Byemejwe ko Papa Francis azasura Korea ya ruguru mukwezi gutaha

Pope

Nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru cy’abanya Qatar “aljazeera.com”  cyandikirwa kuri internet kuri uyu wambere taliki ya 15/Ukwakira/ 2018 batangaje inkuru ivugako umushumba wa Kiliziya gatulika yaba agiye gukorera uruzinduko rwe rwa mbere muri Koreya ya ruguru mumezi ari imbere.

Ibi bivuzwe nyuma y’uko akoreye uruzinduko rwe muri Koreya y’epfo muminsi ishize; kuri uyu wambere rero nibwo hasesekaye inkuru ivugako yaba agiye no gukurikizaho gusura Koreya ya ruguru  kubutumire bwa Perezida Kim Jong Un.

Ibi bikaba byatangajwe na Lee Hae-Chan, abitangariza ikinyamakuru Yonhap news agency  kuri uyu wambere umuyobozi mukuru w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana rya Koreya y’epfo aho yagize ati:

“Biravugwako Papa Francis yaba agiye gukorera uruzinduko rwe muri Koreya ya ruguru mumuhindo utaha!”

 

Bwana Lee ntiyigeze atangaza inkomoko y’inkuru y’uruzinduko rwa Papa muri Koreya ya Ruguru; gusa biramutse byemeye ururuzinduko rukabaho yaba ibaye inshuro ya mbere  mumateka y’Isi Papa asuye Koreya ya Ruguru.

 

Yanditswe na NDAYISABA Simeon.

INKURU NDENDE:NI RURERURE Episode 8

affection-couple-girl-984941

Ubushize duherukana….Mutoni ari kubaza Julie aho aziranye na Joshua nuko ………..Joshua ahita ahamagara Julie ati:”garuka hano kuko ndagushaka byihutirwa

 

REKA DUKOMEZE NA Episode 8

……Hashize iminsi Aisha na Mutoni batarebana neza mukazi,ariko Mutoni agakomeza gusha kumenya impamvu yatumye Aisha amugambanira kuburyo yanamugeretseho icyaha cy’ubujura,ariko Aisha agashaka kubimuhisha byose nuko umunsi umwe bamaze gusimburana mukazi Mutoni abaza Aisha ati:”Aisha,wampaye umwanya tukaganira ko byaba byiza twiyunze!”

Aisha aramusubiza ati:”humura ntakibazo mfite nakicara tukaganira,ariko umbabarire ntabwo nshoboye kuboneka kuko hari umuntu dufitanye gahunda,kandi sinayitesha kuko nabonye ari umuntu uzi kubahiriza igihe cyane!” akivuga atyo Mutoni ahita amubaza ati:”nonese ugiye kumbwirako ari wamuhungu mwari muri gusangirira hano?” arongera ati:”ubundise iyo musangirira hano ko akabari kacu mbona ari keza cyane!”

Ariko Aisha aramusubiza ati:”Oya,ntibishoboka ko tuganirira hano kandi yambwiyeko hari abandi bantu b’inshuti ze ashaka kunyereka kandi bo ntabwo bashobora kuboneka hano ubwo rero nemeye icyemezo cye!” ahita anabaza Mutoni ati:”ese ko nabonye wagira ngo hari ahantu muziranye?” Mutoni aramusubiza ati:”ntahandi tuziranye usibyeko niganye na murumuna we !”

Julie na we yari yahuye na Joshua bari gusangirira ahandi hantu nuko baganira Julie abaza Joshua ati:”Joshua,ninkubaza uransubiza kandi ntanakimwe uca iruhande?” Joshua aramusubiza ati:”ndumva ntampamvu yatuma ntagusubiza naho wambaza inyenyeri zitatse ikirere sinaterwa isoni no kugusubizako ntazi umubare wazo,kandi unyizere kuko igisubo ndaguha kiraba ari ukuri kandi kikunyuze!” arongera ati:”kuki koko wahangara kubanza kunsaba kumbaza!” akomeza amubaza ati:”ese bigutera ubwoba gusohokana nanjye!”

Ariko Julie acecekaho gake nuko aramubaza ati:”Joshua,ese koko urankunda?” akomeza agira ati:”kubera iki umuhungu mwiza w’umukire ndetse witonda nkawe wahangara kwiruka inyuma y’umukobwa wabuze epfo na ruguru nkanjye?” ariko Joshua aramusubiza ati:”ntampamvu yindi yatuma utuza kandi ugatunga ugatunganirwa usibye guhabwa urukundo rwanjye rutavangiye kandi nkaruguha ntizigamye na ruke kuko kugukunda arinjye bizagirira inyungu !”

Julie yahise amusubiza ati:”Joshua,wita umwanya inyuma yanjye kuko mubuzima bwanjye nigeze kumenya ibyiza,ariko uyumunsi ntabwo mbizi kubera iminsi yabiohinduye,bigatuma aho nari niteguye ibyiza mbona ibibi ndetse n’aho nari niteguye gusoroma imbuto ngasanga haranyerera kuko bahamennye ubuto!” ariko Joshua aramusubiza ati:”witinya kuko nanjye nishimiye kukugira iruhande rwanjye kandi nziko nzakubera igisubizo muri ibyo bibazo byawe!”

Akivuga atyo Julie ahita amubaza ati:”ese ubundi wabwiye Mutoni ko afungujwe nande?” Joshua aramusubiza ati:”erega nanjye sindi umwana!” akomeza agira ati:”namubwiyeko ari boss we umufunguje kandi yishingiye kuzakurikirana in=bindi byose bisigaye!” ahita anaboneraho kumubaza ati:”ariko ubundi Mutoni mufitanye iyihe sano?” Julie aramusubiza ati:”Mutoni ntakintu dupfana usibyeko twigana kukigo kimwe cy’ishuri,ikindi kandi twahujwe na kariya kazi ko gukora mukabari nijoro tukiga kumanwa!”

Akivuga atyo Joshua ahita amubaza ati:”nonese ugiye kumbwirako hariya kumuhanda urara arho mukabari ukora?” ariko Julie n’amarira menshi abwira Joshua ati:”nari mbiziko udashobora kunkunda ndetse utazigera unkunda gusa reka nkwisabire ikintu kimwe mubuzima nukinkorera uzigendere kuko nirwo rukundo uzaba umpaye!” Joshua yahise amufata aramwiyegamiza niko kumubwira ati:”Julie,ntabwo nari ngambiriye kukubabaza ahubwo umbabarire!”

Akomeza agira ati:”humura nubwo mfata abantu nka bariye,wowe kugufata bisanzwe byarananiye ahubwo nifuza kukwifatira mumutima wanjye gusa nsezeranyako uzabireka ningukunda byimazeyo kandi nanjye nzakurinda!” ariko Julie aramubwira ati:”nyemererako Mutoni atazigera amenya akazi nkora kuko aziko nanjye nkora mukabari,ubwo rero abimenye byamubabaza cyane!” Joshua na we aramusubiza ati:”nanjye banza unyemerere niba koko ari wowe wazanye na Junior iwacu!”

Bakiri muri ibyo Shema na Aisha na bo bahise bahasesekara maze Shema akimara kwicara abwira Joshua ati:”vraiment ufite umwana mwiza!” akomeza agira ati:”ubu noneho nsobanukiwe ko impamvu yatumaga utikoza abakobwa mbere hose wari ufite uwo utegereje kandi nizereko inkweto yabonye iyayo!” ariko Joshua ahita amubwira ati:”komeza unterere umugore imitoma uwawe nagukubita icupa ntugirengo ni ubundi bugome!”

Ariko Shema aramusubiza ati:”uwanjye arabiziko ari ikirenga kandi impamvu itatuma amfuhira ni uko ntanakimwe najya gushaka ahandi we adafite kandi burya gufuha ni ikimenyetso cyo kutiyizera!” Julie aseka ahita avuga ati:”cyakora uwaguma iruhande rwanyu ntiyakwicwa n’irungu kuko mwebwe muri abambere!” Aisha ahita avuga ati:”urashaka ahandi hehe kandi mbona uwo musheri (cher) wawe asa n’uwakwifatiye burundu!”

Bakomeje kuganira bose bishimye maze bagiye kubona babona Junior na we araje kandi azanye na Mutoni,ubwo bose babaye nk’abaguye mukantu ariko Joshua ahita nabo abaha ikaze niko kuvuga ati:”uyumunsi ndahamyako ariwo munsi Uwiteka yatangiyeho imigisha kubana be bose kuko ndabona buri umwe bu bari hano ataraza kwicwa n’irungu!” ariko Shema aravuga ati:”ahubwo njye ndabona ari umunsi w’oigisubizo!”

Julie aravuga ati:”Shema,uvuze nabi wikosore kuko ugaragaje kwikunda ahongaho!” akomeza agira ati:”uvuzeko ari umunsi w’igisubizo nkaho ari uwawe wonyine kandi abenshi basubijwe,ubwo rero wikosore!” akivuga atyo Junior aravuga ati:”nonese ko numva nawe ntacyo umukosoyeho!” akomeza agira ati:”uvuze abenshi kandi mbona twese ntan’umwe uri wenyine ubwo rero ndumva twavugango abenshi twasubijwe!”

Akivuga atyo Mutoni ahita avuga ati:”ndumva buri wese ari kuvuga akurikije amarangamutima ye ariko ntimuze no gutungurwa no gusanga bamwe bavuzeko ari umunsi w’amarira kandi y’agahinda kuri bo!”

