cyatangajeko iyi kipe ya Chelsea binyuze kumutoza wayo Maurizio Sarri yiteguye kwishyura millioni 90 z’amayelo ( £90 Millions) kuri uyumukinnyi w’imyaka 25, akaba yarashoboye gutsinda ibitego bitanu (5) mumikino umunani amaze gukina muri iyi season.

Icardi Mauro 2

Biramutse byemeye Mauro Icardi yakwinjira muri Chelsea mu kwezi kwa mbere.

nubwo bimeze bityo Maurizio Sarri utoza Chelsea yatangarije ikinyamakuru The sun ko Morata azakoreshwa mumukino uzabahuza na Manchester united.

 

 

Yanditswe na Ndayisaba Simeon

INKURU NDENDE: NI RURERURE Episode 10

affection-couple-girl-984941

Ubushize duherukana….Aisha abwiye Mutoni ko umugabo we amushaka, maze Mutoni aramubwira ati:”nyamara wari ukwiye kumbwira kuko njyewe ibintu umbwira ntabwo ndi kubisobanukirwa!” Aisha aramubwira ati:”ubwo nyine komeza uhagarare aho igihe ubimenyera urajyayo!”

 

……Umunsi wakurikiyeho Mutoni yarimo aganira na Julie maze Julie aramubwira ati:”kuva natangira kuba i Kigali nabonye mumaso ha Mutoni hahinduka!” arongera ati:”ejo ugikubita amaso wamuhungu ngo ni Shema wahise wijima,ugerageza kwihagaraho,ariko umutima uragutamaza urabivuga!” arongera ati:”ese ko nabonaga murebana nk’abaziranye ubundi bimeze bite?”

Ubwo Mutoni yahise amubwira ati:”sha byihorere!” akomeza agira ati:”buriya njyewe na Shema dufitanye amateka ndetse n’amabanga utamenya,ubwo rero nabaye nkimukubita amaso mbyibuka byose niko kubura uko nifata!” ariko Julie aramubwira ati:”ariko koko uzakomeza kujya umpisha ugeze ryari koko?” arongera ati:”wavugishije ukuri ko wari wafushye kubera kariya gakobwa bari bari kumwe!”

Mutoni yahise amubwira ati:”ibya Aisha byo byihorere kuko yaraye noneho ankoreye ibintu ntazibagirwa!” akomeza agira ati:”koko Aisha ngere mukazi nziko ngiye kumusimbura agataha,ahite ambwira ngo umugabo wanjye arantegereje!” atarakomeza Julie ahita amubwira ati:”ntumbwireko Shema yari yaje kukureba!” ariko Mutoni aramusubiza ati:”iyo byibuze biba ari ibyo” akomeza agira ati:”yabaye yakomeje kumpishase kugeza ubwo boss aje kunyirebera yarakaye!”

Mutoni akomeza agira ati:[“ubwo nyine boss,yabaye akihagera,Aisha ahita ambwira:”ati:”dore aje no kukwirebera ndaba ndeba uko urabigenza!”] arongera ati:”ubwo nyine nahise mbaza Aisha nti:”nonese uyu ni we mugabo wanjye wambwiraga?” Julie na we yahise abaza Mutoni ati:”ubwose Aisha yabyitwayemo ate?” Mutoni atangira kumusobanurira neza uko byagenze agira ati:”ubwo nyine boss yahise anjyana inyuma gato atangira kumpata ibibazo!”

Akomeza agira ati:”ariko uziko yanambwiye ngo iki nicyo gihe mwiture ineza itagereranywa yangaragarije!” Julie asa n’utangaye yahise amubaza ati:”ubwose yashakaga kuvuga iki?” ariko Mutoni aramusubiza ati:”ntukijijishe ariko!” arongera ati:”ubwo nyine nakomeje kumuhakanira,atangira kunkyurira ambwira ngo nirengagije uko naje meze,anambwira ukuntu yamfunguje ubwo Aisha yamfungishaga ambeshyera ngo namwibye!”