 

N’ahubutaha muri Episode 9

Nyuma y’iminsi Mutoni ahuye na Shema

______Ikibabaje bahuye Shema yasohokanye undi mukobwa !

Nonese kuki Mutoni avuzeko uriyamunsi ushobora kuba uw’amarira kuri bamwe?

____________Arikose kuki Junior azanye Mutoni hariya ?

Ese-Uri wowe ubaye uri hariya watekereza iki ?

 

Niba ari ubwa mbere usuye Page ya Facebook yacu :”Inyamibwa arts” ntugende udakoze Like kugirango ubone izindi nkuru zagucitse ukajya uhita unabona izinkuru mbere y’abandi.
Source:Inyamibwa arts
Editor :Simiyoni the Corpse
Sponsor:Inyamibwa arts
Publisher:Inyamibwa arts
Arts:love story (Ni rurerure)
contact as Via call/whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Follow us on twitter :Simiyoni simeon

 

 

Yanditswe na NDAYISABA Simeon

Inkomoko yo gutera ivi imbere y’umukobwa umusaba kukubera umugore

Gutera ivi 3.jpg

 

Ibimenyetso bikoreshwa iyo umuhungu asaba umukobwa kumubera umugore ntibivugwaho rumwe by’umwihariko icyo gutera ivi kuko hari ababibona nko kurengera bashingiye ku muco gakondo.

Gutera ivi ni bumwe mu buryo buharawe n’abasore b’abanyamujyi basaba abakobwa ko bababera abagore, busigaye bunakoreshwa mu birori byo gusaba no gukwa, aho umusore apfukamisha ivi rimwe hasi imbere y’imbaga, akambika umukunzi we impeta ku rutoki.

 

Nk’uko ikinyamakuru “Bustle.com” cyandikirwa kuri internet cyabitangaje cyavuzeko uyumuhango (iki gikorwa) watangiye ahayinga 1930 mugice cy’uburayi n’ibindi bihugu biherereye muburengerazuba bw’Isi.

 

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko inkomoko yo gutera ivi yo itazwi neza kikavuga ko ari ikimenyetso cyo guca bugufi cyangwa icyubahiro bihabwa umuntu cyangwa ahantu runaka. Urugero rufatirwa ku bakirisitu ba Kiliziya Gatolika bakora iki kimenyetso iyo bageze imbere y’Aritari.

 

Iki gikorwa kandi ngo gikorwa n’umugabo kugirango yereke umugore (umukobwa) yaciye bugufi kandi agategerezako amwemerera akabona guhaguruka amaze kumwamika impeta

Gutera ivi 2

 

Nanone kandi nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru “Igihe.com” iki gikorwwa ntikivugwaho rumwe kuko ngo usanga atari ugusaba umukobwa ko mubana ahubwo ari ukubyereka abantu,kandi igihamya ni uko ntawari wapfukama ngo bamwangire,ikindi kandi ni uko ugiye kugikora aba yatumiye abantu benshi muri ibyo birori

Urugero ni nk’aha aho umuhanzikazi Young Grace yambikwaga impeta n’umukunzi we muminsi mike ishize

Gutera ivi.jpg

Hano kuri iyi foto yo hejuru umuhanzikazi Young Grace yambikwaga impeta. 

 

 

Yanditswe na NDAYISABA Simeon

INKURU NDENDE:NI RURERURE Episode 7

affection-couple-girl-984941

Ubushize duherukana….Mutoni abwiwe ko yibye maze agerageje kumubaza ibijyanye n’ibyo amubwira aramubwira ati:”ceceka aho!” ahita ahamagara abashinzwe umutekano mukabari baramujyana .

 

REKA DUKOMEZE NA Episode 7

……Hashize iminsi ibiri Joshua yari yiriwe murugo atakoze nuko agiye kubona abona Shema aje aho yabaga nuko amuha ikaze baba baganira maze mukiganirop cyabo Joshua abwira Shema ati:”bro,ni inde ukuyoboye hano ko hari hashize igihe kinini utanyikoza!” ariko Sheama aramusubiza ati:”erega ntabwo ari ukukwirengagiza ahubwo ni ubuzima!”

Ahita akomeza amubaza ati:”nonenese nan’ubu wamukobwa ntimuramurekura,muracyamushinjako ar we wabibye?” ariko Joshua ahita amusubiza ati:”ahubwo uwakubwirako uriya mukobwa afite aho ahuriye hahafi na Mutoni,usibyeko ntarahasobanukirwa neza!” akivuga atyo Shema asa n’umuseka ahita amubaza ati:”ariko koko nan’ubu uracyashakisha Mutoni muri ziriya nzira?”

Joshua aramusubiza ati:”nonese ko ubona iyo agiye kubonana n’umuntu ahita amwihisha,hari ubundi buryo twakoresha tukamubona?” Shema ahita amusubiza ati:”ibyo byikuvuna Mutoni twarabonanye gusa ikimbabaje ni uko twabonanye tutumvikana nanagerageza kumusobanurira ibyanjye bikarangira nabi kandi naribwiragako naba ngiye kongera kwishima mubuzima bwanjye!”

Joshua yahise amubaza ati:”nonese byagenze bite ko utansobanurira ?” arongera ati:”ubwose wakoresheje ayahe mayeri kuburyo atashoboye kongera kukwihisha?” ubwo Shema yahise atangira kumusobanurira byose n’ibya Aisha ntanakimwe aciye kuruhande hanyuma arangije aramubwira ati:”gusa nyine ubu Mutoni wanjye ari muri gereza akurikiranyweho kwiba telephone n’amafaranga by’uwo mugenzi we Aisha!”

Akivuga atyo Joshua aramubaza ati:”nonese wowe aho ubera injiji wajyaga gucudika n’uwo ngo ni Aisha kandi uzi nezako akorana na Mutoni ugamije iki?” Shema aramusubiza ati:”Njyewe nikundishije kuri Aisha atari uko mushaka ahubwo nagiragango Mutoni afuhe noneho nzagendere kumarangamutima yagize menye niba ikinkunda cyangwa yaranyanze!”

Joshua yakomeje kumutega amatwi hanyuma aramubwira ati:”sinakurenganya wabikoze muburyo bwawe kandi wihanganire ingaruka byakugizeho kuko ntawabigutumye gusa ugerageze ukemure icyo kibazo nk’umuntu w’umugabo!” ariko Shema aramubwira ati:”Joshua,ndakwinginze ca inkonizamba Mutoni wanjye asohoke muri buriya buroko kuko nanjye ubu sinshobora kuryama ngo nsinzire kandi nziko aho ari adashobora gusinzira!”

Akivuga atyo Joshua aramusubiza ati:”ndabyumva nyine urababaye ariko mureke yumve uko nawe wirukanse umuhiga n’aho umuboneye agakomeza kukwihisha!” akomeza agira ati:”kandi naho naba mfite ubushobozi bukomeye ndetse buhambaye ntabwo nsobora gufata umunyabyaha nk’uwo w’umujura ngo murekure ngo ni uko muri inshuti!” ariko Shema akomeza kumwinginga agira ati:”ndakwinginze korera Imana wange Satani ariko mbone Mutoni yaciye ishene kuko nanjye simerewe neza!”

Aisha yari yasuye Mutoni maze aramubwira ati:”Mutoni,sinzi igihishe mumutima wawe gusa nari nje kurebako boss atarakurwanaho ngo usohoke hano!” ariko akivuga atyo Mutoni aramubwira ati:”njyewe ndabona wari udakwiye no kuza hano ngo uje kunsura kuko urabiziko ndengana kandi ni wowe wampemukiye maze ushyira telephone yawe mu isakishe yanjye!” akomeza agira ati:”gusa njye ndibaza impamvu yabiguteye kandi ndibaza icyo bizakumarira mubuzima bwawe!”

Aisha asa n’useka yahise amusubiza ati:”humura boss,ubu agiye kugera hano agufunguze kandi urabizi ko mubyumva kimwe!” akomeza agira ati:”erega ihangane agakunze ababiri karabateranya kandi inzoga wamennyeho ntibyagombaga kurangirira hariya!” ariko Mutoni aramusubiza ati:”Aisha ntabwo byari bikwiyeko umpemukira bigeze aha kandi niba ari inzoga nakumennyeho twari bwiyunge ntabwo byagombaga gufata iyintera!”

Shema akiganira na Joshua bagiye kumva bumva ku irembo imodoka iri guhinda,bidatinze babona ni Junior maze Joshua ahita amubwira ati:”ndabyumva wazanye icyuki ubwo wongeye gutahana imodoka!” Shema akomerezaho agira ati:”gusa nizereko utongeye kuzana umwe ugukorera isuku mumitungo yimukanwa!” bakiri muri ibyo Junior yahise abacira isiri ngo bavuge gake maze arababwira ati:”ni wawundi wagarutse!”

Babaye nk’abatunguwe n’ibyo ababwiye ariko arababawira ati:”ntimugomba gutungurwa n’ibyo mbabwiye kuko aribyo gusa ntunguwe n’uko ambwiyeko aje gusura inshutiye iba hano!” ubwo Joshua yahise ababwira ati:”niba aribyo yakubwiye ntabwo yakubeshye ahubwo mwese nimwigendera kandi mukore ibishoboka aboneko mwagiye niganirire n’undi mwana!” Shema yahise abaza Joshua ati:”ariko hano hari gukinirwa ikinamico bwoko ki?”

Ntibyatinze Mutoni akiri muri gereza yagiye kumva yumva arahamagajwe nuko aza mubiro (office) bya Joshua nuko Joshua amubaza imyirondoro ye, n’icyo akurikiranyweho nuko ibyo birangiye aramubwira ati:”taha kandi usubire mukazi nitugukenera tuzagutumaho!” ariko Mutoni aramubaza ati:”ariko ubundi ko mbona atari ubwambere nkubonye tuziranye hehe?”

Joshua ntakindi yamusubije usibye kumubwira ati:”nonese hari ahandi ukekako tuziranye hatari hano?” akomeza agira ati:”ibukako wari waje gusura umukobwa wari wahafungiwe witwa Juluie!” Mutoni na we aramusubiza ati:”ndabyibutse gusa mumbabarire kuba mbabajije byinshi!” Joshua aramusubiza ati:”ntakibazo ahubwo niba hari n’ibindi bibazo ufite wambaza!” akomeza agira ati:”kandi ari wowe na Julie nihagira ugira ikibazo ajye ampamagara nzajya nihutira kubatabara !” amuha numero ze bwite za telephone

Ubwo Mutoni agisohoka mubiro bya Joshua yahise ahura na Julie maze Julie akimara kumusuhuza aramubaza ati:”ntakintu kihariye Joshua akubwiye kuri njye?” Mutoni asa n’utunguwe abaza Julie ati:”Joshua ni indese kandi ?” Julie aramusubiza ati:”ni uriya mupolisi ukurekuye!” Mutoni aramubwira ati:”njyewe ntabwo nari nziko ariko yitwa!” ahita anamubaza ati:”nonese ko nabonye wagirango muraziranye muziranye gite?”

Julie yatangiye kumubwira ati:”buriya Joshua ni umwana mwiza kandi nkunda uburyo yakiramo abantu….!” Mutoni aramubwira ati:”garukira aho muko..!” akomeza amubwira ati:”nakubajije aho muziranye kuko nabonye ambwirana…!” atarakomeza Joshua ahita ahamagara Julie ati:”garuka hano kuko ndagushaka byihutirwa!”

—-stay waiting ——–4——–Episode 8——— is coming sooon————

Nyuma y’iminsi Mutoni yihisha ararekuwe

Julie ahamagawe na Joshua ngo aramushaka byihutirwa.

_____________Arikose Buriya Aisha yari agamije iki afungisha Mutoni ?
____________Nonese kuki Julie ahamagajwe byihutirwa?

Ese-Uri Mutoni wasubira mukazi ?

N’ahubutaha muri Episode 8

Niba ari ubwa mbere usuye Page yacu :”Inyamibwa arts” ntugende udakoze Like kugirango ubone izindi nkuru zagucitse ukajya uhita unabona izinkuru mbere y’abandi.

Source:Inyamibwa arts (facebook page)
Editor :Simiyoni the Corpse
Sponsor:Inyamibwa arts
Publisher:Inyamibwa arts
Arts:love story (Ni rurerure)
contact as Via call/whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Follow us on twitter :Simiyoni simeon

 

Yanditswe na NDAYISABA Simeon

INKURU NDENDE :NI RURERURE Episode 6

Ubushize duherukana….Mutoni amennye inzoga kuri Aisha maze baratongana ariko Shema yagerageje kubakiza biranga ariko ahitamo guhita yishyura izo banyweye ahita asohokana Aisha birukanka.
affection-couple-girl-984941
REKA DUKOMEZE NA Episode 6
……Shema yari yararanye na Aisha nuko mugitondo mbere y’uko Aisha asubira mukazi abwira Shema ati:”Shema ni byiza kuba twamenyanye neza kandi sinabura kugushimira kuko mubahungu bose nabonye ni wowe wenyine washoboye kunyitaho no kundwanirira mbese ubanza ufite icyo utandukaniyeho n’abandi!” Shema aramusubiza ati:”iyo nakunze mba nakunze kandi nshyiramo agatege niyompamvu nk’uko nari nagusezeranyije nagombaga kugushimisha!”
Ubwo Aisha yahise abwira Shema ati:”Shema wanyemerera nkakubaza ikibazo mbere y’uko ngenda?” Shema aramusubiza ati:”ntampamvu n’imwe yatuma nshira inzitiro hagati yanjye nawe kandi nzi neza ko uri igisubizo cy’ibibazo byanjye!” Aisha yahise amubaza ati:” koko ibibintu wakoze usanzwe ubikora cyangwa hari impamvu yihariye yatumye ubikora?” Shema asa n’useka yahise amusubiza ati:”ntabwo wibeshye!”
Akomeza agira ati:”nari mfite impamvu kandi impamvu ntayindi ni uko inshuro zose nagiye nywera mukabari kanyu nagiye mfata umwanya wo kukwitaho bituma numva ngomba kugirana isano nawe kandi ndahamyako twamaze kuyirema!” ariko akivuga atyo Aisha aramusubiza ati:”njyewe ndabona wari ukwiye kugarukira aho ugejeje kuko umusore mwiza kandi witonda nkawe biriya si ibintu byawe!”
Ariko Shema aramusubiza ati:”ndabyumva nyine ungiriye impuhwe ariko sinshobora kubihagarika kuko nibyo byishimo byanjye!” Aisha yakomeje kumuhatiriza amubwira ati:”Shema,ndumva nagukunze kandi umuntu wakunze uba ugomba kumurinda niyompamvu rero nagusaba guhagarikira aho ugejeje!” ariko Shema aramusubiza ati:”nonese niba n’abandi bafata abagabo neza nk’uko wabigenje ni iyihe mpamvu ituma nabireka?”
Aisha yakomeje kumusubiza agira ati:”wari uziko muri bariya bakobwa abagabo bakura mukabari ndetse no kumuhanda harimo n’abasazi!” akomeza agira ati:”Shema nukuri nkugiriye impuhwe kandi ndakwinginze garukira aho!” ariko Shema aramusubiza ati:”njyewe iyo natangiye igikorwa sinjya nkireka kitarangiye kandi niba wumva wanyanze kuko ntabigukoreye uko wabyifuzaga ubwo urambwira aho bipfira nikosore ariko sinzabihagarika!”
Aisha yakomeje kumusobanurira agira ati:”muby’ukuri wahuye nanjye ntiwagira icyo uba,ariko hari igihe ushobora kuzajyana umuntu iwawe akakwiba ndetse agasiga akugiriye nabi kandi wowe nabonye uri umuntu mwiza,ubwo rero ndabona wari ukwiriye kwihana ndetse ukaba wanishakira umugore kuko binobintu ntakiza cyabyo!” Shema ahita amusubiza ati:”ariko njyewe sinteze kubihagarika kandi icyo nshaka ntarakigeraho!”
Uwomunsi Junior ntabwo yari yakoze nuko ari murugo aba aganira na Joshua nuko baganira Junior abwira Joshua ati:”ariko njyewe nan’ubu ntabwo nari niyumvisha ukuntu warekuye uriya mukobwa wanyibye warangiza ukanyumvishako aribwo buryo bwo kubona Mutoni!” ariko Joshua aramusubiza ati:”njyewe nemerako kumurekura bizatuma tubona Mutoni cyangwa tukagaruza ibintu byacu byibwe!”]
Junior yahise aseka cyane ahita abwira Joshua ati:”arikose mwana usigaye unywa itabi koko?” akomeza agira ati:[“ubwa mbere urambwira ut:”tuzagaruza ibyacu byibwe!” ubwa kabiri uti:”tuzabona ibintu byacu byibwe” nonese urumva ibyobintu bishobora guhura koko?” ariko Joshua aramusubiza ati:”Junior,ntushobora kumvako uriya mukobwa wazanye hano akatwiba afite aho ahurira ha bugufi na Mutoni!”
Akomeza agira ati:”Ahubwo nibagiwe kukubwirako uriyamukobwa twaraye dusangiriye mukabari!” akomeza agira ati:”gusa ukurikije uburyo aba yacishije make ntushobora kwiyumvishako ariwe uba wihinduye agashitani mubikorwa bye bya buri munsi!” akivuga atyo Junior aramusubiza ati:”cyangwa nawe watakayemo mwana!” akomeza agira ati:”ibaze umupolisi mukuru nkawe wakundanye n’umukobwa ukora akazi nka kariya!”
Ariko Joshua aramusubiza ati:”buriya rero Junior iby’urukundo ni birebire ndetse biranasekeje gusa aho rukujyanye nawe ujya aho gusa kubwanjye n’ubwo nasangiye n’uriyamukobwa ntabwo bisobanuyeko namukunze ahubwo icyo ngamije ni ukumenya icyihishe inyuma yo kuba Mutoni yaraje kumusura aho yari afungiye!” akivuga atyo Junior yahise amubaza ati:”nonese wowe yemeyeko muvugana wenyine?”
Kuri uwo mugoroba nanone Shema yasubiye kuri kakabari aho yari yahuriye na Aisha (aho Mutoni akorera) maze aba yifatira agacupa nk’iko bisanzwe nuko abonye amasaha yo gusimburana kukazi ageze afata telephone kugirango ahamagare Aisha namara gusimburwa ahite aza bisangirire ariko yumva numero ye iri gucamo ariko ikabura umuntu uyitaba,Shema yabaye yiturije gake aba yinywera ariko yibwira ati:”buriya araza tuvugane ntakibazo kuko iyinguni nicayemo asanzwe ayizi kandi ni mugitondo namuhaye gahunda!”
Ntibyatinze She atumiza irindi cupa agiye kubona abona umuhungu yari aritumye siwe urizanye ahubwo noneho ryazanywe na Mutoni nuko ararifungura arimutereka imbere maze anamusukira inzoga mukirahure hanuma aramubaza ati:”nonehose urumva ntampamba (take away) uratahana boss?” Shema yabuze icyo avuga akomeza guceceka ariko yitegereza Mutoni ariko aho bigeze aramubwira ati:”ushobora kumbabarira ukaba wicayeho gato?”
Mutoni yaramukundiye aricara nuko Shema aramubwira ati:”Mbabajwe n’uko hari hashize igihe kinini tutabonana,nanakubona ukanyihisha umeze nk’aho udashaka kuuvugana nanjye none n’igihe duhuriye duhuye umbaza iby’amakosa yanjye!” arongera ati:”gusa mbabarira kubyabaye byose ahubwo umbwire amakuru y’iminsi n’urukumbuzi twari dufitanye!”
Mutoni yaramwitegereje aramubwira ati:”Shema koko ni wowe wari ukwiye kumbwira gutyo?” arongera ati:”kuki koko uhangara gukora ibintu nka biriya?” ariko Shema asa n’uwakozwe n’isoni aramubwira ati:”reka nkubwize ukuri…..!” atarakomeza boss w’akabari yaje arakariye Mutoni cyane niko kumubwira ati:”ariko abanyamakosa kuki mudakosa rimwe ngo murekere aho!”
Akomeza agira ati:”Ibyo wibye ubonye bitaguhagije uje no kwiba abakiliya (clients) ?” ariko Mutoni agerageje kumubaza ibijyanye n’ibyo amubwira aramubwira ati:”ceceka aho!” ahita ahamagara abashinzwe umutekano mukabari baramujyana .
—-stay waiting ——–4——–Episode 7——— is coming sooon————
Nyuma y’iminsi Mutoni yihisha aremeye ahuye na Shema
—Ese ko bavuze ngo Mutoni yibye uratekereza ko yibye iki ?
Ese-Uri Shema wabyitwaramo ute?
Ese Mutoni koko yibye ?
N’ahubutaha muri Episode 7
Niba ari ubwa mbere usuye Page yacu :”Inyamibwa arts” ntugende udakoze Like kugirango ubone izindi nkuru zagucitse ukajya uhita unabona izinkuru mbere y’abandi.
Source:Inyamibwa arts
Editor :Simiyoni the Corpse
Sponsor:Inyamibwa arts
Publisher:Inyamibwa arts
Arts:love story (Ni rurerure)
contact as Via call/whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com
Follow us on twitter :Simiyoni simeon
Yanditswe na NDAYISABA Simeon