Ariko Julie,aramubwira ati:”Mutoni,muvandimwe wanjye iki nicyo gihe kugirango ube maso kuko ubwo nyine aragutangiye !” atarakomeza Mutoni ahita amuca mu ijambo aramubwira ati:”uwakubwirako yanambwiye ngo nimbyanga azanyirukana cyangwa asubire kubyutsa ikirego cyanjye na Aisha!” ariko Julie aramusubiza ati:”iby’ikirego byo ntibigutere ubwoba kuko uwatumye uvayo n’ubundi ntarasinzira kandi arakuzi nubwo wowe waba utamuzi!”

Joshua na Shema ndetse na Junior barimo baganira Junior yabwiye Shema ati:”Shema,nagukoreye umuti neza rero ugomba kungurira kuko ibyo nakoze byampinduye indashyikirwa!” atarakomeza Joshua aramubwira ati:”ahubwo agomba kumara ukwezi ariwe ugura kuko ibyo waraye ukoze yabiharaniye igihe kinini ntabigereho!” Junior yahise yongera aravuga ati:”na we Joshua uzagura kuko nakwihereye pase (passe) ya hatari!”

Ubwo Shema yahise ababwira ati:”mubyihorere,ntakibazo nakimwe ubu nananirwa gukemurana namwe kuko nabonye muri abantu b’intwari!” akomeza agira ati:”ahubwo uwababwirako njyewe na Mutoni twaraye duhanye gahunda y’ukuntu turaza kubonana uyumunsi nimugoroba!” Junior ahita abaza Joshua ati:”wowese na Julie muzabonana ryari afande?” akomeza agira ati:”ndabizi,uri mukuru kandi kubera akazi ukora uzi byinshi kundusha ariko unyemerere uyumunsi nkugire inama!”

Junior akomeza agira ati:”wari ukwiye gushaka ukuntu watandukana n’uriya mukobwa ngo ni Julie kuko usibye kwirengagiza urabi nawe ntacyiza cye usibye kwiba no gusahura!” ariko Joshua abaza Shema ati:”Shema,nawe uremezako uriya mukobwa ntakiza cye na kimwe?” akomeza agira ati:”njyewe Joshua iyo mbonye umwobo ucukuye ahantu hadakwiye sinihutira kuwusiba ahubwo mbanza kumenya impamvu yawo hanyuma nkamenya n’ingaruka byateza nywusibye!”

Akivuga atyo Shema aramubwira ati:”ubwo rero witegure uko uzajya umukura muburoko uzajya uba wamushyizemo kubera kurwanya bariya bantu bazerera nijoro!” ariko Joshua aramusubiza ati:”aho gushaka uburyo mukura gerezase,uwashaka uko nayimurinda?” akomeza agira ati:”Shema,wowe ntiwari ukwiye no kuvuga nabi Julie kuko ni umwe mubamalayika barinze Mutoni wawe wirirwa uririmbako ari urukundo rwawe!”

Ntibyatinze nimugoroba haragera maze Mutoni agaruka kukazi, maze na Shema arahaza nk’uko bari bahanye gahunda,ariko Shema agakomeza kwibaza mumutima we ukuntu araza kuganira na Mutoni ari mukazi ndetse n’ukuntu Aisha araza kubyakira,ariko arikomeza aravuga ati:”icyo napfanaga na Aisha ni amafaranga kandi uko twararanye naramwishyuraga ndumva ibyo ntakibazo kibirimo keretse nimba hari ikindi anshakaho!”

Shema yamaze kwicara atumiza icyo kunywa maze na Mutoni araza baba bicaranye biganirira maze Mutoni aramubwira ati:”Shema,nishimiye kongera kwicarana nawe turi twembi amaso kuyandi dusa n’abirengagije ibidukikije kandi twirebanira gusa mbanje kugusaba imbabazi kubw’ibyo nagukoreye byose!” ariko Shema aramusubiza ati:”ntacyaha nkubaraho kandi niyo cyaba kikuriho sinaba ntarakubabarira kuko urabizi ko nambere hose nakubabariraga mbere y’uko usaba imbabazi!”

Akomeza agira ati:”Mutoni,mbonyeko kuva kera kugeza ubu utigeze uhinduka!” Mutoni aramusubiza ati:”nanjye mbonye ko utigeze uhinduka kuko na mbere hose iyo nabaga mfite ikibazo wanyerekaga ko ntagihari kugirango niheba!” ariko Shema amuca mu ijambo niko kumubwira ati:”nanjye iyo nabaga nakubabaje niwowe wansabaga imababazi kandi n’ubu ni wowe unsabye imbabazi nyuma y’ibyo maze iminsi ngukorera!”