INKURU NDENDE :NI RURERURE Episode 5

 

affection-couple-girl-984941

 

………………Ubushize duherukana….Junior abajije Joshua ati:”nonese ibyacu twibwe tuzabibona gute?” ariko Joshua ati:”umenyeko uyumunsi ndakora na nijoro!”maze ahita akupa telephone.

 

…….Joshua akimara kuerekura Julie yahise yikingirana mubiro bye (office) maze yambura imyenda y’akazi niko kwambara imyenda ye isanzwe maze atangira kumukurikira intambwe kuyindi ari nako amwihisha,bidatinze Julie agera murugo aho yatahaga maze yinjiramo ariko Joshua ntiyinjiramo ahubwo akomeza gutegerereza hanze gato ariko bidatinze Julie arasohoka.

N’ubundi Julie agisohoka Joshua yamwikinze kuyindi nzu maze Julie atangira gutembera nk’uko yari asanzwe abikora ariko ataziko Joshua yamukurikiye nuko ageze ahantu kukabari arinjira na Joshua yinjiramo ariko yirindako bahuza amaso maze Joshua aba yisabiye inzoga nuko nka nyuma y’iminota mirongo ine Joshua agenda buhoro yicara iruhande rwa Julie niko kumubaza ati:”ese nshobora kwicara iruhande rwawe tukaba twiganirira?”

Ntibyatinze wamukobwa wari wapanze na Shema yamaze gusimburwa kukazi niko kuza baricarana maze Shema amubaza icyo afata nuko aramutumiriza batangira kwinywera banaganira maze uwomukobwa abaza Shema ati:”ese ko wasohotse wenyine ntugira inshuti?” ariko Shema amuseka aramusubiza ati:”ubwose iyo nzana n’abo wita inshuti zanjye nari kugira amahirwe yo kuba akakanya nicaranye n’umukobwa mwiza nkawe kandi nkaganira na we?”

Ariko uwomukobwa aramusubiza ati:”ariko abagabo bacecetse kuki mumenya kuryarya imitima y’abakobwa n’abagore!” ariko Shema aramusubiza ati:”nonese naba nshecetse nkaba naguhamagaye ngo tuganire cyangwa naba ndi indyarya nkaba nkubwiye ko nakwishimiye!” ariko uwomukobwa aramubwira ati:”gusa umbabarire kuba nakomeje kukwita umugabo sinkuvuge mu izina!” ariko Shema aramubwira ati:”ikosa si iryawa ahubwo ni iryanjye utakwibwiye mbere hose!”

Akomeza amubwira ati:”nitwa amazina menshi bitewe n’abampamagaye ariko izina bwite ryanjye ni Shema,nkaba ishema ry’uwambyaye nkaba ibyishimo by’uwankunze nk’uko ndi igisubizo kuwibaza ikibazo cy’urukundo!” ariko uwomukobwa aramusubiza ati:”ariko umukobwa mukundana yaratomboye kuko ndacyeka utamwicisha irungu kandi niba utari indyarya nk’uko nakomeje kubikubwira ashobora kuba yaraguye ahashashe!”

Ariko Shema asa n’ubabaye aramusubiza ati:”ariko kuki uri guhora unyita indyarya urabiterwa n’iki?” uwomukobwa aramusubiza ati:”ibyo reka tubyihorere ahubwo nanjye nari nibagiwe kukwibwira kandi wowe wanyibwiye!” akomeza agira ati:”nanjye nitwa Aisha !” ariko Shema akomeza kumubwira ati:”nonese Aisha,ko naguhamagaye ngo ube unganiriza kandi umbere ibyishimo muri uyumugoroba ni kuki ukomeje kunyishisha ukanyikangamo umubisha?”

Aisha aramusubiza ati:”ariko si ukukwishisha ahubwo ni amakenga gusa umbabarire niba ibyo nakomeje kukubwira byagukomerekeje nukuri ntabwo aribyo nari ngamije!” Shema asa n’useka aramusubiza ati:”bene ibyo babyita ubugwari ntamugabo wakwitwara muri ubwo buryo gusa nari nagizengo hari umugabo wigeze kuguhemukira bikaba aribyo byaguteye kwitwara gutyo!” akomeza avuga ati:”gusa ndatekerezako uyumugoroba ari uwanjye nawe n’amatara ya Kigali nashaka azime kuko ubu ntwikiriwe n’umucyo w’agatangaza!”

Joshua yakomeje kuganira na Julie ariko aho bigeze Joshua abaza Julie ati:”nonese muko,ko ntakumenye wowe witwa nde?” akomeza avuga ati:”Njyewe nitwa Joshua !” arongera ati:”ko numva nakwikundiye kandi nakwishimiye,wanyemereye byibuze irjoro ukambera umutaka undinda agahinda ko kurara njyenyine ndetse ukambera umusangirangendo uramperekeza murugendo rungeza murugo iwanjye ?” ariko Julie aseka aramusubiza ati:”ariko muzafata abantu mubahindure injiji kugeza ryari?”

Akomeza agira ati:”birashobokako waryibagiwe kuko narikubwiye uri mukazi,aho nakumva ari amahoro ariko wishaka kunjijisha kuko uranzi kandi niwowe wamfunguye!” arongera ati:”nonese wibagiweko nabibye none ugiye kunjyana iwawe cyangwa ukeneye kwihorera?” ariko Joshua ahita amusubiza ati:”ohh,sorry (umbabarire) ntabwo nari nakumenye gusa numvaga ijwi hari aho ndizi!” akomeza agira ati:”uziko uwri kukubona wahindanyijwe na hariya dufungia abantu atamenyako uri mwiza bigeze aha!”

Ariko Julie aramusubiza ati:”sigahose gushaka kunjijisha ngo ubone uko umfatirana mwese ndabazi!” ariko Joshua aramusubiza ati:”ubundi reka nkubwize ukuri ikibyimbye kimeneke!” akomeza agira ati:”nabaye nkikubona uko watambukaga winjira mubiro byanjye numva mbaye nk’ufashwe n’amashanyarazi,ndwara umutwe w’igikatu ntazi aho uturutse bituma nshakisha uburyo nagucikisha kugirango wenda ahari nzajye nkwibonera ugenda hanze kandi nibitaba ibyo Imana izampembere ikiremwa cyayo nakijije!”

Ariko Julie aramusubiza ati:”nuko rero warakoze kundekura kandi wangiriye neza genda utegereze ibihembo Imana izaguha,mbese wishyiremo ko utongeye kumbona!” ariko Joshua aramubwira ati:”buriya kwirengagiza ikintu utazi birashoboka ariko kwirengagiza icyo wabonye,wumvishe ndetse wifuje biravuna niyompamvu ntashobora kwishyiramo ko nongeye kukubona!” Julie aramusubiza ati:”afande….!” arongera ati:”mbabarira,nako Joshua,niba ari iperereza ryakomereje mukabari wanyibeshyeho kuko nanjye nzi ubwenge!”

Ariko Joshua aramusubiza ati:”iyo riba iperereza ntabwo mba nakurekuye kuko nari mfite uburenganzira bwo kukurekera hariya ukazahava mbishatse ariko kuva nakubona umunyururu wahise uboha umutima wanjye niwo wampatiye kukurekura kugirango nzashobore kukubona utari kungoyi y’uburoko!” ariko Julie aramubaza ati:”Joshua,ko bakubwiye byose n’aho bankuye ni iki gituma ukomeza kumpatiriza umbwira ibyo wita amarangamutima yawe ko aribyo biri gutuma ndushaho kukwishisha?”

Shema yakomej kuganira na Aisha banasangira ariko aho bigeze Aisha aramubwira ati:”erega impamvu yatumye nkomeza kukubwira kuriya ni uko nakomezaga kubona warangariye Mutoni!” akivuga atyo Shema asa n’utunguwe ahita amubaza ati:”uvuze ngo iki?” arongera ati:”Mutoni uwose ni inde kandi!” akomeza avuga ati:”nonese naba narangariye uwo wita Mutoni ntanazi nkaba naguhamagaye?” ariko Aisha aramubwira ati:”winjijisha ariko!”

Akomeza agira ati:”ubu ugiye kumbwirako uriya mukobwa uri gutanga inzoga wamuren=bye kangahe kuva twakicara hano?” arongera ati:”ariko niba umushaka umbwire mukuzanire ntakibazo ariko ube uziko boss arabamerera nabi!” ariko Shema aramusubiza ati:”Aisha,wifuha kandi nakwemereye ko uyumugoroba ari uwanjye nawe naho iby’uriya mukobwa umbwira byo ntabyo wowe wabonye!” akomeza agira ati:”uziko nakuvumbuye burya utazi kureba nezxa cyane kandi nari nakwizeye muri byose!”

Ubwo Aisha yahise amubaza ati:”nonese kuki umbwiye gutyo?” Shema aramusubiza ati:”ntiwabonyeko yanshiraga amasiri anyerekako njye nawe tuberanye!” akomeza agira ati:”ahubwo reka muhamagare azane inzoga zanyuma twinywere!” ubwo yaramuhamagaye maze arazizana anazibasukira mubirahure maze agiye kugenda asa n’utsikira kubera inkweto ndende yari yambaye maze akoma ameza zimenaka kuri Aisha maze ararakara niko guhita amucakira aravuga ati:”urambonera iyinshinzi y’umukobwa ngo iramenaho inzoga!”

Ubwo Aisha na Mutoni bahise bacakirana maze Mutoni abwiora Aisha ati:”ubondi kagiye kamara gukora akazi kagataha kakareka kwica umutekano w’abakiliya (clients) n’abasigaye mukazi ka nimugoroba!” Shema yagerageje kubakiza biranga ariko ahitamo guhita yishyura izo banyweye ahita asohokana Aisha birukanka.

—-stay waiting ——–4——–Episode 6——— is coming sooon————

Nyuma y’uko Joshua arekuye Julie atangiye kumuteretera mukabari

—Ese koko yamukunze cyangwa hari ibindi ashaka ?
Shema abonanye neza na Mutoni,ariko bahuriye muntambara
Ese-Uri Shema wabyitwaramo ute?
_Uri Mutoni wakwihanganira kubona umukunzi wo mubwana atwawe n’undi nyuma yo kugutukira mumaso ye ntagire icyo akora?

N’ahubutaha muri Episode 6

Niba ari ubwa mbere usuye Page yacu :”Inyamibwa arts” ntugende udakoze Like kugirango ubone izindi nkuru zagucitse ukajya uhita unabona izinkuru mbere y’abandi.

Ushobora kandi gusoma inkuru n’inama z’urukundo zindi unyuze kuri iyi link :https://www.facebook.com/Inyamibwarts/

Source:Inyamibwa arts
Editor :Simiyoni the Corpse
Sponsor:Inyamibwa arts
Publisher:Inyamibwa arts
Arts:love story (Ni rurerure)
contact as Via call/whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com

 

 

Yanditswe na NDAYISABA Simeon

 

 

INKURU NDENDE:NI RURERURE Episode 4

 

Ubushize duherukana….Shema abajije Joshua ati:”Mutoni wanjye ko bamwirukansaga yakoze iki?” ariko Joshua aramubwira ati:”reka tuve hano ndaza kukubwira

REKA DUKOMEZE NA Episode 4affection-couple-girl-984941

……..Shema na Joshua bahise bajya gusangira ibya saa sita (lunch) ariko bakiri yo Shema arongera abaza Joshua ati:”Joshua ko ntacyo umbwira habaye iki ko nabonaga abapolisi bagenzi bawe biruka kuri Mutoni?” arongera ati:”nonese Mutoni niwe mukobwa Junior yavugagako yabibye?” ariko Joshua aramusubiza ati:”ntabwo ariwe ariko kandi hari aho bahuriye!”

Akivuga atyo Shema ahita amubwira ati:”Joshua,sigaho !” arongera ati:”ariko uziko akazi kenshi kagusajije!” ariko Joshua aramusubiza ati:”Shema,wikwibeshyako ibyo nkubwira ntabizi,ahubwo maze kubonako wowe na Junior mufite ukuri!” ariko Shema aramubwira ati:”ariko umbabarire ntushake kumbwirako Umutoni wanjye yaba ariwe usigaye yicuruza akaba ari na we wakwibye wowe na Junior!”

Joshua aramusubiza ati:[“nakubwiye ngo:”siwe,ariko bafite aho bahuriye!”] akomeza amusobanurira uburyo bamubwiyeko hariumukobwa waje gusura uwo baraye bahazanye gufunga agira ati:”nabaye ngikubitana amaso na Mutoni imitima imbana myinshi nibaza niba nshobora guhita nguhamagara nkakubwirako mubonye,ariko mbonanaba nishe ibijyanye n’inshingano zanjye!”

Akomeza agira ati:”ikindi kandi nubwo ntabihamya Junior afite biduhamirizako uriya ari we mujura watwibye sinareka ibintu byanjye byibwe ngo bigende uko byiboneye ngo ni uko Mutoni yivanze muri iki kibazo!” ariko akivuga atyo Shema ahita amubaza ati:”Joshua,ubu koko nkomeze kwihanganira kubura Mutoni mureba kandi nkomeze kukureka umugerekeho ibyaha by’ubusambanyi n’ubujura nicecekere?”

Ariko Joshua aramusubiza ati:”Muvandi,ntabwo ari ukwanga kukumva,ariko kandi sinshobora guhita mfata icyemezo cyo kurekura uriya mukobwa ngo ni Julie ukekwaho kuba yaranyibye!” akomeza agira ati:”ahubwo wari ukwiye kumvako dushobora gukoresha Julie tukagera kuri Mutoni kuburyo bworoshye!” ariko Shema asa n’urakaye ahita amubwira ati:”Joshua,hagarika gukomeza gushinja ibyaha Mutoni!”

Akomeza agira ati:”niba udashobora kurekura uriya mukobwa mwafunze ngo aturangire neza Mutoni ntukiri inshuti yanjye kandi Mutoni nzamwishakira muburyo bwanjye!” ariko Joshua aramusubiza ati:”Shema,nzi neza urukumbuzi ufitiye Mutoni kandi mpora nzirikana ko mwiganye agukunda kandi nawe umukunda,ariko ndagirango dutware ibintu muburyo bwiza kandi uzamubona!”

Ariko Joshua aramubwira ati:”ntushobora kwiyumvisha uburyo kubura Mutoni byampinduye nk’igishushungwa kitagira intego kuko yari ibyishimo byanjye kandi yari urumuri rumurikira maze nkagenda ninshimye!” akomeza agira ati:”Mutoni yari ibyishimo byanjye kandi yari inzira yanjye itayobya niyo mpamvu ntashobora kwihanganira kumubura kandi nari namubonye!” ahita ahaguruka arigendera.

Joshua yasigaye yicaye wenyine yibaza icyo gukora ariko aho bigeze arahaguruka ahita ataha maze ageze murugo asanga Junior yatashye niko kumusobanurira ibyamubayeho maze Junior aramubwira ati:”nonese urumvase ibyo Shema yakubwiye aribyo ?” akomeza agira ati:”nibyo koko Shema arababaye ariko sinumva ukuntu wamara kuerekura uriya mukobwa noneho ukagira icyizere cyo kubona Mutoni!”

Joshua yahise amusubiza ati:”ahubwose ko numva ikibazo mwakigize Mutoni murashaka kumbwirako uriya mukobwa noneho ntacyo twongera kumukurikiranaho!” Junior na we aramusubiza ati:”njyewe ndabona uriya mukobwa twaba tumwihoreye kuko ibintu tuzagura ibindi ariko tukamwihorera ari uko twabonye Mutoni kandi ndumva iriya ariyo nzira yo kugera kuri Mutoni!”

Joshua na we aramubaza ati:”nonese uwakoresha uriya mukobwa akabona Mutoni ndetse agashobora kugaruza ibu byacu byibwe?” Junior asa n’useka kuko yumvaga bidashoboka aramusubiza ati:”okay,niba hari ubryo bwawe nka afande wakoresha bunyuremo ariko bipfa kuba ntamuntu byahungabanya!” Joshua aramusubiza ati:”ubu mfite umupango wanjye kandi nziko bizatungana!”