Ariko Mutoni aramubwira ati:”nari naribagiwe ko twakongera guhura tugahuza naho ibyobindi byo byibagirwe kuko kuba nkubonye birampagije kandi Imana ishimwe kuko uje uri muzima!” ahubwo twivugire kubya kera n’ukuntu twatandukanye ku ishuri ntano gusezeranaho, ariko Shema aramubwira ati:”reka ibya cyagihe kuko nan’ubu bikinkurikirana !” akomeza agira ati:”nakubonye urenga ndaremba, nibaza impamvu ntakwambitse ikamba ngo uko utembera urigendane bityo bikwibutse ko ngukunda!”

Shema akomeza agira ati:”amajoro yose nahoraga ntakamba none Iyo nsenga yanyumvise kuko ubu tugiye gusubukura ibyacu!” Mutoni aramubwira ati:”Shema,uri ishema ryanjye kandi ni wowe rukundo nigeze kandi ni wowe mpora ntekereza uko bukeye n’uko bwije!” Shema na we aramubwira ati:”humura noneho rero ubuuu…………!” atarakomeza boss wa Mutoni ahita aza yarakaye niko kumubwira ati:”urasubiriye nanone ?” ahita amujyana nabi

—-stay waiting ——–4——–Episode 11——— is coming sooon————

Mutoni yongeye guhura na Shema gusa ntibirangiye neza
Ntakundi ayomatsiko usigaranye yazashira keretse kuzasoma igice gikurikira

N’ahubutaha muri Episode 11

Kora Like kuri page :”Inyamibwa arts”  ya Facebook ukomeza kujya ubonera inkuru n’inama z’urukundo kugihe
Source:Inyamibwa arts
Editor :Simiyoni the Corpse
Sponsor:Inyamibwa arts
Publisher:Inyamibwa arts
Arts:love story (Ni rurerure)
contact as Via call/whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Follow us on twitter :Simiyoni simeon

 

 

Yanditswe na Souvenir Ntamakemwa

INKURU NDENDE:NI RURERURE Episode 9

affection-couple-girl-984941

 

Ubushize duherukana….Mutoni na Junior bageze aho Shema na Joshua bari basohokaniye n’abandi bakobwa maze .. Mutoni ahita avuga ati:”ndumva buri wese ari kuvuga akurikije amarangamutima ye ariko ntimuze no gutungurwa no gusanga bamwe bavuzeko ari umunsi w’amarira kandi y’agahinda kuri bo!”

 

REKA DUKOMEZE NA Episode 9

……Nyuma y’iminsi mike Mutoni yari ari kuganira na Julie nuko Julie abaza Mutoni ati:”ariko witwaye ute ugikubitana amaso na Shema yisohokaniye n’undi mukobwa?” Mutoni aramusubiza ati:”ntakibazo gikomeye nabigizeho kuko nagiye nabyiteguye kandi byose Junior yari yabimbwiye byose,niyompamvu ntacyo byagombaga kuntwara!”

Mutoni akomerezaho na we niko kumubwira ati:”ahubwo uvuze Junior unyibutsa ikintu!” akomeza agira ati:” ko nabonye wowe na Junior wagirango hari aho muziranye kandi ko wagirango hari ikibazo mufitanye,ubundi ibyantu bihagaze bite?” ariko Julie ahita amusubiza ati:”ahubwose ntiwabonyeko Joshua yahise abyitambikamo?” akomeza agira ati:”Junior twigeze guserera turi mukabari nkoreramo kuko yashakaga kumenyera nkabyanga!”

Arongera ati:”gusa nyine Joshua ni umwana mwiza kuko yahise amba hafi kandi byose bikemuka neza mumahoro!” ariko Mutoni ahita amubwira ati:”ariko uko bukeye n’uko bwije ko numva Joshua agenda agaruka mumagambo uvuga bimeze bite wowe?” akomeza agira ati:”buriya ntabwo watakayemo!” Julie aramusubiza ati:”biragoye guhisha amarangamutima,ariko kandi biragoye kuzamuka ukarenga ikirere wibwirako uzasingira inyenyeri gusa uko mbonye Joshua ndahinduka!”