Shema akimara gutandukana na Joshua yahise anyura murugo ahindura imyenda maze asubira muri kakabari yari yahuriyemo na Mutoni bwambere maze aba yisabishije inzoga ariko afite gahunda yo gutegereza kugeza abonye Mutoni, ubwo yakomeje kwijijisha nk’uri kunywas inzoga maze kubw’amahirwe agiye kubona abona koko nk’uko yabikekaga Mutoni aje gukora kuko yakoraga mumasaha ya nimugoroba maze mumutima atangira kwibwira ati:”ubu noneho naba mbonye impamvu yo kuongera guseka!”

Arongera aribwira ati:”arikose nakwibwirako ngiye kwishima ngasanga uwo nibeshyaga ko ngiye kwegukana yaregukanywe n’abandi!” ubwo yakomeje kwibaza byinshi ariko aho bigeze aba nk’uhamagaye umwe mubatangaga inzoga maze ayihagejeje aramubaza ati:”wakwicara tukaganiraho iminota mike?” ariko uwomukobwa aramusubiza ati:”ntibishoboka kuko urabibonako ndi mukazi kandi abandi barantegereje!”

Ariko Shema aramubwira ati:”humura ntabwo ngutinza kandi igihe tumarana ndacyishyura!” ariko uwo mukobwa aramusubiza ati:”ahubwo reka nkwereke uko tubigenza!” akomeza agira ati:”urabonako baje kudusimbura aba nijoro,ubwo rero tegereza bamare kunsimbura maze nze tuganire nk’uko ubishaka kandi nziko uraza kunyurwa!” ubwo Shema yaramwemereye aravuga ati:”ahubwo ndumva amata agiye kubyara amavuta!”

Uwomukobwa araseka niko kumubwira ati:”ariko wasanga uzi kuganira!” Shema niko kumusubiza ati:”nari nzi gusetsa no kuganira ariko ubu byarigendeye kuko singifite impamvu yabyo,ariko uyumugoroba ubinyemereye ukanemera kungeza kuri iyompamvu ntacyatuma ntakuganiriza kandi nkagutera guseka nk’uko nakubiyeko nzi gusetsa no kuganira!”

Muri uwo mugoroba kandi Joshua yahise asubira kukazi byihuse akigerayo ahita asaba ko wamukobwa ufunzwe (Julie) bamumwoherereza mubiro (bureau/office) maze akihagera amubaza numero ze za telephone hanyuma aramubwira ati:”bitewe n’uko mbona uwakuzanye atashoboye kuza gutanga ikirego ndakurekuye itahire gusa ugabanye ibyaha!”

Uwomukobwa akimara gusohoka Joshua yahise ahamagara Junior aramubwira ati:”wamukobwa watwibye mpisemo kumurekura!” ariko akivuga atyo Junior aramubaza ati:”nonese urumva tuzabona Mutoni gute kandi uwari kumutugezaho umurekuye?” arongera ati:”nonese ibyacy twibwe tuzabibona gute?” ariko ati:”umenyeko uyumunsi ndakora na nijoro!”maze ahita akupa telephone

—————Shema yongeye kubona Mutoni
Nonese ko yihamagariye undi mukobwa ukora muri ako kabari bigamije iki?
—————–Joshua arekuye Julie bicanga Junior !
Ese nawe biragucanze ?
————Ntakundi ayo matsiko usigaranye yazashira usibye gusoma igice cy’ubutaha

—-stay waiting ——–4——–Episode 5——— is sooon————

Ehhh Mutoni noneho arabonetse

N’ahubutaha muri Episode 5

Niba ari ubwa mbere usuye Page yacu :”Inyamibwa arts” ntugende udakoze Like kugirango ubone izindi nkuru zagucitse.Source:Inyamibwa arts
Editor :Simiyoni the Corpse
Sponsor:Inyamibwa arts
Publisher:Inyamibwa arts
Arts:love story (Ni rurerure)
contact as Via call/whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com

 

Yanditswe na Ndayisaba Simeon

INKURU NDENDE:NI RURERURE Episode 3

affection-couple-girl-984941

 

……Igitondo caykurikiyeho Junior yazindutse yitegura ngo ajye kukazi nk’uko bisanzwe kuko hari kuwa mbere maze akiri kwitegura Joshua arasohoka amusanga muri salo niko kumubwira ati:”Junior ndabona uzindukanye coraje (courage) mbese ak’uyumunsi karakubonye!” akomeza agira ati:”ariko waraye utansobanuriye neza!”

Junior ahita amubaza ati:”ngusobanurira ikise kandi bro!” Joshua ahita amusubiza ati:”nonese umpamagara umbwira ibya yanshuti yawe y’umukobwa wazanye hano akaducucura warambeshyaga?” akomeza agira ati:”ariko uziko wadukuye muri gahunda yo gushakisha Mutoni none utangiye kwiraza inyanza!” Junior yahise amusubiza ati:”ese burya ni ibyo wambwiraga !” arongera ati:”ntabwo nakubeshyaga ahubwo nyine nk’umupolisi (policeman) urebe icyo umukorera!”

Joshua aseka niko kumubwira ati:”Junior,uziko ntari nziko uri injiji bigeze aho!” arongera ati:”nonese wowe ubwawe wavuyeyo udatanze ikirego urumva nzabikurikirana gute?” Junior na we niko kumusubiza ati:”nyine nabonye ntakundi nabigenza,maze mugejeje yo mushinjako namuhaye Lifuti (lift) maze akanga kuva mumodoka yanjye bityo nkaba namubashyiriye kugirango bamumbarize impamvu adashaka kuyivamo!”

Joshua yahise amubaza ati:”nonese ahubwo iyo ushaka ibihamya by’uko ariwe watwibye maze ukabona kumujyana?” arongera ati:”ahubwo nyine wabirangije ntakintu na kimwe mbona cyamufungisha,gusa reka ngereyo ndebe ko namubaza neza akabyemera!” ubwo Junior yahise amubwira ati:”mwana gerageza turebe ukuntu twagaruza ibyacu yatwaye naho ibyo by’amategeko uvuga bizaba biza hanyuma!”

Ntibyatinze Joshua agera kuri sitasiyi ya polisi (police station) uwomukobwa yari yajyanjanyweho na Junior maze aramuhamagaza niko kumusanga mubiro yambaye amapingu kumaboko yombi maze atangira kumubaza ibibazo bitandukanye harimo aho atuye ndetse n’icyo akora,akomeza kumubaza uwamufashe n’icyo yamufatiye nuko uwomukobwa na we arabimusobanurira byose nk’uko byagenze ariko akiri muri ibyo undi mupolisi ahita yinjira niko kumubwira ati:”uziko twari twagize ngo uyumukobwa yatorotse!”

Ubwo Joshua na we ahita amubaza ati:”nonese kuki mutamenye uko byagenze nyine?” aundi abura icyo avuga niko kumubwira ati:”nyine impamvu itumye tuza kubareba ni uko hanze hari n’undi mukobwa mugenzi we wari uje kumusura nuko turebye turamubura!” ubwo Joshua yariyumviriye niko kumubwira ati:”mubwire abe yihanganye amutegereze urabonako ataraboneka ndaje mbahuze kandi ni iminota mike!”

Ubwo Joshua yahise abaza uwo mukobwa ati:”harya wambwiyeko witwa nde?” na we aramusubiza ati:” Julie ” Joshua asa n’urakaye niko kumubwira ati:”Julie,urara asambana yangiza umuco nyarwanda kandi yiba,koko nk’iryozina ryapfuye iki ?” arongera ati:”ariko iryo zina ryapfuye iki koko?” Julie na we aramusubiza ati:”nigeze nsambana nawe cyangwa nigeze nkwiba usibyeko narenganye umuntu ambeshyako agiye kumpa lifuti agahita anzana hano!”

Joshua ahita amubwira ati:”Julie,rero reka nkubwire!” arongera ati:”kuvugisha ukuri nicyo kintu cyonyine gishobora kukuvana hano!” akomeza agira ati:”ibuka ejobundi umusore wagukuye i Remera kumuhanda akakujyana iwe ntimurarane maze ukamwiba nijoro!” akivuga atyo Jesie na we aramusubiza ati:”ariko koko abantu bazaba abatekamutwe bigende bigere no kubapolisi koko?”

Akivuga atyo Joshua yabaye nk’urakaye niko kumubwira ati:”ubwo uhangaye kunkorera ikintu gisa gutyo nsohokera mubiro kandi uzataha ari uko mbishatse!” ahita amusubiza aho bafungira abantu noneho agaruka mubiro noneho atumizaho wamuntu uvugako yaje gusura Jesie maze akinjira akubitanye amaso na Joshua ashaka gusubira inyuma ariko umupolisi wari umuri inyuma aramubwira ati:”komeza winjire ntakibazo!”

Uwo mupolisi yahise yigendera maze Joshua aramubaza ati:”bite byawe n’uriya mujura w’umusambanyikazi?” ariko uwomukobwa akomeza kumwitegereza ariko afite ubwoba ndetse ashaka kumuhisha mumaso maze ahobigeze Joshua aramubaza ati:”uwo uje gusura mufitanye iyihesano ?” uwomukobwa uko yakomezaga kwerekana ibimenyetso by’ubwoba no kumera nk’aho afite icyo ashaka guhisha byatumye Joshua akomeza kwibaza aho baba barahuriye kuko yabonaga atari ubwambere.

Joshua akiri kwibaza ibibazo byinshi telephone ye yahise isona maze arebye abona ni Shema umuhamagaye niko gusohoka ngo yitabe maze asiga abwiye uwo mukobwa ati:”ba usigaye hano ndaje!” agisohoka yahise akubitana amaso ya Shema maze aramubaza ati:”nonese usigaye witabisha amaguru!” arongera ati:”nonese ntitujyana gusangira ibya saa sita ko amasaha yageze nkabona utampamagara ngo tugende?”

Ariko akiri muri ibyo Joshua aramubwira ati:”byihorere sha uyumunsi nahuye n’akazi ubanza aka none ari simusiga!” Shema asa n’utebya niko kumubwira ati:”wowese ko nabonye akazi kawe ushaka kugakora ngo uteze abandi ubushomeri!” akomeza agira ati:”ubanza ushaka kukamaraho kose!’ akivuga atyo ahita avuga ati:”nguriya ndamubonye weeee!” akomeza agira ati:”ntumpakanye ni Mutoni!” arongera ati:”nonese kuki abandi bapolisi bari kumwirukaho?”

Joshua yaritegereje ahita abona no wamukobwa yari asize mubiro bye uri kwiruka abandi bapolisi bakamwirukaho niko kubategeka ati:”uwo nimumwihorere ntakibazo twamaze kuvugana!” ariko yabikoze yirindako bamurasa kandi amaze kubona ko ibyo Shema avuga bishobora kuba bifite ishingiro,ubwo Shema yahise amubaza asa n’utangaye ati:”Joshua,mbwira,Mutoni yageze aha gute kandi mwavuganye iki ko uvuze ko mwavuganye?”

Joshua yatinze kugira icyo amusubiza Shema arongera ati:”Mutoni wanjye ko bamwirukansaga yakoze iki?” ariko Joshua aramubwira ati:”reka tuve hano ndaza kukubwira

—-stay waiting ——–4——–Episode 4——— is sooon————

Ehhh Mutoni noneho arabonetse

-Ariko ibya Mutoni yirukankijwe n’iki ?
-Nonese ahuriye hehe n’uriya mukobwa ukekwaho kwiba Junior na Joshua ?

N’ahubutaha muri Episode 4

Niba ari ubwa mbere usuye Page yacu :”Inyamibwa arts” ntugende udakoze Like kugirango ubone izindi nkuru zagucitse.

Ushobora kandi kubona izindi nkuru z’urukundo uciye kuri iyi link :https://www.facebook.com/Inyamibwarts/
Source:Inyamibwa arts
Editor :Simiyoni the Corpse
Sponsor:Inyamibwa arts
Publisher:Inyamibwa arts
Arts:love story (Ni rurerure)
contact as Via call/whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com

 

Yanditswe na Ndayisaba Simeon

INKURU NDENDE:NI RURERRURE Episode 2

affection-couple-girl-984941

……..Umunsi wakurikiyeho Shema yarabyutse aba yirebera film kwa Junior na Joshua anifatira icyayi ariko umutwe umurya kuko bari baraye banyoye ndetse babyina cyane maze abwira Junior ati:” mwana uziko nibwiragako utarabasha kubyuka!” akomeza agira at:”noneho hakiyongeraho ukuntu wabonye Mutoni ukamuyoberwa nahise nemera ko wari wasinze!”

Ariko Junior aramusubiza ati:”mwana uziko usibye no kuba wari wasinze nimugoroba nan’ubu zitaragushiramo!” arongera ati:”nonese wowe nagiye kukwereka umukobwa twahuriye kumuhanda ateze ariko namugeza murugo akanyiba,ariko tuhageze dusanga yagiye,none nan’ubu uracyemezako uwo wahabonye ari Mutoni kndi ntan’ubwo mwahuje amaso ubwo urambwira ute ko utari wasinze kundusha!”

Junior akomeza agira ati:”ahubwo Imana ishimwe ubwo hakiri weekend na ho ubundi akazi ntako wari gushobora n’izi nzoga zawe zikikurimo kugeza ubu!” ariko bakiri muri ibyo Joshua ahita ababwira ati:”basore,ntabwo nzongera kubagurira rwose!” akomeza agira ati:”naraye mbacyuye mutangiye gushwana muzira abantu badahari,none nan’ubu muracyakomeje gushondana nk’amasake abiri yiga kubika!”

Ariko Shema aramubwira ati:”usibyeko mwanze kunyumva,njyewe mfite ukuri kandi ni impamo!”
akomeza agira ati:”Mutoni tumaze igihe kinini dutandukanye ariko ntiyigeze atandukana n’umutima wanjye kuko igihe cyose ambamo kuburyo naho ntamubona mumaso ntabura kumumenya yewe n’aho yakandagiye mpabonye namenyako ariwe mdetse n’ibyuya bye mbyumvise nabitandukanya n’iby’abandi bose batuye ku Isi!”

Junior na Shema bakomeje kujya impaka buri wese avuga ibye ariko aho bigeze Joshua arababwira ati:[“Basore,reka mbagire inama kandi ni iya kigabo ndetse buri wese arabyungukiramo!”] akomeza agira ati:”mureke nimugoroba tuze gusubira hahandi nk’uko twaraye tugiyeyo maze nitugerayo muze kureka abe ari njye ujya kuzana inzoga maze mbarebere kandi nziko niba uwo wabonye ari Mutoni ndaza nkubwire!”

Ibyo bombi bahise babyemera batagoranye ariko Junior arababaza ati:”noneho nimusanga atariwe ahubwo mukahasanga wamukobwa natwaye akanyiba?” Joshua aramusubiza ati:”wihangayika kuko undi muntu wese nsangayo utari Mutoni ndamufotora kandi ninkwereka ifoto iraba ikeye kuburyo uramenya ko ariwe cyangwa ari undi!” ibyo barabyemeranyije bose maze Joshua ababwirako barajyana nimugoroba avuye kukazi nuko we ahita agenda.

Ntibyatinze kumugoroba haragera maze bose bitegura kugenda maze bakimara kwitegura Boss wa Junior ahita amuhamagara nuko amusaba kuza iwe byihuse ngo amujyanire umwana kwa muganga kuko yari afite umwana urwaye umutima, ubwo Junior yahise ababwira ati:”basaza,ubwo nimugende murebe ko mwabona Mutoni wenda Shema yaruhuka kandi akanezerwa naho iby’uriya natoraguye nkamukiza imvura akampemba kunyiba tuzaba tubikurikirana!”

Junior ygiye kwa boss we maze Shema na Joshua na bo bajya kuri kakabari bari bagiyemo mu ijoro ryari ryatambutse maze bagezeyo batangira kunywa,ariko noneho bashyiramo ubwitonzi kugirango barebe niba koko ibyo Shema avuga ari ukuri, uko banywaga niko bakomezaga kugenda bahindura ibyicaro kugeza begereye contwari (comptoire) maze Joshua arahaguruka agenda yegera comptoire kugira ngo arebe neza ibyo Shema yavuze.

Ariko Joshua agihaguruka aho yari yicaye hahise haza umukobwa maze arahicara atangira kuganiriza Shema maze mukuganira kwabo uwo mukobwa abaza Shema ati:”nonese hari umuntu mutegereje ko mbona mugenzi wanyu yimutse akaba agiye kuba yiganirira n’uruya uri gutanga inzoga?” Shema atarasubiza uwomukobwa arongera aramubaza ati:”cyangwa mwese ntan’umwe mwazanye ntan’uwo mufitanye gahunda ahubwo mutegeye hano?”

Shema yaramwitegereje ariko atinda kumusubiza kuko ibitekerezo bye byari biri kwibaza uburyo arabona Mutoni cyangwa niba yaribeshye nk’uko Junior na Joshua babimwemezaga, maze asubiza uwomukobwa ati:”mbabarira niba ari inzoga ushaka umbwire ngutumirize ariko ureke kumbaza ibibazo byinshi kuko n’ibyo nifitiye atari bike!” ariko uwomukobwa aramusubiza ati:”usibyeko nazo ntazanga,ariko ubu uwo nkeneye ni wowe!”

Akivugana na we Joshua yahise agaruka yihuta niko kubwira Shema ati:” ahubwo ndakekako iriya ari ishitani atari umuntu!” atarakomeza wamukobwa wari uri iruhande rwa Shema yahise yigendera maze na Joshua akomeza agira ati:”mbaye nkihagera,ntatumye duhuza amaso ahise yiruka nkuko nawe byakugendekeye,gusa njye ndumva twabaza uyumukobwa mwari mwicaranye kandi ndatekerezako yadufasha kumenya niba uriya ari Mutoni cyangwa undi!”

Bakiri muri ibyo Joshua yagiye kubona abona telephone ye irasonnye maze ayikuyemo kugirango yitabe asanga ni Junior niko kumubwira ati:”Joshua,wamenye uko byagenze!” akomeza agira ati:”njyewe namwifatiye kandi namujyanye kuri police kandi mvuyeyo bamufunze gusa ndacyibaza ukuntu azatugarurira ibintu byacu yatwaye!” ubwo Joshua yahise abwira Shema ati:”wamuntu watwibye Junior yamufashe ubwo ahasigaye ni ugukurikirana ibya Mutoni wawe ukomeje kutwihisha!”

Ehhh Junior arashyize afashe uwamwibye
-Ariko ibya Mutoni bikomje kuba amayobera

——Ese ururakekako uriya muntu babona mu kabari ari Mutoni ?

_Nonese kuki ababona akihisha?