Akomeza agira ati:”mpura na Joshua bwambere twahuriye mubibazo nafungiwe imvururu zo mukazi kanjye,ariko uko nagiye mpura na we kenshi kumwikuramo byarananiye kandi birangora kuburyo kumwiyibagiza byambereye ihurizo rinini cyane!” ariko Mutoni aramubwira ati:”kora ibishoboka urebeko wamwegukana kuko nabonye wagirango aracyari nyakamwe kandi ntamukobwa uramwiharira!”

Akivuga atyo Julie araturika ararira niko kubwira Mutoni ati:”Joshua aranzi neza kandi azi n’intambwe ntera aho nzerekeza ubwo rero kugirango abe yanyemera biri kure ndetse ntanubwo bishoboka!” ariko Mutoni aramubwira ati:”buriya rero ubimubwiye akakwanga byakubera inzira nziza yo kumwikuramo kuruta ko wakomeza kumwishyiramo kandi ashobora kuba yifitiye abandi!” akomeza amubwira ati:”kandi anakwemeye yaba agutuye umutwaro umaranye iminsi wananiwe gutura!”

Kukabari aho Aisha yakoreraga Boss, yasanze Aisha aho ari gukorera maze amubwira arakaye ati:”niko,ujya umenyako ari njyewe ugukoresha!” arongera ati:”uziko mbishaka nakwirukana kandi ntan’ahandi wowe natuma ubona akazi muri iyi Kigali mubijyanye n’utubari ndetse n’ama Hotel?” akivuga atyo Aisha aramubaza ati:”Boss,ko mbona mwandakariye habaye iki?” akomeza amubaza ati:”nakoze iki ngo nikosore?”

Boss aramubwira ati:”koko ni kuki uhangara kumenyera no kunkinisha bigeze hariya!” akomeza agira ati:”uramara kumpamagaza ngo Mutoni yakwibye nkamujyana kumufungisha nziko ikibazo cyakemutse,ukansha inyuma ukamufunguza !” ariko Aisha asa n’utangaye niko kumusubiza ati:”boss,ntubizi ko njye na we twari dufunganywe ndetse twarekuriwe rimwe ?” akomeza agira ati:”kuki koko ushaka kwijijisha!”

Aisha abwira Boss ati:”ahubwo wowe ikigaragara ni uko ufite ubyo upanga na Mutoni ndetse ukaba waramufunguje,ariko ubonye ntakuntu wazimiza ibyanjye yatwaye utangiye kundakarira ngo ntuze!” yongeraho atti:”ariko ibyanyu nabyo bizajya ahabona kandi abakozi bose bazabota n’ukuntu uba watwihinduyeho umuntu ukaze ukagirango ibyo mupanga ntitubibona!”

Kurundi ruhande Shema yari ari kuganira na Junior maze Junior abwira Shema ati:”nubwo Joshua akomeje kumpindura umusazi njyewe uriyamukobwa ndamwibuka neza ni we najyanye muri ghetto yacu akatwiba kandi sindamenya impamvu Joshua akomeje kumpindura umusazi!” ariko Shema aramusubiza ati:”erega Joshua ntabwo aguhindura umusazi kuko ntabwo aguhakanya ahubwo afite impamvu ye bwite tudashobora kumenya ituma akomeza guhishira uriya mukobwa!”

Shema akomeza agira ati:”njyewe ikinshanga ni uko yatangiye ataubwirako azamukoresha akabona Mutoni,none aho Mutoni abonekeye akomeje kumuhishira,gusa koko nk’uko Joshua abivuga naje gusanga uriya mukobwa abana na Mutoni munzu imwe!” akivuga atyo Junior ahita abwira Shema ati:”wibeshyera Mutoni!” akomeza agira ati:”nubwo mwatandukanye wishaka kumuharabika ngo ushake kunyumvishako abana n’iriya ndaya yiba !”