—Ese nawe biragucanze nka Joshua ?

N’ahubutaha muri Episode 3

Niba ari ubwa mbere usuye Page yacu :”Inyamibwa arts” ntugende udakoze Like kugirango ubone izindi nkuru zagucitse.
Source:Inyamibwa arts
Editor :Simiyoni the Corpse
Sponsor:Inyamibwa arts
Publisher:Inyamibwa arts
Arts:love story (Ni rurerure)
contact as Via call/whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com

INKURU NDENDE :NI RURERURE Episode 1

affection-couple-girl-984941

Weekend imwe abasore bagera kuri batanu bari bateraniye ahantu hamwe mumujyi wa Kigali maze baganira umwe aravuga ati:”Junior!” ko udakomeza ngo utubwire uko byaraye bikugendekeye?” ariko Junior ataragira icyo avuga undi ahita avuga ati:”Njyewe ndumva ibyaraye bibaye kuri Junior ari umutwe bamutekeye!”

Ariko Junior arababwira ati:”actually (mubyukuri) njyewe sindasobanukirwa neza ibayaraye bimbayeho niba aribyo bavuga ngo ni itekamutwe rya Kigali,niba ari uburangare nagize,niba ari ubucucu nagize,simbizi!” ariko atarakomeza undi umwe muri bo ahita avuga ati:”byaba itekamutwe cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose tugomba kubyigaho kandi uwomuntu azafatwa byange bikunde kuko ubwo nabwo bubarwa mubujura!”

Ariko mugenzi we umwe mubo basangiraga ahita amubwira ati:”ariko,Joshua jya ureka kwiyemera!” arongera ati:”ndabizi uri umupolisi kandi ntacyo nanenga polisi (police) y’u Rwanda,ariko reka gukabya ngo uzafata umuntu wahuye na Junior bwa mbere !” ariko Joshua aramusubiza ati:”Shema,ndagirango nkumenyesheko Junior nabigiramo ubushake ntakizabuza uwomutekamutwe gufatwa!”

Akivuga atyo Shema yahise avuga ati:”ariko n’ubundi njyewe ndarira ntanamenye uwapfuye kuko nsanze Junior aribwo atangiye kuvuga wasanga nibeshye natabwire n’abandi bumve!” Junior yakomeje agira ati:[“nyine nimugoroba murabyibuka nezako imvura yarimo igwa maze ngejeje boss murugo arambwira ati:”ngaho genda n’imodoka utanyagirirwa kuri moto kandi wibuke uzinduke kuko ndashakako uzayijyana mu igaraje (garage) nyuma yo mukinamba!”

Akomeza agira ati:”ubwo nkigera i Remera nibwo nabonye umukobwa mwiza w’inzobe yaka,ari kunyagirwa,ubwo namunyuzeho ndikomereza,ariko ngeze imbere umutima uranga ngaruka inyuma!” akomeza agira ati:[“ubwo nyine nakinguye maze ndamusuhuza,niko kumubaza nti:”uwakugeza imberese ?”] atarakomeza Joshua ahita amubaza ati:”ni ubwa kangahe unyura ahohantu?”

Junior aramusubiza ati:”ni nk’ubwa kane!” uko bari bateraniye aho bose basangira bahise basekera rimwe maze Shema aramubwira ati:”ubu koko uyobeweko bariya bakobwa bahahora buri munsi?” akomeza agira ati:”ahubwo wagize amahirwe ubwo ntan’ubuzima yakwambuye!” ariko Joshua aramubwira ati:”Junior,wahuye n’umukobwa nyine igendere ntakindi nagufasha!”

Shema yahise amuseka niko kumubwira ati:”Joshua ko wahoze wiyemera ngo ikibazo uragikemurana n’abandi bapolisi bigenze gute?” akomeza agira ati:”cyangwa watinye umukobwa?” ariko Junior akomeza agira ati:”nyine uwomukobwa nabonye atambwira aho ajya kandi njyewe ngiye kugera kuri getho yanjye niko kumubaza aho aviramo maze ambwirako ntaho kurara afite!”

Ubwo twakomezanyije maze ngeze iwanjye mubwirako tutararana mwereka aho arara,ariko nyine nkangutse nsanga ntakintu na kimwe gishobora gutwarika kikiri munzu!” Ubwo Joshua yahise amubwira ati:”Junior,Kigali irakwakiriye gusa mbabajwe n’uko wamuzanye nakoze nijoro!” akivuga atyo Shema ahita amubaza ati:”noneho imboga zahuye n’umwana?”

Joshua aramusubiza ati:”oya,ahubwo ibyabaye ntibyari kuba kuko Junior aracyari umwana muri Kigali!” ariko Junior arababaza ati:”ese ko mbabwira ibibazo nagize mikisekera wagira ngo ntacyo bibabwiye?” akivuga atyo Joshua ahita abaza Shema ati:”harya sha wararahiye ngo ntuzongera gukora kumukobwa nyuma ya zankoni wakubitiwe Segondere (secondaire/secondary) uzira Mutoni?”

Ariko She ma aramusubiza ati:”ikibazo si inkoni nakubiswe,ndetse sinaho nakubitiwe,ahubwo ikimbabaza ni uko ibyo naharaniye ntigeze nongera kubibona ukundi,ndetse nkomeza gushengurwa n’ishavu iyo ntekereje ukuntu naryamye imbere y’abanyeshuri bose ngakubitwa nziko Mutoni azajya yibuka imibyimba y’inkoni bityo akarushaho kunkunda,ariko muheruka burya!”

Akivuga atyo:”Junior ahita amubwira ati:” mwana nibyo koko Mutoni yaragucitse kandi uhereye kiriya gihe ntiwongeye kumubona,gusa wari ukwiye gushaka undi kuko ntakundi byagenda!” ariko Shema aramusubiza ati:”sigaho kuko kugeza ubu ntekerezako Mutoni akinkunda kandi ntawundi musore bari bakundana ahubwo nkomeza kwibaza impamvu ntamubona muri Kigali kandi nziko ariho aba!”

Joshua asa n’utebya yahise abwira Shema ati:”ngaho ibaze abaye ari we wahuye na Junior!” Shema asa n’urakaye yahise avuga ati:”Joshua ntiwari ukwiye kuvuga gutyo kandi n’ubwo ibihe byaba bibi ndetse n’iminsi igahinduka ntabwo Mutoni yahinduka nk’uwo umbwiye!” ubwo Junior yahise avuga ati:”Shema,uracyarakara vuba nmka kera!” arongera ati:”nari nziko wakuze noneee….”

Ariko Joshua ahita avuga ati:”Shema mbabarira niba ngukoze munkovu ahubwo nemeye kugura indi rawundi (round) kugirango twiyunge kandi Junior ni we urajya kuzizana kgirango atinyuke Kigali kuko ndabona agihumirije!” Shema yahise ababwira ati:”kwakira ko Mutoni atakiri uwanjye byarananiye kandi sinzi niba nzigera mbyakira kuko buri gihe iyo ntekereje urukundo niwe mbona mumaso yanjye ndetse n’iyo ndyamye mpora murota,gusa sinzi icyo nzakora ngo mbyakire!”

Bakomeje kuganira nuko Junior arahaguruka ajya kuzana inzoga ariko bagiye kubona babona agarutse ntazo azanye ahubwo ahita ababwira ati:”mureke ibyo mwari murimo maze muze mbereke!” ariko Shema ahita amubwira ati:”Junior jya ureka gukinisha abantu!” arongera ati:” ubu koko urasubiriye rwa rwenya no gucanga abantu kwa we ko ku ishuri?” ariko akomeza kubabwira ati:”muze mubereke ndamwiboneye!”

Ubwo bahise bahaguruka maze bakurikira Junior maze bageze kuri kontwari (comptoire) Bahabona umukobwa umwe ariko babona ahise abatera umugongo arigendera ntibashobora kumubona mumaso maze Junior akomeza kubababwira ati:”yagiye ndabona atari uyu nubwo agiye!” ariko Shema we ahita abwira Junior ati:”kandi burya wowe ntuzi kueba !” arongera ati:”urabona n’ukuntu agenda atari we?”

Joshua yahise ababwira ati:”basore,izo mwanyoye ko numva zinyobeye noneho ibyanyu ndabisobanura nte ko binshanze?” ariko Shema akomeza guhatiriza avuga ati:”njyewe ndacyamwibuka reka mukurikire nirebere aho arengera kuko sinamuyoberwa!” ariko na Junior yakomezaga huhatiriza avuga ati:”si uriya twaraye duhuye kuko uwo ntwahuye ndamwibuka neza n’ubwo hari nijoro!” Joshua yahise ababwira ati:”basore ibyanyu biranshanze nimuze dutahe tuzabisubiramo ejo zabashizemo!”

Ehhh Junior abonye umuntu agarutse asanga aragioye!
Shema we arahamya ko ari we
——Ese urakekako avuga nde?
_Nonese uwo Junior avuga ni we Shema avuga ?

—Ese nawe biragucanze nka Joshua ?

N’ahubutaha muri Episode 2

Niba ari ubwa mbere usuye Page yacu :”Inyamibwa arts” ntugende udakoze Like kugirango ubone izindi nkuru zagucitse.

Source:Inyamibwa arts
Sponsor:Inyamibwa arts
Publisher:Inyamibwa arts
contact as Via call/whatsapp:+250728251834
E-mail:simiyonisimeon@gmail.com

 

yanditswe na NDAYISABA Simeon