Ariko Shema aramusubiza ati:”Junior garukira aho!” arongera ati:”narabivuze kandi nzabivuga ko nkunda Mutoni kandi n’uzamuvuga nabi nzamurwanya!” Junior aramusubiza ati:”sinamuvuze nabi,ahubwo ikibazo ni uko muri kwitiranya ibintu mugakekako ahari Mutoni yaba yarahindutse kuburyo yabana n’iriya siha!” akomeza agira ati:”cyangwa Joshua yamwihayeho akabyizi,aryohewe yanga kurekura!”

Ntibyatinze umugoroba uragera maze Mutoni nyuma y’amasomo ya kumanwa aza gusimbura Aisha kukazi,ariko akimugeraho kugirango amusimbure Aisha ahita amubwirango wabonanye n’umugabo wawe?” arongera ati:”yavuzengo mbere y’uko ufata akazi ubanze umusange aho akorera muvugane!” akivuga atyo Mutoni ahita amubaza ati:”umugabo wanjye?” arongera ati:”usibye no kumenya aho akorera njyewe ntamugabo ngira!”

Ariko Aisha aramubwira ati:”ariko ubona gukomeza kwihisha mubantu bizakumarira iki?” arongera ati:”ariko uziko umeze nk’amarebe hejuru y’amazi ko ariyo umuntu ashobora gukandagiraho azikom akandagiye ahantu hazima akikanga yarohamye!” ariko Mutoni aramubwira ati:”nyamara wari ukwiye kumbwira kuko njyewe ibintu umbwira ntabwo ndi kubisobanukirwa!” Aisha aramubwira ati:”ubwo nyine komeza uhagarare aho igihe ubimenyera urajyayo!”

—-stay waiting ——–4——–Episode 10——— is coming sooon————

Nyuma y’iminsi Mutoni ashinjwa kwiba Boss akomeje kwibaza uwamufunguje

_____Junior akomeje kwibaza ikihishe inyuma y’umubano wa Julie na Shema

____________Nonese ko Mutoni yakirijwe inkuru imubwirako umugabo we amushaka ?

Ese-Aisha yaba ashaka kuvuga nde ?

N’ahubutaha muri Episode 10

 

Niba ari ubwa mbere usuye Page yacu :”Inyamibwa arts” ntugende udakoze Like kugirango ubone izindi nkuru zagucitse ukajya uhita unabona izinkuru mbere y’abandi.Source:Inyamibwa arts
Editor :Simiyoni the Corpse
Sponsor:Inyamibwa arts
Publisher:Inyamibwa arts
Arts:love story (Ni rurerure)
contact as Via call/whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Follow us on twitter :Simiyoni simeon

 

Yanditswe na Souvenir Ntamakemwa

Yajyanywe kubagwa igitaraganya nyuma yo kwiba impeta ya Diamond akayimira

Diamond theft.jpg

Igipolisi cyo muri Turikiya cyajyanye kwamuganga igitaraganya umukerarugendo witwa Ian Campbell w’imyaka 54, ukomoka mugihugu cya Ireland kugirango abagwe nyuma yo kwiba impeta ikozwe muri diamond ifite agaciro ka 30,000 Byama Euro.

 

Uyu munya Ireland w’imyaka 54, yafashwe ubwo yari amaze kwiba iyi mpeta ikozwe muri diamond mu iduka ricuruza ibijyanye n’imideli riherereye mu karere ka  Marmaris ho muntara ya Mugla mugihugu cya Turkiya.

 

Umukozi wo muri iri duka utatangarije abanyamakuru amazina ye yatangarije ikinyamakuru :“The mirror “ cy’abongereza ko bakimara kubona ko uyu Campbell amaze kumira iyi mpeta ya diamond bahise bamukingirana bitabaza polisi yo muri ako gace.

 

Diamond theft cas

Campbell yahise ajyanwa kubagwa igitaraganya.

 

Ikoranabuhanga rikoreshwa kwa muganga rizwi nko kunyuzwa mucyuma rya X-Ray ryerekanyeko uyu Campbell koko afite iyimpeta munda ye, bikaba byatumye uyumukozi wavuzwe haruguru avugako arakomeza gutegereza kugeza igihe abaganga barangirije iki gikorwa bityo akabona impeta ye.

 

 

Yanditswe na NDAYISABA Simeon